ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/6 pp. 24-25
  • Numvaga ari nk’indirimbo nziza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Numvaga ari nk’indirimbo nziza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Twiyemeje gukorera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Bitanze babikunze​—Muri Madagasikari
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Akandiko kahinduye imibereho yanjye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Jya ushyigikira Abakristokazi bo mu itorero ryawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/6 pp. 24-25

Ibaruwa yaturutse muri Madagasikari

Numvaga ari nk’indirimbo nziza

JYE n’umugabo wanjye twoherejwe ku kirwa cya Madagasikari, tugiye kuhakorera umurimo w’ubumisiyonari. Twishyizemo akanyabugabo maze dusezera ku ncuti n’abavandimwe, twiringiye ko ako karere Yehova yaduhitiyemo kadukwiriye, kandi ko twari kuzagira icyo tugeraho.

Ntituzibagirwa amateraniro ya mbere twateraniye muri ako karere twari twoherejwemo. Twabonaga umuvandimwe wayoboraga icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi ameze nk’umuntu urimo ayobora umutwe w’abaririmbyi. Nta cyo twumvaga muri urwo rurimi, ku buryo iyo umuntu yavugaga twumvaga asa n’uririmba indirimbo nziza cyane. Kugira ngo dushobore kumva ibyo abantu bavuga, byadusabye igihe kirekire.

Igihe numvaga ikindi kibazo kitari icyo muri paragarafu, nahise nsubiza mu ijwi ryumvikana. Abari bicaye iruhande rwanjye barabyumvise, maze nsekera mu bipfunsi. Nubwo byanteye isoni, nashimishijwe n’uko nibura hari icyo nari numvise mu byavuzwe.

Aho kugira ngo abe ari jye ubera abandi urugero mu murimo wo kubwiriza, numvaga ari jye barimo bafasha. Abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera banyitayeho, banyereka uko natangiza ibiganiro neza mu murimo wo kubwiriza, bambwira amagambo navuga n’imirongo y’Ibyanditswe nakoresha.

Ndibuka ko umunsi umwe ubwo narimo mbwiriza, umwana yampamagaye ati “vazaha! Vazaha!,” uko akaba ari ko muri Madagasikari bita “umunyamahanga.” Twahise twihuta kugira ngo n’abandi bana batatubwira amagambo nk’ayo. Nyuma yaho, undi mwana w’umuhungu yahise acyaha uwasakuzaga amubwira ati “si umunyamahanga, avuga ururimi nk’urwacu.” Umukristokazi wo muri ako gace twari kumwe yansobanuriye ibyo barimo bavuga, kuko bavugaga bihuta ku buryo ntashoboraga kubyumva. Nubwo byari bimeze bityo, ibyo uwo mwana yavuze byatumye numva ko ndimo njya mbere. Amaherezo naje kumva muri Madagasikari hameze nk’iwacu.

Hari igihe nabaga mfite irungu, maze najya kumva nkumva akana kamfashe mu kiganza. Iyo narebaga ukuntu gakeye mu maso kandi ubona kishimiye kumbona nubwo ntashoboraga kuvugana na ko neza, numvaga binshimishije. Mu itorero abakiri bato babera abandi umugisha uturuka kuri Yehova. Umukristokazi ukiri muto witwa Hasina ni we unsemurira. Iyo nta wundi unyumva, we aranyumva. Kandi akenshi iyo nganira n’incuti zanjye zo mu itorero, abimfashamo akabasobanurira icyo nshaka kuvuga.

Jye n’umugabo wanjye twari mu itorero ryari rigiye kugabanywamo kabiri, hakavuka irindi. Ibyo byari kuzatuma abigishwa ba Bibiliya bamwe na bamwe bahindurirwa ababigisha, bitewe n’uko bari kuba batuye mu ifasi y’itorero ryari kuba rimaze kuvuka. Hari Umukristokazi wansabye kwigisha umwe mu bo yigishaga Bibiliya. Nagize ubwoba mubwira ko ntabishobora, ariko akomeza kubimpatira. Yanyijeje ko Yehova yari kuzamfasha nkabishobora. Yandebanye akanyamuneza, akoresha amagambo yoroheje maze ambwira ko mu minsi mike, nari kuba nigisha abandi nk’uko nabyifuzaga. Ayo magambo yanteye inkunga cyane.

Kuva icyo gihe, uwo mwigishwa wa Bibiliya yakomeje kugera kuri byinshi. Umunsi umwe, ubwo nari hanze numvise umuntu ampamagara. Yari uwo mwigishwa wari kumwe n’umugabo we bagiye gusezerana imbere y’amategeko. Uwo mugabo we yari yaratangiye kwiga Bibiliya, kandi bombi bari afite intego nyinshi za gikristo bihatiraga kugeraho, harimo n’iyo kubatizwa. Ibyo byaranshimishije, nubwo nari nzi ko atari twe dufasha abantu, ahubwo ko Yehova ari we ubireherezaho.

Aho hantu twoherejwe kubwiriza twahigiye byinshi. Nubwo tujya dukumbura incuti zacu na bene wacu twasize, hari igihe twumva dusa n’aho turi kumwe na bo. Dukunda kugira icyo tubavugaho turi kumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera bo muri iki gihugu, ku buryo hari igihe incuti zacu zitubaza amakuru yabo n’uko bamerewe. Dutegerezanyije amatsiko igihe bene wacu bazahurira n’uwo muryango twungutse muri Madagasikari.

Na n’ubu iyo abantu bo muri iki gihugu bavuga, mba numva bameze nk’abaririmba, nubwo ubu nshobora kumva ibyo bavuze. Icyakora, ntegerezanyije amatsiko igihe nzaba nshobora kuririmba neza njyana n’abandi, aho kugira ngo njye nsobanya amajwi mvuga nihuta boshye uvuza akarumbeti. Yesu yaravuze ati “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo” (Matayo 6:34). Ubwo rero, tuzakomeza kujya twiga ijambo rimwe rimwe, mbese nk’uko umuntu yaba yiga “amajwi” y’indirimbo, akagenda yiga rimwe rimwe. Nzajya ntyaza amatwi yanjye, nkoreshe ubwenge n’umutima wanjye, kugira ngo nkorane n’abavandimwe na bashiki banjye barangwa n’urukundo no kwihangana, bo muri iki gihugu cya Madagasikari.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Mbwirizanya na Hasina

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze