Dukurikire Kristo, Umuyobozi uhebuje
ABAKURIKIRA abayobozi b’abantu bakunda gutenguhwa. Icyakora, abagandukira ubuyobozi bwa Kristo bo si uko bibagendekera. Yesu yaravuze ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure” (Mat 11:28, 29). Ubuyobozi bwa Yesu butuma abantu bumva baruhutse kandi bishimye. Yita cyane ku boroheje n’abakandamizwa, akabatumirira kwikorera umugogo we utaruhije. Ariko se, gukurikiza ubuyobozi bwa Yesu bisobanura iki?
Intumwa Petero yaranditse ati ‘Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye’ (1 Pet 2:21). Kuki ari iby’ingenzi ko tugera ikirenge mu cya Yesu? Tekereza uri kumwe n’abandi bantu mugomba kunyura ahantu hateze mine kandi umuntu umwe gusa muri mwe akaba ari we uzi aho ziteze. Ese ntiwagenda ukandagira aho ashinguye ikirenge? Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo tuzabeho mu gihe kizaza tugomba kwigana urugero rwa Yesu. Ibyo bikubiyemo kumutega amatwi no kumwumvira kandi tukagandukira abamuhagarariye.
Jya utega amatwi kandi wumvire
Yesu ari hafi gusoza Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, yaravuze ati “umuntu wese wumva aya magambo yanjye akayakurikiza, azamera nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. Nuko imvura iragwa haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha maze byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari ifite urufatiro rushinze ku rutare.”—Mat 7:24, 25.
Aho ngaho, Yesu yavuze ko umuntu wumva amagambo ye kandi akayakurikiza ari “umunyabwenge.” Ese tugaragaza ko duha agaciro urugero Kristo yadusigiye twumvira tubikuye ku mutima, cyangwa mu mategeko ye dutoranyamo ayo twumva atworoheye cyangwa atunogeye akaba ari yo twumvira? Yesu yaravuze ati ‘buri gihe nkora ibishimisha [Imana]’ (Yoh 8:29). Nimucyo twihatire gukurikiza urwo rugero yadusigiye.
Mu kinyejana cya mbere, intumwa zatanze urugero rwiza mu gukurikiza ubuyobozi bwa Kristo. Hari igihe Petero yabwiye Yesu ati “dore twebwe twasize byose turagukurikira” (Mar 10:28). Koko rero, intumwa zabonaga ko ubuyobozi bwa Yesu bwari bufite agaciro cyane ku buryo zemeye gusiga byose zikamukurikira.—Mat 4:18-22.
Tujye twumvira abahagarariye Kristo
Mbere gato y’uko Yesu apfa, yagaragaje ubundi buryo dushobora gukurikiza ubuyobozi bwe. Yagize ati “uwakira umuntu wese ntumye, nanjye aba anyakiriye” (Yoh 13:20). Mu by’ukuri, Yesu yavuze ko abamuhagarariye basutsweho umwuka ari ‘abavandimwe’ be (Mat 25:40). Yesu amaze kuzuka akajya mu ijuru, ‘abavandimwe’ be bashyiriweho kumuhagararira ari ba ambasaderi “mu cyimbo” cye kugira ngo batumirire abandi kwiyunga na Yehova Imana (2 Kor 5:18-20). Kwemera ubuyobozi bwa Kristo bikubiyemo kugandukira ‘abavandimwe’ be.
Byaba byiza twisuzumye tukareba uko twitabira inama zishingiye ku Byanditswe zizira igihe, ziboneka mu bitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya. Twibutswa amagambo ya Kristo iyo twiga Ibyanditswe kandi tukajya mu materaniro y’itorero (2 Pet 3:1, 2). Tugaragaza ko duha agaciro ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka, tuyigaburira buri gihe. None se twagombye kwitwara dute mu gihe inama runaka igenda isubirwamo? Urugero, Ijambo ry’Imana rigira Abakristo inama yo gushaka “uri mu Mwami gusa” (1 Kor 7:39). Mu gihe cy’imyaka irenga ijana, iyo ngingo yagiye isuzumwa mu Munara w’Umurinzi. Nta gushidikanya, abavandimwe ba Kristo bagaragaza ko batwitaho mu buryo bw’umwuka basohora inyandiko zigira icyo zivuga kuri iyo nama ndetse no ku zindi zahumetswe. Kumvira ibyo twibutswa ni bumwe mu buryo bwo kugaragaza ko dukurikira Umuyobozi wacu utunganye, Yesu Kristo.
Mu Migani 4:18 hagira hati “inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.” Koko rero, ubuyobozi bwa Yesu bugenda bunonosora ibintu. Ubundi buryo bwo kumvira ‘abavandimwe’ ba Kristo ni ukwemera ibisobanuro bishya bitangwa ku birebana n’inyigisho zishingiye ku Byanditswe, biboneka mu bitabo byandikwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’—Mat 24:45.
Nanone kandi, tugaragaza ko tugandukira ‘abavandimwe’ ba Kristo twumvira abagenzuzi bashyizweho mu itorero rya gikristo. Intumwa Pawulo yaravuze ati “mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu” (Heb 13:17). Urugero, umusaza ashobora kudutera inkunga atwereka akamaro ko kugira gahunda ihoraho y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, cyangwa akaduha inama runaka ku birebana n’umurimo wo kubwiriza. Umugenzuzi usura amatorero ashobora kuduha inama ishingiye ku Byanditswe yatugirira akamaro mu birebana n’ikintu runaka gifitanye isano n’imibereho ya gikristo. Kuba twiteguye gushyira mu bikorwa inama nk’izo bigaragaza ko dukurikira Yesu we Muyobozi wacu.
Ikibabaje ni uko ubuyobozi bwiza muri iyi si bwabaye ingume. Ariko se mbega ukuntu gukurikiza ubuyobozi bwa Kristo burangwa n’urukundo bihumuriza! Uko byagenda kose, nimucyo twumvire Umuyobozi wacu kandi tugandukire abo akoresha muri iki gihe.
[Amafoto yo ku ipaji ya 27]
Ese wemera inama ishingiye ku Byanditswe yo kudashakana n’umuntu utizera