ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/6 pp. 29-32
  • Wakora iki kugira ngo ‘utunganirwe mu nzira yawe’?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Wakora iki kugira ngo ‘utunganirwe mu nzira yawe’?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibikorwa bya nyuma y’amasomo no kwirangaza
  • Kaminuza
  • Gutwarwa n’akazi
  • Ushobora kugira icyo ugeraho
  • Irinde “kwishakira ibikomeye”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Rubyiruko, mujye mwibuka Umuremyi wanyu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yehova aratureba ngo adushakire ibyiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Kuki tugomba gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/6 pp. 29-32

Wakora iki kugira ngo ‘utunganirwe mu nzira yawe’?

IJAMBO “gutunganirwa” cyangwa kugira icyo ugeraho, ni ijambo rishishikaza abantu. Hari bamwe bageze ku ntera yo hejuru baba abakire kandi baba ibirangirire. Abandi bo bagiye bifuza kugira icyo bageraho ariko bikanga.

Ahanini, kugira ngo ugire icyo ugeraho biterwa n’ibintu ushyira mu mwanya wa mbere mu buzima bwawe. Ibindi bintu bibiri by’ingenzi bibigiramo uruhare ni ukuntu ukoresha igihe cyawe n’imbaraga zawe no kuba uzi gufata iya mbere.

Abakristo benshi baje kubona ko kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza bibatera ibyishimo byinshi. Gukora umurimo w’igihe cyose byatumye abato ndetse n’abakuru bagira icyo bageraho. Nyamara, hari abashobora kumva ko umurimo wo kubwiriza urambirana maze bagashyira ibindi bintu mu mwanya wa mbere. Ibyo bishobora guterwa n’iki? Wakora iki kugira ngo ukomeze guhanga amaso ibintu bifite agaciro nyakuri? Ni iki se wakora kugira ngo ‘utunganirwe mu nzira yawe’ cyangwa ugire icyo ugeraho?—Yos 1:8.

Ibikorwa bya nyuma y’amasomo no kwirangaza

Abakristo bakiri bato bagomba gushyira mu gaciro ku birebana no gukorera Imana y’ukuri n’ibindi bintu bakora. Ababigenza batyo bagira icyo bageraho mu buzima bwabo kandi bakwiriye kubishimirwa.

Icyakora hari Abakristo bakiri bato usanga baratwawe n’ibikorwa bya nyuma y’amasomo no kwirangaza. Ibyo bikorwa ubwabyo bishobora kuba atari bibi. Ariko kandi, bagombye kwibaza bati “ibyo bikorwa bizantwara igihe kingana iki? Abo tuzaba turi kumwe ni ba nde? Bafite iyihe myifatire? Ikindi se, ni iki ibyo bishobora gutuma nimiriza imbere?” Wenda nawe ubona ko umuntu ashobora gutwarwa n’ibyo bikorwa ku buryo atabona igihe cyangwa imbaraga byo gukomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Urumva rero ko ari ngombwa kumenya ibikwiriye kuza mu mwanya wa mbere.—Efe 5:15-17.

Reka turebe ibyabaye kuri Wiktor.a Yaravuze ati “igihe nari mfite imyaka 12, nagiye mu ikipe y’umupira w’intoki wa vole. Hashize igihe runaka, nabonye ibihembo byinshi n’imidari y’ishimwe. Nashoboraga kuzaba ikirangirire.” Nyuma y’igihe runaka, Wiktor yatangiye guhangayikishwa n’ukuntu siporo yagiraga ingaruka ku mishyikirano yari afitanye na Yehova. Hari igihe yagerageje gusoma Bibiliya maze arasinzira. Nanone kandi, yabonye ko atari acyishimira umurimo wo kubwiriza. Yaravuze ati “siporo yamaragamo imbaraga, kandi bidatinze naje kubona ko yatumaga ntakomeza kugira ishyaka mu bintu by’umwuka. Nari nzi ko ntakoraga ibyo nashoboraga gukora byose.”

Kaminuza

Ibyanditswe bisaba Umukristo kwita ku muryango we, kandi ibyo bikubiyemo no kuwuha ibintu by’umubiri uba ukeneye (1 Tim 5:8). Ariko se koko, ibyo bisaba ko umuntu yiga kaminuza?

Byaba byiza umuntu asuzumye ingaruka kwiga kaminuza bishobora kugira ku mishyikirano afitanye na Yehova. Reka turebe urugero rushingiye ku Byanditswe rwadufasha kubyumva.

Baruki yari umwanditsi w’umuhanuzi Yeremiya. Hari igihe Baruki yaretse kwerekeza ibitekerezo ku nshingano yari afite mu murimo wa Yehova, atangira kwishakira ibikomeye. Yehova yarabibonye maze akoresha Yeremiya kugira ngo amuburire. Yaramubwiye ati “ukomeza kwishakira ibikomeye. Ntukomeze kubishaka.”—Yer 45:5.

“Ibikomeye” Baruki yakomezaga kwishakira ni ibihe? Ashobora kuba yarareshywaga no kuba umuntu ukomeye muri gahunda ya kiyahudi. Cyangwa ibyo bintu bikomeye bishobora kuba byari ubutunzi. Uko byaba biri kose, ntiyari agishyira mu mwanya wa mbere ibintu by’ingenzi kurusha ibindi, ni ukuvuga ibintu byatumaga akomeza kwegera Yehova (Fili 1:10). Ariko uko bigaragara, Baruki yumviye umuburo Yehova yamuhaye binyuze kuri Yeremiya, kandi byatumye arokora ubugingo bwe.—Yer 43:6.

Ni iki iyo nkuru itwigisha? Inama Baruki yahawe igaragaza ko hari ikitaragendaga neza. Yishakiraga ibikomeye. Ese niba ufite uburyo bwo kwitunga, byaba koko bikwiriye ko utakaza igihe, amafaranga n’imbaraga wiga amashuri y’inyongera kugira ngo gusa uhaze ibyifuzo byawe cyangwa iby’ababyeyi bawe, cyangwa se ibya bene wanyu?

Reka dufate urugero rwa Grzegorz, wakoraga porogaramu za orudinateri. Bagenzi be bamushishikarije kwiga andi masomo acucitse yari gutuma aba impuguke mu bindi bintu. Yaje kubura igihe cyo kwita ku by’umwuka. Yaravuze ati “nahoraga numva ntatuje. Umutimanama wambuzaga amahwemo kuko ntashoboraga kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka nari narishyiriyeho.”

Gutwarwa n’akazi

Ijambo ry’Imana ritera Abakristo b’ukuri inkunga yo gukorana umwete no kuba abakoresha n’abakozi beza. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ibyo mukora byose mubikorane ubugingo bwanyu bwose nk’abakorera Yehova, mudakorera abantu” (Kolo 3:22, 23). Icyakora, nubwo kuba umukozi w’umunyamwete ari ibyo gushimwa, kugirana imishyikirano myiza n’Umuremyi wacu ni byo by’ingenzi cyane kurushaho (Umubw 12:13). Iyo Umukristo atwawe n’akazi, ashobora kudakomeza gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere.

Gutwarwa n’akazi bishobora gutuma Umukristo abura imbaraga aba akeneye kugira ngo akomeze kwiyitaho no kwita ku muryango we mu buryo bw’umwuka. Umwami Salomo yavuze ko “amashyi yuzuye imirimo iruhije” akenshi ajyanirana no “kwiruka inyuma y’umuyaga.” Iyo Umukristo atwawe n’akazi, ashobora kugera ubwo ahorana imihangayiko ijyanye na ko. Bene uwo muntu ashobora no kubatwa n’akazi kugeza ubwo kamunegekaje. Ese icyo gihe ashobora ‘kwishima [no] kubonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete’ (Umubw 3:12, 13; 4:6)? Ikirenze ibyo se, yakomeza kugira imbaraga zihagije kandi akumva ameze neza ku buryo yasohoza inshingano ze z’umuryango, kandi agakora ibikorwa bya gikristo?

Uwitwa Janusz uba mu Burayi bw’i Burasirazuba yari yaratwawe n’akazi. Yaravuze ati “abantu bo mu isi barankundaga cyane kubera ko nari nzi kwibwiriza, kandi nkarangiza buri kazi kose bampaye. Ariko imishyikirano nari mfitanye na Yehova yarahazahariye, kandi naretse kubwiriza. Bidatinze naretse kujya mu materaniro. Natangiye kuba umwibone, bituma nanga inama nahabwaga n’abasaza maze ndeka kwifatanya n’itorero.”

Ushobora kugira icyo ugeraho

Twasuzumye ibintu bitatu bishobora gutwara Umukristo bigatuma imishyikirano afitanye na Yehova ihazaharira. Ese waba waratwawe na kimwe muri byo? Niba ari ko biri, ibibazo bikurikira, imirongo y’Ibyanditswe n’ibitekerezo byatanzwe byagufasha kureba niba mu by’ukuri ushobora kugira icyo ugeraho.

Ibikorwa bya nyuma y’amasomo no kwirangaza: ni mu rugero rungana iki watwawe n’ibyo bikorwa? Ese bigutwara igihe wari usanzwe ugenera ibintu by’umwuka? Ese kwifatanya n’abo muhuje ukwizera ntibikigushishikaza? Niba ari ko biri, byaba byiza wiganye Umwami Dawidi winginze Yehova ati “umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo.”—Zab 143:8.

Umugenzuzi usura amatorero yafashije Wiktor twigeze kuvuga. Uwo mugenzuzi yaramubwiye ati “iyo uvuga ukuntu ukina umupira w’intoki wa vole, ubivuga ushishikaye cyane.” Wiktor yaravuze ati “ibyo byarambabaje. Nabonye ko nari naratandukiriye. Bidatinze, naretse kwifatanya n’incuti z’isi twari hamwe muri iyo kipe, maze nshaka incuti mu itorero.” Ubu Wiktor akorera Yehova mu itorero abigiranye ishyaka. Aha abandi inama igira iti “jya ubaza incuti zawe, ababyeyi bawe cyangwa abasaza b’itorero niba babona ko ibyo ukora nyuma y’amasomo bituma wegera Yehova, cyangwa niba bigutandukanya na we.”

Kuki utabwira abasaza b’itorero ryawe ko wifuza inshingano nyinshi kurushaho mu murimo ukorera Imana? Ese wafasha umuntu ugeze mu za bukuru uba ukeneye ko abantu bamuba hafi cyangwa ukeneye ubundi bufasha, urugero nko kumufasha guhaha cyangwa indi mirimo yo mu rugo? Uko waba ungana kose, ushobora kuba umupayiniya, ukageza ku bandi ubutumwa bwiza butuma Abakristo bagira ibyishimo.

Kaminuza: Yesu yatanze umuburo wo kwirinda ‘kwishakira icyubahiro’ (Yoh 7:18). Uko amashuri wakwiyemeza kwiga yaba angana kose, ese warasuzumye ‘umenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’?—Fili 1:9, 10.

Grzegorz twigeze kuvuga wakoraga porogaramu za orudinateri yagize ibyo ahindura. Yaravuze ati “nafatanye uburemere inama abasaza bampaye maze noroshya ubuzima. Naje kubona ko ntari nkeneye kongera amashuri. Byari ibyo kuntwara igihe n’imbaraga gusa.” Grzegorz yarushijeho kwita ku bikorwa by’itorero. Nyuma yaho, yize ishuri ubu ryitwa Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri. Koko rero, ‘yacunguye igihe’ kugira ngo arusheho kwigishwa na Yehova.—Efe 5:16.

Akazi: ese watwawe n’akazi ku buryo ibintu by’umwuka wabishyize ku ruhande? Ese ubona igihe gihagije cyo gushyikirana n’abagize umuryango wawe? Ese urushaho kunonosora ibiganiro utanga mu itorero? Ese ujya ugirana n’abandi ibiganiro byubaka? Bibiliya igira iti “ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo,” bityo uzabona imigisha myinshi ituruka kuri Yehova, kandi ‘ubonere ibyiza mu murimo ukorana umwete.’—Umubw 2:24; 12:13.

Janusz twigeze kuvuga, ntiyagize icyo ageraho mu kazi yakoraga, ahubwo yaje guhura n’ibibazo. Yasigaye nta faranga kandi arimo imyenda myinshi maze ahindukirira Yehova. Janusz yashyize ibintu ku murongo, none ubu ni umupayiniya w’igihe cyose n’umusaza w’itorero. Yaravuze ati “iyo mbonye ibintu by’ibanze nkenera kandi ngakoresha imbaraga zanjye mu bintu by’umwuka, numva mfite amahoro kandi ntuje.”—Fili 4:6, 7.

Fata igihe usuzume utibereye impamvu zigutera gukora ibintu, n’ibyo ushyira mu mwanya wa mbere. Gukorera Yehova bituma umuntu agira icyo ageraho mu mibereho ye. Ibyo ni byo ukwiriye gushyira mu mwanya wa mbere.

Bishobora kuba ngombwa ko ugira ibyo uhindura, ukaba wanareka ibintu bitari ngombwa kugira ngo wigenzurire umenye “ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Rom 12:2). Icyakora kuyikorera n’ubugingo bwawe bwose ni byo bizatuma ‘utunganirwa mu nzira yawe,’ cyangwa ugire icyo ugeraho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina amwe yarahinduwe.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ni iki wakora kugira ngo ugire icyo ugeraho?

Hari ibintu byinshi bishobora kukurangaza. None se wakora iki kugira ngo ukomeze kwibanda ku bintu bifite agaciro nyakuri? Fata igihe usuzume impamvu zigutera gukora ibintu hamwe n’ibyo ushyira mu mwanya wa mbere, utekereza ku bibazo bikurikira:

IBIKORWA BYA NYUMA Y’AMASOMO NO KWIRANGAZA

▪ Abantu uzaba uri kumwe na bo bafite iyihe myifatire?

▪ Bizagutwara igihe kingana iki?

▪ Ese ni byo ugiye kujya wimiriza imbere?

▪ Ese bizagutwara igihe wari usanzwe ugenera ibintu by’umwuka?

▪ Ni ba nde uzifatanya na bo?

▪ Ese ni bo wumva wishimiye kuruta abo muhuje ukwizera?

KAMINUZA

▪ Ese niba ufite uburyo bwo kwitunga, byaba koko bikwiriye ko utakaza igihe, amafaranga n’imbaraga wiga amashuri y’inyongera?

▪ Mu by’ukuri se, kubona ikigutunga bisaba ko wiga kaminuza?

▪ Ese bizatuma ubona igihe cyo kujya mu materaniro?

▪ Ese waragenzuye ‘umenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’?

▪ Ese waba ukeneye kurushaho kwiringira ko Yehova ashobora kuguha ibyo ukeneye?

AKAZI

▪ Ese akazi ukora gatuma ubona igihe cyo ‘kwishima [no] kubonera ibyiza mu mirimo yose ukorana umwete’?

▪ Ese ukomeza kugira imbaraga zihagije kandi ukumva umeze neza ku buryo ushobora gusohoza inshingano zawe z’umuryango, kandi ukifatanya mu bikorwa bya gikristo?

▪ Ese ubona igihe gihagije cyo gushyikirana n’abagize umuryango wawe?

▪ Ese watwawe n’akazi ku buryo ibintu by’umwuka ubishyira ku ruhande?

▪ Ese gatuma utarushaho kunonosora ibiganiro utanga?

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Yehova yahaye Baruki umuburo wo kutishakira ibikomeye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze