Miryango y’Abakristo, ‘nimukomeze kuba maso’
“Nimucyo dukomeze kuba maso kandi tugire ubwenge.”—1 TES 5:6.
1, 2. Kugira ngo umuryango ukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka, usabwa iki?
INTUMWA PAWULO yerekeje ku ‘munsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba’ maze yandikira Abakristo b’i Tesalonike ati “bavandimwe, ntimuri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’uko umucyo w’umunsi utungura abajura, kuko mwese muri abana b’umucyo, mukaba abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.” Yongeyeho ati “nuko rero, twe gusinzira nk’uko abandi babigenza, ahubwo nimucyo dukomeze kuba maso kandi tugire ubwenge.”—Yow 2:31; 1 Tes 5:4-6.
2 Iyo nama Pawulo yagiriye Abakristo b’i Tesalonike irakwiriye rwose ku Bakristo bariho mu “gihe cy’imperuka” (Dan 12:4). Uko iherezo ry’iyi si mbi rigenda ryegereza, Satani yiyemeje gukora uko ashoboye kose ngo atume Abakristo b’ukuri benshi bareka gukorera Imana. Ku bw’ibyo, byaba byiza tuzirikanye inama ya Pawulo yo gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo umuryango w’Abakristo ukomeze kuba maso, ni ngombwa ko buri wese mu bawugize asohoza inshingano ye ahabwa n’Ibyanditswe. None se, ni uruhe ruhare abagabo, abagore n’abana bagira mu gufasha imiryango yabo ‘gukomeza kuba maso’?
Bagabo, nimwigane ‘umwungeri mwiza’
3. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 5:8, inshingano umugabo afite yo kuba umutware w’umuryango ikubiyemo iki?
3 Bibiliya igira iti ‘umutware w’umugore ni umugabo’ (1 Kor 11:3). Inshingano umugabo afite yo kuba umutware w’umuryango ikubiyemo iki? Ibyanditswe bigaragaza kimwe mu bikubiye mu nshingano yo kuba umutware w’umuryango, bigira biti “iyo umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ukwizera, kandi aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera” (1 Tim 5:8). Koko rero, umugabo yagombye guha umuryango we ibyo ukeneye mu buryo bw’umubiri. Ariko niba ashaka kuwufasha kugira ngo ukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka, ntagomba kuwushakira ibiwutunga mu buryo bw’umubiri gusa. Agomba kubaka urugo rwe mu buryo bw’umwuka, agafasha abagize umuryango we bose kurushaho kugirana n’Imana imishyikirano myiza (Imig 24:3, 4). Yabikora ate?
4. Ni iki cyafasha umugabo kubaka urugo rwe mu buryo bw’umwuka?
4 Kubera ko “umugabo ari umutware w’umugore we, nk’uko Kristo na we ari umutware w’itorero,” yagombye gusuzuma uko Yesu ayobora itorero maze akamwigana (Efe 5:23). Zirikana icyo Yesu yavuze ku birebana n’imishyikirano yari afitanye n’abigishwa be. (Soma muri Yohana 10:14, 15.) Ni iki cyafasha umugabo wifuza kubaka urugo rwe mu buryo bw’umwuka kugira icyo ageraho? Icyamufasha ni ukwiga ibyo Yesu, we “mwungeri mwiza,” yavugaga n’ibyo yakoraga, hanyuma ‘akagera ikirenge mu cye.’—1 Pet 2:21.
5. Umwungeri Mwiza azi itorero mu rugero rungana iki?
5 Imishyikirano myiza iba hagati y’umwungeri n’intama ze iba ishingiye ku kumenyana no kwizerana. Umwungeri aba azi neza intama ze, kandi na zo zimenya umwungeri wazo, zikanamwiringira. Zimenya ijwi rye kandi zikaryumvira. Yesu yaravuze ati “nzi intama zanjye kandi intama zanjye na zo ziranzi.” Ntazi itorero ibi bidafashije. Aha ngaha, ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo ‘kumenya’ ryumvikanisha igitekerezo cyo “kumenya neza.” Koko rero, Umwungeri Mwiza azi neza buri ntama ye. Azi icyo buri ntama ikeneye, intege nke zayo n’imbaraga zayo. Nta kintu na kimwe Uwatubereye Icyitegererezo atamenya ku birebana n’intama ze. Intama ze na zo zizi neza uwo mwungeri wazo kandi ziringira ubuyobozi bwe.
6. Abagabo bakwigana bate Umwungeri Mwiza?
6 Kugira ngo umugabo asohoze inshingano ye y’ubutware yigana Kristo, agomba kumenya ko ari umwungeri naho abo ashinzwe kwitaho bakaba intama. Yagombye kwihatira kumenya neza umuryango we. Ese koko umugabo ashobora kumenya atyo umuryango we? Yawumenya neza aramutse ashyikiranye n’abawugize bose, akabatega amatwi mu gihe bamubwira ibibahangayikishije, agafata iya mbere mu bikorwa by’umuryango, kandi akihatira gufata imyanzuro myiza, nko mu birebana na gahunda y’iby’umwuka mu muryango, kujya mu materaniro, kubwiriza no kwidagadura. Iyo umugabo w’Umukristo azi neza icyo Ijambo ry’Imana rivuga kandi akamenya neza abagize umuryango we ku buryo abaha urugero rwiza kandi agafata imyanzuro myiza, icyo gihe abagize umuryango we bashobora kurushaho kwiringira ubuyobozi bwe. Ikindi kandi, aba ashobora kuzagira ibyishimo byo kubona abagize umuryango we bakomeza kunga ubumwe muri gahunda yo gusenga k’ukuri.
7, 8. Umugabo yakwigana ate Umwungeri Mwiza mu birebana no kugaragariza urukundo abo ashinzwe kwitaho?
7 Nanone kandi, umwungeri mwiza akunda intama ze. Iyo dusomye inkuru zo mu Mavanjiri zivuga ibirebana n’ubuzima bwa Yesu n’umurimo we, twumva twishimiye ukuntu yakundaga abigishwa be. ‘Yanahaze ubugingo bwe ku bw’intama.’ Abagabo bagombye kwigana Yesu, bagakunda abo bashinzwe kwitaho. Umugabo ushaka kwemerwa n’Imana akomeza gukunda umugore we, “nk’uko Kristo na we yakunze itorero,” aho kumutwaza igitugu (Efe 5:25). Yagombye kubwira umugore we amagambo meza agaragaza ko amwitayeho, kuko akwiriye kubahwa.—1 Pet 3:7.
8 Umutware w’umuryango yagombye gukurikiza neza amahame y’Imana mu gihe arera abana be. Icyakora, ntagomba kureka kubagaragariza urukundo. Mu gihe bibaye ngombwa ko abahana, yagombye kubikorana urukundo. Hari abakiri bato batinda gusobanukirwa icyo basabwa. Iyo bimeze bityo, uwo mubyeyi yagombye gukomeza kubihanganira. Iyo abagabo bakomeje gukurikiza urugero rwa Yesu, batuma mu rugo rwabo harangwa amahoro n’umutekano. Abagize imiryango yabo bagira umutekano wo mu buryo bw’umwuka nk’uko umwanditsi wa zaburi yabivuze mu ndirimbo ye.—Soma muri Zaburi ya 23:1-6.
9. Kimwe n’umukurambere Nowa, abagabo b’Abakristo bafite iyihe nshingano, kandi se ni iki kizabafasha kuyisohoza?
9 Umukurambere Nowa yabayeho mu gihe isi ya kera yari hafi kurangira. Ariko Yehova ‘yaramukijije hamwe n’abandi barindwi, igihe yazanaga umwuzure ku isi y’abatubaha Imana’ (2 Pet 2:5). Nowa yari afite inshingano yo gufasha abari bagize umuryango we kurokoka uwo Mwuzure. Abatware b’imiryango b’Abakristo na bo bafite inshingano nk’iyo muri iyi minsi y’imperuka (Mat 24:37). Ni iby’ingenzi ko bazirikana urugero ‘umwungeri mwiza’ yabasigiye kandi bakihatira kumwigana.
Bagore, ‘nimwubake ingo zanyu’
10. Ni mu buhe buryo umugore akwiriye kubona inshingano ye yo kugandukira umugabo we?
10 Intumwa Pawulo yaranditse ati “abagore bagandukire abagabo babo nk’uko bagandukira Umwami” (Efe 5:22). Ayo magambo ntagaragaza ko umugore afite umwanya usuzuguritse. Mbere y’uko Imana y’ukuri irema umugore wa mbere ari we Eva, yaravuze iti “si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine. Ngiye kumuha umufasha wo kumubera icyuzuzo” (Intang 2:18). Inshingano ye yo kuba “umufasha” n’“icyuzuzo,” ni ukuvuga gushyigikira umugabo we mu gihe asohoza inshingano ze zo kwita ku muryango, ni inshingano yiyubashye rwose.
11. Ni mu buhe buryo umugore w’intangarugero “yubaka urugo rwe”?
11 Umugore w’intangarugero akora ibintu bigirira akamaro urugo rwe. (Soma mu Migani 14:1.) Umugore w’umupfapfa asuzugura gahunda y’ubutware, ariko umugore w’umunyabwenge we yubaha iyo gahunda cyane. Aho kugira imyifatire yo kutumvira no kwigenga iranga abagore b’isi, we agandukira umugabo we (Efe 2:2). Umugore w’umupfapfa ntatinya kuvuga nabi umugabo we, mu gihe umugore w’umunyabwenge we akora ibituma abana be ndetse n’abandi bantu barushaho kubaha umugabo we. Umugore nk’uwo yirinda gutesha agaciro ubutware bw’umugabo we amuhozaho urutoto cyangwa amugisha impaka. Reka tunarebe ibirebana no gucunga umutungo w’umuryango. Umugore w’umupfapfa ashobora gusesagura ibintu umuryango uba wabonye wiyushye akuya. Ariko umugore ushyigikira umugabo we ntakora ibintu nk’ibyo. Afatanya n’umugabo we mu bibazo birebana n’amafaranga. Agira amakenga mu byo akora kandi ntasesagure. Ntahatira umugabo gukora amasaha y’ikirenga.
12. Ni iki umugore yakora kugira ngo afashe umuryango we ‘gukomeza kuba maso’?
12 Umugore w’intangarugero agira uruhare mu gutuma umuryango we ‘ukomeza kuba maso,’ afasha umugabo we kwigisha abana ibintu by’umwuka (Imig 1:8). Ashyigikira mu buryo bugaragara gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Byongeye kandi, ashyigikira umugabo we mu gihe agira inama abana babo n’igihe abahana. Atandukanye n’umugore udashyigikira umugabo we, utuma abana be batagira icyo bageraho mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.
13. Kuki ari iby’ingenzi ko umugore ashyigikira umugabo we mu gihe agira uruhare mu bikorwa bya gitewokarasi?
13 Umugore ushyigikira umugabo we yumva ameze ate iyo abona agira uruhare rugaragara mu itorero rya gikristo? Arishima cyane. Yishimira inshingano y’umugabo we, yaba ari umukozi w’itorero cyangwa umusaza cyangwa umwe mu bagize Komite Ihuza Abarwayi n’Abaganga cyangwa se Komite Ishinzwe Inzu y’Ubwami. Kugira ngo ashyigikire mu buryo bugaragara umugabo we, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, mu by’ukuri bimusaba kwigomwa. Ariko aba azi neza ko kuba umugabo we yifatanya mu bikorwa bya gitewokarasi bifasha umuryango wose gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka.
14. (a) Ni iki gishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi ku mugore ushyigikira umugabo we, kandi se yagikemura ate? (b) Ni mu buhe buryo umugore yagira uruhare mu gutuma umuryango we wose umererwa neza?
14 Kuba umugore w’intangarugero mu gushyigikira umugabo bishobora kugora umugore mu gihe umugabo we afashe umwanzuro atemera. Ndetse no muri icyo gihe, agaragaza “umwuka wo gutuza” no kwitonda kandi akamushyigikira kugira ngo uwo mwanzuro ugire icyo ugeraho (1 Pet 3:4). Nanone kandi, umugore mwiza agerageza kwigana urugero rwiza rwatanzwe n’abagore bubahaga Imana bo mu bihe bya kera, urugero nka Sara, Rusi, Abigayili na Mariya nyina wa Yesu (1 Pet 3:5, 6). Anigana abagore bakuze bo muri iki gihe bafite “imyifatire ikwiriye abera” (Tito 2:3, 4). Iyo umugore w’intangarugero akunda umugabo we kandi akamwubaha, atuma bagira ishyingiranwa ryiza kandi umuryango wose ukamererwa neza. Atuma mu rugo rwe harangwa amahoro n’umutekano. Umugabo ukunda Yehova kandi akagira ishyaka mu murimo we, abona ko umugore umushyigikira ari uw’agaciro kenshi!—Imig 18:22.
Bana, ‘nimukomeze guhanga amaso ku bitaboneka’
15. Abakiri bato bafatanya bate n’ababyeyi babo kugira ngo umuryango wabo ‘ukomeze kuba maso’?
15 Mwebwe abakiri bato mwafatanya mute n’ababyeyi banyu kugira ngo umuryango wanyu ‘ukomeze kuba maso’ mu buryo bw’umwuka? Mujye mutekereza ku gihembo Yehova abateganyiriza. Wenda kuva mukiri abana ababyeyi banyu bagiye babereka amafoto agaragaza ubuzima bwo muri Paradizo. Uko mwagiye mukura, bashobora kuba baragiye bakoresha Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kugira ngo babafashe kwiyumvisha neza uko ubuzima bw’iteka mu isi nshya buzaba bumeze. Gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere no guteganya uko muzabaho mu buryo buhuje n’iyo ntego bizabafasha ‘gukomeza kuba maso’ mu buryo bw’umwuka.
16, 17. Ni iki cyafasha abakiri bato gutsinda isiganwa ry’ubuzima?
16 Zirikana amagambo y’intumwa Pawulo ari mu 1 Abakorinto 9:24. (Hasome.) Jya wiruka mu isiganwa ry’ubuzima ufite intego yo gutsinda. Jya ubaho mu buryo buzatuma ubona igihembo cy’ubuzima bw’iteka. Hari benshi bemeye kurangazwa no gushaka ubutunzi bituma badakomeza guhanga amaso igihembo. Mbega ukuntu ibyo ari ubupfu! Kubaho ugamije gushaka ubutunzi ntibyaguhesha ibyishimo nyakuri. Ibyo umuntu ashobora kubona abiheshejwe n’amafaranga bimara igihe gito. Ariko mwebwe mujye mukomeza guhanga amaso ku “bitaboneka.” Kubera iki? Kubera ko ‘ibitaboneka ari iby’iteka.’—2 Kor 4:18.
17 Mu ‘bitaboneka’ hakubiyemo n’imigisha izazanwa n’Ubwami. Jya ubaho ufite intego yo kuzabona iyo migisha. Ibyishimo nyakuri bizanwa no gukorera Yehova. Gukorera Imana y’ukuri bituma umuntu ashobora kugera ku ntego z’igihe gito n’iz’igihe kirekire.a Kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka zishyize mu gaciro bishobora kugufasha gukomeza gukorera Imana wiringiye kuzabona igihembo cy’ubuzima bw’iteka.—1 Yoh 2:17.
18, 19. Umuntu ukiri muto yamenya ate ko afitanye n’Imana imishyikirano myiza?
18 Mwebwe abakiri bato, intambwe ya mbere iganisha mu nzira y’ubuzima ni ukwiyemeza kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Ese wamaze gutera iyo ntambwe? Ibaze uti “ese nshyira imbere ibintu by’umwuka, cyangwa nkurikira ababyeyi banjye gusa? Ese nitoza kugira imico ishimisha Imana? Ese nshyiraho imihati kugira ngo nkomeze kwifatanya mu bikorwa bifitanye isano na gahunda yo gusenga k’ukuri, urugero nko gusenga buri gihe, kwiyigisha, kujya mu materaniro no kubwiriza? Ese negera Imana ngirana na yo imishyikirano ya bugufi?”—Yak 4:8.
19 Tekereza ku rugero rwa Mose. Nubwo yarezwe n’abantu bari bafite umuco utandukanye n’uw’iwabo, yahisemo kwitwa umugaragu wa Yehova aho kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo. (Soma mu Baheburayo 11:24-27.) Namwe Bakristo mukiri bato, mugomba kwiyemeza gukorera Yehova mu budahemuka. Nimubigenza mutyo muzagira ibyishimo nyakuri, mugire ubuzima bwiza muri iki gihe kandi mwiringire kuzabona “ubuzima nyakuri.”—1 Tim 6:19.
20. Ni ba nde bahabwa igihembo mu isiganwa ry’ubuzima?
20 Mu mikino y’isiganwa ya kera, umuntu umwe ni we wahabwaga igihembo. Uko si ko bimeze mu isiganwa ry’ubuzima. Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:3, 4). Hari abantu benshi bakubanjirije bashoboye gutsinda iryo siganwa, kandi muri iki gihe hari abandi benshi murifatanyije (Heb 12:1, 2). Abakomeza iryo siganwa nta gucogora ni bo bazahabwa igihembo. Ku bw’ibyo, iyemeze gutsinda!
21. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
21 “Umunsi wa Yehova, ukomeye kandi uteye ubwoba” uzaza nta kabuza (Mal 4:5). Uwo munsi ntiwagombye gutungura imiryango y’Abakristo. Ni iby’ingenzi ko buri wese mu muryango asohoza inshingano ahabwa n’Ibyanditswe. Ni iki kindi mwakora kugira ngo mukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka kandi murusheho kugirana n’Imana imishyikirano myiza? Mu gice gikurikira tuzasuzuma ibintu bitatu bigira ingaruka ku mishyikirano abagize umuryango bafitanye n’Imana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 2010, ku ipaji ya 12-16, n’uwo ku itariki ya 15 Nyakanga 2004, ku ipaji ya 21-23.
Ni iki wamenye?
• Kuki ari ngombwa ko imiryango y’Abakristo ‘ikomeza kuba maso’?
• Umugabo yakwigana ate Umwungeri Mwiza?
• Umugore w’intangarugero yakora iki kugira ngo ashyigikire umugabo we?
• Abakiri bato bafasha bate imiryango yabo gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Umugabo wita ku bintu by’umwuka abona ko umugore umushyigikira ari uw’agaciro kenshi