ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/5 p. 6
  • “Umugenzuzi uhebuje n’incuti magara”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Umugenzuzi uhebuje n’incuti magara”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Itangazo ryihariye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • “Turi hano! Mube ari twe mutuma!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Uko wafasha abana bawe kudaterwa ubwoba n’ibyo babona mu makuru
    Inama zigenewe umuryango
  • Abize mu Ishuri rya Galeedi bahawe inyigisho zikora ku mutima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/5 p. 6

“Umugenzuzi uhebuje n’incuti magara”

JOHN (JACK) BARR wari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yarangije isiganwa rye ryo ku isi mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2010. Yari afite imyaka 97. Avugwaho ko yari “umugenzuzi uhebuje n’incuti magara.”

Umuvandimwe Jack Barr yavukiye mu mugi wa Aberdeen muri Écosse, akaba yari umuhererezi mu bana batatu b’iwabo. Ababyeyi be bombi bari barasutsweho umwuka. Akenshi iyo umuvandimwe Barr yavugaga inkuru za kera akiri muto, yazivuganaga akanyamuneza. Yishimiraga urugero ruhebuje ababyeyi be yakundaga bamuhaye.

Igihe Jack yari amaze kuba ingimbi, kuvugisha abantu atazi byatangiye kumugora cyane. Icyakora, yashyizeho imihati kugira ngo atsinde iyo ngorane, maze umunsi umwe ari ku cyumweru nyuma ya saa sita mu mwaka wa 1927, ubwo yari afite imyaka 14, abwira se ko yari yiteguye kujyana na we kubwiriza ku nzu n’inzu. Iyo yabaye intangiriro y’imyaka myinshi yamaze akorera Yehova. Kuva uwo munsi kugeza aho umuvandimwe Barr apfiriye, yakomeje kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza urangwa n’ishyaka.

Impanuka ikomeye yari igiye guhitana nyina wa Jack, yatumye Jack atekereza cyane ku ntego y’ubuzima, maze mu mwaka wa 1929 yiyegurira Yehova, abigaragaza abatizwa ubwo hari habonetse uburyo mu mwaka wa 1934. Hanyuma mu mwaka wa 1939, yabaye umwe mu bagize umuryango wa Beteli y’i Londres mu Bwongereza. Nguko uko yatangiye umurimo w’igihe cyose yamazemo imyaka 71.

Ku itariki ya 29 Ukwakira 1960, umuvandimwe Barr yatangiye icyo yise “imishyikirano yihariye y’agaciro kenshi” ubwo yashakanaga na Mildred Willett, wari umaze igihe kirekire ari umupayiniya w’umunyamwete waje no kuba umumisiyonari. Umuvandimwe Barr n’umugore we bari bazwiho ko bari abantu b’intangarugero, biyeguriye umurimo wa Yehova kandi ibyo ni byo byakomeje kubaranga kugera ubwo Mildred yarangizaga isiganwa rye ryo ku isi mu Kwakira 2004. Kuva umuvandimwe Barr n’umugore we bashakana, basomeraga hamwe Bibiliya buri munsi.

Ku bari bazi Jack Barr, iryo zina rizahora ribibutsa umugabo watangaga inama yabanje gutekerezaho, inama zabaga buri gihe zishyize mu gaciro, zirangwa n’ubugwaneza kandi zishingiye ku Byanditswe. Yari umukozi w’umunyamwete n’umugenzuzi witaga ku bandi kandi warangwaga n’urukundo, akaba n’incuti yiringirwa. Ibitekerezo yatangaga, disikuru ze hamwe n’amasengesho ye byagaragazaga ukuntu yakundaga ukuri cyane n’imishyikirano ya bugufi yari afitanye na Yehova.

Nubwo tuzakumbura umuvandimwe wacu Barr, twishimana na we kubera ko yahawe impano y’ubuzima budapfa, icyo kikaba ari ikintu yari ategerezanyije amatsiko kandi yakundaga kuvuga. Ni cyo kintu yahoraga yifuza.—1 Kor 15:53, 54.a

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya John E. Barr iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1987 (mu gifaransa), ku ipaji ya 26-31.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze