Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese Abakristo bose b’indahemuka bajya mu ijuru?
▪ Abantu benshi basomye amagambo ahumuriza Yesu yavuze, agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Ese Yesu yashakaga kuvuga ko abagaragu bose b’indahemuka ba Se, ari we Yehova Imana, bari kuzajya mu ijuru bakabaho iteka ryose, bafite ibyishimo nyakuri?
Zirikana amagambo ashishikaje Yesu yavuze, agira ati “nta muntu n’umwe wazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse uwamanutse ava mu ijuru, ari we Mwana w’umuntu” (Yohana 3:13). Ayo magambo yumvikanisha ko abagaragu b’Imana b’indahemuka ba kera, urugero nka Nowa, Aburahamu, Mose na Dawidi, batagiye mu ijuru (Ibyakozwe 2:34). None se abo bose bagiye he? Muri make, abantu b’indahemuka ba kera bapfuye, bari mu mva kandi nta cyo bumva; icyo bategereje ni umuzuko.—Umubwiriza 9:5, 6; Ibyakozwe 24:15.
Muri Bibiliya, Yesu ni we wavuze bwa mbere ibyo kuzukira kujya mu ijuru. Yabwiye intumwa ze ko yari kuzazitegurira umwanya mu ijuru (Yohana 14:2, 3). Icyo cyari ikintu gishya ku bari bagize ubwoko bw’Imana. Nyuma yaho, intumwa Pawulo yasobanuye ko Yesu amaze gupfa akazukira kuba mu ijuru, ‘yatangirije [abigishwa be] inzira nshya kandi nzima.’ Iyo nzira nta wundi muntu wari warigeze ayinyuramo.—Abaheburayo 10:19, 20.
Ese ibyo byumvikanisha ko kuva icyo gihe abantu bose b’indahemuka bari kuzajya bajya mu ijuru? Ibyo si ko bimeze. Abantu bake gusa ni bo bari kuzahabwa inshingano ihebuje yo kuzukira kuba mu ijuru. Ku mugoroba wa nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze hano ku isi, yazibwiye ko zari ‘kuzicara ku ntebe z’ubwami’ bwe mu ijuru, ‘zigaca imanza.’ Ku bw’ibyo, zari kuzahabwa inshingano yo gutegekana na Yesu mu ijuru.—Luka 22:28-30.
Uretse intumwa, hari abandi bantu bari kuzahabwa iyo nshingano ihebuje. Intumwa Yohana yabonye Yesu mu iyerekwa ari kumwe n’itsinda ry’abantu mu ijuru, bavugwaho ko ari ‘abami n’abatambyi bazategeka isi’ (Ibyahishuwe 3:21; 5:10). Abo bantu yabonye bari bangahe? Nk’uko bigenda ku zindi guverinoma, ubwo bwami bwo mu ijuru buzaba buyobowe n’umubare ntarengwa w’abantu. Yesu ari we Mwana w’intama w’Imana, azategekana n’abantu 144.000, “bacunguwe mu bantu.”—Ibyahishuwe 14:1, 4, 5.
Ni iby’ukuri ko abantu 144.000 ari bake ugereranyije n’abantu bose b’indahemuka, baba aba kera cyangwa abo muri iki gihe. Ariko kandi, ibyo ni ibintu byumvikana kuko abo bantu 144.000 bazukira kujya mu ijuru, kugira ngo bajye gusohoza inshingano yihariye kandi yera. Reka dufate urugero: ese ushaka kubaka inzu, wagirana amasezerano n’abubatsi b’abahanga bose bo mu gace utuyemo? Ibyo ntibyashoboka, kuko uba ukeneye abakozi bakwiranye n’imirimo igomba gukorwa. Mu buryo nk’ubwo, abantu bose b’indahemuka si ko batoranywa n’Imana kugira ngo bahabwe inshingano ihebuje kandi yihariye yo gutegekana na Kristo mu ijuru.
Ubwo butegetsi bwo mu ijuru buzasohoza umugambi Imana yari ifitiye abantu kuva kera. Yesu hamwe n’abantu 144.000 bazategekana na we, bazagenzura imirimo yo guhindura isi yose paradizo, aho abantu b’indahemuka batazwi umubare bazaba iteka bishimye (Yesaya 45:18; Ibyahishuwe 21:3, 4). Muri bo hakubiyemo abo Imana izirikana bazazurwa.—Yohana 5:28, 29.
Buri mugaragu wa Yehova wese wamubereye indahemuka, yaba uwa kera cyangwa uwo muri iki gihe, ashobora kuzabona impano ihebuje y’ubuzima bw’iteka (Abaroma 6:23). Bake muri bo bazahabwa ubuzima bwo mu ijuru kugira ngo basohoze inshingano yihariye, naho abandi benshi bazabaho iteka igihe isi yose izaba yahindutse paradizo.