Jya wigisha abana bawe
Ese wigeze wumva umeze nk’uwahawe akato?
UMUNTU bahaye akato ni wa wundi abandi bakumira, ntibemere ko yifatanya na bo. Ashobora kuba adahuje na bo ibara ry’uruhu, igihugu, atavuga nka bo cyangwa badakora ibintu kimwe. Ese nawe ujya wumva umeze nk’uwahawe akato?—a
Reka turebe ibirebana n’umuntu wumvaga ameze atyo. Uwo muntu yitwaga Mefibosheti. Tugiye gusuzuma uwo yari we n’impamvu yumvaga ameze nk’uwahawe akato. Niba nawe ujya wumva umeze nk’uwahawe akato, hari byinshi ushobora kumwigiraho.
Mefibosheti yari mwene Yonatani, incuti magara ya Dawidi. Mbere y’uko Yonatani agwa ku rugamba, yabwiye Dawidi ati ‘uzagirire neza abana banjye.’ Nyuma y’imyaka runaka Dawidi amaze kwima ingoma, yibutse ayo magambo Yonatani yari yaramubwiye, kandi icyo gihe Mefibosheti yari akiriho. Igihe yari akiri umwana, yagize impanuka ikomeye. Yamaze imyaka yose yari ashigaje kubaho agenda acumbagira. Ese waba wumva impamvu yatumye yumva ameze nk’uwahawe akato?—
Dawidi yifuzaga kugirira neza umuhungu wa Yonatani. Ku bw’ibyo, Dawidi yashakiye Mefibosheti inzu hafi y’i Yerusalemu, kandi akajya asangirira na Dawidi ku meza amwe. Dawidi yamuhaye umugabo witwa Siba hamwe n’abahungu be n’abagaragu be, kugira ngo bajye bamukorera. Koko rero, Dawidi yitaye ku muhungu wa Yonatani kandi amuhesha icyubahiro. Ese waba uzi uko byagenze nyuma yaho?—
Dawidi yaje guhura n’ibibazo mu rugo rwe. Umwe mu bana be witwa Abusalomu, yaramurwanyije maze agerageza kumusimbura ku ngoma. Dawidi yarahunze kugira ngo akize amagara ye. Igihe abantu benshi bajyanaga na Dawidi, Mefibosheti na we yifuje kujyana na we. Abo bantu bari incuti za Dawidi bari bazi ko ari we mwami wemewe. Ariko Mefibosheti we ntiyajyanye na we, kuko yari yararemaye.
Hanyuma Siba yabwiye Dawidi ko impamvu nyayo yatumye Mefibosheti asigara, ari uko yashakaga kuba umwami. Dawidi yemeye icyo kinyoma, maze aha Siba amasambu yose ya Mefibosheti. Bidatinze, Dawidi yatsinze intambara yarwanaga na Abusalomu, maze agaruka i Yerusalemu. Ahageze, yateze amatwi Mefibosheti kugira ngo yumve uko na we yisobanura. Dawidi yafashe umwanzuro w’uko Mefibosheti na Siba bagombaga kugabana amasambu. Ukeka ko Mefibosheti yabyifashemo ate?—
Ntiyigeze yitotombera umwanzuro wa Dawidi ngo yumve ko arenganyijwe. Mefibosheti yari azi ko umwami yari akeneye amahoro kugira ngo ashobore gukora akazi ke neza. Ku bw’ibyo, yaravuze ati ‘[Siba] nashaka ayajyane yose.’ Kuba Dawidi umugaragu wa Yehova yari yagarutse i Yerusalemu ari umwami, ni byo byari iby’ingenzi kuri Mefibosheti.
Mefibosheti yarababaye cyane. Akenshi yumvaga ameze nk’uwahawe akato. Ariko Yehova yaramukundaga kandi akamwitaho. Ibyo bitwigisha iki?—Nubwo twakora ibikwiriye, hari igihe abantu bashobora kutubeshyera. Yesu yaravuze ati “isi nibanga, mumenye ko yanyanze mbere y’uko ibanga.” Abantu bageze n’ubwo bica Yesu. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko nidukora ibikwiriye, Yehova, we Mana y’ukuri n’Umwana we Yesu, bazadukunda.
Soma iyi mirongo muri Bibiliya
a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.