Ese abana bagombye kwigishwa ibyerekeye Imana?
“Icyo amadini ashoboye ni ukutwigisha kwangana, naho kutwigisha gukundana byo byarayananiye.”—JONATHAN SWIFT, UMWANDITSI W’UMWONGEREZA.
NUBWO Swift yavuze ayo magambo mu kinyejana cya 18, abantu benshi muri iki gihe bemeranya na we. Koko rero, hari abantu bumva ko ababyeyi batagombye guhabwa uburenganzira bwo kwigisha abana babo ibyerekeye Imana. Bumva ko iyo abana bakuriye mu miryango igendera ku mahame y’idini, hari uburenganzira baba bavukijwe.
Wowe se ubibona ute? Mu bitekerezo bikurikira, ni ikihe ubona ko gikwiriye?
● Ababyeyi ntibakwiriye kwigisha abana babo ibyerekeye Imana.
● Ababyeyi bagombye kwigisha abana babo iby’idini bamaze gukura.
● Ababyeyi bagombye kwigisha abana babo ibyo bizera kuva bakiri bato. Icyakora igihe abana bamaze gukura, ababyeyi bagombye kubashishikariza kwifatira imyanzuro ku birebana n’idini.
● Abana bagomba kugendera ku myizerere y’ababyeyi babo byanze bikunze.
Ese idini rigira ingaruka ku bana?
Nta mubyeyi ushyira mu gaciro wakwifuza kugirira nabi umwana we. Ariko se, abavuga ko abana batagombye kwigishwa ibyerekeye Imana, hari impamvu zifatika bashingiraho? Abashakashatsi bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo basuzumana ubwitonzi ingaruka imyizerere y’umubyeyi igira ku bana be. Ni iki bagezeho?
Abo bashakashatsi babonye ko idini ritagira ingaruka ku bana, ahubwo ko ribagirira akamaro mu burere bwabo. Hari raporo yasohotse mu mwaka wa 2008, mu kinyamakuru gikora ubushakashatsi ku mibanire y’abantu, yagize iti “byaragaragaye ko idini rituma ababyeyi, baba ab’abagabo cyangwa abagore, bunga ubumwe n’abana babo” (Social Science Research).a Iyo raporo ikomeza igira iti “idini no kuyoboka Imana bisa n’aho ari bimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubuzima bw’abana, kandi akaba ari ngombwa cyane kugira ngo abagize imiryango babane neza.” Ibyo ubwo bushakashatsi bwagezeho, bihuje n’amagambo ya Yesu agira ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.
Bite se ku birebana n’igitekerezo cy’uko abana bagombye kwiga ibyerekeye Imana n’idini bamaze gukura? Uwatekereza atyo, hari icyo yaba yirengagije: burya ubwenge bw’umwana bumeze nk’indobo irimo ubusa, kandi igomba kugira ibyo ishyirwamo. Ubwo rero, ababyeyi baba bagomba guhitamo niba ari bo baziyuzuriza muri iyo ndobo y’ikigereranyo amahame mbwirizamuco n’imyizerere babona ko bikwiriye, cyangwa niba bazareka abana babo bagasakuma ibitekerezo by’ubwoko bwose, maze bakabyuzuza mu bwenge bwabo no mu mitima yabo.
Ababyeyi babigeraho bate?
Amateka agaragaza ko amadini afite ubushobozi bwo gutuma abantu bangana kandi bakagirirana urwikekwe. None se ababyeyi bakora iki kugira ngo batagerwaho n’ibyavuzwe na Jonathan Swift? Bakwigisha bate abana babo imyizerere ibafasha gukunda abandi?
Kugira ngo babigereho, bagomba kubanza kubona ibisubizo by’ibibazo bitatu bikurikira: (1) Abana bagombye kwigishwa iki? (2) Ni nde wagombye kubigisha? (3) Ni ubuhe buryo bwiza bakoresha babigisha?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ubwo bushakashatsi bwari bushingiye ku byavuzwe n’abana bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barenga 21.000, ibyavuzwe n’ababyeyi babo ndetse n’abarimu babo.