ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/7 pp. 16-17
  • Ubwami bw’Imana ni iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwami bw’Imana ni iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ubwami bw’Imana Ni Iki?
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/7 pp. 16-17

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Ubwami bw’Imana ni iki?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Ubwami bw’Imana ni iki?

Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru. Buzasimbura ubundi butegetsi bwose, kandi butume ibyo Imana ishaka bikorwa mu ijuru no ku isi. Ku bw’ibyo, Ubwami bw’Imana ni igisubizo cy’ubutegetsi bwiza twifuza.​—Soma muri Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10.

Ubwami bugomba kuba bufite umwami. Yehova yimitse Umwana we Yesu, aba Umwami w’ubwo Bwami.​—Soma muri Luka 1:30-33.

2. Kuki Yesu ari we Mutegetsi ukwiriye?

Umwana w’Imana ni we Mwami ukwiriye kubera ko ari umugwaneza, akaba aharanira ibyiza, kandi akaba afite ubushobozi bwo gufasha abantu (Matayo 11:28-30). Yesu amaze kuzurwa yarazamutse ajya mu ijuru, maze yicara iburyo bwa Yehova ategereje guhabwa Ubwami (Abaheburayo 10:12, 13). Amaherezo Imana yamuhaye ubutware atangira gutegekera mu ijuru.​—Soma muri Daniyeli 7:13, 14.

3. Ni ba nde bazategekana na Yesu?

Itsinda ry’abantu bitwa “abera,” ni ryo ryatoranyijwe n’Imana ngo rizategekane na Yesu mu ijuru (Daniyeli 7:27). Aba mbere batoranyijwe kugira ngo bazabe abera, ni intumwa za Yesu z’indahemuka. Kuva icyo gihe kugeza ubu, Yehova yakomeje gutoranya abagabo n’abagore b’indahemuka kugira ngo babe abera. Kimwe na Yesu, iyo bazutse bahabwa umubiri w’umwuka.​—Soma muri Yohana 14:1-3; 1 Abakorinto 15:42-45.

Abantu bazajya mu ijuru ni bangahe? Yesu yabise “umukumbi muto” (Luka 12:32). Amaherezo bazagera ku 144.000, kandi bazafatanya na Yesu gutegeka isi.​—Soma mu Byahishuwe 5:9, 10; 14:1.

4. Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari?

Yesu yimitswe mu mwaka wa 1914.a Nyuma yaho gato yirukanye Satani n’abadayimoni abohereza ku isi (Ibyahishuwe 12:7-10, 12). Kuva icyo gihe, abantu bahuye n’ibibazo byinshi cyane. Intambara, imitingito, inzara ibyorezo by’indwara no kwica amategeko, ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko imperuka y’iyi si yegereje (2 Timoteyo 3:1-5). Abantu bose bifuza kuzabona imigisha y’Ubwami bw’Imana, bagombye kwiga uko baba abayoboke b’Umwami wabwo ari we Yesu.​—Soma muri Luka 21:7, 10, 11, 31, 34, 35.

5. Ni iki Ubwami bw’Imana burimo bukora?

Muri iki gihe, Ubwami bw’Imana burimo burafasha abantu bo mu mahanga yose babarirwa muri za miriyoni kwiga inzira z’Imana, binyuriye ku murimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose (Matayo 24:14). Buzarinda “imbaga y’abantu benshi” igizwe n’abayoboke b’indahemuka ba Yesu, igihe buzaba burimbura iyi si mbi.​—Soma mu Byahishuwe 7:9, 10, 13-17.

Mu gihe cy’imyaka 1.000, Ubwami bw’Imana buzahindura isi paradizo buhoro buhoro. Amaherezo, Yesu azasubiza Se Ubwami (1 Abakorinto 15:24-26). Ese haba hari umuntu wifuza kumenyesha iby’Ubwami bw’Imana?​—Soma mu Zaburi 37:10, 11, 29.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 8 n’icya 9 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’icyo ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ku mwaka wa 1914, reba ku ipaji ya 215-218 y’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze