2. Inzara
‘Hazabaho inzara.’—MARIKO 13:8.
● Umugabo umwe yagize atya asuhukira mu mudugudu wa Quaratadji muri Nijeri. Babyara b’uwo mugabo, barumuna be na bashiki be na bo bagiye mu mugi baturutse iyo mu giturage, bahunga inzara. Uwo mugabo yari aryamye ku mukeka nta wundi bari kumwe. Kuki atari kumwe n’umuryango we? Sidi, umukuru w’uwo mudugudu yimukiyemo, yaravuze ati “ni ukubera ko adashobora gutunga [abagize umuryango we], kandi akaba atakwihanganira gukomeza kubareba mu maso.”
NI IKI IBIBERA KU ISI BIGARAGAZA? Ku isi hose, hafi umuntu umwe kuri barindwi ntabona ibyokurya bihagije buri munsi. Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ho, uwo mubare urakabije kuko umuntu umwe kuri batatu aba afite inzara yamubayeho akarande. Kugira ngo twiyumvishe neza iyo mibare, reka dufate urugero rw’umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’umwana. Niba uwo muryango ufite ibyokurya byahaza abantu babiri, ubwo ni nde utari burye? Ese ni umugabo, ni umugore se cyangwa ni umwana? Uwo ni umwanzuro abagize imiryango nk’iyo baba bagomba gufata buri munsi.
IBYO ABANTU BAKUNZE KUVUGA. Imyaka yera ku isi irahagije ku buryo buri wese yabona ibimutunga. Icy’ingenzi ni uko umutungo kamere w’isi usaranganywa neza.
ESE IBYO BAVUGA BIFITE ISHINGIRO? Ni iby’ukuri ko muri iki gihe abahinzi bashobora kweza byinshi, kandi bakaba bashobora kubigeza hirya no hino kuruta uko byari bimeze mbere hose. Kandi koko, abategetsi bagombye kuba bafite ubushobozi bwo gukoresha neza imyaka yera ku isi, kugira ngo bakemure ikibazo cy’inzara. Icyakora nubwo bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo babigerageza, nta cyo bagezeho.
WOWE SE UBIBONA UTE? Ese amagambo yo muri Mariko 13:8, arimo arasohozwa? Ese nubwo ikoranabuhanga ryateye imbere, abatuye isi yose bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa?
Akenshi imitingito n’inzara bibanziriza ibibazo biterwa n’ikindi kintu kiranga iminsi y’imperuka.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
“Abana barenga kimwe cya gatatu cy’abicwa n’umusonga, impiswi n’izindi ndwara bashoboraga kurokoka iyo baza kuba barya neza.”—ANN M. VENEMAN, WARI UMUYOBOZI W’ISHAMI RY’UMURYANGO W’ABIBUMBYE RYITA KU BANA.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]
© Paul Lowe/Panos Pictures