Abahamya ba Yehova batsinze urubanza
URWO rubanza rwatangiye mu mwaka wa 1995, rumara imyaka 15. Abakristo b’ukuri bo mu Burusiya bamaze icyo gihe cyose bagabwaho ibitero n’abarwanya ko abantu bagira uburenganzira bwo kujya mu idini bashaka. Abo babarwanyaga bashakaga ko Abahamya ba Yehova bacibwa i Moscou no mu tundi duce. Nubwo byari bimeze bityo, Yehova yabonye ko byari bikwiriye ko agororera abo bavandimwe na bashiki bacu dukunda bo mu Burusiya bakomeje kuba indahemuka, agatuma batsinda urwo rubanza. Ariko se intandaro y’ibyo byose ni iyihe?
AMAHEREZO BABONYE UBUZIMA GATOZI
Mu ntangiriro y’imyaka ya za 90, abavandimwe bacu bo mu Burusiya bongeye guhabwa uburenganzira bambuwe mu mwaka wa 1917 bwo kuba mu idini bashaka. Mu mwaka wa 1991, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zemeye ko Abahamya ba Yehova ari idini ryemewe n’amategeko. Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zimaze gusenyuka, Leta y’u Burusiya na yo yemeye ko Abahamya ba Yehova ari idini ryemewe. Byongeye kandi, leta yari ishyizweho yemeye ko Abahamya ba Yehova batotejwe na leta yari icyuye igihe. Mu mwaka wa 1993, Urwego rw’Ubutabera rw’i Moscou rwemeje ko Umuryango w’Abahamya ba Yehova w’i Moscou uhawe ubuzima gatozi. Muri uwo mwaka, mu Burusiya hashyizweho itegeko nshinga rishya ryemera ko abantu bose bafite uburenganzira bwo kujya mu idini bashaka. Ntibitangaje kuba hari umuvandimwe wiyamiriye ati “ntitwari twarigeze tunarota ko twabona ubuzima gatozi!” Yongeyeho ati “twari tumaze imyaka 50 tubutegereje.”
Abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakoresheje neza icyo “gihe cyiza” barabwiriza cyane, kandi abantu benshi bitabiriye ubutumwa bwiza (2 Tim 4:2). Hari umuntu wagize ati “abantu bari bashishikajwe cyane n’idini.” Bidatinze, umubare w’ababwiriza, uw’abapayiniya n’uw’amatorero wariyongereye cyane. Koko rero, hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 1995, umubare w’Abahamya ba Yehova b’i Moscou wavuye kuri 300 ugera ku 5.000 bisaga. Kubera ko abagaragu ba Yehova b’i Moscou bakomezaga kwiyongera, abarwanya ko abantu bagira uburenganzira bwo kujya mu idini bashaka bahiye ubwoba. Mu myaka ya za 90 rwagati, batangiye kubarwanya babarega mu nkiko. Urwo rugamba rwari kuba mu byiciro bine mbere y’uko rurangira.
BASHAKISHA IBIMENYETSO BY’UKO TURI ABAGIZI BA NABI
Icyiciro cya mbere cy’urwo rugamba cyatangiye muri Kamena 1995. Agatsiko k’abantu b’i Moscou bashyigikiraga Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Burusiya bareze abavandimwe mu nkiko bavuga ko bifatanya mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Ako gatsiko kavugaga ko kashakaga kurengera abantu bababazwaga n’uko abo bashakanye cyangwa abana babo babaye Abahamya. Muri Kamena 1996, abashinzwe iperereza batangiye gushaka ibimenyetso byemeza ko Abahamya ari abagizi ba nabi, ariko barabibura. Ariko kandi, ako gatsiko kongeye kurega abavandimwe kabashinja ubugizi bwa nabi. Abashinzwe iperereza bongeye gushaka ibimenyetso, ariko basanga ibyo birego byose ari ibinyoma. Ibyo ariko ntibyabujije ababarwanyaga kongera kubarega ubwa gatatu babashinja ibirego nk’ibya mbere. Abahamya ba Yehova b’i Moscou bongeye gukorerwa iperereza, ariko umushinjacyaha agera ku mwanzuro nk’uwa mbere, w’uko nta cyo bari gushingiraho barega Abahamya ubugizi bwa nabi. Abarwanyaga Abahamya bongeye kubarega cya kirego ku ncuro ya kane, nanone umushinjacyaha asanga nta cyaha kibahama. Igitangaje ni uko ako gatsiko kasabye ko hakorwa irindi perereza. Amaherezo ku itariki ya 13 Mata 1998, uwo bari bashinze gukora iryo perereza yasanze nta cyaha kibahama.
Hari umunyamategeko wagize uruhare muri urwo rubanza wavuze ati “nyuma yaho habaye ikintu kidasanzwe.” Nubwo uwari uhagarariye abashinjacyaha bakoze iryo perereza rya gatanu yavuze ko nta gihamya yagaragazaga ko Abahamya bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, yasabye ko abavandimwe bakurikiranwa n’urukiko. Uwo wari ubahagarariye yavuze ko Umuryango w’Abahamya ba Yehova b’i Moscou warenze ku mategeko y’igihugu no ku mategeko mpuzamahanga. Umushinjacyaha w’Intara yo mu Majyaruguru ya Moscou yakiriye icyo kirego.a Ku itariki ya 29 Nzeri 1998, urwo rubanza rwatangiye kuburanishirizwa mu Rukiko rw’Akarere ka Golovinsky k’umugi wa Moscou. Icyiciro cya kabiri cyari gitangiye.
BIBILIYA MU RUKIKO
Mu cyumba gito cyari cyuzuye abantu cy’urukiko rwo mu majyaruguru ya Moscou, Umushinjacyaha witwa Tatyana Kondratyeva yareze Abahamya yifashishije itegeko ryashyizweho umukono mu mwaka wa 1997, ryavugaga ko idini ry’Aborutodogisi, iry’Abisilamu, iry’Abayahudi n’iry’Ababuda, ari yo madini yonyine abantu bamenyereye.b Gukurikiza iryo tegeko byari byaratumye andi madini atabona ubuzima gatozi. Nanone kandi, ryahaga inkiko uburenganzira bwo guca amadini atuma abantu bangana. Umushinjacyaha yakoresheje iryo tegeko, maze abeshyera Abahamya ba Yehova ko batuma abantu bangana kandi bagasenya imiryango, bityo bakaba bagomba gucibwa.
Umunyamategeko waburaniraga abavandimwe bacu yarabajije ati “ni ba nde mu Itorero ry’i Moscou bishe iryo tegeko?” Uwo mushinjacyaha ntiyigeze avuga izina na rimwe. Ariko yavuze ko ibitabo by’Abahamya ba Yehova bishishikariza abantu kwanga andi madini. Kugira ngo agaragaze ko ibyo avuga ari ukuri, hari amagambo yasomye mu Munara w’Umurinzi, muri Nimukanguke!, ndetse no mu bindi bitabo (reba ahagana hejuru). Igihe bamubazaga ukuntu ibyo bitabo bituma abantu bangana, yarashubije ati “Abahamya ba Yehova bigisha ko ari bo dini ry’ukuri.”
Umunyamategeko w’umuvandimwe watuburaniraga yahaye umucamanza Bibiliya imwe, indi ayiha uwo mushinjacyaha, maze asoma mu Befeso 4:5 hagira hati “hariho Umwami umwe, ukwizera kumwe n’umubatizo umwe.” Bidatinze, uwo mucamanza, umushinjacyaha n’uwo munyamategeko, bose bafite Bibiliya mu ntoki, basuzumye imirongo y’Ibyanditswe, urugero nka Yohana 17:18 na Yakobo 1:27. Umucamanza yarabajije ati “ese iyi mirongo y’Ibyanditswe ishishikariza abantu kwanga andi madini?” Uwo mushinjacyaha yashubije ko atari impuguke mu bya Bibiliya. Wa munyamategeko yerekanye ibitabo bya Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Burusiya bisebya cyane Abahamya ba Yehova, maze arabaza ati “ese aya magambo yaba yica iryo tegeko?” Umushinjacyaha yarashubije ati “si ndi impuguke mu birebana n’amadini.”
IBIREGO BIDAFITE ISHINGIRO
Igihe wa mushinjacyaha yaregaga Abahamya ko basenya imiryango, yavuze ko batizihiza iminsi mikuru, urugero nka Noheli. Icyakora, nyuma yaho yiyemereye ko amategeko y’u Burusiya adahatira abaturage kwizihiza Noheli. Abarusiya, harimo n’ab’Abahamya ba Yehova, bafite uburenganzira bwo kwihitiramo. Nanone kandi, uwo mushinjacyaha yavuze ko umuteguro wacu ‘utuma abana bataruhuka kandi ukabavutsa ibyishimo.’ Icyakora igihe bamubazaga ibibazo, yemeye ko atari yarigeze avugana n’umwana warezwe n’ababyeyi b’Abahamya. Igihe umunyamategeko yabazaga uwo mushinjacyaha niba yari yarigeze ajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, yarashubije ati “ntibyari ngombwa.”
Umushinjacyaha yazanye umwarimu wo muri kaminuza wigisha ibijyanye n’indwara zo mu mutwe kugira ngo abyemeze nk’umuntu w’inararibonye. Yavuze ko gusoma ibitabo byacu bitera abantu indwara zo mu mutwe. Igihe umunyamategeko watuburaniraga yabonaga ko inyandiko uwo mwarimu yifashishaga mu rukiko yasaga n’iyakozwe n’abayobozi b’idini ry’Aborutodogisi b’i Moscou, uwo mwarimu yemeye ko ibintu byinshi yanditse ku birebana n’urwo rubanza yari yarabivanye mu nyandiko y’abo bayobozi b’idini. Ibindi bibazo bamubajije byagaragaje ko nta Muhamya wa Yehova n’umwe yigeze avura. Icyakora, hari undi mwarimu wo muri kaminuza wigisha ibijyanye n’indwara zo mu mutwe wabwiye urukiko ko yari yaragenzuye Abahamya basaga 100 b’i Moscou, akabona ko bose bari bafite mu mutwe hazima. Yongeyeho ko igihe abo bantu bari bamaze kuba Abahamya barushijeho korohera abo mu yandi madini.
TWARATSINZE ARIKO NTIBYARANGIRIRA AHO
Ku itariki ya 12 Werurwe 1999, umucamanza yasubitse urwo rubanza, maze ashyiraho abantu batanu b’impuguke kugira ngo basuzume ibitabo by’Abahamya ba Yehova. Mbere yaho, Minisiteri y’Ubutabera y’u Burusiya na yo yari yarashyizeho itsinda ry’impuguke ryo gusuzuma ibitabo byacu. Ku itariki ya 15 Mata 1999, iryo tsinda ryari ryarashyizweho na Minisiteri ryatanze raporo igaragaza ko nta bintu biteje akaga babonye mu bitabo byacu. Ku bw’ibyo, ku itariki ya 29 Mata 1999, Minisiteri y’Ubutabera yemeye ko Abahamya ba Yehova bakomeza kuba idini ryemewe mu Burusiya. Nubwo urukiko rw’i Moscou rwari rufite iyo raporo nshya yavugaga ko nta bintu biteje akaga byari mu bitabo byacu, rwasabye ko rya tsinda ry’abantu batanu ryakomeza gusuzuma ibitabo byacu. Byari ibintu bitumvikana rwose! Minisiteri y’Ubutabera y’u Burusiya yari yemeye ko Abahamya ba Yehova ari idini ryemewe, rikurikiza amategeko. Ariko nanone Urwego rw’Ubutabera rw’i Moscou rwari rugikora iperereza ku Bahamya ba Yehova kuko hari ababaregaga ko bica amategeko.
Hashize hafi imyaka ibiri urwo rubanza rutarongera kuburanishwa, maze ku itariki ya 23 Gashyantare 2001, Umucamanza witwa Yelena Prokhorycheva arufatira umwanzuro. Amaze gusuzuma ibyagezweho n’itsinda ry’impuguke yari yashyizeho, yaravuze ati “nta mpamvu twashingiraho tubuza Abahamya ba Yehova b’i Moscou gukomeza ibikorwa byabo.” Urukiko rwemeje ko ibirego byose abavandimwe bacu baregwaga nta shingiro byari bifite. Icyakora, umushinjacyaha yanze uwo mwanzuro maze ajuririra Urukiko rw’Umugi wa Moscou. Amezi atatu nyuma yaho, ku itariki ya 30 Gicurasi 2001, urwo rukiko rwasheshe umwanzuro wari warafashwe na wa Mucamanza witwa Prokhorycheva. Rwategetse ko rwakongera gukurikiranwa n’uwo mushinjacyaha ariko rukaburanishwa n’undi mucamanza. Icyiciro cya gatatu cyari kigiye gutangira.
TWARATSINZWE, ARIKO NTIBYARANGIRIRA AHO
Ku itariki ya 30 Ukwakira 2001, Umucamanza witwa Vera Dubinskaya yatangiye kuburanisha urwo rubanza bundi bushya.c Wa mushinjacyaha witwa Kondratyeva yongeye kurega Abahamya ba Yehova ko batuma abantu bangana, ariko noneho yongeraho ko idini ry’Abahamya ba Yehova ryagombaga gucibwa kuko byari kurinda Abahamya b’i Moscou. Abahamya b’i Moscou bageraga ku 10.000 bamaze kubyumva, bahise bakora inyandiko yamenyeshaga umucamanza ko batari bakeneye uburinzi bw’uwo mushinjacyaha.
Umushinjacyaha yavuze ko bitari ngombwa ko atanga ibimenyetso bigaragaza ko Abahamya ari abagizi ba nabi. Yavuze ko Abahamya ba Yehova batari bagiye gucirwa urubanza rushingiye ku bikorwa byabo, ahubwo ko rwari rushingiye ku bitabo byabo n’imyizerere yabo. Yavuze ko yari kuzana umuntu wo muri Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Burusiya kugira ngo abyemeze. Icyakora, ibyo byagaragaje neza ko abayobozi b’iryo dini bari bafite uruhare rukomeye mu birebana no guca Abahamya. Ku itariki ya 22 Gicurasi 2003, umucamanza yategetse ko hashyirwaho itsinda ry’impuguke rikongera gusuzuma ibitabo by’Abahamya ba Yehova.
Ku itariki ya 17 Gashyantare 2004, urwo rubanza rwarasubukuwe kugira ngo rusuzume ibyo izo mpuguke zagezeho. Zabonye ko ibitabo byacu byigisha abantu uko “bagira imiryango myiza n’ishyingiranwa ryiza,” kandi ko ibyo baturegaga bavuga ko ibitabo byacu bishishikariza abantu kwangana “nta shingiro bifite.” Izindi mpuguke zarabyemeye. Hari umwarimu wo muri kaminuza wigisha amateka y’amadini babajije bati “kuki Abahamya ba Yehova babwiriza?” Yashubije umucamanza ati “buri Mukristo wese agomba kubwiriza. Ibyo ni byo Ivanjiri ivuga kandi ni byo Kristo yategetse abigishwa be gukora, agira ati ‘mugende mubwirize mu bihugu byose.’” Nyamara kandi, ku itariki ya 26 Werurwe 2004, uwo mucamanza yavuze ko umurimo w’Abahamya ba Yehova b’i Moscou uhagaritswe. Ku itariki ya 16 Kamena 2004, Urukiko rw’Umugi wa Moscou rwemeye uwo mwanzuro.d Hari Umuhamya umaze igihe wagize icyo avuga kuri uwo mwanzuro agira ati “mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti, Umurusiya yagombaga kuba umuntu utemera Imana. Muri iki gihe, Umurusiya agomba kuba Umworutodogisi.”
Umurimo umaze guhagarikwa abavandimwe bacu babyitwayemo bate? Bitwaye nka Nehemiya wo mu gihe cya kera. Mu gihe cye, ubwo abanzi b’ubwoko bw’Imana bashakaga kuburizamo imihati yashyirwagaho kugira ngo inkuta za Yerusalemu zongere kubakwa, Nehemiya n’abantu be ntibemeye ko ababarwanyaga bababuza gukora umurimo. Ahubwo ‘bakomeje kubaka’ kandi “bakomeza kugira umutima wo gukora” (Neh 4:1-6). Mu buryo nk’ubwo, abavandimwe bacu b’i Moscou ntibigeze bareka ngo ababarwanyaga bababuze gukora umurimo ugomba gukorwa muri iki gihe, ari wo wo kubwiriza ubutumwa bwiza (1 Pet 4:12, 16). Bari bizeye ko Yehova azabitaho, kandi bari biteguye gutangira icyiciro cya kane cy’urwo rugamba.
URWANGO RURUSHAHO KWIYONGERA
Ku itariki ya 25 Kanama 2004, abavandimwe bacu bandikiye perezida w’u Burusiya, icyo gihe akaba yari Vladimir Putin. Iyo nyandiko yagaragazaga ukuntu abavandimwe bari bahangayikishijwe cyane n’uko umurimo wabo wahagaritswe, yari igizwe n’imibumbe 76 kandi yashyizweho umukono n’abantu basaga 315.000. Hagati aho, abayobozi b’idini ry’Aborutodogisi ryo mu Burusiya bagaragaje abo bari bo koko! Umuvugizi w’abayobozi b’idini ry’Aborutodogisi b’i Moscou yagize ati “turwanya ibikorwa by’Abahamya ba Yehova rwose.” Hari umuyobozi wo mu idini ry’Abisilamu wavuze ko umwanzuro wo kubuza Abahamya gukora umurimo wabo ari “ikintu gikomeye mu mateka kandi cyiza.”
Ntibitangaje rero kuba hari abantu bo mu Burusiya bemeye gushukwa, maze bagatangira kugaba ibitero ku Bahamya ba Yehova. Bamwe mu Bahamya babwirizaga i Moscou bakubiswe ibipfunsi n’ababarwanyaga kandi babatera imigeri. Hari umugabo wari warakaye cyane wirukanye mushiki wacu mu nzu yabwirizagamo kandi amutera umugeri mu mugongo ku buryo yaguye agakubita umutwe hasi. Byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga, ariko abapolisi ntibigeze bakurikirana uwamukubise. Hari abandi Bahamya benshi abapolisi bafashe nk’abagizi ba nabi, babaraza muri gereza. Kubera ko abantu bari bashinzwe amazu Abahamya bateraniragamo i Moscou batinyaga kwirukanwa ku kazi, banze gukomeza gukodesha Abahamya ayo mazu. Bidatinze, amatorero menshi yabuze aho ateranira. Byabaye ngombwa ko amatorero mirongo ine akoresha Amazu y’Ubwami ane yari mu nyubako imwe. Rimwe mu matorero yahateraniraga ryagombaga gutangira Disikuru saa moya n’igice za mu gitondo. Hari umugenzuzi usura amatorero wagize ati “kugira ngo ababwiriza bajye muri ayo materaniro, bagombaga kubyuka saa kumi n’imwe za mu gitondo, ariko babikoraga bishimye kandi byamaze igihe gisaga umwaka.”
RWABEREYEHO ‘KUBA UBUHAMYA’
Abahamya bifuje kugaragaza ko umwanzuro wo kubuza Abahamya b’i Moscou kubwiriza wari unyuranyije n’amategeko. Ku bw’ibyo, mu Kuboza 2004 abanyamategeko batuburaniraga bitabaje Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Impamvu Umwanzuro w’Urukiko rw’u Burusiya wasubiwemo mu Bufaransa,” kari ku ipaji ya 6.) Imyaka itandatu nyuma yaho, ni ukuvuga ku itariki ya 10 Kamena 2010, urwo Rukiko rwasuzumye ibyaha Abahamya ba Yehova baregwaga maze rwemeza ko nta na kimwe kibahama.e Urwo Rukiko rwagaragaje ko ibirego byose twaregwaga nta shingiro byari bifite. Nanone kandi, rwavuze ko u Burusiya “bwagombaga gusubiza Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi kandi bugakosora ibyo bwabakoreye.”—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Umwanzuro w’Urukiko,” kari ku ipaji ya 8.
Urwo Rukiko rwafashe umwanzuro w’uko Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu arengera ibikorwa by’Abahamya ba Yehova. Uwo mwanzuro ntiwari gukurikizwa n’u Burusiya gusa, ahubwo wanarebaga ibindi bihugu 46 bigize Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi. Uwo mwanzuro uzashishikaza abacamanza benshi, abagize inteko zishinga amategeko n’impuguke mu birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bo hirya no hino ku isi. Kubera iki? Kubera ko abacamanza b’Urukiko rw’u Burayi bawufashe bamaze gusuzuma indi myanzuro umunani urwo rukiko rwari rwarafashe mbere yaho rurengera Abahamya ba Yehova. Banasuzumye imyanzuro icyenda yarengeraga Abahamya ba Yehova yafashwe n’inkiko z’ikirenga zo muri Afurika y’Epfo, Arijantine, Esipanye, Kanada, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Burusiya, u Buyapani n’u Bwongereza. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi ubu bashobora kwifashisha uwo mwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’u Burayi kugira ngo barengere uburenganzira bwabo bwo kuyoboka Imana.
Yesu yabwiye abigishwa be ati “bazabakurubana babajyane imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo no ku mahanga” (Mat 10:18). Izo manza zose Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya baburanye mu gihe cy’imyaka 15 ishize, zatumye abaturage b’i Moscou n’ahandi babona uburyo bwo kumva ibihereranye na Yehova kuruta mbere hose. Buri kintu cyose cyabaye muri izo manza cyatumye hatangwa “ubuhamya” kandi gituma “ubutumwa bwiza butera imbere” (Fili 1:12). Mu by’ukuri, muri iki gihe iyo Abahamya b’i Moscou babwiriza ku nzu n’inzu abantu benshi barababaza bati “harya ntibabaciye?” Akenshi icyo kibazo gituma abavandimwe bacu babona uburyo bwo kurushaho gusobanurira abantu iby’imyizerere yacu. Koko rero, nta cyatubuza gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza guha imigisha abavandimwe na bashiki bacu dukunda bo mu Burusiya bakorana umwete, kandi ko yabashyigikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Icyo kirego cyakiriwe ku itariki ya 20 Mata 1998. Ibyumweru bibiri nyuma yaho, ni ukuvuga ku itariki ya 5 Gicurasi, u Burusiya bwashyize umukono ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.
b Hari ikinyamakuru cyo ku itariki ya 25 Kamena 1999 cyagize kiti “iryo tegeko ryari ryaremewe bitewe n’uko Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Burusiya yokeje leta igitutu kugira ngo irishyireho, ikaba yari igamije gukomeza kugira umwanya wa mbere mu Burusiya, kandi yifuzaga cyane ko Abahamya ba Yehova bacibwa.”—Associated Press.
c Igishekeje ni uko imyaka icumi mbere yaho, kuri iyo tariki, u Burusiya bwari bwaremeye ku mugaragaro ko ubutegetsi bw’Abasoviyeti bwatoteje Abahamya ba Yehova bubaziza idini ryabo.
d Guhagarika umurimo byatumye amatorero y’i Moscou yamburwa ubuzima gatozi. Abaturwanyaga bibwiraga ko byari gutuma abavandimwe bacu badakomeza kubwiriza.
e Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2010, abacamanza batanu bo mu Rugereko Rwisumbuye rw’urwo Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, banze kwemera icyifuzo cy’u Burusiya cy’uko urwo rubanza rwasubirwamo n’Urugereko Rwisumbuye rw’urwo Rukiko. Bityo, umwanzuro wafashwe ku itariki ya 10 Kamena 2010 wabaye ntakuka, kandi wagombaga gukurikizwa.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Impamvu Umwanzuro w’Urukiko rw’u Burusiya wasubiwemo mu Bufaransa
Ku itariki ya 28 Gashyantare 1996, u Burusiya bwashyize umukono ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. (Ku itariki ya 5 Gicurasi 1998, u Burusiya bwemeye ku mugaragaro ko buzakurikiza ayo Masezerano.) Igihe leta y’u Burusiya yashyiraga umukono kuri ayo masezerano, yari yemeye ko abaturage bayo bafite
‘uburenganzira bwo kujya mu idini bashaka n’uburenganzira bwo kumvira amahame y’idini ryabo imuhira no mu ruhame, kandi bakaba bahindura idini niba babishatse.’—Ingingo ya 9.
‘uburenganzira bwo kuvuga no kwandika ibyo batekereza mu buryo bwiyubashye kandi bakageza ku bandi ibitekerezo byabo.’—Ingingo ya 10.
‘uburenganzira bwo guteranira hamwe mu mahoro.’—Ingingo ya 11.
Abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango baramutse bakorewe ibikorwa binyuranye n’ibivugwa muri ayo masezerano, bakitabaza inkiko z’iwabo zose ariko ntizibarenganure, bashobora kugeza ikirego cyabo ku Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruri i Strasbourg mu Bufaransa (rwagaragajwe hejuru). Rugizwe n’abacamanza 47, bakaba bangana n’umubare w’ibihugu byashyize umukono ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Imyanzuro y’urwo Rukiko iba igomba kubahirizwa. Ibihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano biba bigomba kubahiriza imyanzuro y’urwo rukiko.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]
Umwanzuro w’Urukiko
Dore ibintu bitatu mu byari bikubiye mu mwanzuro w’urwo Rukiko.
Hari ikirego cyavugaga ko Abahamya ba Yehova basenya imiryango. Urwo rukiko rwasanze atari byo. Rwagize ruti:
“Amakimbirane aterwa n’uko hari abagize imiryango batagira idini barwanya bene wabo bari mu idini, kandi bakanga kwemera no kubaha uburenganzira bafite bwo kugaragaza imyizerere yabo no gushyira mu bikorwa ibyo idini ryabo ribigisha.”—Igika cya 111.
Nanone kandi, urwo Rukiko rwasanze nta bimenyetso bigaragaza ko Abahamya “batuma abantu batifatira imyanzuro,” rugira ruti:
“Urukiko rwasanze bitangaje kuba inkiko [z’u Burusiya] zitarigeze zivuga izina ry’umuntu n’umwe waba waravukijwe uburenganzira bwo gukoresha umutimanama we hakoreshejwe ubwo buryo.”—Igika cya 129.
Ikindi kirego cyavugaga ko Abahamya ba Yehova bangiza ubuzima bw’abayoboke babo bitewe n’uko batemera guterwa amaraso. Urwo Rukiko rwagaragaje ko atari byo, rugira ruti:
“Uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga uburyo runaka bwo kuvurwa cyangwa guhitamo ubundi buryo bwo kuvurwa, buhuje n’amahame y’uko umuntu afite uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro. Umurwayi ukuze kandi ushoboye afite uburenganzira bwo kwifatira umwanzuro, urugero nko kwemera cyangwa kwanga kubagwa cyangwa se ubundi buryo runaka bwo kuvurwa. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana no guterwa amaraso.”—Igika cya 136.