Ibibazo by’abasomyi (2)
Imibare yo muri raporo y’umurimo ya buri mwaka isobanura iki?
Buri mwaka tuba dutegerezanyije amatsiko raporo y’umurimo isohoka mu Gitabo Nyamwaka. Biba bishishikaje kubona ibyo abagize ubwoko bwa Yehova bose muri rusange bakoze mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no kwigisha ku isi hose. Ariko kugira ngo twungukirwe n’iyo raporo, tugomba kumenya neza icyo amagambo n’imibare biba byanditse kuri iyo raporo bisobanura. Reka dusuzume ingero nke.
Umwaka w’umurimo. Utangira mu kwezi kwa Nzeri ukageza mu kwezi kwa Kanama k’undi mwaka. Igitabo Nyamwaka kiba kirimo raporo y’umwaka w’umurimo wabanjirije uwo. Bityo rero, Igitabo Nyamwaka 2011 kirimo raporo y’umwaka w’umurimo wa 2010, watangiye ku itariki ya 1 Nzeri 2009, urangira ku itariki ya 31 Kanama 2010.
Umubare w’ababwiriza bose na mwayeni y’ababwiriza. Mu “babwiriza” hakubiyemo Abahamya ba Yehova babatijwe hamwe n’abatarabatizwa bujuje ibisabwa kugira ngo babe ababwiriza b’Ubwami. “Umubare w’ababwiriza bose” ni umubare munini w’abatanze raporo mu kwezi runaka k’umwaka w’umurimo, kandi ushobora kuba urimo n’umubare w’abatanze raporo batari baratanze mu kwezi kwabanjirije uko. Bityo hari ababwiriza bashobora kubarwa kabiri. Icyakora, umubare munini w’abatanze raporo ntuba urimo umubare w’ababwiriza mu by’ukuri babwirije ariko bakibagirwa gutanga raporo. Ibyo bigaragaza neza ko ari byiza ko buri mubwiriza atanga raporo buri kwezi. “Mwayeni y’ababwiriza” ni igiteranyo cy’umubare wa raporo z’umwaka wose ugabanyije 12.
Amasaha yose. Dukurikije Igitabo Nyamwaka 2011, Abahamya ba Yehova bamaze amasaha asaga miriyari imwe na miriyoni magana atandatu mu murimo wo kubwiriza. Icyakora, uwo mubare ntukubiyemo umubare w’amasaha yose tumara muri gahunda yacu yo kuyoboka Imana, kuko utarimo igihe tumara mu mirimo imwe n’imwe, urugero nko kuragira umukumbi, icyo tumara turi mu materaniro n’igihe tumara twiyigisha Bibiliya kandi tuyitekerezaho.
Amafaranga yakoreshejwe. Mu mwaka w’umurimo wa 2010, Abahamya ba Yehova bakoresheje miriyoni zisaga 155 z’amadorari y’Amanyamerika bita ku bapayiniya ba bwite, abamisiyonari n’abagenzuzi basura amatorero. Icyakora muri uwo mubare ntiharimo amafaranga akoreshwa mu gucapa ibitabo dusohora n’akoreshwa mu kwita ku bakozi ba Beteli basaga 20.000 bakora ku mashami yo hirya no hino ku isi.
Abariye ku mugati bakanywa no kuri divayi ku Rwibutso. Uwo ni umubare w’ababatijwe bariye ku mugati bakanywa no kuri divayi ku Rwibutso ku isi hose. Ese uwo ni wo mubare w’abasutsweho umwuka bari ku isi? Si wo byanze bikunze. Ibintu bimwe na bimwe, urugero nk’imyizerere abantu bahoze bafite, ibibazo byo mu mutwe cyangwa iby’ihungabana, bishobora gutuma abantu bibeshya ko bahamagariwe kujya mu ijuru. Ku bw’ibyo, ntidushobora kumenya umubare nyawo w’abasutsweho umwuka bari ku isi, kandi ntidukeneye kuwumenya. Inteko Nyobozi ntigira urutonde rw’abantu bose barya ku mugati bakanywa no kuri divayi.a
Icyo tuzi cyo ni uko igihe imiyaga irimbura y’umubabaro ukomeye izarekurwa, ku isi hazaba hakiri bamwe mu ‘bagaragu b’Imana yacu’ basutsweho umwuka (Ibyah 7:1-3). Mu gihe abasutsweho umwuka bakiri ku isi, bakomeza gukorana umwete umurimo wo kubwiriza no kwigisha. Raporo y’umurimo ya buri mwaka ituma tumenya ibyo Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bageraho muri uwo murimo w’ingenzi cyane.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Igisonga cyizerwa hamwe n’Inteko Nyobozi,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2009, ku ipaji ya 24.