ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/4 p. 23
  • Igihe abageze mu za bukuru bazongera kuba bato

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igihe abageze mu za bukuru bazongera kuba bato
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Yobu yahesheje ikuzo izina rya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Umugabo w’intangarugero wemeye gukosorwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Yehova yamumaze agahinda
    Twigane ukwizera kwabo
  • Ingororano ya Yobu—Isoko y’Ibyiringiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/4 p. 23

Egera Imana

Igihe abageze mu za bukuru bazongera kuba bato

NI NDE muri twe wishimira ingaruka zo gusaza, urugero nko kugira iminkanyari, kutabona neza, kutumva neza no kugenda umuntu asukuma? Ushobora kwibaza uti “kuki Imana yaturemanye ubushobozi bwo kwishimira ubusore, maze amaherezo tukazagerwaho n’ingaruka zibabaje z’iza bukuru?” Igishimishije ni uko atari ko Imana yari yarabiteganyije. Ahubwo kubera ko idukunda, ifite umugambi wo kuzatuvaniraho ingaruka zo gusaza. Zirikana amagambo umukurambere Yobu yabwiwe, aboneka muri Yobu 33:24, 25.

Reka dusuzume ibyabaye kuri Yobu, umugabo w’indahemuka Yehova yakundaga. Satani yashidikanyije ku budahemuka bwa Yobu, avuga ko akorera Imana bitewe n’ubwikunde, kandi Yobu ntiyari azi ko ibyo byarimo biba. Yehova yemereye Satani kugerageza Yobu, kubera ko yari afitiye Yobu icyizere, kandi akaba yari azi ko afite ubushobozi bwo kuvanaho ingaruka z’ibibi Satani yari guteza. Hanyuma Satani ‘yateje Yobu ibibyimba bibi cyane, bihera mu bworo bw’ikirenge bigera mu gitwariro’ (Yobu 2:7). Icyo gihe umubiri wa Yobu wuzuyeho inyo, kandi uruhu rwe ruzaho ibikoko, rurirabura rumuvaho (Yobu 7:5; 30:17, 30). Ngaho nawe tekereza akababaro yari afite! Nyamara Yobu yakomeje kuba indahemuka, aravuga ati “kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”—Yobu 27:5.

Icyakora, hari ikosa rikomeye Yobu yakoze. Igihe yumvaga ko agiye gupfa, yahangayikishijwe cyane no kwisobanura “yiyita umukiranutsi, kandi Imana ari yo ikiranuka” (Yobu 32:2). Elihu wavuganiraga Imana yacyashye Yobu. Icyakora, Elihu yanabwiye Yobu ubutumwa bwari buturutse ku Mana bugira buti “mureke [Yobu] ye kumanuka ngo ajye muri rwa rwobo! Nabonye incungu! Reka umubiri we ugwe itoto riruta iryo mu busore bwe, asubirane imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe” (Yobu 33:24, 25). Ayo magambo ashobora kuba yaratumye Yobu agira ibyiringiro bihamye. Ntiyari gukomeza kubabara kugeza apfuye. Yobu yagombaga kwihana, kugira ngo Imana yemere incungu ye, maze imukize ibyo byago yari yahuye na byo.a

Yobu yicishije bugufi yemera gukosorwa maze aricuza (Yobu 42:6). Yehova yemeye incungu ya Yobu, maze yemera ko itwikira ikosa rye, aramukiza kandi aramugororera. Yehova “yahaye Yobu umugisha uruta uwo yari yaramuhaye mbere” (Yobu 42:12-17). Ngaho nawe tekereza ukuntu Yobu yumvise aruhutse, igihe yahabwaga imigisha, muri yo hakaba harimo gukira indwara yari iteye ishozi, kandi umubiri we ‘ukagwa itoto riruta iryo mu busore bwe.’

Incungu ya Yobu Imana yemeye yari ifite agaciro gaciriritse, kubera ko yakomeje kuba umuntu udatunganye kandi nyuma yaho akaza gupfa. Dufite incungu iruta kure cyane iya Yobu. Yehova abigiranye urukundo, yatanze umwana we Yesu kugira ngo atubere incungu (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Abantu bizera iyo ncungu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri paradizo ku isi. Muri iyo paradizo igiye kuza, abantu bizerwa Imana izabakiza ubusaza. Turagutera inkunga yo kwiga byinshi ku birebana n’icyo wakora kugira ngo uzabeho mu gihe ‘umubiri [w’abageze mu za bukuru] uzagwa itoto riruta iryo mu busore bwabo.’

Ibice bya Bibiliya wasoma muri Mata:

◼ Yobu 16-37

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ijambo “incungu” ryakoreshejwe hano risobanura “gutwikira” (Yobu 33:24). Ku birebana na Yobu, incungu yari kuba igitambo cy’itungo, Imana yari kwemera ko gitwikira, cyangwa ko kiba impongano y’icyaha cya Yobu.—Yobu 1:5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze