ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/4 pp. 6-8
  • Uko wakomeza kuba inyangamugayo mu isi irangwa n’ubuhemu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakomeza kuba inyangamugayo mu isi irangwa n’ubuhemu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gutinya Yehova mu buryo bukwiriye
  • Umutimanama watojwe na Bibiliya
  • Kunyurwa
  • Ujye uba inyangamugayo ku kazi
  • Jya wishyura imyenda
  • Ntukigaragaze uko utari
  • Kuba inyangamugayo bihesha Yehova ikuzo
  • Tube inyangamugayo muri byose
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Tube inyangamugayo muri byose
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Akamaro ko kuba inyangamugayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Jya uba inyangamugayo muri byose
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/4 pp. 6-8

Uko wakomeza kuba inyangamugayo mu isi irangwa n’ubuhemu

KIMWE n’umwuka duhumeka, usanga ubuhemu buri hose. Abantu barabeshya, bagaca amafaranga y’ikirenga, bakiba, ntibishyure imyenda, kandi bakirata ibintu bakora mu bucuruzi burimo uburiganya. Kuba muri iyo mimerere bituma akenshi duhura n’ibintu bitugerageza ku birebana n’icyemezo twafashe cyo gukomeza kuba inyangamugayo. Twarwanya dute ibintu bituma tudakomeza kuba inyangamugayo? Reka dusuzume ibintu bitatu bizabidufashamo, ari byo gutinya Yehova, umutimanama uticira urubanza no kunyurwa.

Gutinya Yehova mu buryo bukwiriye

Umuhanuzi Yesaya yaranditse ati ‘Yehova ni Umucamanza wacu, Yehova ni we udushyiriraho amategeko, Yehova ni we Mwami wacu’ (Yes 33:22). Kumenya ko Yehova ari we mutegetsi wacu bituma tumutinya, bikaba bidufasha gukomera ku cyemezo twafashe cyo kwirinda ubuhemu. Mu Migani 16:6 hagira hati “gutinya Yehova bituma umuntu ahindukira akava mu bibi.” Uko gutinya si ukugira ubwoba buduhahamura, twumva ko nidukora ibibi Imana izaduhana, ahubwo ni ukwirinda ikintu cyose cyababaza Data wo mu ijuru, wifuza cyane ko tumererwa neza.—1 Pet 3:12.

Hari ibintu byabaye bigaragaza ibyiza byo gutinya Imana mu buryo bukwiriye. Ricardo n’umugore we Fernandaa babikuje kuri konti yabo amadorari y’amanyamerika magana arindwi (hafi 413.000 Frw). Fernanda yashyize ayo mafaranga mu gasakoshi atiriwe abara. Igihe bageraga mu rugo bamaze kwishyura ibintu bimwe na bimwe, batangajwe n’uko amafaranga bari babikuje hafi ya yose yari akiri mu gasakoshi ka Fernanda. Baravuze bati “umukozi wa banki agomba kuba yaduhaye amafaranga arenze ayo twamubwiye.” Bakibona ayo mafaranga bumvaga bayagumana kubera ko bari bagifite ibintu byinshi byo kwishyura. Ricardo yaravuze ati “twasenze Yehova tumusaba imbaraga zo gusubiza ayo mafaranga. Kwifuza kumushimisha nk’uko abidusaba mu Migani 27:11, byatumye twumva ko tugomba kuyasubiza.”

Umutimanama watojwe na Bibiliya

Dushobora gutoza umutimanama wacu twiyigisha Bibiliya kandi tukihatira gukurikiza ibyo twiga. Bityo, ‘ijambo ry’Imana rizima [kandi] rifite imbaraga’ ntirizacengera mu bwenge bwacu gusa, ahubwo rizanatugera ku mutima. Ibyo bizatuma ‘tuba inyangamugayo muri byose.’—Heb 4:12; 13:18.

Reka turebe ibyabaye kuri João. Yari afite umwenda munini, ungana n’amadorari y’amanyamerika ibihumbi bitanu (hafi 2.950.000 Frw). Hanyuma yaje kwimukira mu wundi mugi atarishyura uwo mwenda. Nyuma y’imyaka umunani, yize ukuri maze umutimanama we watojwe na Bibiliya utuma yumva ko agomba gushaka uwo yari abereyemo umwenda akamwishyura. Kubera ko João yabonaga udufaranga duke kandi agomba gutunga umugore n’abana bane, uwo yari abereyemo umwenda yamwemereye ko yari kujya amwishyura make buri kwezi.

Kunyurwa

Intumwa Pawulo yaranditse ati “kwiyegurira Imana birimo inyungu nyinshi, iyo bijyanye no kugira umutima unyuzwe. . . . Niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo” (1 Tim 6:6-8). Kuzirikana iyo nama nziza bizatuma tutagwa mu mutego wo kugira umururumba, uwo gukora imirimo y’ubucuruzi bukemangwa cyangwa imishinga idashyize mu gaciro yo gushaka gukira vuba (Imig 28:20). Kumvira iyo nama ya Pawulo bizanadufasha gushyira inyungu z’Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, twiringiye ko iby’ibanze dukenera tuzabihabwa.—Mat 6:25-34.

Icyakora, ntitwagombye kwirengagiza ko dushobora kugwa mu mutego wo kugira umururumba no kurarikira bitewe n’“imbaraga zishukana z’ubutunzi” (Mat 13:22). Ibuka inkuru ya Akani. Yari yariboneye ukuntu Abisirayeli bambutse uruzi rwa Yorodani mu buryo bw’igitangaza. Nyamara, umururumba watumye adashobora kurwanya irari ryo kwiba ifeza, zahabu n’umwenda wari uhenze cyane yari yabonye mu minyago yo mu mugi wa Yeriko. Ibyo byatumye atakaza ubuzima (Yos 7:1, 20-26). Ntibitangaje kuba nyuma y’ibinyejana byinshi Yesu yaratanze umuburo ugira uti “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose.”—Luka 12:15.

Ujye uba inyangamugayo ku kazi

Reka noneho turebe imimerere imwe n’imwe ishobora kutugerageza ku birebana n’icyemezo twafashe cyo gukomeza kuba inyangamugayo muri byose. Kuba inyangamugayo ku kazi bikubiyemo ‘kutiba,’ nubwo abandi baba babikora (Tito 2:9, 10). Jurandir ukora mu kigo cya leta yavugishaga ukuri iyo yagaragazaga amafaranga yakoresheje igihe yabaga yagiye mu ngendo z’akazi. Bagenzi be bo bagaragazaga arenze ayo babaga bakoresheje. Babikoraga batyo kubera ko uwari ubahagarariye yabibashyigikiragamo. Yanacyashye Jurandir amuziza ko yavugishaga ukuri, kandi ntiyongera kumwohereza mu ngendo z’akazi. Icyakora hashize igihe runaka, hakozwe igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo w’icyo kigo, maze Jurandir ashimirwa kuba yari inyangamugayo. Nanone kandi, bamuzamuye mu ntera.

Hari umuntu André yacururizaga wamusabye kujya aha abakiriya ibintu ku giciro cyikubye kabiri. Uwo muvandimwe wacu yasenze Yehova amusaba kugira ubutwari bwo kutanamuka ku mahame ya Bibiliya (Zab 145:18-20). Yanagerageje gusobanurira umukoresha we impamvu atashoboraga kumvira ibyo yari yamusabye, ariko ntibyagira icyo bitanga. Ku bw’ibyo, André yiyemeje kureka ako kazi kamuheshaga umushahara utubutse. Icyakora, hashize hafi umwaka, uwo mukoresha we yaramuhamagaye ngo agaruke ku kazi, amubwira ko batagica abakiriya amafaranga y’ikirenga. André yazamuwe mu ntera ahabwa umwanya w’ubuyobozi.

Jya wishyura imyenda

Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama agira ati “ntimukagire umuntu mubamo umwenda uwo ari wo wose” (Rom 13:8). Dushobora gushaka gusobanura impamvu tutishyura umwenda tuvuga ko uwawuduhaye nta cyo abuze, ko adakeneye ayo mafaranga. Icyakora, Bibiliya itanga umuburo ugira uti “umuntu mubi araguza ntiyishyure.”—Zab 37:21.

Ariko se, byagenda bite mu gihe tugezweho n’“ibigwirira abantu” bigatuma tutishyura umwenda (Umubw 9:11)? Uwitwa Francisco yagujije Alfredo amadorari y’amanyamerika ibihumbi birindwi (hafi 4.130.000 Frw) kugira ngo yishyure umwenda yari yarafashe agura inzu. Ariko ibibazo Francisco yahuye na byo mu bucuruzi byatumye adashobora kwishyura uwo mwenda ku itariki bari barumvikanyeho. Yafashe iya mbere ajya kureba Alfredo kugira ngo babiganireho, maze Alfredo amwemerera ko yajya amwishyura make make.

Ntukigaragaze uko utari

Ibuka urugero rubi rwa Ananiya na Safira, umugabo n’umugore we bari mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. Bagurishije umurima, maze bashyira intumwa igice kimwe cy’amafaranga bawugurishije bavuga ko ari yo babahaye. Bashakaga ko abandi babona ko ari abanyabuntu. Ariko kandi, intumwa Petero, ayobowe n’umwuka wera w’Imana, yashyize ahabona uburyarya bwabo, kandi Yehova yahise abica.—Ibyak 5:1-11.

Abanditsi ba Bibiliya bari batandukanye na Ananiya na Safira bari abanyabinyoma, kuko bo bavugishaga ukuri kandi bakaba inyangamugayo. Mose yavuze adaciye ku ruhande ukuntu yarakaye bigatuma atemererwa kujya mu Gihugu cy’Isezerano (Kub 20:7-13). Yona na we ntiyigeze ahisha intege nke yagize mbere y’uko abwiriza abantu b’i Nineve, na nyuma yaho. Ahubwo yarabyanditse.—Yona 1:1-3; 4:1-3.

Nta gushidikanya ko kuvugisha ukuri bidusaba ubutwari, nubwo byatugiraho ingaruka, nk’uko bigaragazwa n’ibyabaye kuri Nathalia ufite imyaka 14, igihe yari ku ishuri. Ubwo yarebaga ku rupapuro bari bamukosoreyeho ikizamini, yasanze kimwe mu bisubizo mwarimu yari yabonye ko ari cyo, mu by’ukuri kitari cyo. Nubwo Nathalia yari azi ko ibyo byari gutuma amanota ye agabanuka cyane, ntiyatinye kubibwira mwarimu. Yaravuze ati “ababyeyi banjye banyigishije ko ngomba kuba inyangamugayo kugira ngo nshimishe Yehova. Iyo ntabibwira mwarimu umutimanama wanjye wari kumbuza amahwemo.” Uwo mwarimu yashimishijwe n’uko Nathalia ari inyangamugayo.

Kuba inyangamugayo bihesha Yehova ikuzo

Umukobwa w’imyaka 17 witwa Giselle yatoraguye ikotomoni yarimo ibyangombwa n’amadorari y’amanyamerika 35 (hafi 20.650 Frw). Yasabye abayobozi b’ikigo yigagaho kumufasha kugira ngo iyo kotomoni isubizwe nyirayo. Nyuma y’ukwezi, uwungirije umuyobozi w’icyo kigo yasomeye imbere y’ishuri ryose ibaruwa yashimagizaga Giselle kubera ko yari inyangamugayo, ikanashimira umuryango we kubera ko wamuhaye uburere bwiza, ukanamwigisha iby’Imana. ‘Imirimo ye myiza’ yahesheje Yehova ikuzo.—Mat 5:14-16.

Kuba inyangamugayo mu bantu ‘bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru kandi b’abahemu,’ bisaba gushyiraho imihati (2 Tim 3:2). Icyakora, gutinya Yehova mu buryo bukwiriye, umutimanama watojwe na Bibiliya no kunyurwa bituma dukomeza kuba inyangamugayo mu isi irangwa n’ubuhemu. Nanone bituma turushaho kuba incuti za Yehova, we ‘ukiranuka, kandi agakunda ibikorwa byo gukiranuka.’—Zab 11:7.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina amwe yarahinduwe.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Gutinya Yehova mu buryo bukwiriye bituma dukomera ku cyemezo twafashe cyo kuba inyangamugayo

[Amafoto yo ku ipaji ya 8]

Iyo tubaye inyangamugayo bihesha Yehova ikuzo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze