ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/8 p. 17
  • Ibibazo by’abasomyi (1)

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi (1)
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Ese ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwaba bugaragaza ko Yesu ari we wari Mesiya?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • “Twabonye Mesia”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • “Twabonye Mesiya”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/8 p. 17

Ibibazo by’abasomyi (1)

Ese umuntu ashobora kumenya umubare nyawo w’ubuhanuzi bwo mu Byanditswe bya giheburayo buvuga ibirebana na Mesiya?

Gusuzuma twitonze Ibyanditswe bya giheburayo bituma tumenya ubuhanuzi bwinshi bwasohoreye kuri Yesu Kristo. Ubwo buhanuzi bwavuze aho Mesiya yakomotse, igihe yaziye, ibikorwa bye, ibyo abantu bagiye bamukorera n’umwanya afite muri gahunda ya Yehova Imana. Ubwo buhanuzi bwose iyo bukomatanyirijwe hamwe butuma tumenya ko Yesu ari we Mesiya. Icyakora, tugomba kugira amakenga mu gihe tugerageza kumenya umubare nyawo w’ubuhanuzi bwasohoreye kuri Mesiya buri mu Byanditswe bya giheburayo.

Nta bwo abantu bose bemeranya ku buhanuzi bwerekeye Mesiya. Mu gitabo uwitwa Alfred Edersheim yanditse, yavuze ko hari imirongo 456 yo mu Byanditswe bya giheburayo inyandiko za kera za ba rabi zagaragaje ko yerekeza kuri Mesiya, nubwo imyinshi muri yo itavuga Mesiya mu buryo bweruye (The Life and Times of Jesus the Messiah). Iyo abantu basuzumye iyo mirongo 456 bitonze, bituma bibaza niba koko ibivugwa muri imwe muri yo ari ubuhanuzi bwerekeza kuri Yesu Kristo. Urugero, Edersheim yavuze ko Abayahudi babonaga ko ibivugwa mu Ntangiriro 8:11, ari ubuhanuzi bwerekeza kuri Mesiya. Bavugaga ko “ikibabi cy’umwelayo inuma yazanye, cyari kivuye ku musozi wa Mesiya.” Nanone kandi, uwo mwanditsi yagize icyo avuga ku magambo ari mu Kuva 12:42. Yanditse asobanura ukuntu Abayahudi bumvaga uwo murongo nabi, agira ati “nk’uko Mose yaturutse mu butayu, ni na ko Mesiya yari guturuka i Roma.” Nta gushidikanya ko guhuza iyo mirongo yombi n’ibisobanuro bidahuje n’ukuri bayiha bayerekeza kuri Yesu Kristo, bishobora kugora intiti nyinshi ndetse n’abandi bantu.

Niyo twakwibanda gusa ku buhanuzi bwasohoreye kuri Yesu Kristo koko, kumvikana ku mubare nyawo wabwo byatugora. Reka dufate urugero rw’igice cya 53 cya Yesaya, kirimo ubuhanuzi bwinshi bwerekeza kuri Mesiya. Muri Yesaya 53:2-7 harimo ubuhanuzi bugira buti “ntiyari ahambaye mu gihagararo . . . Baramusuzuguraga bakamuhunga . . . Yishyizeho indwara zacu . . . Ibicumuro byacu ni byo yaterewe icumu . . . Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa.” Ese ibivugwa mu gice cya 53 cya Yesaya byafatwa nk’ubuhanuzi bumwe bwerekeza kuri Mesiya, cyangwa buri kintu kivugwamo cyerekeza kuri Mesiya cyafatwa nk’ubuhanuzi ukwabwo?

Reka turebe nanone ibivugwa muri Yesaya 11:1, hagira hati “ku gishyitsi cya Yesayi hazashibukaho ishami, kandi umushibu uzashibuka ku mizi ye uzarumbuka.” Ubwo buhanuzi bwongera kugaragara mu murongo wa 10. Ese twavuga ko iyo mirongo yombi ari ubuhanuzi bubiri cyangwa ko ari ubuhanuzi bumwe bwasubiwemo? Umwanzuro umuntu yafata amaze gusuzuma Yesaya igice cya 53 na Yesaya igice cya 11, wagira ingaruka ku mubare w’ubuhanuzi bwerekeza kuri Mesiya.

Ku bw’ibyo, byaba byiza twirinze kwemeza umubare nyawo w’ubuhanuzi bwerekeza kuri Mesiya, uri mu Byanditswe bya giheburayo. Umuteguro wa Yehova wagiye ugaragaza ubuhanuzi bwinshi bwerekeza kuri Yesu n’uko bwagiye busohora.a Ubwo buhanuzi bushobora kudufasha kandi bukadutera inkunga mu gihe twiyigisha cyangwa mu cyigisho cy’umuryango, ndetse no mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza. Nanone kandi, ubuhanuzi bwinshi bwasohoreye kuri Mesiya, uko umubare wabwo waba ungana kose, butuma tubona gihamya ifatika y’uko Yesu ari Kristo, cyangwa Mesiya.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba ibitabo bikurikira: Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 1210; Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 272; “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile,” ku ipaji ya 343-344; Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 200.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze