Ese Imana ifite itorero ikoresha?
IBINTU byose Imana yaremye usanga bifite gahunda. Icyakora, iyo gahunda ntigaragarira mu byaremwe tubona n’amaso gusa. Bibiliya igaragaza ko abamarayika na bo bakorera kuri gahunda ihambaye, mu buryo buhuje n’umugambi w’Umuremyi. Umuhanuzi Daniyeli yabonye mu iyerekwa umutwe munini w’abamarayika bari imbere y’urukiko rw’Imana mu ijuru, maze aravuga ati “ibihumbi incuro ibihumbi baramukoreraga kandi ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye” (Daniyeli 7:9, 10). Tekereza ukuntu abo bamarayika benshi barenga miriyoni ijana bagomba kuba bafite gahunda bagenderaho, kugira ngo bashobore kumvira ibyo Imana ibasaba gukorera abagaragu bayo bo ku isi!—Zaburi 91:11.
Nubwo Umuremyi wacu Yehova Imana afite ubuhanga bwo gushyira ibyo yaremye byose kuri gahunda, ibyo ntibishatse kuvuga ko akagatiza cyangwa ngo agendere ku mategeko atagoragozwa. Ahubwo ni Imana igira ibyishimo kandi irangwa n’ubwuzu, iba ishishikajwe n’icyatuma ibiremwa byayo byose bimererwa neza (1 Timoteyo 1:11; 1 Petero 5:7). Ibyo bigaragarira mu byo yakoreye ishyanga rya Isirayeli n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.
Ishyanga rya Isirayeli ryakoreraga kuri gahunda
Yehova Imana yakoresheje Mose kugira ngo ashyire Abisirayeli kuri gahunda, bityo bashobore gusenga Imana y’ukuri. Tekereza byonyine ukuntu Abisirayeli bakambikaga mu gihe bamaze mu butayu bwa Sinayi. Iyo buri muryango ubamba ihema aho ushatse, hari kubaho akaduruvayo kenshi. Yehova yahaye abari bagize iryo shyanga amabwiriza asobanutse neza, arebana n’aho buri muryango wagombaga gukambika (Kubara 2:1-34). Nanone, Amategeko ya Mose yarimo amategeko asobanutse neza arebana n’isuku no kwirinda indwara, urugero nk’arebana n’aho kwituma.—Gutegeka kwa Kabiri 23:12, 13.
Igihe Abisirayeli binjiraga mu Gihugu cy’Isezerano, bari ishyanga rikorera ibintu byinshi kuri gahunda ihambaye. Iryo shyanga ryari rigabanyijemo imiryango 12, buri muryango ufite gakondo yawo. Amategeko Yehova yahaye iryo shyanga binyuriye kuri Mose, yagiraga icyo avuga ku birebana n’ibice bitandukanye bigize imibereho y’abantu, harimo ibirebana no gusenga, ishyingiranwa, umuryango, uburezi, ubucuruzi, ibyokurya, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.a Nubwo amwe muri ayo mategeko yari asobanutse neza kandi yumvikana, yose yagaragazaga ko Yehova yita ku bagize ubwoko bwe, kandi yatumaga bagira ibyishimo. Iyo Abisirayeli bumviraga iyo gahunda irangwa n’urukundo bari barashyiriweho, bemerwaga na Yehova.—Zaburi 147:19, 20.
Nubwo nta wahakana ko Mose yari umuyobozi w’umuhanga, ubwo buhanga bwe bwo kuyobora si bwo bwari gutuma ayobora neza cyangwa nabi, ahubwo byari guterwa n’uko yari gukurikiza gahunda yahawe n’Imana. Urugero, Mose yamenyaga ate inzira Abisirayeli bagombaga gucamo igihe banyuraga mu butayu? Ku manywa Yehova yabayoboraga akoresheje inkingi y’igicu, nijoro agakoresha inkingi y’umuriro (Kuva 13:21, 22). Nubwo Yehova Imana yakoreshaga abantu, ni we ubwe washyiraga ubwoko bwe kuri gahunda, akanabuyobora. Ibyo ni na ko byari bimeze mu kinyejana cya mbere.
Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagenderaga kuri gahunda ihamye
Mu kinyejana cya mbere, intumwa n’abigishwa bakoranye ishyaka umurimo wo kubwiriza, bituma mu duce twinshi two muri Aziya no mu Burayi hashingwa amatorero ya gikristo. Nubwo ayo matorero yari atatanye, ntiyari yaritandukanyije n’andi cyangwa ngo yigenge. Ahubwo abari bayagize bagenderaga kuri gahunda ihamye, kandi bakungukirwa n’ubuyobozi bwuje urukundo bahabwaga n’intumwa. Urugero, intumwa Pawulo yohereje Tito i Kirete, kugira ngo ‘atunganye ibyo yasize bituzuye’ (Tito 1:5, Bibiliya Ntagatifu). Pawulo na we yandikiye itorero ry’i Korinto avuga ko bamwe mu bavandimwe bari bafite “ubushobozi bwo gushyira ibintu kuri gahunda,” cyangwa mu yandi magambo ko “bashyiraga ibintu kuri gahunda” (1 Abakorinto 12:28, The New Testament in Modern Speech; The Bible in Contemporary Language). Ariko se ni nde bakeshaga iyo gahunda? Pawulo yaravuze ati “Imana yateranyije” cyangwa “yashyize kuri gahunda” itorero.—1 Abakorinto 12:24; The Riverside New Testament.
Abagenzuzi bari barashyizweho mu itorero rya gikristo ntibari abatware bategekaga bagenzi babo bari bahuje ukwizera. Ahubwo bari “abakozi bakorana” na bo bakurikizaga ubuyobozi bw’umwuka w’Imana, kandi bari bitezweho kuba “ibyitegererezo by’umukumbi” (2 Abakorinto 1:24; 1 Petero 5:2, 3). Yesu Kristo wazutse ni we ‘mutware w’itorero;’ si umuntu buntu cyangwa itsinda ry’abantu badatunganye.—Abefeso 5:23.
Igihe itorero ry’i Korinto ryatangiraga gukora ibintu mu buryo buhabanye cyane n’uko andi matorero yabigenzaga, Pawulo yarabandikiye ati “ni ko ye, iwanyu ni ho ijambo ry’Imana ryaturutse, cyangwa se ahubwo ryaraje ribageraho” (1 Abakorinto 14:36)? Pawulo yakoresheje icyo kibazo kidasaba igisubizo kugira ngo akosore imitekerereze yabo, kandi abumvishe ko batagombaga kwigenga. Iyo amatorero yakurikizaga ubuyobozi bw’intumwa, yariyongeraga kandi agatera imbere mu buryo bw’umwuka.—Ibyakozwe 16:4, 5.
Ni ikimenyetso kigaragaza ko Imana idukunda
Byifashe bite muri iki gihe? Hari abantu bumva badashaka kujya mu idini iryo ari ryo ryose. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko Imana yagiye ikoresha itorero ryayo mu gusohoza umugambi wayo. Yashyize abagaragu bayo b’Abisirayeli ba kera kuri gahunda, kandi ishyira kuri gahunda Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kugira ngo bashobore kuyisenga.
Ku bw’ibyo se, ntibyaba bikwiriye kumva ko no muri iki gihe Yehova Imana akiyobora ubwoko bwe nk’uko yabigenje no mu gihe cyahise? Koko rero, kuba abamusenga bakorera kuri gahunda kandi bakaba bunze ubumwe, bigaragaza ko abakunda kandi ko abitaho. Muri iki gihe, Yehova akoresha itorero rye kugira ngo asohoze umugambi afitiye abantu. Umuntu yamenya ate itorero Yehova akoresha? Reka dusuzume ibimenyetso bikurikira:
▪ Abakristo b’ukuri bashyizwe hamwe kugira ngo basohoze umurimo (Matayo 24:14; 1 Timoteyo 2:3, 4). Yesu yategetse abigishwa be kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu mahanga yose, uwo murimo ukaba utarashoboraga gukorwa iyo hatabaho umuryango mpuzamahanga ufite gahunda ugenderaho. Reka dufate urugero: ushobora kugaburira umuntu umwe bitakugoye, ariko uramutse ufite abantu babarirwa mu bihumbi, ndetse bagera muri za miriyoni ugomba kugaburira, wakenera itsinda ry’abantu rifite gahunda, kandi hakaba hari uburyo bwo guhuza neza ibyo bakora. Kugira ngo Abakristo b’ukuri na bo bashobore gusohoza inshingano bahawe, ‘bafatana urunana’ cyangwa “bagakorera hamwe mu murimo” w’Imana (Zefaniya 3:9; Byington). Ese koko abantu bo mu bihugu bitandukanye, bavuga indimi zitandukanye kandi bo mu moko atandukanye, bari kubwiriza bate batibumbiye mu itorero ryunze ubumwe kandi rikorera kuri gahunda? Birumvikana ko ibyo bitari gushoboka.
▪ Abakristo b’ukuri bashyizwe hamwe kugira ngo bashyigikirane, kandi baterane inkunga. Umuntu ukora siporo yo kuzamuka imisozi ashobora kuzamukira aho ashatse, kandi ntaba agomba kwishinga abakinnyi bataraba inararibonye. Ariko iyo agize impanuka cyangwa agahura n’ingorane, ahura n’akaga gakomeye, kuko nta muntu uba ushobora kumutabara. Koko rero, kwitarura abandi ni ubupfapfa (Imigani 18:1). Kugira ngo Abakristo basohoze inshingano Yesu yabahaye, bagomba gufashanya kandi bagashyigikirana (Matayo 28:19, 20). Itorero rya gikristo riha abantu bose amabwiriza, imyitozo n’inkunga baba bakeneye cyane kandi bishingiye kuri Bibiliya, kugira ngo bakomeze kujya mbere ubudacogora. None se abantu bari kujya bigishirizwa he inzira za Yehova, iyo hataza kujya hategurwa amateraniro ya gikristo agamije kutwigisha no kudufasha gusenga?—Abaheburayo 10:24, 25.
▪ Abakristo b’ukuri bashyizwe hamwe kugira ngo bakorere Imana bunze ubumwe. Iyo abagize intama za Yesu bumvise ijwi rye, baba “umukumbi umwe” uyoborwa na we (Yohana 10:16). Ntibari mu madini atandukanye yigenga cyangwa mu dutsiko tw’amadini, cyangwa ngo babe badahuje imyizerere. Ahubwo bose ‘bavuga rumwe’ (1 Abakorinto 1:10). Kugira ngo dukomeze kubana twunze ubumwe dukeneye kugira gahunda, kandi iyo gahunda na yo isaba ko habaho umuryango w’abavandimwe. Uwo muryango wunze ubumwe, ni wo wonyine Imana ishobora guha umugisha.—Zaburi 133:1, 3.
Urukundo abantu babarirwa muri za miriyoni bakunda Imana n’ukuri kwa Bibiliya, rwatumye bagana itorero ryujuje ibyo bimenyetso hamwe n’ibindi bivugwa muri Bibiliya. Abahamya ba Yehova bo ku isi hose, bagize umuryango mpuzamahanga w’abantu bagendera kuri gahunda, wunze ubumwe kandi wihatira gukora ibyo Imana ishaka. Bizera isezerano ryayo rigira riti “nzatura hagati yabo, ngendere hagati muri bo, kandi nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye” (2 Abakorinto 6:16). Nawe nusenga Yehova Imana uri kumwe n’itorero ryayo, uzibonera iyo migisha ihebuje.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 154-160, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Abisirayeli babambaga amahema yabo kuri gahunda
[Amafoto yo ku ipaji ya 14 n’iya 15]
Kugira ngo umurimo wo kubwiriza ukorwe ku isi hose, ni ngombwa ko habaho itorero rikorera kuri gahunda
Kubwiriza ku nzu n’inzu
Ibikorwa by’ubutabazi
Amakoraniro
Kubaka amazu yo guteraniramo