1. Imitingito
“Hazabaho imitingito ikomeye.”—LUKA 21:11.
● Akana kitwa Winnie gafite umwaka n’amezi ane, katoraguwe mu nzu yo muri Hayiti yari yasenyutse. Abanyamakuru ba televiziyo bataraga amakuru ni bo bumvise ako kana kaniha. Nubwo ako kana karusimbutse, ababyeyi bako bo bahasize ubuzima.
NI IKI IBIBERA KU ISI BIGARAGAZA? Muri Mutarama 2010, igihe muri Hayiti habaga umutingito ufite ubukana buri ku gipimo cya 7, hapfuye abantu barenga 300.000, kandi mu kanya nk’ako guhumbya abagera kuri 1.300.000 basigara batagira aho bikinga. Nubwo uwo mutingito wo muri Hayiti wari uteye ubwoba, si wonyine wabayeho. Kuva muri Mata 2009 kugeza muri Mata 2010, ku isi hose habaye imitingito ikomeye igera kuri 18.
IBYO ABANTU BAKUNZE KUVUGA. Imitingito irimo iba si myinshi; ahubwo ikoranabuhanga ryo muri iki gihe ni ryo rituma abantu barushaho kumenya imitingito yabaye, kurusha uko byari bimeze kera.
ESE IBYO BAVUGA BIFITE ISHINGIRO? Tuzirikane ibi bikurikira: Bibiliya ntiyibanda ku mubare w’imitingito yari kuzaba mu minsi y’imperuka. Icyakora, ivuga ko “hirya no hino” hari kuzabaho “imitingito ikomeye,” ku buryo byari gutuma iba kimwe mu bintu by’ingenzi byari kuzaranga ibi bihe bigoye.—Mariko 13:8; Luka 21:11.
WOWE SE UBIBONA UTE? Ese nawe wiboneye ko hasigaye habaho imitingito ikomeye, nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye?
Imitingito ishobora kuba atari cyo kimenyetso simusiga cyonyine kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka. Icyakora, iyo mitingito ni bumwe mu buhanuzi busohora muri iki gihe. Reka dusuzume ubuhanuzi bwa kabiri.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
“Twe [abahanga mu by’ubumenyi bw’isi] tuyita imitingito ikomeye, naho abandi bose bakayita ibyago.”—KEN HUDNUT, IKIGO CYO MURI AMERIKA GIKORA UBUSHAKASHATSI KU MITERERE Y’ICYO GIHUGU.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]
© William Daniels/Panos Pictures