Jya wigisha abana bawe
Ese ujya wumva uri wenyine kandi ufite ubwoba?
MURI iki gihe, abantu benshi bumva bari mu bwigunge, bakumva ko mu by’ukuri nta muntu ubitayeho. Abantu bakuze bakunze kumva bameze batyo. Icyakora, abana benshi, yewe n’abakorera Imana, na bo bumva bari mu bwigunge kandi bafite ubwoba. Ese waba uzi impamvu ibitera?—a
Hari impamvu nyinshi zishobora kubitera. Reka dufate urugero rw’umuntu wabayeho kera cyane, imyaka igera hafi ku gihumbi mbere y’uko Yesu avuka. Uwo muntu yitwaga Eliya. Yabayeho mu gihe Abisirayeli bari bararetse gukorera Imana y’ukuri Yehova. Abaturage hafi ya bose bari baratangiye gusenga imana y’ikinyoma yitwaga Bayali. Eliya yaravuze ati ‘ni jye jyenyine wasigaye.’ Ariko se utekereza ko Eliya ari we wenyine wari usigaye akorera Yehova?—
Nubwo Eliya atari abizi, hari abandi bantu muri Isirayeli bari bagisenga Imana y’ukuri, ariko bakaba bari bihishe kubera ko bari bafite ubwoba. Ese waba uzi impamvu yatumye bagira ubwoba?—
Icyo gihe umwami wa Isirayeli witwaga Ahabu, ntiyakoreraga Imana. Yasengaga Bayali, imana y’ikinyoma umugore we mubi Yezebeli yasengaga. Ku bw’ibyo, Yezebeli n’umugabo we Ahabu barimo bashakisha abakorera Yehova, ariko cyane cyane Eliya, kugira ngo babice. Ngiyo impamvu yatumye Eliya ahunga. Yakoze urugendo rw’ibirometero bigera hafi kuri 483 agenda mu butayu, agera ahitwa i Horebu, nanone Bibiliya yita kuri Sinayi. Aho ni ho Yehova yari yarahereye ubwoko bwe Amategeko Icumi n’andi Mategeko, imyaka ibarirwa mu magana mbere y’uko Eliya abaho. Eliya ageze i Horebu yihishe mu buvumo ari wenyine. Ese utekereza ko Eliya yagombye kuba yaragize ubwoba?—
Bibiliya ivuga ko mbere yaho, Yehova yari yarakoresheje Eliya mu gukora ibitangaza bikomeye. Yehova yigeze gusubiza isengesho Eliya yamutuye amusaba kumanura umuriro mu ijuru ngo utwike igitambo. Ibyo byagaragaje ko Yehova ari we Mana y’ukuri aho kuba Bayali. Igihe Eliya yari aho mu buvumo, Yehova yaramuvugishije.
Yehova yaramubajije ati “urakora iki aha?” Icyo gihe ni bwo Eliya yavuze ati ‘ni jye jyenyine wasigaye.’ Hanyuma Yehova yakosoye Eliya abigiranye ubugwaneza, maze aramubwira ati ‘ndacyafite abantu ibihumbi birindwi bankorera.’ Yehova yasabye Eliya gusubirayo, amusobanurira ko yari agifite ibintu byinshi yagombaga kumukorera.
Utekereza ko ari irihe somo twavana ku rugero rwa Eliya?— Isomo twavanamo, ni uko n’abantu bakorera Yehova bajya bumva bafite ubwoba. Ubwo rero, twese, abato n’abakuze, tugomba kwibuka ko twagombye gutakambira Yehova kugira ngo adufashe. Bibiliya itanga isezerano rigira riti “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose.”
Hari irindi somo twamuvanaho: aho twajya hose, twahasanga abavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova kandi badukunda. Bibiliya igira iti “imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe [bacu] bo ku isi.” Ese ntushimishwa no kumenya ko burya tutari twenyine?—
Soma iyo mirongo muri Bibiliya
a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.