ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/4 pp. 13-17
  • Jya ufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki tugomba gufata imyanzuro?
  • Impamvu gufata imyanzuro bishobora kugorana
  • Ibintu bitandatu byadufasha gufata imyanzuro myiza
  • Jya utoza abandi gufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro
  • Gira ukwizera, ufate imyanzuro myiza!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Uko ushobora gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Uko twafata imyanzuro myiza
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Jya ufata imyanzuro myiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/4 pp. 13-17

Jya ufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro

“Umunyamakenga yitondera intambwe ze.”—IMIG 14:15.

1, 2. (a) Ni iki twagombye kwitaho mbere na mbere mu myanzuro yose dufata? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

BURI munsi dufata imyanzuro myinshi. Imyinshi muri yo ntitugiraho ingaruka zikomeye. Ariko hari indi ishobora kutugiraho ingaruka zikomeye cyane mu buzima. Mu myanzuro yose dufata, yaba ikomeye cyangwa iyoroheje, icyo tugomba kwitaho mbere na mbere ni uguhesha Imana icyubahiro.—Soma mu 1 Abakorinto 10:31.

2 Ese gufata imyanzuro birakorohera, cyangwa bijya bikugora? Niba dushaka kuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, tugomba kwitoza gutandukanya icyiza n’ikibi, hanyuma tugafata imyanzuro ihuje n’ibyo twemera, aho kuba ibyo undi muntu yemera (Rom 12:1, 2; Heb 5:14). Ni izihe mpamvu zindi zagombye gutuma twitoza gufata imyanzuro myiza? Kuki hari igihe gufata imyanzuro biba bigoye cyane? Kandi se ni ibihe bintu twakora kugira ngo dufate imyanzuro ihesha Imana icyubahiro?

Kuki tugomba gufata imyanzuro?

3. Ni iki tutagombye kwemera ko kitubuza gufata imyanzuro?

3 Iyo tunaniwe gufata imyanzuro mu bintu bisaba ko dukurikiza amahame ya Bibiliya, abanyeshuri twigana cyangwa abakozi dukorana bashobora kubona ko tutemera neza ibyo twizera, bityo ko kutwoshya byoroshye. Bashobora kubeshya, gukopera, kwiba maze bakagerageza kutwoshya ngo ‘dukurikire benshi’ twifatanya na bo, cyangwa nibura tubahishira (Kuva 23:2). Icyakora, umuntu uzi gufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro ntazemera ko ubwoba cyangwa gushaka kwemerwa n’abantu bituma akora ibintu bibangamira umutimanama we watojwe na Bibiliya.—Rom 13:5.

4. Kuki abandi bantu bashobora gushaka kudufatira imyanzuro?

4 Abantu baba bashaka kudufatira imyanzuro si ko bose baba batwifuriza ibibi. Incuti zacu zifuza kudufasha zishobora kuduhatira gukurikiza inama ziduhaye. Niyo twaba tutakiba mu rugo, bene wacu bashobora gukomeza guhangayikishwa n’icyatuma turushaho kumererwa neza, maze bakumva badufasha gufata imyanzuro mu bintu by’ingenzi. Reka dufate urugero rurebana n’ibibazo byo kwivuza. Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ko tugomba kwirinda amaraso (Ibyak 15:28, 29). Ariko kandi, hari ibindi bibazo birebana no kwivuza Bibiliya itagira icyo ivugaho mu buryo bweruye, bikaba bisaba ko buri wese muri twe yifatira umwanzuro urebana n’uburyo bwo kuvurwa yakwemera cyangwa ubwo atakwemera.a Bene wacu bashobora kuba bafite ibitekerezo batsimbarayeho ku birebana n’ibyo bibazo. Icyakora, mu gihe dufata imyanzuro ku birebana na byo, buri Mukristo wese wabatijwe aba agomba ‘kwikorera uwe mutwaro’ (Gal 6:4, 5). Ikintu cy’ibanze cyagombye kuduhangayikisha ni ugukomeza kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana, aho gushaka gushimisha abantu.—1 Tim 1:5.

5. Twakora iki kugira ngo ukwizera kwacu kutamera nk’ubwato bumenetse?

5 Kudafata imyanzuro bishobora kuduteza akaga. Umwigishwa Yakobo yanditse ko umuntu udafata imyanzuro ‘ahuzagurika mu nzira ze zose’ (Yak 1:8). Ateraganwa hirya no hino n’ibitekerezo by’abantu bihindagurika, kimwe n’umuntu uri mu bwato butagira ingashya mu nyanja irimo umuhengeri. Ukwizera kwe gushobora kumera nk’ubwato bumenetse maze agatekereza ko abandi ari bo batumye ahura n’ingorane (1 Tim 1:19). Twakwirinda dute ko ibyo bitugeraho? Tugomba ‘gushikama mu kwizera.’ (Soma mu Bakolosayi 2:6, 7.) Kugira ngo dushikame mu kwizera, tugomba kwitoza gufata imyanzuro igaragaza ko twizera Ijambo ry’Imana ryahumetswe (2 Tim 3:14-17). Ariko se, ni iki gishobora gutuma tudafata imyanzuro myiza?

Impamvu gufata imyanzuro bishobora kugorana

6. Gutinya bishobora kutugiraho izihe ngaruka?

6 Dushobora gutinya gufata umwanzuro bitewe no kumva ko tuzafata umwanzuro mubi, ko tutazashobora gukora icyo twiyemeje, cyangwa ko abandi bazaduseka. Kugira impungenge nk’izo bifite ishingiro. Nta muntu n’umwe uba wifuza gufata umwanzuro mubi, wamuteza akaga kandi wenda ukaba wamukoza isoni. Nubwo bimeze bityo ariko, urukundo dukunda Imana n’Ijambo ryayo rushobora gutuma tudatinya cyane gufata imyanzuro. Mu buhe buryo? Gukunda Imana bizatuma buri gihe dusuzuma Ijambo ryayo n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mbere yo gufata imyanzuro y’ingenzi. Ibyo bizatuma amakosa dukora aba make. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya ishobora gutuma “umuntu utaraba inararibonye agira amakenga kandi igatuma umusore agira ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.”—Imig 1:4.

7. Ni iki urugero rw’Umwami Dawidi rushobora kutwigisha?

7 Ese buri gihe ni ko tuzajya dufata imyanzuro ikwiriye? Si ko bizagenda byanze bikunze. Twese dukora amakosa (Rom 3:23). Urugero, Umwami Dawidi yari umugabo w’umunyabwenge kandi wizerwa. Nyamara hari igihe yafataga imyanzuro idakwiriye, yamutezaga imibabaro kandi ikayiteza n’abandi (2 Sam 12:9-12). Icyakora, Dawidi ntiyigeze areka ngo amakosa yakoraga amubuze gufata imyanzuro ishimisha Imana (1 Abami 15:4, 5). Nubwo twaba twarigeze gukora amakosa, dushobora gufata imyanzuro myiza niba, kimwe na Dawidi, twibuka ko Yehova yirengagiza amakosa yacu kandi akatubabarira ibyaha byacu. Azakomeza gushyigikira abamukunda bakanamwumvira.—Zab 51:1-4, 7-10.

8. Ibyo intumwa Pawulo yavuze ku birebana no gushaka bitwigisha iki?

8 Hari ikintu gishobora gutuma tudatinya cyane gufata imyanzuro. Icyo kintu ni ikihe? Ni ukumenya ko hari igihe haba hari uburyo bunyuranye umuntu yahitamo mu gihe afata imyanzuro, kandi bwose bukaba bukwiriye. Reka dusuzume ibitekerezo intumwa Pawulo yatanze ku ngingo irebana no gushaka. Yarahumekewe maze arandika ati “niba hari utekereza ko yitwara uko bidakwiriye ku birebana n’ubusugi bwe, niba yararenze igihe cy’amabyiruka, kandi ibyo akaba ari uko bikwiriye kugenda, nakore ibyo yifuza, nta cyaha yaba akoze. Nashake. Ariko niba umuntu yaramaramaje mu mutima we kandi akaba ari nta kimuhata, ahubwo akaba ashoboye kwitegeka kandi akaba yarafashe umwanzuro mu mutima we wo gukomera ku busugi bwe, azaba akoze neza” (1 Kor 7:36-38). Pawulo yavuze ko byaba byiza umuntu akomeje kuba umuseribateri, ariko ko atari yo mahitamo yonyine akwiriye umuntu yagira.

9. Ese twagombye guhangayikishwa n’uko abandi babona imyanzuro dufata? Sobanura.

9 Ese twagombye guhangayikishwa n’uko abandi babona imyanzuro dufata? Mu rugero runaka byagombye kuduhangayikisha. Zirikana ibyo Pawulo yavuze ku birebana no kurya ibyokurya byashoboraga kuba byatambiwe ibigirwamana. Yemeraga ko hari umwanzuro umuntu yashoboraga gufata ukaba utari mubi, ariko ukaba wari kugusha umuntu w’umutimanama udakomeye. Ibyo byatumye Pawulo yiyemeza iki? Yaranditse ati “niba ibyokurya bibera igisitaza umuvandimwe wanjye, sinzongera kurya inyama ukundi, kugira ngo ntabera igisitaza umuvandimwe wanjye” (1 Kor 8:4-13). Natwe tugomba gusuzuma ukuntu imyanzuro dufata igira ingaruka ku mitimanama y’abandi. Birumvikana ko twagombye mbere na mbere guhangayikishwa cyane n’ingaruka amahitamo yacu azagira ku mishyikirano dufitanye na Yehova. (Soma mu Baroma 14:1-4.) Ni ayahe mahame ya Bibiliya azadufasha gufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro?

Ibintu bitandatu byadufasha gufata imyanzuro myiza

10, 11. (a) Twakwirinda dute ubwibone mu muryango? (b) Ni iki abasaza bagombye kuzirikana igihe bafata imyanzuro ireba itorero?

10 Irinde ubwibone. Mbere yo gufata umwanzuro runaka, tugomba kwibaza tuti “ese mfite uburenganzira bwo gufata uyu mwanzuro?” Umwami Salomo yaranditse ati “iyo ubwibone buje, gukorwa n’isoni na byo biraza, ariko ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.”—Imig 11:2.

11 Ababyeyi bashobora kwemerera abana babo gufata imyanzuro imwe n’imwe, ariko abana ntibagombye kumva ko ubwo ari uburenganzira bwabo (Kolo 3:20). Abagore bafite ububasha runaka mu muryango, ariko byaba byiza bazirikanye ko abagabo babo ari bo batware b’umuryango (Imig 1:8; 31:10-18; Efe 5:23). Abagabo na bo bagomba kumenya ko ububasha bwabo bufite aho bugarukira, kandi ko bagomba kugandukira Kristo (1 Kor 11:3). Abasaza bafata imyanzuro ireba itorero. Icyakora, birinda ‘gutandukira ibyanditswe’ mu Ijambo ry’Imana (1 Kor 4:6). Nanone kandi, bakurikiza ubuyobozi bahabwa n’umugaragu wizerwa (Mat 24:45-47). Iyo twicishije bugufi tugafata imyanzuro mu gihe tubifitiye uburenganzira, twirinda imihangayiko myinshi n’intimba kandi tukabirinda abandi.

12. (a) Kuki twagombye gukora ubushakashatsi? (b) Sobanura uko umuntu yabukora.

12 Kora ubushakashatsi. Salomo yaranditse ati “imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena” (Imig 21:5). Urugero, ese hari umushinga w’ubucuruzi ushaka gukora? Ntukemere gutegekwa n’ibyiyumvo. Jya ubanza usuzume ibintu byose by’ingenzi birebana n’ibyo ugiye gukora, ushakire inama ku bantu babimenyereye, kandi urebe amahame ya Bibiliya arebana n’icyo kibazo (Imig 20:18). Kugira ngo ukore ubushakashatsi neza, kora urutonde rugaragaza inyungu uzabona, n’urundi rugaragaza igihombo ushobora kuzagira. Mbere yo gufata umwanzuro, ‘ujye ubanza wicare ubare’ icyo bizagusaba (Luka 14:28). Ntukarebe ingaruka umwanzuro ufashe uzagira mu by’ubukungu gusa, ahubwo nanone ujye ureba ingaruka uzagira ku mishyikirano ufitanye na Yehova. Gukora ubushakashatsi bisaba igihe n’imihati. Ariko bishobora gutuma wirinda gufata imyanzuro uhubutse, yagukururira imihangayiko itari ngombwa.

13. (a) Ni iki muri Yakobo 1:5 hatwizeza? (b) Gusenga dusaba ubwenge byadufasha bite?

13 Senga usaba ubwenge. Imyanzuro dufata izahesha Imana icyubahiro ari uko gusa tuyisabye kudufasha mu gihe tugiye kuyifata. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati ‘niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa’ (Yak 1:5). Kwemera ko dukeneye ko Imana iduha ubwenge kugira ngo dufate imyanzuro myiza, nta kimwaro biteye (Imig 3:5, 6). N’ubundi kandi, kwiringira ubuhanga bwacu gusa bishobora kutuyobya mu buryo bworoshye. Iyo dusenze dusaba ubwenge kandi tugashaka amahame yo mu Ijambo ry’Imana, dutuma umwuka wera udufasha kumenya impamvu nyakuri zitumye dushaka gufata umwanzuro uyu n’uyu.—Heb 4:12; soma muri Yakobo 1:22-25.

14. Kuki tutagombye kurazika ibintu?

14 Fata umwanzuro. Ntukihutire gufata umwanzuro utabanje gukora ubushakashatsi no gusenga usaba ubwenge. Umunyabwenge “yitondera intambwe ze” (Imig 14:15). Ku rundi ruhande, ntukajye urazika ibintu. Umuntu urazika ibintu ashobora gutanga impamvu zidafatika zatumye adafata umwanzuro (Imig 22:13). Ariko na bwo aba afashe umwanzuro, kuko mu by’ukuri aba yemeye ko abandi bagenga ubuzima bwe.

15, 16. Gushyira mu bikorwa umwanzuro twafashe bisaba iki?

15 Shyira mu bikorwa umwanzuro wafashe. Imihati dushyiraho kugira ngo dufate imyanzuro myiza ishobora kuba imfabusa turamutse tudakomeje ngo tuyishyire mu bikorwa. Salomo yaranditse ati “ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose” (Umubw 9:10). Kugira ngo tubigereho tugomba kuba twiteguye kumenya ibintu dukeneye byadufasha gushyira mu bikorwa imyanzuro twafashe. Urugero, umubwiriza wo mu itorero ashobora gufata umwanzuro wo kuba umupayiniya. Ese azabishobora? Yabishobora aramutse atemeye gutwarwa n’akazi hamwe n’imyidagaduro maze ngo bimumaremo imbaraga kandi bimutware igihe yari gukoresha mu murimo.

16 Gushyira mu bikorwa imyanzuro myiza bikunda kugorana. Kubera iki? Kubera ko “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yoh 5:19). Tugomba gukirana n’“abategetsi b’isi b’uyu mwijima, hamwe n’ingabo z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Efe 6:12). Intumwa Pawulo n’umwigishwa Yuda bagaragaje ko abantu biyemeza guhesha Imana icyubahiro bagomba kurwana intambara.—1 Tim 6:12; Yuda 3.

17. Ni iki Yehova aba atwitezeho ku birebana n’imyanzuro dufata?

17 Ongera usuzume umwanzuro wafashe, nibiba ngombwa ugire icyo uhindura. Imyanzuro yose abantu bafata si ko igerwaho nk’uko babiteganyaga. Bibiliya igira iti “ibihe n’ibigwirira abantu” bitugeraho twese (Umubw 9:11). Nubwo bimeze bityo ariko, Yehova aba yiteze ko dukomera ku myanzuro imwe n’imwe twafashe nubwo twahura n’ibibazo. Umwanzuro umuntu afata wo kwiyegurira Yehova ntusubirwaho, kimwe n’amasezerano y’ishyingiranwa. Imana iba yiteze ko tubaho mu buryo buhuje n’iyo myanzuro. (Soma muri Zaburi ya 15:1, 2, 4.) Icyakora, imyinshi mu myanzuro dufata ntiba ikomeye nk’iyo. Nyuma y’igihe runaka, umuntu w’umunyabwenge arongera agasuzuma imyanzuro yafashe. Ntazemera ngo ubwibone cyangwa kutava ku izima bimubuze kugira ibyo ahindura, ndetse wenda akaba yanareka umwanzuro yafashe (Imig 16:18). Ikintu kimuhangayikisha mbere na mbere ni ugukora icyatuma akomeza kugira imibereho ihesha Imana icyubahiro.

Jya utoza abandi gufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro

18. Ababyeyi batoza bate abana babo gufata imyanzuro myiza?

18 Hari ibintu byinshi ababyeyi bashobora gukora kugira ngo batoze abana babo gufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro. Guha abana urugero rwiza ni bwo buryo bwiza bwo kubigisha (Luka 6:40). Igihe bikwiriye, ababyeyi bashobora gusobanurira abana babo icyo bo ubwabo bakoze mu gihe bafataga umwanzuro runaka. Nanone kandi, bashobora kureka abana babo bakifatira imyanzuro imwe n’imwe, maze bakabashimira mu gihe iyo myanzuro igize icyo igeraho. Ariko se byagenda bite mu gihe umwana afashe umwanzuro mubi? Ikintu cya mbere umubyeyi yashaka gukora ni ukurinda umwana we ingaruka z’uwo mwanzuro yafashe, ariko kubigenza atyo si ko buri gihe bizagirira umwana akamaro. Urugero, umubyeyi ashobora kwemerera umwana we kujya gusura mugenzi we bigana. Reka tuvuge ko bagiye mu kabari bakanywa bagasinda kandi bakamena ibirahuri n’amacupa, maze nyir’akabari agahuruza abapolisi bakabafata, hanyuma bakabahana. Umubyeyi ashobora kumva ashaka gusabira umwana we imbabazi ngo adahanwa. Icyakora, amuretse agahanwa, byamutoza kujya yirengera ingaruka z’ibikorwa bye.—Rom 13:4.

19. Ni iki twagombye kwigisha abo twigana na bo Bibiliya, kandi se twabikora dute?

19 Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga kwigisha abandi (Mat 28:20). Rimwe mu masomo y’ingenzi dushobora kwigisha abo twigana na bo Bibiliya, ni ukumenya gufata imyanzuro myiza. Kugira ngo tubibigishe neza, tugomba kwirinda kubabwira icyo bakora. Byarushaho kuba byiza tubigishije gutekereza ku mahame ya Bibiliya kugira ngo bashobore kwihitiramo icyo bakora. N’ubundi kandi, “buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze” (Rom 14:12). Ku bw’ibyo, twese dufite impamvu zumvikana zo gufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba ushaka ibisobanuro kuri iyo ngingo, reba umugereka wo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 2006, ku ipaji ya 3-6, ufite umutwe uvuga ngo “ni iyihe myanzuro nkwiriye gufata ku bihereranye n’uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso hamwe n’uburyo bwo kuvurwa hakoreshejwe amaraso yanjye bwite?”

Wasubiza ute?

• Kuki tugomba kwitoza gufata imyanzuro myiza?

• Gutinya bishobora kutugiraho izihe ngaruka, kandi se twabinesha dute?

• Ni ibihe bintu bitandatu twakora kugira ngo dufate imyanzuro ihesha Imana icyubahiro?

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ibintu umuntu yakora kugira ngo afate imyanzuro myiza

1 Irinde ubwibone

2 Kora ubushakashatsi

3 Senga usaba ubwenge

4 Fata umwanzuro

5 Shyira mu bikorwa umwanzuro wafashe

6 Ongera usuzume umwanzuro wafashe, ugire icyo uhindura

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Umuntu udafata imyanzuro aba ameze nk’umuntu uri mu bwato butagira ingashya, mu nyanja irimo umuhengeri

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze