Ese ubona ikimenyetso cy’uko Imana iyobora ubwoko bwayo?
BABA Abisirayeli cyangwa Abanyegiputa, nta n’umwe muri bo wari warigeze abona inkingi y’igicu. Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, iyo nkingi yagumaga hafi yabo. Nijoro yahindukaga inkingi y’umuriro. Mbega ibintu bitangaje! Ariko se iyo nkingi yaturukaga he? Yari igamije iki? Kandi se, ubu nyuma y’imyaka igera ku 3.500 ibyo bibaye, uko Abisirayeli babonaga iyo “nkingi y’umuriro n’igicu” bitwigisha iki?—Kuva 14:24.
Ijambo ry’Imana rihishura aho iyo nkingi yaturutse n’icyo yari igamije, rigira riti “ku manywa Yehova yabagendaga imbere mu nkingi y’igicu kugira ngo abayobore inzira, naho nijoro akabagenda imbere mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire, bashobore kugenda ku manywa na nijoro” (Kuva 13:21, 22). Yehova Imana yakoresheje iyo nkingi y’umuriro n’igicu kugira ngo ayobore abari bagize ubwoko bwe abakuye muri Egiputa, kandi abanyuze mu butayu. Bagombaga guhora biteguye kugenda, bagakurikira iyo nkingi. Igihe ingabo z’Abanyegiputa zari zikurikiye abari bagize ubwoko bw’Imana zari hafi kubafata, iyo nkingi yagiye hagati y’ayo matsinda yombi, irinda Abisirayeli (Kuva 14:19, 20). Nubwo iyo nkingi itaberetse inzira ya bugufi, kuyikurikira ni bwo buryo bwonyine bwari gutuma Abisirayeli bagera mu Gihugu cy’Isezerano.
Iyo nkingi yizezaga abari bagize ubwoko bw’Imana ko Yehova yari kumwe na bo. Yari ihagarariye Yehova kandi hari igihe yajyaga ayivugiramo (Kub 14:14; Zab 99:7). Nanone iyo nkingi yagaragazaga ko Mose ari we Yehova yashyizeho kugira ngo ayobore iryo shyanga (Kuva 33:9). Mu buryo nk’ubwo, Ibyanditswe bigaragaza ko iyo nkingi yagaragaye bwa nyuma yemeza ko Yehova yashyizeho Yosuwa kugira ngo asimbure Mose (Guteg 31:14, 15). Koko rero, kugira ngo urugendo Abisirayeli bakoze bava muri Egiputa rugende neza, bagombaga gusobanukirwa ikimenyetso cyagaragazaga ko Imana ibayoboye, hanyuma bakagikurikira.
Ntibakomeje kureba cya kimenyetso
Abisirayeli bagomba kuba baratangaye cyane igihe babonaga ya nkingi ku ncuro ya mbere. Ikibabaje ariko, ni uko icyo gitangaza Abisirayeli bahoraga bibonera kitabakoze ku mutima bihagije maze ngo bahore biringira Yehova. Ni kenshi bagiye bashidikanya ku buyobozi bw’Imana. Igihe ingabo z’Abanyegiputa zabakurikiraga, ntibagaragaje ko biringiraga ko Yehova afite imbaraga zo kubakiza. Ahubwo bashinje Mose umugaragu w’Imana ko yari yabazanye kugira ngo bapfire mu butayu (Kuva 14:10-12). Bamaze kwambuka Inyanja Itukura, bitotombeye Mose, Aroni na Yehova kubera ko ngo bari babuze ibyokurya n’amazi (Kuva 15:22-24; 16:1-3; 17:1-3, 7). Nanone kandi, ibyumweru runaka nyuma yaho, bokeje Aroni igitutu bagira ngo abakorere ikimasa cya zahabu. Tekereza nawe! Mu ruhande rumwe rw’inkambi Abisirayeli bahabonaga inkingi y’umuriro n’igicu, ikaba yari ikimenyetso gikomeye cyagaragazaga Uwabakuye muri Egiputa. Nyamara, batangiye gusengera ikigirwamana hafi aho, bagira bati “Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.” Mbega “ibikorwa bikabije by’agasuzuguro”!—Kuva 32:4; Neh 9:18.
Ibyo bikorwa by’ubwigomeke by’Abisirayeli byagaragazaga ko basuzuguraga cyane ubuyobozi bwa Yehova. Ikibazo bari bafite si uko amaso yabo atabonaga, ahubwo ni uko batasobanukirwaga ukuntu Yehova yabayoboraga, kandi bakaba batari biteguye gukurikiza ubuyobozi bwe. Babonaga iyo nkingi, ariko bakiyibagiza ko yagaragazaga ko Yehova abayobora. Nubwo ibikorwa byabo ‘byababaje Uwera wa Isirayeli,’ Yehova yabagiriye imbabazi, akomeza kubayobora akoresheje inkingi kugeza igihe bagereye mu Gihugu cy’Isezerano.—Zab 78:40-42, 52-54; Neh 9:19.
Jya ubona ikimenyetso kigaragaza ubuyobozi bw’Imana muri iki gihe
Muri iki gihe nabwo, Yehova ntiyigeze areka kuyobora abagize ubwoko bwe. Nk’uko atari yiteze ko Abisirayeli bishakira inzira banyuramo, ni na ko muri iki gihe natwe tudasabwa kwishakira inzira yo kutugeza mu isi nshya yasezeranyijwe. Yesu Kristo ni we washyiriweho kuyobora itorero (Mat 23:10; Efe 5:23). Yahaye ububasha runaka itsinda ry’umugaragu wizerwa, rigizwe n’Abakristo bizerwa basutsweho umwuka. Iryo tsinda ry’umugaragu na ryo rishyiraho abagenzuzi mu itorero rya gikristo.—Mat 24:45-47; Tito 1:5-9.
Twamenya dute iryo tsinda ry’umugaragu wizerwa cyangwa igisonga? Zirikana uko Yesu ubwe yagaragaje ibiriranga agira ati “mu by’ukuri se, ni nde gisonga cyizerwa kandi kizi ubwenge, shebuja azashinga abagaragu be kugira ngo kijye gikomeza kubagerera ibyokurya mu gihe gikwiriye? Uwo mugaragu arahirwa shebuja naza agasanga abigenza atyo!”—Luka 12:42, 43.
Ku bw’ibyo, abagize itsinda ry’igisonga ni ‘abizerwa,’ kuko batigera bareka Yehova, Yesu, inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya, cyangwa ngo batererane ubwoko bw’Imana. Abagize itsinda ry’igisonga ‘bazi ubwenge,’ kuko bagaragaza ubushishozi mu gihe bayobora umurimo w’ingenzi cyane wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ no ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose’ (Mat 24:14; 28:19, 20). Iryo tsinda ry’igisonga rirumvira rigatanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byiza kandi birimo intungamubiri “mu gihe gikwiriye.” Kuba Yehova yemera iryo tsinda bigaragazwa n’uko aha imigisha abagize ubwoko bwe bagakomeza kwiyongera, akabayobora mu gihe bafata imyanzuro ikomeye, bakarushaho gusobanukirwa inyigisho za Bibiliya, akabarinda kugira ngo abanzi babo batabarimbura, kandi akabaha amahoro yo mu mutima.—Yes 54:17; Fili 4:7.
Tujye twumvira ubuyobozi bw’Imana
Twagaragaza dute ko twishimira ubuyobozi bw’Imana? Intumwa Pawulo yaravuze ati “mwumvire ababayobora kandi muganduke” (Heb 13:17). Ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Reka dufate urugero: gerageza kwishyira mu mwanya w’Umwisirayeli wo mu gihe cya Mose. Tekereza umaze kugenda igihe runaka maze ya nkingi igahagarara. Izahagarara igihe kingana iki? Ese izamara umunsi umwe? Icyumweru se? Cyangwa izamara amezi runaka? Uribajije uti “ese mpakurure ibintu byanjye?” Ushobora kubanza gukuramo ibyo ukunda gukenera. Ariko kandi, nyuma y’iminsi mike wumvise urambiwe guhora ushaka mu bintu bigipakiye, noneho utangira gupakurura ibintu byose. Ariko igihe wari hafi kurangiza gupakurura ugiye kubona ubona ya nkingi iragiye, none ugomba kongera gupakira! Ibyo ntibyakorohera cyangwa ngo wumve bigushimishije. Nyamara, Abisirayeli bagombaga ‘guhita bahaguruka bakagenda.’—Kub 9:17-22.
None se tubyifatamo dute iyo duhawe ubuyobozi buturuka ku Mana? Ese ‘duhita’ tubukurikiza? Cyangwa dukomeza gukora ibintu nk’uko twari dusanzwe tubikora? Ese tuzi neza amabwiriza ahuje n’igihe, urugero nk’arebana no kwigisha abantu Bibiliya, kubwiriza abantu bavuga indimi z’amahanga, kwifatanya buri gihe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, gukorana na Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga no kwitwara neza mu gihe cy’amakoraniro? Nanone kandi, tugaragaza ko twishimira ubuyobozi bw’Imana twemera inama. Iyo hari imyanzuro ikomeye tugomba gufata, ntitwiringira ubwenge bwacu ahubwo dushakira ubuyobozi kuri Yehova n’umuteguro we. Kandi nk’uko umwana ahungira ku babyeyi be iyo haje inkubi y’umuyaga, natwe iyo duhuye n’ibibazo byo muri iyi si bimeze nk’imvura y’amahindu irimo inkuba n’imirabyo, dushakira ubuhungiro mu muteguro wa Yehova.
Birumvikana ko abayobora igice cyo ku isi cy’umuteguro w’Imana badatunganye, nk’uko Mose na we atari atunganye. Nubwo byari bimeze bityo, inkingi yari ikimenyetso gihoraho cyagaragazaga ko Imana ari yo yamushyizeho kandi ko yamwemeraga. Uzirikane nanone ko buri Mwisirayeli atifatiraga umwanzuro w’igihe yari guhagurukira akagenda. Ahubwo abantu bakoraga ibyo “Yehova yabategekaga byose binyuze kuri Mose” (Kub 9:23). Ku bw’ibyo, Mose uwo Imana yakoreshaga mu kubayobora, agomba kuba yarabahaga ikimenyetso cyo guhaguruka bakagenda.
Muri iki gihe, abagize itsinda ry’igisonga cya Yehova batanga ikimenyetso kigaragaza neza igihe tugomba guhagurukira tukagenda. Icyo gisonga kibikora gite? Kibikora binyuze ku ngingo zisohoka mu Munara w’Umurinzi no mu Murimo Wacu w’Ubwami, mu bitabo bisohoka, no muri za disikuru zitangirwa mu makoraniro. Nanone amatorero ahabwa amabwiriza binyuze ku bagenzuzi basura amatorero cyangwa ku mabaruwa, cyangwa se ku mashuri ahugura abavandimwe bafite inshingano mu itorero.
Ese ubona ikimenyetso kigaragaza ko Imana ituyobora? Yehova akoresha umuteguro we kugira ngo atuyobore, twebwe abagize ubwoko bwe, muri iyi minsi ya nyuma y’isi mbi ya Satani imeze nk’ubutayu buteje akaga. Ibyo bituma twunga ubumwe, tugakundana, kandi tukagira umutekano.
Igihe Abisirayeli bageraga mu Gihugu cy’Isezerano, Yosuwa yarababwiye ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose ko nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye. Yose yabasohoreyeho” (Yos 23:14). Nta gushidikanya ko abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe na bo bazagera mu isi nshya yasezeranyijwe. Icyakora, kugira ngo buri wese muri twe azayigeremo, ahanini bizaterwa no kuba ahora yiteguye gukurikiza ubuyobozi bw’Imana yicishije bugufi. Bityo rero, nimucyo twese dukomeze kubona ikimenyetso kigaragaza ko Yehova atuyobora.
[Amafoto yo ku ipaji ya 5]
Muri iki gihe tuyoborwa n’umuteguro wa Yehova
Ibitabo bisohoka
Amashuri ya gitewokarasi
Imyitozo duhabwa tugiye kubwiriza