ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/7 pp. 11-15
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Idini rya Shinto—Uko Abayapani bashakishije Imana
    Uko abantu bashakishije Imana
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ese Abakristo bakwiriye kujya gusengera ahantu hatagatifu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/7 pp. 11-15

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

NI IKI cyatumye umukecuru wari mu kigero cy’imyaka 60 areka gusenga ibishushanyo? Byagenze bite kugira ngo umuyobozi mu idini rya Shinto areke ako kazi ke ko mu rusengero, maze abe umubwirizabutumwa w’Umukristo? Ni iki cyatumye umugore warezwe n’ababyeyi batari abe akimara kuvuka, ashobora guhangana n’agahinda yari afite ko kuba yari yaratawe? Reka turebe uko babyivugira.

‘Singisenga ibishushanyo.’​—ABA DANSOU

IGIHE NAVUKIYE: 1938

IGIHUGU: BENE

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NASENGAGA IBISHUSHANYO

IBYAMBAYEHO: Navukiye mu mudugudu witwa So-Tchahoué, uri mu karere k’igishanga kari hafi y’ikiyaga. Abaturage baho batunzwe no kuroba, korora inka, ihene, intama, ingurube n’ibiguruka. Kubera ko nta mihanda ihaba, abantu baho bakoresha ubwato mu ngendo zabo. Ubusanzwe amazu yabo bayubakisha ibiti n’ibyatsi, nubwo hari n’abubakisha amatafari. Abenshi mu baturage baho ni abakene. Icyakora nubwo babaho batyo, nta bugizi bwa nabi buhaba nk’ubwo mu migi.

Nkiri umwana, jye na mukuru wanjye data yatwohereje mu bapfumu ngo tubane na bo, maze batwigisha imigenzo gakondo. Maze gukura, natangiye gusenga imana y’Abayoruba yitwa Duduwa (cyangwa Oduduwa). Nubakiye iyo mana ingoro, kandi buri gihe nkajya nyitura ibikoro, amamesa, ibinyamushongo, inkoko, inuma n’andi matungo. Ayo maturo yarampendaga cyane, ku buryo akenshi yantwaraga amafaranga yanjye hafi ya yose.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe natangiraga kwiga Bibiliya, namenye ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine. Nanone namenye ko atemera ko abantu bakoresha ibishushanyo mu gusenga (Kuva 20:4, 5; 1 Abakorinto 10:14). Nahise menya icyo ngomba gukora. Ku bw’ibyo, najugunye ibishushanyo byose nari mfite, kandi mvana mu nzu yanjye ikintu cyose gifitanye isano no gusenga ibishushanyo. Sinongeye gusubira mu bapfumu, kandi ubu sincyifatanya mu migenzo ikorerwa mu mihango y’ihamba, n’indi migenzo gakondo yo muri ako gace.

Ngira ngo murumva ukuntu umukecuru nkanjye wari urengeje imyaka 60, kureka ibyo bintu byose bitanyoroheye. Incuti, bene wacu n’abaturanyi barandwanyije kandi barankwena. Ariko nasengaga Yehova musaba kumpa imbaraga zo gukora ibikwiriye. Nahumurijwe n’amagambo yo mu Migani 18:10, agira ati “izina rya Yehova ni umunara ukomeye. Umukiranutsi awirukiramo akabona uburinzi.”

Ikindi kintu cyamfashije, ni ukujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Aho ni ho niboneye urukundo ruranga Abakristo, kandi natangajwe no kwibonera ko Abahamya bihatira gukurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru aboneka muri Bibiliya. Ibyo nabonye byanyemeje ko Abahamya ba Yehova ari bo dini ry’ukuri.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya byamfashije kubana neza n’abana banjye. Nanone numva nararuhutse. Nakoreshaga umutungo wanjye wose, ngira ngo mbone icyo ntura ibigirwamana bitagira ubuzima bitari bifite n’icyo bimariye. Ubu nsenga Yehova, we uduha umuti urambye w’ibibazo byacu (Ibyahishuwe 21:3, 4). Nshimishwa cyane no kuba ntagisenga ibishushanyo, ahubwo nkaba nsenga Yehova. Gukorera Yehova byatumye mbona umutekano nyakuri n’uburinzi.

“Nari narashakishije Imana kuva nkiri muto.”​—SHINJI SATO

IGIHE NAVUKIYE: 1951

IGIHUGU: U BUYAPANI

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMUYOBOZI MU IDINI RYA SHINTO

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi wo muri Perefegitura ya Fukuoka. Ababyeyi banjye bari abanyedini cyane, kandi kuva nkiri muto bantoje gutinya imana zisengwa n’abayoboke b’idini rya Shinto. Nkiri muto, nakundaga kwibaza icyo nakora kugira ngo nkizwe, kandi nifuzaga cyane gufasha abantu babaga bafite ibibazo. Ndibuka ko igihe nigaga mu mashuri abanza, mwarimu yatubajije icyo tuzakora tumaze kuba bakuru. Abanyeshuri twiganaga bavuze ibintu bifatika, urugero nko kuzaba abahanga mu bya siyansi. Jye navuze ko nifuzaga kuzakorera Imana. Nkimara kubivuga bose bampaye urw’amenyo.

Ndangije amashuri yisumbuye, nagiye kwiga mu ishuri rihugura abarimu b’iyobokamana. Igihe nari muri ayo mahugurwa, nahuye n’umuyobozi mu idini rya Shinto wakundaga gusoma igitabo cyari gifite igifubiko cy’umukara. Umunsi umwe yarambajije ati “Sato, iki gitabo urakizi?” Kubera ko nari nabonye igifubiko cyacyo, naramushubije nti “ni Bibiliya.” Yarambwiye ati “umuntu wese ushaka kuba umuyobozi mu idini rya Shinto agomba gusoma iki gitabo.”

Nahise njya kugura Bibiliya. Iyo Bibiliya nayishyize ahantu heza cyane mu kabati k’ibitabo kandi nyifata neza. Icyakora sinabonaga umwanya wo kuyisoma kuko nabaga mpugiye mu masomo. Ndangije iryo shuri nabaye umuyobozi mu idini rya Shinto. Inzozi nari mfite nkiri umwana zari zibaye impamo.

Icyakora nyuma y’igihe gito, ibyo nari niteze ku bayobozi bo mu idini rya Shinto si byo nabonye. Abayobozi benshi bo muri iryo dini ntibitaga ku bantu kandi ntibabakundaga. Nanone, abenshi muri bo nta kwizera bari bafite. Hari igihe umwe mu bayobozi bakuru yageze ubwo ambwira ati “niba ushaka gutera imbere muri iri dini, ujye wivugira ibintu bifitanye isano na filozofiya gusa. Kuvuga ibyo kwizera birabujijwe.”

Ibyo bintu yambwiye byatumye numva iby’iryo dini binshobeye. Nubwo nakomeje gukora mu rusengero rw’iryo dini, natangiye kugenzura andi madini, ariko nza gusanga yose nta kigenda. Uko narushagaho gusuzuma amadini menshi, ni ko nagendaga ndushaho gucika intege, nkumva nta dini ry’ukuri ribaho.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Mu mwaka wa 1988, nahuye n’Umubuda antera inkunga yo gusoma Bibiliya. Nahise nibuka ko n’umuyobozi wo mu idini rya Shinto yigeze kubimbwira. Iyo nama narayikurikije. Igihe natangiraga gusoma Bibiliya, narayikunze maze nkajya nyisoma igihe kirekire. Hari igihe nayisomaga ijoro ryose bukankeraho.

Ibyo nasomye byatumye ngira icyifuzo cyo gusenga Imana ivugwa muri Bibiliya. Natangiriye ku isengesho ntangarugero riri muri Matayo 6:9-13. Nasubiragamo iryo sengesho buri masaha abiri, ndetse n’igihe nabaga nkora imirimo yo mu rusengero rw’idini rya Shinto.

Ibyo nasomaga byatumaga nibaza ibibazo byinshi. Icyo gihe nari narashatse, kandi nari nzi ko Abahamya ba Yehova bigisha abantu Bibiliya, kuko bari barigeze gusura umugore wanjye. Nashatse Umuhamya maze muhata ibibazo. Nashimishijwe cyane n’uko yasubizaga buri kibazo akoresheje Bibiliya. Yanshakiye abandi Bahamya kugira ngo bajye banyigisha Bibiliya.

Hashize igihe gito, natangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Mu Bahamya twahuriye muri ayo materaniro hari abo nari narabwiye nabi, ariko sinabimenye. Icyakora nubwo byari bimeze bityo, banyakiranye urugwiro numva ndisanga.

Muri ayo materaniro nahamenyeye ko Imana isaba abagabo gukunda abagore babo, kandi bakubaha abagize imiryango yabo. Kugeza icyo gihe, nahugiraga mu kazi nakoraga ko kuba umuyobozi mu idini, bigatuma ntita ku mugore wanjye n’abana bacu babiri. Natangiye kubona ko nategaga amatwi abantu babaga baje ku rusengero, ariko sinari narigeze nita ku byo umugore wanjye yambwiraga.

Uko nakomezaga kwiga Bibiliya ni ko nagendaga ndushaho gusobanukirwa byinshi ku birebana na Yehova, kandi ibyo byatumye ndushaho kumwegera. Amagambo avugwa mu Baroma 10:13, agira ati “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa,” yankoze ku mutima cyane. Nari narashakishije Imana kuva nkiri muto, none amaherezo nari nyibonye.

Natangiye kumva ntagishishikajwe n’iryo dini. Nabanje guhangayikishwa n’ukuntu abandi bazabifata nindeka gusengera mu idini rya Shinto. Ariko nanone, nari nariyemeje ko nimenya ahari Imana y’ukuri, nzarivamo. Ku bw’ibyo, mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1989, nafashe umwanzuro wo gukurikiza ibyo umutimanama wanjye wambwiraga. Naretse akazi ko muri rwa rusengero, ubundi nishyira mu maboko ya Yehova.

Kureka kujya muri urwo rusengero ntibyari byoroshye. Abayobozi bakuru muri iryo dini barantonganyije kandi bagerageza kunyotsa igitutu ngo ndigumemo. Icyakora, icyari kinkomereye kurushaho, ni ukubibwira ababyeyi banjye. Igihe nari mu nzira njya iwacu, nagize ubwoba bwinshi cyane ku buryo umutima watangiye kudiha, nkumva amaguru aratentebutse. Mu nzira nagendaga mpagarara, maze ngasenga Yehova musaba imbaraga.

Maze kugera iwacu, nabanje gutinya kubibwira ababyeyi banjye. Namaze amasaha menshi ntarabibabwira. Amaherezo maze gusenga cyane, nabisobanuriye data mbivuye imuzi. Namubwiye ko nari nabonye Imana y’ukuri kandi ko nari ngiye kuva mu idini rya Shinto kugira ngo nkorere iyo Mana. Data yabaye nk’ukubiswe n’inkuba kandi biramubabaza cyane. Abandi bene wacu na bo baje aho mu rugo, bagerageza kumpatira kwisubiraho. Sinifuzaga kubabaza bene wacu, ariko nanone nari nzi neza ko gukorera Yehova ari byo byari bikwiriye. Amaherezo abagize umuryango wanjye baje kwemera umwanzuro nari nafashe.

Nubwo naretse gusengera muri iryo dini, kugira ngo rimvemo byo byabaye ibindi bindi. Kuba umuyobozi muri iryo dini byari byarangizeho ingaruka cyane. Nubwo nageragezaga kubyiyibagiza, aho najyaga hose hanyibutsaga ubwo buzima nabayemo.

Icyakora hari ibintu bibiri byamfashije kubyibagirwa burundu. Nabanje gushakisha iwanjye ikintu cyose cyari gifitanye isano n’idini nahozemo, maze byose ndabitwika, byaba ibitabo, amafoto, hamwe n’ibindi bintu byose bihenze byari kurinyibutsa. Nyuma yaho, nakoze uko nshoboye kugira ngo njye mporana n’Abahamya. Kuba barambereye incuti kandi bakanshyigikira, byaramfashije cyane. Buhoro buhoro naje kwibagirwa ubwo buzima nari narabayemo.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Sinitaga ku mugore wanjye n’abana banjye, kandi ibyo byatumaga bumva nta wubitayeho. Ariko igihe nakurikizaga inama Bibiliya igira abagabo maze nkajya marana na bo igihe, twarushijeho kunga ubumwe. Amaherezo umugore wanjye na we yafatanyije nanjye gukorera Yehova. Jye n’umugore wanjye hamwe n’umuhungu wacu, umukobwa wacu n’umukwe wacu, twunze ubumwe bitewe n’uko turi mu idini ry’ukuri.

Iyo nshubije amaso inyuma nkibuka inzozi nari mfite nkiri muto zo gukorera Imana no gufasha abandi, numva narageze ku byo nifuzaga byose ndetse nkabona ibibiruta. Sinabona amagambo nakoresha nshimira Yehova.

“Numvaga hari icyo mbura.”​—LYNETTE HOUGHTING

IGIHE NAVUKIYE: 1958

IGIHUGU: AFURIKA Y’EPFO

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NUMVAGA NARATERERANYWE

IBYAMBAYEHO: Navukiye mu mugi udakomeye cyane wa Germiston, ucukurwamo amabuye y’agaciro kandi utarangwamo ubugizi bwa nabi bwinshi. Kubera ko ababyeyi banjye bumvaga batazashobora kundera, bafashe umwanzuro wo kunyihera abandi, bangira umwana wabo. Ibyo byabaye maze ibyumweru bibiri mvutse, maze nakirwa n’umugabo n’umugore barangwa n’urukundo baje kumbera ababyeyi. Ariko maze kumenya uko byangendekeye, natangiye kumva naratereranywe. Nahise numva ko abanderaga atari bo babyeyi banjye, kandi ko kubera iyo mpamvu batashoboraga kunyumva.

Maze kugira imyaka igera kuri 16, natangiye kujya mu tubari, maze jye n’incuti zanjye tukajya twumva umuzika tukanaceza. Igihe nari mfite imyaka 17, natangiye kunywa itabi. Nashakaga kunanuka nkamera nk’abakobwa nabonaga ku matangazo yo kwamamaza itabi. Maze kugira imyaka 19, nabonye akazi mu mugi wa Johannesburg, maze bidatinze ntangira kugirana agakungu n’incuti mbi. Natangiye kujya nkoresha imvugo itameshe, nkanywa itabi ryinshi, kandi mu mpera z’ibyumweru nkanywa inzoga nyinshi cyane.

Icyakora nubwo nari meze ntyo, nari mfite imbaraga. Icyo gihe nakinaga umupira w’amaguru n’indi mikino y’abagore. Nanone nakoranaga umwete akazi nari mfite mu masosiyete akora za orudinateri. Ibyo byatumye ngira amafaranga menshi ku buryo abantu benshi babonaga ko nari naragashize. Icyakora, nta byishimo nari mfite kuko numvaga ntazi ibyo ndimo, kandi nkumva kubaho nta cyo bimariye. Mbese numvaga hari icyo mbura.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe natangiraga kwiga Bibiliya, namenye ko Yehova ari Imana idukunda. Nanone namenye ko yatweretse ko idukunda, iduha Ijambo ryayo Bibiliya. Ni nk’aho yandikiye buri wese ibaruwa kugira ngo ijye imuyobora (Yesaya 48:17, 18). Naje kubona ko nagombaga guhindura byinshi, kugira ngo amahame ya Yehova arangwa n’urukundo angirire akamaro.

Kimwe mu bintu nagombaga guhindura, ni incuti zanjye. Nashishikajwe cyane n’amagambo ari mu Migani 13:20, agira ati “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.” Iryo hame ryamfashije kureka incuti nari mfite, maze nshaka izindi ncuti mu Bahamya ba Yehova.

Ikintu cyankomereye kuruta ibindi, ni ukureka itabi kubera ko ryari ryarambase cyane. Igihe nagendaga ndireka buhoro buhoro, nahuye n’indi ngorane. Kurireka byatumye niyongeraho ibiro 13,6. Ibyo byatumye numva niyanze, kandi kugira ngo ngabanye ibyo biro nari niyongereyeho, byantwaye imyaka igera hafi ku icumi. Icyakora nari nzi neza ko kureka itabi ari ngombwa. Nakomeje gusenga Yehova ubudacogora, maze ampa imbaraga zo kurireka.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ubu mfite ubuzima buzira umuze kandi ndanyuzwe. Sincyiruka inyuma y’ibintu bitanga ibyishimo by’akanya gato, urugero nk’akazi, urwego rw’imibereho n’ubukire. Ahubwo nshimishwa no kubwira abandi iby’ukuri ko muri Bibiliya. Ubu jye n’umugabo wanjye n’abandi bantu batatu twakoranaga, dukorera Yehova. Mbere y’uko ababyeyi bandeze bapfa, nababwiye ibirebana n’isezerano ryo muri Bibiliya ry’uko abantu bazazuka bakaba muri paradizo ku isi.

Kwegera Yehova byamfashije guhangana n’ikibazo cyo kumva ko nari naratereranywe n’ababyeyi bambyaye. Yehova yatumye numva nyuzwe bitewe n’uko yampaye umuryango mpuzamahanga w’abantu duhuje ukwizera. Muri uwo muryango mfitemo ababyeyi, basaza banjye, bakuru banjye ndetse na barumuna banjye.​—Mariko 10:29, 30.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Abahamya ba Yehova bangaragarije urukundo rwa gikristo

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Aho nasengeraga nkiri mu idini rya Shinto

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze