ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/7 pp. 15-19
  • Ese uzumvira imiburo ya Yehova?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese uzumvira imiburo ya Yehova?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ntugakurikire “abigisha b’ibinyoma”
  • Ntugakurikire ‘imigani y’ibinyoma’
  • ‘Ntugakurikire Satani’
  • Irinde uburiganya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Irinde ugusenga kw’ikinyoma
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Komeza gushyira mu bikorwa ibyo wize
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ba maso​—Satani ashaka kuguconshomera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/7 pp. 15-19

Ese uzumvira imiburo ya Yehova?

“Iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo.”—YES 30:21.

1, 2. Satani yiyemeje gukora iki, kandi se ni mu buhe buryo Ijambo ry’Imana ridufasha?

I CYAPA cyerekana inzira itari yo ntikiyobya umuntu gusa, ahubwo gishobora no kumuteza akaga. Tekereza incuti yawe ikuburiye ko hari umuntu w’umugome wahinduye icyapa kugira ngo agirire nabi abagenzi batari menge. Ese ntiwakumvira uwo muburo?

2 Mu by’ukuri, Satani ni umwanzi w’umugome uba ushaka kutuyobya (Ibyah 12:9). Ni we nyirabayazana w’ibintu byose bishobora kuduteza akaga twabonye mu gice kibanziriza iki, kandi ashaka ko tureka inzira iyobora ku buzima bw’iteka (Mat 7:13, 14). Igishimishije ni uko Imana yacu igira neza iduha imiburo kugira ngo tudakurikira ibyo twakwita ibyapa bya Satani biyobya. Reka noneho dusuzume ibindi bintu bitatu bishobora guteza akaga bituruka kuri Satani. Mu gihe dusuzuma uko Ijambo ry’Imana ridufasha kugira ngo tutayoba, duse n’abareba Yehova atugenda inyuma, atwereka inzira dukwiriye kunyuramo agira ati “iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo” (Yes 30:21). Gutekereza ku miburo isobanutse neza Yehova aduha bizatuma turushaho kwiyemeza kuyumvira.

Ntugakurikire “abigisha b’ibinyoma”

3, 4. (a) Ni mu buhe buryo abigisha b’ibinyoma bameze nk’amariba yakamye? (b) Ni hehe akenshi abigisha b’ibinyoma baturuka, kandi se baba bashaka iki?

3 Tekereza uri mu rugendo mu karere kakakaye. Uboneye kure iriba ry’amazi, ugenda ugana aho riri wiringiye ko uhasanga amazi yo kunywa. Icyakora uhageze, usanze iryo riba ryarakamye. Mbega ukuntu wumvise ucitse intege! Abigisha b’ibinyoma bameze nk’amariba yakamye. Umuntu wese ubagana kugira ngo bamuhe amazi y’ukuri azamanjirwa rwose! Yehova yaduhaye imiburo ku birebana n’abigisha b’ibinyoma akoresheje intumwa Pawulo na Petero. (Soma mu Byakozwe 20:29, 30; 2 Petero 2:1-3.) Abo bigisha b’ibinyoma ni ba nde? Amagambo yahumetswe yanditswe n’izo ntumwa zombi adufasha kumenya aho abo bigisha b’ibinyoma baturuka n’ukuntu bakora.

4 Pawulo yabwiye abasaza bo mu itorero ryo muri Efeso ati “muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bagoreka ukuri.” Petero na we yandikiye Abakristo bagenzi be ati “muri mwe hazaba abigisha b’ibinyoma.” Ubwo se, abo bigisha b’ibinyoma bakomoka he? Bashobora guturuka mu itorero. Abo baba ari abahakanyi.a Baba bashaka iki? Ntibishimira gusa kuva mu muteguro wenda bigeze gukunda, ahubwo nk’uko Pawulo yabivuze, intego yabo iba ari iyo ‘kwireherezaho abigishwa.’ Abigishwa Pawulo yavugaga ni abigishwa ba Kristo. Aho kugira ngo abahakanyi bajye kwishakira ababo bigishwa, baba bashaka gutwara abigishwa ba Kristo. Kimwe n’“amasega y’inkazi,” abo bigisha b’ibinyoma baba bashaka guconshomera abagize itorero, bagasenya ukwizera kwabo bityo bakabavana mu kuri.—Mat 7:15; 2 Tim 2:18.

5. Ni ayahe mayeri abigisha b’ibinyoma bakoresha?

5 Abigisha b’ibinyoma bakora bate? Bakoresha amayeri. Abahakanyi ‘bazana rwihishwa’ ibitekerezo byangiza. Abahakanyi bakora nk’abaforoderi, bakazana rwihishwa ibitekerezo by’ubuhakanyi. Kimwe n’abantu bakora ibyangombwa by’ibihimbano, abahakanyi na bo bakoresha “amagambo y’amahimbano,” cyangwa ibitekerezo by’ibinyoma, bakagerageza kubigaragaza nk’aho ari ukuri. Bakwirakwiza ‘inyigisho ziyobya,’ ‘bakagoreka Ibyanditswe’ kugira ngo babihuze n’ibitekerezo byabo (2 Pet 2:1, 3, 13; 3:16). Birumvikana rero ko abahakanyi batatwifuriza ibyiza. Kubakurikira nta kindi byatumarira uretse kutuvana mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka.

6. Ni iyihe nama yumvikana neza Bibiliya iduha ku birebana n’abigisha b’ibinyoma?

6 Twakwirinda dute abigisha b’ibinyoma? Bibiliya itanga inama isobanutse neza ku birebana n’uko twagombye kubafata. (Soma mu Baroma 16:17; 2 Yohana 9-11.) Ijambo ry’Imana rigira riti “mubirinde.” Izindi Bibiliya zihindura uwo murongo ziti “mubagendere kure,” “mubazibukire.” Iyo nama yahumetswe irumvikana neza. Tuvuge ko muganga akubwiye ko ugomba kwirinda umuntu urwaye indwara yanduza kandi yica. Birumvikana ko wahita wiyumvisha icyo muganga akubwiye kandi ukumvira udaciye ku ruhande umuburo we. Bibiliya ivuga ko abahakanyi ari nk’‘abasazi,’ kandi bakoresha inyigisho zabo kugira ngo batume abandi batekereza nka bo (1 Tim 6:3, 4). Yehova we Muganga Mukuru adusaba kubirinda. Icyo ashaka kuvuga turacyumva; ariko se twiyemeje kumvira umuburo we muri byose?

7, 8. (a) Ni mu buhe buryo twakwirinda abigisha b’ibinyoma? (b) Kuki wiyemeje gufata ingamba zo kwirinda abigisha b’ibinyoma?

7 Ni mu buhe buryo umuntu yakwirinda abigisha b’ibinyoma? Ntitubakira mu ngo zacu cyangwa ngo tubasuhuze. Nanone kandi, ntidusoma ibitabo byabo cyangwa ngo tubarebe kuri televiziyo, ntidufungura imiyoboro yabo ya interineti, cyangwa ngo tugire ibitekerezo dutanga ku byo banditse kuri interineti. Kuki dufata izo ngamba? Ni ukubera urukundo. Dukunda ‘Imana ivugisha ukuri,’ bigatuma tudashishikazwa n’inyigisho zigoretse zivuguruza Ijambo ryayo ry’ukuri (Zab 31:5; Yoh 17:17). Nanone dukunda umuteguro wa Yehova watwigishije inyigisho zishishikaje z’ukuri, urugero nk’izina rya Yehova n’icyo risobanura, umugambi Imana ifitiye isi, imimerere abapfuye barimo n’ibyiringiro by’umuzuko. Ese wibuka uko wumvise umeze igihe wumvaga izo nyigisho bwa mbere, ndetse n’izindi nyigisho z’ukuri? Ku bw’ibyo rero, ntukemere ko ibitekerezo by’abigisha b’ibinyoma bituma utera umugongo umuteguro watumye umenya izo nyigisho z’ukuri.—Yoh 6:66-69.

8 Icyo abigisha b’ibinyoma batubwira cyose, ntituzigera tubakurikira. Kuki twajya kuri ayo mariba yakamye kandi tuzi ko nta kindi byatumarira uretse kumanjirwa gusa? Ahubwo nimucyo twiyemeze gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova no ku muteguro umaze igihe kirekire umara abantu inyota, ubaha amazi y’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, amazi meza kandi afutse.—Yes 55:1-3; Mat 24:45-47.

Ntugakurikire ‘imigani y’ibinyoma’

9, 10. Ni uwuhe muburo Pawulo yahaye Timoteyo ku birebana n’‘imigani y’ibinyoma,’ kandi se ni iki Pawulo ashobora kuba yaratekerezaga? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

9 Hari igihe twahita dutahura ko abantu bahinduye icyapa, bakacyerekeza inzira itari yo. Ikindi gihe bwo, kubitahura bishobora kutugora. Uko ni na ko bimeze ku bintu bishobora guteza akaga bituruka kuri Satani; bimwe ushobora guhita ubitahura ibindi byo bikakugora. Intumwa Pawulo yaduhaye umuburo ku bihereranye n’amwe mu mayeri ya Satani, ni ukuvuga ‘imigani y’ibinyoma.’ (Soma muri 1 Timoteyo 1:3, 4.) Kugira ngo tudateshuka inzira igana ku buzima, tugomba kumenya imigani y’ibinyoma iyo ari yo, n’uko twayirinda.

10 Umuburo Pawulo yatanze ku birebana no kwirinda imigani y’ibinyoma, uri mu rwandiko rwa mbere yandikiye Timoteyo, umugenzuzi w’Umukristo wari ufite inshingano yo gufasha itorero kugira ngo rikomeze kurangwa n’isuku, n’iyo gufasha bagenzi be bari bahuje ukwizera gukomeza kuba indahemuka (1 Tim 1:18, 19). Ijambo ry’ikigiriki Pawulo yakoresheje rishobora no gusobanura inkuru z’impimbano. Hari inkoranyamagambo isobanura ibya Bibiliya yavuze ko iryo jambo ryerekeza “ku nkuru zo mu madini zidahuje n’ukuri” (The International Standard Bible Encyclopaedia). Birashoboka ko Pawulo yatekerezaga ibinyoma byo mu madini byakomokaga ku nkuru za kera z’impimbano kandi zashishikazaga abantu.b Izo nkuru ‘zituma havuka ibibazo by’urudaca’ gusa, mbese zituma abantu bibaza ibibazo bidafite ishingiro bituma bajya kubishakira ibisubizo bidafite icyo bizabagezaho. Imigani y’ibinyoma ni amayeri umubeshyi mukuru Satani akoresha yifashishije ibinyoma by’amadini n’imigani itandukira ukwizera, kugira ngo ayobye abatagira amakenga. Inama Pawulo yatanze irumvikana neza: ntukite ku migani y’ibinyoma!

11. Ni mu buhe buryo Satani yagiye akoresha amadini y’ikinyoma kugira ngo ayobye abantu, kandi se ni uwuhe muburo tuzumvira bigatuma atatuyobya?

11 Imwe mu migani y’ibinyoma ishobora kuyobya umuntu utari maso ni iyihe? Muri rusange, amagambo ngo ‘imigani y’ibinyoma’ ashobora kwerekezwa ku kinyoma icyo ari cyo cyose cy’amadini cyangwa inkuru y’impimbano ishobora gutuma tureka “ukuri” (2 Tim 4:3, 4). Satani wihindura nk’“umumarayika w’umucyo” yagiye akoresha amadini y’ikinyoma abigiranye amayeri kugira ngo ayobye abantu (2 Kor 11:14). Amadini yiyita aya gikristo avuga ko akurikira Kristo ariko akigisha Ubutatu, umuriro w’iteka no kudapfa k’ubugingo, inyigisho zuzuyemo imigani y’imihimbano n’ibinyoma. Nanone kandi, ayo madini ashyigikira iminsi mikuru, urugero nka Noheli na Pasika. Iyo minsi mikuru ikorwamo ibintu bisa n’aho nta cyo bitwaye, ariko mu by’ukuri bikomoka ku migani y’imihimbano ya kera no ku bantu b’abapagani. Iyo migani y’ibinyoma ntizatuyobya nitwumvira umuburo Imana iduha wo kutifatanya n’abatizera no ‘kutongera gukora ku kintu gihumanye.’—2 Kor 6:14-17.

12, 13. (a) Ni ibihe binyoma Satani yakwirakwije, kandi se ukuri ku birebana n’ibyo binyoma ni ukuhe? (b) Twakwirinda dute ko Satani atuyobesha imigani ye y’ibinyoma?

12 Satani yakwirakwije ibindi binyoma bishobora kutuyobya tutabaye maso. Reka turebe ingero zimwe na zimwe. Ushobora gukora icyo ushaka cyose; ni wowe umenya icyiza cyangwa ikibi. Ibyo dukunze kubyumva kuri televiziyo, muri za filimi, mu bitabo, mu binyamakuru no kuri interineti. Kubera ko duhora twumva ibyo binyoma, biroroshye ko natwe twatangira gutekereza dutyo maze tukigana uburyo bubi bwo kubona ibintu bwogeye muri iyi si. Ariko mu by’ukuri, dukeneye ko Imana itubwira icyiza n’ikibi (Yer 10:23). Imana ntizigera igira icyo ihindura ku bibera ku isi. Kumva ko ubuzima ari ubwa none gusa bishobora gutuma tuba abantu “batagira icyo bakora cyangwa batera imbuto” (2 Pet 1:8). Mu by’ukuri, tuzi ko umunsi wa Yehova wegereje cyane, kandi tugomba guhora tuwiteguye (Mat 24:44). Imana ntikwitaho wowe ku giti cyawe. Twemeye icyo kinyoma cya Satani byatuma tugamburura, tukumva ko tudakwiriye gukundwa n’Imana. Ukuri ni uko Yehova akunda buri wese mu bamusenga kandi akamuha agaciro.—Mat 10:29-31.

13 Tugomba gukomeza kuba maso kubera ko ibyo abagize isi ya Satani batekereza n’ibyo bavuga bishobora gusa n’aho ari ukuri. Ariko wibuke ko Satani ari umubeshyi kabuhariwe. Gukurikiza inama zo mu Ijambo ry’Imana n’ibyo ritwibutsa ni byo byonyine bishobora gutuma twirinda ko Satani atuyobya akoresheje “imigani [ye] y’ibinyoma yahimbanywe amayeri.”—2 Pet 1:16.

‘Ntugakurikire Satani’

14. Ni uwuhe muburo Pawulo yahaye bamwe mu bapfakazi bari bakiri bato, kandi kuki twese tugomba kuzirikana amagambo ye?

14 Reka tuvuge ko hari icyapa ku muhanda kigira kiti “Ushaka gukurikira Satani anyure aha.” Ni nde muri twe wakora ibyo icyo cyapa kivuga? Nyamara Pawulo aduha umuburo wo kwirinda inzira zimwe na zimwe Abakristo biyeguriye Imana bashobora ‘kuyoberamo bagakurikira Satani.’ (Soma muri 1 Timoteyo 5:11-15.) Nubwo Pawulo yabwiraga bamwe mu ‘bapfakazi [bari] bakiri bato,’ amahame akubiyemo aratureba twese. Abo Bakristokazi bo mu kinyejana cya mbere bashobora kuba bataratekerezaga ko bakurikiraga Satani, ariko ibikorwa byabo byarabigaragazaga. Twakwirinda dute gukurikira Satani nubwo twaba tutabigambiriye? Nimucyo dusuzume umuburo Pawulo yatanze ku birebana n’amazimwe.

15. Satani aba agambiriye iki, kandi se Pawulo yagaragaje ate amayeri Satani akoresha?

15 Satani aba agambiriye kutubuza kuvuga iby’ukwizera kwacu; ashaka ko tutabwiriza ubutumwa bwiza (Ibyah 12:17). Kugira ngo abigereho, agerageza gutuma dukora ibintu bidutwara igihe cyangwa bizana amacakubiri hagati yacu. Reka turebe uko Pawulo yagaragaje amayeri Satani akoresha. ‘Baba imburamukoro bakabunga.’ Muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere, biroroshye ko twata igihe ndetse tukagitesha n’abandi, urugero twohererezanya ubutumwa kuri interineti bw’ibintu bitari ngombwa, kandi rimwe na rimwe bitari ukuri. “Abanyamazimwe.” Amazimwe ashobora gutuma umuntu asebanya, kandi akenshi ibyo biteza amakimbirane (Imig 26:20). Abantu basebya abandi babigiranye ubugome, baba babizi cyangwa batabizi, baba bigana Satani Usebanya.c ‘Bivanga mu bibazo by’abandi.’ Nta burenganzira dufite bwo kubwira abandi uko bakwiriye kubaho. Iyo myifatire yose iranga abantu b’imburamukoro kandi iteza ibibazo ishobora gutuma tudakora umurimo Imana yaduhaye wo kubwiriza Ubwami. Iyo turetse kugira ishyaka mu murimo wa Yehova, tuba dutangiye gukurikira Satani. Ntidushobora gufata impu zombi.—Mat 12:30.

16. Ni izihe nama tuzumvira bikaturinda ‘kuyoba tugakurikira Satani’?

16 Kumvira inama za Bibiliya bishobora kuturinda ‘kuyoba tugakurikira Satani.’ Reka turebe zimwe mu nama Pawulo yatanze. ‘Mugire byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58). Guhugira mu bikorwa bifitanye isano n’Ubwami bizaturinda akaga gaterwa no kuba imburamukoro, ndetse n’ibikorwa bidutwara igihe (Mat 6:33). Mujye muvuga ibintu ‘byiza byubaka abandi’ (Efe 4:29). Iyemeze kudatega amatwi amazimwe no kutayakwirakwiza.d Itoze kwiringira bagenzi bawe muhuje ukwizera no kububaha. Ibyo bizatuma tuvuga amagambo yubaka abandi, aho kuvuga abasenya. ‘Mwishyirireho intego yo kwita ku bibareba’ (1 Tes 4:11). Jya wita ku bandi, ariko wirinde kwivanga mu buzima bwabo no kubatesha agaciro. Nanone ujye wibuka ko tutagombye guhatira abantu kubona ibintu nk’uko tubibona mu bintu baba bagomba kwifatira umwanzuro.—Gal 6:5.

17. (a) Kuki Yehova aduha imiburo ku birebana n’ibyo tutagomba gukurikira? (b) Ni ikihe cyemezo wafashe ku birebana n’inzira Yehova yifuza ko tunyuramo?

17 Twishimira rwose ko Yehova atubwira mu buryo bweruye ibyo tutagomba gukurikira. Ariko kandi, ntitukigere twibagirwa ko imiburo ya Yehova twasuzumye muri iki gice no mu cyakibanjirije, ayiduha abitewe n’urukundo rwinshi adukunda. Yifuza kuturinda agahinda n’imibabaro biterwa no gukurikira ibyo twakwita ibyapa biyobya bya Satani. Inzira Yehova ashaka ko tunyuramo ishobora kuba ifunganye, ariko iyobora ahantu hahebuje, ni ukuvuga ku buzima bw’iteka (Mat 7:14). Nimucyo twe kuzigera tunamuka ku cyemezo twafashe cyo kumvira inama ya Yehova igira iti “iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo.”—Yes 30:21.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kuba “umuhakanyi” ni ukwitandukanya n’ugusenga k’ukuri, kukuvamo, kukwigomekaho cyangwa kukureka burundu.

b Urugero, igitabo kitahumetswe cya Tobi (Tobiti), cyanditswe ahagana mu kinyejana cya gatatu Mbere ya Yesu, kikaba cyari kikiriho no mu gihe cya Pawulo, cyuzuyemo inkuru z’ikinyoma z’ubupfumu n’ubumaji, zigaragazwa nk’aho zivuga ibintu by’ukuri.—Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 135.

c Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “Satani” ni diabolos, risobanura ngo “usebanya.” Iryo ni irindi zina rya Satani, we usebanya kurusha abandi bose.—Mat 4:1, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; Ibyah 12:9, 10.

d Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kujugunya amababa mu muyaga.”

Wasubiza ute?

Wakurikiza ute imiburo iboneka mu mirongo y’Ibyanditswe ikurikira?

• 2 Petero 2:1-3

• 1 Timoteyo 1:3, 4

• 1 Timoteyo 5:11-15

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 19]

Kujugunya amababa mu muyaga

Hari umugani wa kera w’Abayahudi ugaragaza neza ingaruka zo gukwirakwiza amazimwe. Nubwo abantu bawuvuga kwinshi, igitekerezo rusange ni iki:

Hari umugabo wazengurutse umugi agenda asebya umunyabwenge wo muri wo. Nyuma yaho, uwo munyamazimwe w’umugome yaje kubona ko yakoze amakosa maze ajya gusaba wa munyabwenge imbabazi, amusezeranya gukora ibishoboka byose kugira ngo asubize ibintu mu buryo. Uwo munyabwenge yasabye ikintu kimwe: yabwiye uwo munyamazimwe ngo agende afate umusego urimo amababa maze awutanyure, ajugunye ayo mababa mu muyaga. Nubwo uwo munyamazimwe yumvise bimuyobeye, yabigenje nk’uko yabibwiwe nuko agaruka kureba wa munyabwenge.

Yaramubajije ati “none se urambabariye?”

Uwo munyabwenge yaramushubije ati “banza ugende ukusanye ya mababa yose.”

Uwo munyamazimwe yaramubwiye ati “nayakusanya nte kandi umuyaga wamaze kuyatwara?”

Uwo munyabwenge yaramushubije ati “uko bigukomereye gukusanya amababa yatwawe n’umuyaga, ni na ko bigoye kuvura igikomere cy’amagambo yawe.”

Isomo rirumvikana neza. Irirenze umunwa rirushya ihamagara. Gukosora ibyo ryangije bishobora kudashoboka. Mbere yo gukwirakwiza amazimwe, byaba byiza twibutse ko mu by’ukuri tugiye kujugunya amababa mu muyaga.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Bamwe bashobora bate gutumira abahakanyi mu ngo zabo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze