Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?
USHOBORA kuba utarigeze ubona abayobozi b’agatsiko k’abagizi ba nabi. Ese kuba utarababona, bishatse kuvuga ko batabaho? Abayobozi b’udutsiko tw’abagizi ba nabi ni abahanga mu kwiyoberanya, ku buryo bashobora no kuyobora abagizi ba nabi bibereye muri gereza. Ariko ingingo zisohoka mu binyamakuru zivuga ibirebana no kurwanya ibiyobyabwenge, uburaya, gucuruza abantu n’ibindi, zitwibutsa ko ibyo bikorwa biteje akaga gakomeye, ko ingaruka zabyo ari mbi cyane kandi ko abayobozi b’udutsiko tw’abagizi ba nabi babaho koko. Kuba abo bayobozi babaho tubibwirwa n’ingaruka z’ibikorwa byabo.
Ijambo ry’Imana Bibiliya ritubwira ko Satani abaho koko, kandi ko kimwe n’umuyobozi ukomeye w’agatsiko k’abagizi ba nabi, asohoza imigambi ye akoresheje ‘ibimenyetso by’ibinyoma’ n’‘uburiganya bwo gukiranirwa.’ Bibiliya ivuga ko “ahora yihindura umumarayika w’umucyo” (2 Abatesalonike 2:9, 10; 2 Abakorinto 11:14). Ku bw’ibyo, ibikorwa bya Satani ni byo bishobora kugaragaza ko abaho. Icyakora, kwemera ko icyo kiremwa cy’umwuka kibi kandi kitagaragara kibaho, bigora benshi. Mbere yo gusuzuma mu buryo burambuye icyo Bibiliya ivuga kuri Satani, reka turebe inzitizi hamwe n’inyigisho z’ibinyoma zituma abantu benshi batemera ko Satani abaho.
◼ “Bishoboka bite ko Imana y’urukundo yarema Satani?” Kubera ko Bibiliya ivuga ko Imana igira neza kandi itunganye, abantu ntibumva ukuntu yarema umumarayika w’umugome, mubi kandi w’umugizi wa nabi. Bibiliya ntivuga ko Imana ari yo yaremye umumarayika nk’uwo. Ahubwo iravuga iti “icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye, inzira zacyo zose zihuje n’ubutabera. Ni Imana yiringirwa kandi itarenganya; irakiranuka kandi ntibera.”—Gutegeka kwa Kabiri 32:4; Zaburi 5:4.
Reka dusuzume niba umuntu waremwe n’Imana atunganye, ashobora gukora ikibi. Imana ntiyaremye ibiremwa byayo nk’imashini, ahubwo yabiremanye uburenganzira bwo kwihitiramo ibibinogeye. Ubwo rero, ibiremwa bitunganye kandi bifite ubwenge, bishobora kwihitiramo gukora icyiza cyangwa ikibi. N’ubundi kandi, ibikorwa bikozwe n’ibiremwa bifite ubwenge kandi bifite uburenganzira bwo kwihitiramo ibibinogeye, baba abantu cyangwa abamarayika, ni byo by’ingenzi kuko biba bivuye ku mutima.
Ku bw’ibyo, birumvikana ko Imana itari guha abamarayika n’abantu uburenganzira bwo gukora ibyo bashatse, ngo nirangiza ibabuze gukora ibibi kandi ari byo bihitiyemo. Yesu yagaragaje ukuntu uburenganzira bwo gukora ibitunogeye bushobora gukoreshwa nabi, igihe yavugaga ko Satani ‘atashikamye mu kuri’ (Yohana 8:44). Ayo magambo agaragaza neza ko uwaje guhinduka Satani yari umumarayika utunganye, wigeze ‘gushikama mu kuri.’a Yehova Imana yaremanye abamarayika n’abantu ubushobozi bwo kwihitiramo ibibanogeye, kuko abakunda kandi akabagirira icyizere.—Reba ingingo ivuga ngo “Ese ikiremwa gitunganye gishobora gutakaza ubutungane?,” iboneka ku ipaji ya 6.
◼ “Satani ni umukozi w’Imana.” Hari abumva ko amagambo avuga ko Satani yari avuye “kuzerera mu isi” aboneka mu gitabo cya Yobu cyo muri Bibiliya, ashyigikira icyo gitekerezo. Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko ayo magambo yerekeza ku kazi kakorwaga n’abatasi ba kera b’Abaperesi, bajyaga gutata hirya no hino, maze bagaha umwami raporo (Yobu 1:7). Ariko se, iyaba Satani yarakoreraga Imana umurimo w’ubutasi, yari kwisobanura imbere yayo avuga ko yari avuye “kuzerera mu isi”? Aho kugira ngo inkuru ya Yobu igaragaze ko uwo mwanzi akorana n’Imana, imwita Satani bisobanura “Urwanya,” ibyo bikaba bigaragaza ko ari we Mwanzi mukuru w’Imana (Yobu 1:6). None se icyo gitekerezo cy’uko Satani ari umukozi w’Imana cyaturutse he?
Mu ntangiriro z’ikinyejana cya mbere, ibitabo bitahumetswe, urugero nk’“Ibitabo bya Yubile,” n’igitabo cy’“Amategeko Rusange” cy’agatsiko k’idini k’i Qumran, byavugaga ko Satani aganira n’Imana, akayigandukira kandi agakora ibyo ishaka. Mu gitabo umuhanga mu by’amateka witwa J. B. Russell yanditse, yavuze ko Martin Luther wari uyoboye icyo bise Ivugurura ry’Abaporotesitanti, yumvaga ko Satani ari “igikoresho cy’Imana, akaba yagereranywa n’uruhabuzo cyangwa isuka Imana ikoresha ihinga umurima wayo” (Mephistopheles). Russell yunzemo avuga ko Luther yabonaga ko nubwo “iyo suka [igereranywa na Satani] yishimira kurandura urwiri,” iba ikoreshwa n’ukuboko gukomeye kw’Imana, bityo igakora ibyo Imana ishaka. Iyo nyigisho ya Luther, nyuma yaho yaje kwemerwa n’umuhanga mu bya tewolojiya w’Umufaransa witwa Jean Calvin, yababaje abantu benshi bizera Imana kandi bakundaga ubutabera. Bishoboka bite ko Imana y’urukundo yakwemera ko ibibi bibaho, kandi ikabiteza (Yakobo 1:13)? Iyo nyigisho hamwe n’amarorerwa yabaye mu kinyejana cya 20, byatumye abantu benshi batemera ko Imana na Satani babaho.
◼ “Satani ni izina bitirira ikibi.” Kwemeza ko Satani ari izina bitirira ikibi, byatuma tudasobanukirwa imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya. Reka dufate urugero rw’ibivugwa muri Yobu 2:3-6 twigeze kubona. Ese icyo gihe Imana yavuganaga na nde? Ese yaba yaravuganaga n’ikibi cyari muri Yobu, cyangwa ikaba yarivugishaga? Uretse n’ibyo se, bishoboka bite ko Imana yari gushimagiza Yobu kubera imico ye myiza, hanyuma ikamuteza icyo kibi ngo kimugerageze? Kuvuga ko Imana yabigenje ityo, nta ho byaba bitaniye no kuvuga ko yononekaye, kandi bizwi ko ‘nta gukiranirwa kuyirangwaho’ (Zaburi 92:15). Ibinyuranye n’ibyo, Imana yanze ‘kubangura ukuboko kwayo’ ngo igirire Yobu nabi. Biragaragara rero ko Satani atari izina bitirira ikibi cyangwa ngo abe ari kimwe mu bintu bibi biranga imico y’Imana. Ahubwo ni ikiremwa cy’umwuka cyigize Umwanzi w’Imana.
Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?
Muri iki gihe, abantu benshi bumva ko kwemera ko Satani abaho bitagihuje n’igihe. Icyakora, ibindi bisobanuro byose byatanzwe ku birebana n’impamvu tugerwaho n’ibibi, ariko bitagaragaza uruhare rwa Satani, ntibyigeze binyura abantu. Imihati yashyizweho yo kumvikanisha ko Satani atabaho, yatumye abantu benshi bahakana ko Imana ibaho kandi banga gukurikiza amahame yose arebana n’umuco.
Umusizi wo mu kinyejana cya 19 witwa Charles-Pierre Baudelaire, yaranditse ati “amayeri akomeye Satani akoresha, ni ukutwemeza ko atabaho.” Kuba Satani yariyoberanyije, byatumye abantu bibaza niba Imana ibaho. Ubwo se koko niba Satani atabaho, Imana si yo yaba ari nyirabayazana w’ibibi byose bitugeraho? Ese icyo si cyo Satani ashaka ko abantu bemera?
Kimwe n’umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi, Satani ariyoberanya kugira ngo agere ku ntego ye. Intego ye ni iyihe? Bibiliya isubiza igira iti “imana y’iyi si yahumye [abantu] batizera ubwenge kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bw’ikuzo bwerekeye Kristo, ari we shusho y’Imana, utabamurikira.”—2 Abakorinto 4:4.
Ariko hari ikindi kibazo cy’ingenzi twakwibaza. Imana izagenza ite icyo kiremwa cyihishe inyuma y’ibibi n’imibabaro duhura na byo? Ibyo turabisuzuma mu ngingo ikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza gusobanukirwa impamvu Imana itahise irimbura Satani wari umaze kwigomeka, reba igice cya 11, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
Ese Satani ni umukozi w’Imana cyangwa arayirwanya?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Ese ikiremwa gitunganye gishobora gutakaza ubutungane?
Ubutungane Imana yahaye ibiremwa byayo bifite ubwenge bufite aho bugarukira. Nubwo Adamu yaremwe atunganye, hari amategeko agenga ibintu kamere yahawe n’Umuremyi we atagombaga kurengaho. Urugero, ntiyagombaga kurya umwanda, cyangwa ibiti n’amabuye ngo bimugwe amahoro. Nanone, kwirengagiza imbaraga rukuruzi, agahagarara ku rutare rurerure maze agasimbuka, byashoboraga gutuma apfa cyangwa agakomereka bikomeye.
Mu buryo nk’ubwo, ibiremwa bitunganye byose, baba abantu cyangwa abamarayika, ntibashobora kurengera amahame mbwirizamuco bashyiriweho n’Imana, ngo babure kugerwaho n’ingaruka. Bityo rero, iyo ikiremwa gifite ubwenge gikoresheje nabi uburenganzira bwacyo bwo kwihitiramo ibikinogeye, kigwa mu makosa no mu cyaha.—Intangiriro 1:29; Matayo 4:4.