Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese ubuzima bw’iteka muri paradizo buzarambirana?
▪ Bibiliya itwizeza ko dushobora kuzabaho iteka muri Paradizo ku isi (Zaburi 37:29; Luka 23:43). Ese kubaho ubuziraherezo turi ahantu hatunganye, bizaturambira?
Icyo kibazo gifite ishingiro rwose! Abashakashatsi babonye ko kurambirwa cyane bishobora gutuma umuntu ahangayika, akiheba kandi akaba yakora ibintu biteje akaga. Abantu bumva ko kubaho nta cyo bibamariye, kandi ntibashimishwe n’akazi kabo, bashobora kurambirwa. Ese abazaba muri Paradizo na bo bazagera ubwo bumva kubaho nta cyo bibamariye? Ese akazi ka buri munsi kazarambirana?
Mbere na mbere, tuzirikane ko Yehova Imana, we Mwanditsi wa Bibiliya, ari we udusezeranya ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16; 2 Timoteyo 3:16). Umuco w’ingenzi w’Imana ni urukundo (1 Yohana 4:8). Yehova aradukunda cyane, kandi ni we waduhaye ibyiza byose dufite.—Yakobo 1:17.
Umuremyi wacu azi ko kugira ngo twishime tugomba kugira akazi gashimishije (Zaburi 139:14-16; Umubwiriza 3:12). Muri Paradizo, abakozi ntibazumva bameze nk’imashini. Akazi bazaba bakora kazajya kabagirira akamaro, bo n’ababo (Yesaya 65:22-24). Ese uramutse ufite akazi kagushimishije, gasaba imbaraga kandi ukora buri gihe, wakumva urambiwe?
Ikindi twazirikana, ni uko Yehova Imana atazemerera umuntu ubonetse wese kuba muri paradizo. Abagera ikirenge mu cy’Umwana we Yesu ni bo bonyine asezeranya impano y’ubuzima bw’iteka (Yohana 17:3). Igihe Yesu yari ku isi, yishimiraga gukora ibyo Se ashaka. Yigishije abigishwa be ko gutanga ari byo bihesha ibyishimo birambye kuruta guhabwa. Ibyo yabigaragaje mu magambo no mu bikorwa (Ibyakozwe 20:35). Abantu bose bazaba bari muri Paradizo izaba yongeye gushyirwaho, bazabaho bakurikiza amategeko abiri akomeye kurusha ayandi, ni ukuvuga gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu (Matayo 22:36-40). Tekereza uramutse ukikijwe n’abantu batarangwa n’ubwikunde, bagukunda kandi bakunda umurimo wabo! Ese urumva wazigera urambirwa uramutse ubana n’abantu bameze batyo?
Hari ibindi bintu duhishiwe igihe tuzaba turi muri paradizo. Buri munsi tuzaba dufite ikintu gishya tugomba kwiga ku birebana n’Umuremyi wacu. Abashakashatsi bavumbuye ibintu byinshi ku birebana n’ibyo Yehova yaremye (Abaroma 1:20). Nyamara ibyo tumaze kumenya ni bike cyane, ku buryo ari nk’igitonyanga mu nyanja. Hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi, umugabo wizerwa Yobu asuzumye ubumenyi yari afite ku byo Imana yaremye, maze agera ku mwanzuro ugifite agaciro. Yaravuze ati “ibyo ni ibyo ku nkengero z’inzira [z’Imana], kandi ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa! Ariko se ni nde ushobora gusobanukirwa guhinda kwayo gukomeye?”—Yobu 26:14.
Niyo twarama igihe kirekire dute, ntituzigera tumenya ibintu byose bivugwa kuri Yehova Imana n’ibyo yaremye. Bibiliya ivuga ko Imana yashyize mu mitima yacu igitekerezo cyo kubaho iteka. Ariko nanone, ivuga ko tutazigera ‘dusobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo Imana y’ukuri yakoze uhereye mu ntangiriro ukageza ku iherezo’ (Umubwiriza 3:10, 11). Ese utekereza ko uzigera urambirwa no kwiga ibintu bishya ku byerekeye Umuremyi wawe?
No muri iki gihe, abantu bakora imirimo igirira abandi akamaro kandi ihesha Imana ikuzo, ntibakunze kumva barambiwe. Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira ko nidukomeza guhugira mu mirimo nk’iyo tutazigera turambirwa, n’igihe tuzaba dufite ubuzima bw’iteka.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 27 yavuye]
Isi: Image Science and Analysis Laboratory, NASA-Johnson Space Center; Urujeje: The Hubble Heritage Team (AURA/STScI/NASA)