Ikiruhuko cy’Imana gisobanura iki?
“Haracyariho ikiruhuko cy’isabato kigenewe abantu b’Imana.”—HEB 4:9.
1, 2. Ni iki twavuga ku birebana n’amagambo ari mu Ntangiriro 2:3, kandi se ayo magambo atuma twibaza ibihe bibazo?
DUFATIYE ku bivugwa mu gice cya mbere cy’Intangiriro, tumenya ko Imana yateguye isi mu gihe cy’iminsi itandatu y’ikigereranyo, kugira ngo iturweho n’abantu. Iyo Bibiliya ivuga ibirebana na buri munsi muri iyo, isoza igira iti “burira buracya” (Intang 1:5, 8, 13, 19, 23, 31). Icyakora, ku birebana n’umunsi wa karindwi, Bibiliya igira iti ‘Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko kuri uwo munsi ari ho yatangiye kuruhuka imirimo yayo yose y’ibyo yaremye.’—Intang 2:3.
2 Zirikana uburyo inshinga yakoreshejwe aho itondaguye: “yatangiye kuruhuka.” Ibyo byumvikanisha ko umunsi wa karindwi, ni ukuvuga “umunsi” w’Imana w’ikiruhuko, wari ugikomeje no mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, igihe Mose yandikaga igitabo cy’Intangiriro. Ese umunsi w’Imana w’ikiruhuko uracyakomeje? Niba ugikomeje, ese natwe dushobora kwinjira muri icyo kiruhuko cy’Imana? Ibisubizo by’ibyo bibazo bidufitiye akamaro cyane.
Ese Yehova ‘aracyaruhuka’?
3. Amagambo ya Yesu ari muri Yohana 5:16, 17 agaragaza ate ko mu kinyejana cya mbere umunsi wa karindwi wari ugikomeje?
3 Hari ibintu bibiri bituma twemeza ko mu kinyejana cya mbere umunsi wa karindwi wari ugikomeje. Reka tubanze dusuzume amagambo Yesu yabwiye abamurwanyaga, igihe bamunengaga kubera ko yakizaga abantu ku Isabato, bakaba barabonaga ko ari nko gukora umurimo. Umwami yarababwiye ati “Data yakomeje gukora kugeza n’ubu, kandi nanjye nkomeza gukora” (Yoh 5:16, 17). Ni iki yashakaga kuvuga? Yesu yaregwaga ko akora ku munsi w’Isabato. Yashubije abamuregaga ati “Data yakomeje gukora.” Mu by’ukuri, ni nk’aho Yesu yabwiraga abamunengaga ati “jye na Data dukora umurimo umwe. Kubera ko Data yakomeje gukora mu gihe cy’Isabato ye imaze imyaka ibarirwa mu bihumbi, nanjye nta cyambuza gukora, ndetse no ku Isabato.” Amagambo ya Yesu yumvikanishaga ko mu gihe cye umunsi wa karindwi wari ugikomeje, ni ukuvuga umunsi Imana yaruhutseho kurema ibintu byo ku isi, ariko ikaba yarakomeje gukora kugira ngo isohoze umugambi ifitiye isi n’abantu.a
4. Ni ikihe kintu kindi cyavuzwe na Pawulo cyemeza ko mu gihe cye umunsi wa karindwi wari ugikomeje?
4 Ikintu cya kabiri gituma twemeza ko mu kinyejana cya mbere umunsi wa karindwi wari ugikomeje, cyagaragajwe n’intumwa Pawulo. Yasubiyemo amagambo yo mu Ntangiriro 2:2 avuga ibirebana n’ikiruhuko cy’Imana, maze arandika ati “twebwe abizeye twinjira mu buruhukiro” (Heb 4:3, 4, 6, 9). Ku bw’ibyo, mu gihe cya Pawulo umunsi wa karindwi wari ugikomeje. None se uwo munsi w’ikiruhuko wari gukomeza kugeza ryari?
5. Ni iki cyatumye Imana ishyiraho umunsi wa karindwi, kandi se ni ryari iyo ntego izagerwaho?
5 Kugira ngo dusubize icyo kibazo, ni iby’ingenzi ko twibuka icyo uwo munsi wa karindwi wari ugamije. Mu Ntangiriro 2:3 hagira hati “Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza.” Yehova ‘yejeje’ uwo munsi, cyangwa arawutoranya, kugira ngo awusohozemo umugambi we. Uwo mugambi ni uw’uko isi iturwa n’abagabo n’abagore bumvira bazayitaho kandi bakita ku biremwa byose bizaba biyiriho (Intang 1:28). Yehova Imana na Yesu Kristo “Umwami w’isabato” ‘bakomeje gukora kugeza n’ubu’ kugira ngo basohoze uwo mugambi (Mat 12:8). Umunsi w’Imana w’ikiruhuko uzakomeza kugeza igihe umugambi ifitiye isi uzaba usohoye ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.
‘Ntimukagwe mukurikije urugero rwabo rwo kutumvira’
6. Ni izihe ngero zitubera umuburo, kandi se ni iki zitwigisha?
6 Imana yasobanuriye neza Adamu na Eva umugambi wayo, ariko ntibakoze ibihuje na wo. Adamu na Eva ni bo bantu ba mbere batumviye. Kuva icyo gihe ariko, hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni batumviye. Yemwe n’abo mu bwoko Imana yitoranyirije, ni ukuvuga ishyanga rya Isirayeli, bakurikije urugero rwabo rwo kutumvira. Mu buryo bwumvikana neza Pawulo yahaye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere umuburo w’uko na bo bashoboraga kugwa mu mutego nk’uwo Abisirayeli bo mu bihe bya kera baguyemo. Yaranditse ati “nuko rero, nimucyo dukore uko dushoboye kose ngo twinjire muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira uwo ari we wese ugwa akurikije urugero rwabo rwo kutumvira” (Heb 4:11). Uzirikane ko Pawulo yashyize isano hagati yo kutumvira no kutinjira mu kiruhuko cy’Imana. Ibyo bituma dusobanukirwa iki? Ese turamutse twigometse mu buryo runaka ku mugambi w’Imana, aho ntibyatuma tutinjira mu kiruhuko cyayo? Igisubizo cy’icyo kibazo kidufitiye akamaro cyane, kandi turi buze kugisuzuma. Reka tubanze dusuzume urugero rubi rw’Abisirayeli n’impamvu yatumye batinjira mu kiruhuko cy’Imana.
“Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye”
7. Ni iyihe ntego Yehova yari afite igihe yavanaga Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa, kandi se yari abitezeho iki?
7 Mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, Yehova yahishuriye umugaragu we Mose umugambi yari afitiye Abisirayeli. Imana yaravuze iti “ngiye kumanuka mbakize ukuboko kw’Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu [Egiputa] maze mbajyane mu gihugu cyiza kandi kigari, igihugu gitemba amata n’ubuki” (Kuva 3:8). Igihe Yehova yakizaga Abisirayeli “ukuboko kw’Abanyegiputa,” yari afite umugambi wo kubashyira hejuru akabagira ubwoko bwe, nk’uko yari yarabisezeranyije Aburahamu, umukurambere wabo (Intang 22:17). Imana yahaye Abisirayeli amategeko yari gutuma bagirana na yo imishyikirano myiza (Yes 48:17, 18). Yabwiye Abisirayeli iti “nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande kandi mugakomeza isezerano ryanjye [nk’uko riri mu Mategeko], muzaba umutungo wanjye bwite natoranyije mu bandi bantu bose, kuko isi yose ari iyanjye” (Kuva 19:5, 6). Ku bw’ibyo, kugira ngo Abisirayeli bagirane n’Imana imishyikirano yihariye, bagombaga kumvira ijwi ryayo.
8. Ni iyihe mibereho Abisirayeli bari kugira iyo baza kumvira Imana?
8 Tekereza imibereho Abisirayeli bari kugira iyo bumvira ijwi ry’Imana! Yehova yari guha imigisha imirima yabo, inzabibu zabo, imikumbi yabo n’amashyo yabo. Ntibari gukomeza gutegekwa n’abanzi babo. (Soma mu 1 Abami 10:23-27.) Igihe Mesiya yari kuza, wenda yari gusanga Isirayeli ari ishyanga ryigenga, ritari mu bubata bw’Abaroma. Ishyanga rya Isirayeli ryari kuba ari ubwami bw’intangarugero ku mahanga yari arikikije, bikagaragaza ko kumvira Imana y’ukuri bihesha imigisha yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.
9, 10. (a) Kuki kuba Abisirayeli barifuzaga gusubira muri Egiputa cyari ikibazo gikomeye? (b) Kuki gusubira muri Egiputa byari kugira ingaruka kuri gahunda y’Abisirayeli yo kuyoboka Imana?
9 Mbega imigisha Abisirayeli bari bafite! Iyo bakora ibihuje n’umugambi wa Yehova, ntibyari kubahesha imigisha bo ubwabo gusa, ahubwo amaherezo byari no kuyihesha imiryango yose yo mu isi (Intang 22:18). Icyakora, abenshi mu Bisirayeli ntibahaye agaciro uburyo bahawe bwo kuba ubwoko bw’Imana, bityo ngo babere andi mahanga urugero. Bageze n’ubwo bashaka gusubira muri Egiputa. (Soma mu Kubara 14:2-4.) Ese gusubira muri Egiputa byari gusohoza umugambi Imana yari ifite wo guhindura ishyanga rya Isirayeli ubwami bw’intangarugero? Oya. Mu by’ukuri, iyo Abisirayeli basubira mu bubata bw’abo bapagani bari barabakandamije, ntibari gushobora gukurikiza Amategeko ya Mose, maze ngo bungukirwe na gahunda Yehova yari yarateganyije yo kubababarira ibyaha. Igihe bavugaga ko bashaka gusubira muri Egiputa, bitekerezagaho ubwabo; ntibatekerezaga ku Mana no ku mugambi wayo. Ntibitangaje kuba Yehova yaravuze ibirebana n’ibyo byigomeke ati ‘narakariye ab’icyo gihe ndabazinukwa, maze ndavuga nti “bahora iteka bayoba mu mitima yabo, kandi ntibigeze bamenya inzira zanjye.” Ni cyo cyatumye ndahira mfite uburakari nti “ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”’—Heb 3:10, 11; Zab 95:10, 11.
10 Igihe iryo shyanga ryayobye ryashakaga gusubira muri Egiputa, ryagaragaje ko ritahaga agaciro imigisha yo mu buryo bw’umwuka ryabonaga. Ahubwo ryahisemo ibitunguru bya puwaro n’ibitunguru by’ibijumba na tungurusumu byo muri Egiputa (Kub 11:5). Kimwe na Esawu wari indashima, ibyo byigomeke byahisemo gutakaza umurage wo mu buryo bw’umwuka biwugurana ibyokurya biryoshye.—Intang 25:30-32; Heb 12:16.
11. Abisirayeli bavuye muri Egiputa babuze ukwizera. Ese ibyo byaba byarahinduye umugambi wa Yehova?
11 Nubwo Abisirayeli bavuye muri Egiputa bagaragaje ko batizeraga Yehova, ntiyahinduye umugambi yari afitiye iryo shyanga. Ababakomotseho barumviraga kubarusha. Binjiye mu Gihugu cy’Isezerano nk’uko Yehova yari yarabibategetse, baracyigarurira. Muri Yosuwa 24:31 hagira hati “Abisirayeli bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho, no mu gihe cyose cy’abakuru ba Isirayeli basigaye Yosuwa amaze gupfa, bo bari bazi neza ibyo Yehova yari yarakoreye Isirayeli byose.”
12. Tuzi dute ko abantu bashobora kwinjira mu kiruhuko cy’Imana muri iki gihe?
12 Icyakora, abo bantu bumviraga bagiye bapfa, bakurikirwa n’abandi “batigeze bamenya Yehova cyangwa ibyo yakoreye Isirayeli.” Kubera iyo mpamvu, ‘Abisirayeli batangiye gukora ibibi mu maso ya Yehova no gukorera Bayali’ (Abac 2:10, 11). Igihugu cy’Isezerano nticyababereye “ahantu h’uburuhukiro” nyakuri. Kutumvira byatumye batagirana n’Imana amahoro arambye. Pawulo yavuze ibirebana n’abo Bisirayeli ati “iyo Yosuwa abageza ahantu h’uburuhukiro, Imana ntiba yaravuze nyuma yaho iby’undi munsi. Nuko rero, haracyariho ikiruhuko cy’isabato kigenewe abantu b’Imana” (Heb 4:8, 9). “Abantu b’Imana” Pawulo yavugaga ni Abakristo. Ese ibyo bisobanura ko Abakristo bashoboraga kwinjira mu kiruhuko cy’Imana? Yego rwose. Abakristo b’Abayahudi n’abatari Abayahudi bashoboraga kucyinjiramo.
Bamwe ntibinjiye mu kiruhuko cy’Imana
13, 14. Ni iyihe sano yari hagati yo kumvira Amategeko ya Mose no kwinjira mu kiruhuko cy’Imana (a) mu gihe cya Mose? (b) mu kinyejana cya mbere?
13 Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo, yari ababajwe n’uko bamwe muri bo batakoraga ibihuje n’umugambi w’Imana. (Soma mu Baheburayo 4:1.) Mu buhe buryo? Bari bagikurikiza bimwe mu bintu byasabwaga n’Amategeko ya Mose. Ni iby’ukuri ko mu myaka igera ku 1.500, Umwisirayeli wese wifuzaga kubaho mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana, yagombaga gukurikiza Amategeko. Icyakora, urupfu rwa Yesu rwatumye Amategeko akurwaho. Hari Abakristo batabyemeye, maze bakomeza gukurikiza ibintu bimwe na bimwe byasabwaga n’Amategeko.b
14 Pawulo yasobanuriye Abakristo bashakaga gukurikiza Amategeko ko umutambyi mukuru ari we Yesu, isezerano rishya n’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka byarutaga kure ibyariho mbere ya Kristo (Heb 7:26-28; 8:7-10; 9:11, 12). Ku bw’ibyo, Pawulo ashobora kuba yaratekerezaga ibirebana no kwizihiza Isabato ya buri cyumweru mu gihe cy’Amategeko, igihe yandikaga ibyiza byo kwinjira mu kiruhuko cy’umunsi wa Yehova, agira ati “haracyariho ikiruhuko cy’isabato kigenewe abantu b’Imana, kuko umuntu winjiye mu buruhukiro bw’Imana na we aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse imirimo yayo” (Heb 4:8-10). Abo Bakristo b’Abaheburayo bagombaga kureka gutekereza ko gukora imirimo ishingiye ku Mategeko ya Mose byashoboraga gutuma bemerwa na Yehova. Kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abantu bizera Yesu Kristo ni bo bagiye bemerwa n’Imana.
15. Kuki kumvira ari ngombwa niba dushaka kwinjira mu kiruhuko cy’Imana?
15 Ni iki cyatumye Abisirayeli bo mu gihe cya Mose batinjira mu Gihugu cy’Isezerano? Ni ukutumvira. Ni iki cyatumaga Abakristo bamwe na bamwe bo mu gihe cya Pawulo batinjira mu kiruhuko cy’Imana? Na bo byatewe no kutumvira. Ntibemeraga ko Amategeko yashohoje intego yayo kandi ko Yehova yifuzaga ko abagize ubwoko bwe bamusenga mu bundi buryo.
Uko twakwinjira mu kiruhuko cy’Imana muri iki gihe
16, 17. (a) Ni mu buhe buryo dushobora kwinjira mu kiruhuko cy’Imana muri iki gihe? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
16 Muri iki gihe nta Mukristo wavuga ko kubahiriza ibintu bimwe na bimwe byo mu Mategeko ya Mose ari byo bizatuma tubona agakiza. Amagambo Pawulo yabwiye abantu bo muri Efeso ahumekewe, arumvikana neza. Yaravuze ati “ubwo buntu butagereranywa ni bwo bwatumye mukizwa biturutse ku kwizera, kandi ibyo ntibyaturutse kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana. Oya, ntibyaturutse ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu ugira impamvu yo kwirata” (Efe 2:8, 9). None se, ni mu buhe buryo Abakristo bashobora kwinjira mu kiruhuko cy’Imana? Yehova yahisemo umunsi wa karindwi, ari wo munsi we w’ikiruhuko, kugira ngo asohoze umugambi afitiye isi. Dushobora kwinjira mu kiruhuko cya Yehova tumwumvira, kandi tugakorana n’umuteguro we.
17 Ariko turamutse tutumviye inama zishingiye kuri Bibiliya tubona binyuze ku itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, tugahitamo kwigenga, twaba turwanya umugambi w’Imana ugenda uhishurwa. Ibyo bishobora gutuma tudakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ibintu bisanzwe bibaho bishobora kugira ingaruka ku bwoko bw’Imana, kandi turebe ukuntu imyanzuro dufata, yaba igaragaza ko twumvira cyangwa ko twahisemo kwigenga, ishobora kutwereka niba mu by’ukuri twarinjiye mu kiruhuko cy’Imana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abatambyi n’Abalewi bakoraga imirimo irebana n’urusengero ku Isabato kandi “bagakomeza kuba abere.” Kubera ko Yesu ari umutambyi mukuru w’urusengero rukomeye rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka, na we yashoboraga gukora imirimo yo mu buryo bw’umwuka yahawe adatinya ko yishe Isabato.—Mat 12:5, 6.
b Ntituzi niba nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 hari Umukristo w’Umuyahudi watambaga ibitambo ku Munsi w’Impongano. Umuntu wari kubitamba yari kuba agaragaje ko atubaha igitambo cya Yesu. Ariko kandi, hari Abakristo b’Abayahudi bamwe na bamwe batsimbararaga ku yindi migenzo ifitanye isano n’Amategeko.—Gal 4:9-11.
Ibibazo byo gutekerezaho
• Umunsi wa karindwi w’ikiruhuko cy’Imana wari ugamije iki?
• Tubwirwa n’iki ko umunsi wa karindwi ugikomeje no muri iki gihe?
• Ni iki cyatumye Abisirayeli bo mu gihe cya Mose, na bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere batinjira mu kiruhuko cy’Imana?
• Ni mu buhe buryo dushobora kwinjira mu kiruhuko cy’Imana muri iki gihe?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]
Muri iki gihe dushobora kwinjira mu kiruhuko cya Yehova tumwumvira, kandi tugakorana n’umuteguro we
[Amafoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]
Ni iki abagize ubwoko bw’Imana n’ubu bagisabwa kugira ngo binjire mu kiruhuko cyayo?