ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/8 pp. 27-31
  • Jya ukurikira amahoro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ukurikira amahoro
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mu gihe ducumuye
  • Mu gihe havutse ikibazo kireba abantu benshi
  • Uko abasaza bafasha
  • Kugirana amahoro n’Imana ni byo by’ingenzi
  • Gukurikira amahoro bihesha imigisha
  • “Dukurikirane ibintu bihesha amahoro”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Amahoro—Wayabona ute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Jya ukemura ibibazo mu rukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • ‘Shaka amahoro uyakurikire’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/8 pp. 27-31

Jya ukurikira amahoro

“Nimucyo dukurikire ibintu bihesha amahoro.”—ROM 14:19.

1, 2. Kuki Abahamya ba Yehova babana amahoro?

NTA mahoro nyakuri arangwa mu bantu bo muri iyi si. Yemwe n’abantu bakomoka mu gihugu kimwe cyangwa bavuga ururimi rumwe, usanga akenshi batavuga rumwe mu birebana n’idini, politiki n’imibanire y’abantu. Ibinyuranye n’ibyo, abagize ubwoko bwa Yehova bunze ubumwe, nubwo bakomoka “mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose.”—Ibyah 7:9.

2 Kuba muri rusange tubana amahoro ntibipfa kwizana. Mbere na mbere biterwa n’uko ‘dufitanye amahoro n’Imana’ kubera ko twizera Umwana wayo, watanze ubuzima bwe ho igitambo ku bwacu (Rom 5:1; Efe 1:7). Ikindi kandi, Imana y’ukuri iha abagaragu bayo b’indahemuka umwuka wera, kandi mu mbuto z’uwo mwuka harimo n’amahoro (Gal 5:22). Indi mpamvu ituma tugira amahoro n’ubumwe, ni uko ‘tutari ab’isi’ (Yoh 15:19). Ntitujya muri politiki cyangwa ngo twifatanye mu ntambara. Nk’uko Bibiliya ibivuga, Abahamya ba Yehova ‘bacuze inkota zabo mo amasuka.’—Yes 2:4.

3. Amahoro dufitanye atuma dukora iki, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Kuba dushobora kubana amahoro n’abavandimwe bacu ntibisobanura gusa ko twirinda kubagirira nabi. Nubwo itorero ryacu rishobora kuba rigizwe n’abantu bakomoka mu moko atandukanye kandi bakuriye mu mico inyuranye, ‘turakundana’ (Yoh 15:17). Amahoro dufitanye atuma ‘dukorera bose ibyiza, ariko cyane cyane abo duhuje ukwizera’ (Gal 6:10). Dukwiriye guha agaciro Paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka irangwa n’amahoro kandi tukayirinda. Nimucyo rero dusuzume uko twakurikira amahoro mu itorero.

Mu gihe ducumuye

4. Ni iki twakora kugira ngo dukurikire amahoro mu gihe hari uwo twakoshereje?

4 Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “twese ducumura kenshi. Niba hari umuntu udacumura mu byo avuga, uwo ni umuntu utunganye” (Yak 3:2). Ku bw’ibyo, abavandimwe bashobora kugirana ibibazo cyangwa hakagira ibintu batumvikanaho (Fili 4:2, 3). Icyakora, bashobora kubikemura badahungabanyije amahoro y’itorero. Urugero, reba inama twagombye gukurikiza mu gihe tubonye ko hari uwo twakoshereje.—Soma muri Matayo 5:23, 24.

5. Twakurikira amahoro dute mu gihe hari uwadukoshereje?

5 Byagenda bite se niba hari umuntu wadukoreye ikosa ryoroheje? Ese twagombye kwitega ko uwaduhemukiye aza kudusaba imbabazi? Mu 1 Abakorinto 13:5 hagira hati “[urukundo] ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe.” Mu gihe hari uwadukoshereje, dukurikira amahoro tumubabarira kandi tukibagirwa, ni ukuvuga ‘tutabika inzika y’inabi twagiriwe.’ (Soma mu Bakolosayi 3:13.) Ubwo ni bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo byoroheje abantu bagirana buri munsi, kuko bituma dukomeza kubana amahoro n’abo duhuje ukwizera kandi bikaduha amahoro yo mu mutima. Hari umugani urangwa n’ubwenge ugira uti “kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza.”—Imig 19:11.

6. Ni iki twagombye gukora mu gihe twumva tudashoboye kwirengagiza ikosa twakorewe?

6 Byagenda bite se turamutse twumva ko tutakwihanganira ikosa runaka twakorewe? Kubwira abantu benshi ikosa twakorewe si bwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo. Ibyo nta kindi bimara uretse kwangiza amahoro y’itorero. Ni iki umuntu yakora kugira ngo akemure ikibazo mu mahoro? Muri Matayo 18:15 hagira hati “umuvandimwe nakora icyaha, ugende umwereke ikosa rye muri mwembi gusa. Nakumva, uzaba wungutse umuvandimwe wawe.” Nubwo ibivugwa muri Matayo 18:15-17 byerekeza ku cyaha gikomeye, dukurikije ihame riri mu murongo wa 15, twagombye kwegera uwadukoshereje ari wenyine, tukavugana na we mu bugwaneza, tukagerageza kugarura amahoro hagati yacu.a

7. Kuki twagombye gukemura ibibazo mu maguru mashya?

7 Intumwa Pawulo yaranditse ati “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye kandi ntimugahe Satani urwaho” (Efe 4:26, 27). Yesu na we yaravuze ati “jya wihutira gukemura ibibazo ufitanye n’ukurega” (Mat 5:25). Ubwo rero, gukurikira amahoro bisaba gukemura ibibazo mu maguru mashya. Iyo tutabikemuye biriyongera kandi bikarushaho gukomera, nk’uko iyo dufite igikomere ntitwihutire kukivura gishobora kuvamo igisebe cy’umufunzo. Nimucyo twe kuzigera twemera ko ubwibone, ishyari cyangwa gukunda ubutunzi bitubuza gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose dufitanye n’umuvandimwe.—Yak 4:1-6.

Mu gihe havutse ikibazo kireba abantu benshi

8, 9. (a) Ni ikihe kibazo cyari mu itorero ry’i Roma ryo mu kinyejana cya mbere? (b) Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Abakristo b’i Roma kuri icyo kibazo?

8 Hari igihe mu itorero havuka ikibazo kitareba abantu babiri gusa, ahubwo kireba abantu benshi. Uko ni ko byari bimeze ku Bakristo b’i Roma intumwa Pawulo yandikiye urwandiko rwahumetswe. Hari habaye ubwumvikane buke hagati y’Abakristo b’Abayahudi n’ab’Abanyamahanga. Bamwe bari bafite umutimanama udakomeye. Hari ibintu byinshi umutimanama wabo utabemereraga gukora nubwo Ibyanditswe bitavuga ko byari bibi. Abandi bo muri iryo torero bari bafite umutimanama ukomeye. Batekerezaga ko bari beza kurusha abari bafite umutimanama udakomeye. Abari bafite umutimanama udakomeye na bo batangiye guciraho iteka abari bafite umutimanama ukomeye. Ariko ibyo batumvikanagaho byari ibintu buri wese ku giti cye yagombaga gufatira umwanzuro. Ni iyihe nama Pawulo yahaye iryo torero?—Rom 14:1-6.

9 Pawulo yagiriye inama izo mpande zombi. Yasabye abari basobanukiwe ko batari bagitwarwa n’Amategeko ya Mose kudasuzugura abavandimwe babo (Rom 14:2, 10). Ibyo byashoboraga gusitaza abari bakibona ko kurya ibintu bitari byemewe n’Amategeko bidakwiriye. Pawulo yabagiriye inama agira ati “reka gusenya umurimo w’Imana bitewe n’ibyokurya.” Yongeyeho ati “ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi cyangwa gukora ikindi kintu cyose gishobora kubera umuvandimwe wawe igisitaza” (Rom 14:14, 15, 20, 21). Ku rundi ruhande, Pawulo yahaye Abakristo bari bafite umutimanama udakomeye inama yo kudacira urubanza ababonaga ibintu mu buryo butandukanye n’ubwabo (Rom 14:13). Yabwiye ‘buri wese muri bo ko atagombaga kwitekerezaho ibirenze ibyo yagombaga gutekereza’ (Rom 12:3). Pawulo amaze kugira inama impande zombi, yaranditse ati “nuko rero, nimucyo dukurikire ibintu bihesha amahoro n’ibituma duterana inkunga.”—Rom 14:19.

10. Nk’uko byagenze mu itorero ry’i Roma ryo mu kinyejana cya mbere, ni iki kiba gikenewe kugira ngo abantu bakemure ibibazo?

10 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko abari bagize itorero ry’i Roma bemeye inama Pawulo yabagiriye kandi bakagira ibyo bahindura. Ese mu gihe tugiranye ibibazo n’Abakristo bagenzi bacu, natwe ntitwagombye kubikemura mu buryo burangwa n’urukundo, tukicisha bugufi maze tugashaka inama zo mu Byanditswe kandi tukazikurikiza? Nk’uko Abakristo b’i Roma babigenje, no muri iki gihe bishobora kuba ngombwa ko abagiranye ibibazo bagira ibyo bahindura kugira ngo ‘bakomeze kubana amahoro.’—Mar 9:50.

Uko abasaza bafasha

11. Ni iki umusaza yagombye kwitondera mu gihe Umukristo ashatse kumubwira ikibazo yagiranye na mugenzi we bahuje ukwizera?

11 Byagenda bite se mu gihe Umukristo ashatse kubwira umusaza ikibazo afitanye n’umwe mu bagize umuryango we cyangwa uwo bahuje ukwizera? Mu Migani 21:13 hagira hati “umuntu wese wiziba amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje, na we azataka abure umutabara.” Birumvikana ko umusaza atagombye ‘kwiziba amatwi.’ Icyakora, hari undi mugani utanga umuburo ugira uti “ubanje kuvuga mu rubanza asa n’ufite ukuri, ariko iyo mugenzi we aje aramuhinyuza” (Imig 18:17). Umusaza yagombye gutega amatwi mu bugwaneza, ariko agomba kugira amakenga, kugira ngo atabogamira ku ruhande rw’uwo muntu umubwira ko yahemukiwe. Nyuma yo kumutega amatwi, byaba byiza amubajije niba yaravuganye n’uwamukoshereje kuri icyo kibazo. Nanone uwo musaza ashobora kurebera hamwe na we intambwe zishingiye ku Byanditswe yagombye gutera kugira ngo akurikire amahoro.

12. Tanga ingero zigaragaza akaga gaterwa no kwihutira gufata umwanzuro umuntu akimara kugezwaho ikibazo.

12 Hari ingero eshatu zivugwa muri Bibiliya zigaragaza akaga gaterwa no guhita ufata umwanzuro ukimara kumva uruhande rumwe. Potifari yemeye ibyo umugore we yamubwiye avuga ko Yozefu yari yashatse kumufata ku ngufu. Potifari yararakaye cyane maze ahita ategeka ko Yozefu ashyirwa mu nzu y’imbohe (Intang 39:19, 20). Umwami Dawidi yemeye ibyo Siba yamubwiye avuga ko shebuja Mefibosheti yari ashyigikiye abanzi ba Dawidi. Dawidi yahise amubwira ati “ibya Mefibosheti byose bibaye ibyawe” (2 Sam 16:4; 19:25-27). Umwami Aritazerusi yabwiwe ko Abayahudi barimo bongera kubaka inkuta za Yerusalemu kandi ko bari bagiye kwigomeka ku Bwami bw’Abaperesi. Uwo mwami yemeye ibyo binyoma yari abwiwe maze ahita ategeka ko imirimo yose yo kongera kubaka Yerusalemu ihagarara. Ibyo byatumye Abayahudi bahagarika kubaka urusengero rw’Imana (Ezira 4:11-13, 23, 24). Ku bw’ibyo, byaba byiza abasaza b’Abakristo bakurikije inama Pawulo yagiriye Timoteyo yo kutihutira gufata imyanzuro.—Soma muri 1 Timoteyo 5:21.

13, 14. (a) Ni iki tugomba kwibuka mu gihe hari abantu babiri bafitanye ikibazo? (b) Ni iki cyafasha abasaza gufata umwanzuro mwiza ku kibazo runaka kireba abo bahuje ukwizera?

13 Nubwo umuntu yaba yumvise buri wese mu bafitanye ikibazo agasa n’aho agisobanukiwe, ni ngombwa kuzirikana ko iyo “umuntu atekereza ko afite ubumenyi ku kintu runaka, aba atarakimenya uko yagombye kukimenya” (1 Kor 8:2). Ese koko tuzi neza ibintu byose byatumye bagirana amakimbirane? Ese dusobanukiwe neza imimerere buri wese yakuriyemo? Ni iby’ingenzi ko abasaza birinda kuyobywa n’ibinyoma, amayeri cyangwa ibihuha, mu gihe basabwe gukemura ikibazo. Umucamanza washyizweho n’Imana ari we Yesu Kristo, aca imanza zikiranuka. ‘Ntaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise’ (Yes 11:3, 4). Ibinyuranye n’ibyo, Yesu ayoborwa n’umwuka wa Yehova. Abasaza b’Abakristo na bo bagomba kuyoborwa n’umwuka wera w’Imana.

14 Mbere y’uko abasaza bafata umwanzuro w’ikibazo runaka kireba abo bahuje ukwizera, bagomba gusenga Yehova bamusaba umwuka wera, kandi bakishingikiriza ku buyobozi bwawo bareba mu Ijambo ry’Imana no mu bitabo duhabwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.—Mat 24:45.

Kugirana amahoro n’Imana ni byo by’ingenzi

15. Ni ryari twagombye kubwira abasaza ko umuntu runaka yakoze icyaha gikomeye?

15 Twebwe Abakristo duterwa inkunga yo gukurikira amahoro. Nanone ariko, Bibiliya igira iti “ubwenge buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro” (Yak 3:17). Uwo murongo w’Ibyanditswe ugaragaza ko mbere y’uko umuntu aba umunyamahoro agomba kubanza kuba umuntu uboneye, ni ukuvuga ko agomba kuba ashyigikira amahame y’Imana atanduye arebana n’iby’umuco, kandi agakurikiza ibyo idusaba bikiranuka. Niba Umukristo amenye ko mugenzi we bahuje ukwizera yakoze icyaha gikomeye, yagombye kumutera inkunga yo kubibwira abasaza (1 Kor 6:9, 10; Yak 5:14-16). Uwakoze icyaha aramutse atabigenje atyo, uwo Mukristo wamenye ko yagikoze yagombye kubibwira abasaza. Iyo atabibabwiye, ngo aha arashaka gukomeza kubana amahoro n’uwakoze icyaha, aba amushyigikiye mu byaha bye.—Lewi 5:1; soma mu Migani 29:24.

16. Ni irihe somo dushobora kuvana ku byo Yehu yakoze ubwo yahuraga n’Umwami Yehoramu?

16 Hari inkuru ivuga ibyo Yehu yakoze igaragaza ko gushaka gukiranuka kw’Imana ari byo by’ingenzi kurusha kubana amahoro n’abandi. Imana yohereje Yehu gusohoza urubanza yari yaraciriye ab’inzu y’Umwami Ahabu. Umwami mubi Yehoramu, umuhungu wa Ahabu na Yezebeli, yagiye mu igare rye, ajya gusanganira Yehu, aramubaza ati “Yehu we, ni amahoro?” Yehu yamushubije iki? Yaramushubije ati “amahoro ki n’ubusambanyi bwa nyoko Yezebeli n’ubupfumu bwe bwinshi?” (2 Abami 9:22). Yehu yahise afora umuheto we atikura Yehoramu umwambi mu mutima. Nk’uko Yehu yahise agira icyo akora, abasaza na bo bagomba guhita bagira icyo bakora niba hari umunyabyaha utihana. Ntibagomba kwemera ko abanyabyaha batihana bakomeza kuguma mu itorero ngo bakunde babane na bo amahoro. Babakura mu itorero kugira ngo rikomeze kugirana amahoro n’Imana.—1 Kor 5:1, 2, 11-13.

17. Ni uruhe ruhare Abakristo bose bagira mu gukurikira amahoro?

17 Ibyinshi mu bibazo abavandimwe bagirana ntibiba bikomeye ku buryo bisaba ko hashyirwaho komite y’urubanza. Byaba byiza rero urukundo rutumye dutwikira amakosa abandi badukorera. Ijambo ry’Imana rigira riti “utwikira ibicumuro aba ashaka urukundo, kandi ukomeza kubyasasa atanya incuti magara” (Imig 17:9). Kumvira iyo nama bizadufasha kubungabunga amahoro mu itorero no gukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova.—Mat 6:14, 15.

Gukurikira amahoro bihesha imigisha

18, 19. Gukurikira amahoro bituzanira izihe nyungu?

18 Iyo dukurikiye “ibintu bihesha amahoro” tubona imigisha myinshi. Bituma tugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, kandi tugatuma paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka ikomeza kurangwa n’amahoro n’ubumwe. Nanone kandi, gukurikira amahoro mu itorero bituma tumenya uko twabana amahoro n’abo tubwiriza “ubutumwa bwiza bw’amahoro” (Efe 6:15). Bituma turushaho ‘kuba abagwaneza ku bantu bose, kandi tukamenya kwifata igihe duhanganye n’ibibi.’—2 Tim 2:24.

19 Nanone kandi, twibuke ko hazabaho “umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyak 24:15). Ibyo bisobanura ko Yehova azazura abantu b’ingeri zose babarirwa muri za miriyoni. Bazaba bakomoka mu bice bitandukanye by’isi, kandi barabayeho mu bihe binyuranye, kuva ‘urufatiro rw’isi rwashyirwaho’ (Luka 11:50, 51). Kwigisha abazutse inzira z’amahoro bizaba ari inshingano ihebuje rwose! Imyitozo duhabwa ubu yo kuba abanyamahoro izadufasha cyane muri icyo gihe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza kumenya amahame ashingiye ku Byanditswe yakurikizwa mu gihe hakozwe icyaha gikomeye, urugero nko gusebanya no kuriganya, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1999, ku ipaji ya 17-22.

Ni iki wamenye?

• Twakurikira amahoro dute mu gihe hari uwo twakoshereje?

• Twakora iki kugira ngo dukurikire amahoro mu gihe hari uwadukoshereje?

• Mu gihe abantu bagiranye ibibazo, kuki atari byiza kugira aho tubogamira?

• Kuki gushaka gukiranuka kw’Imana ari byo by’ingenzi kurusha kubana amahoro n’umunyabyaha utihana?

[Amafoto yo ku ipaji ya 29]

Yehova akunda ababa biteguye kubabarira abandi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze