ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/9 pp. 7-9
  • Umutegetsi w’isi yashyizwe ahabona

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umutegetsi w’isi yashyizwe ahabona
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Umutware w’iyi si” yishyize ahabona
  • Umutware w’iyi si aha ububasha abo akorana na bo
  • Umutegetsi w’isi yagaragaje uwo ari we
  • Amaherezo ya Satani ni ayahe?
  • Mbese Habaho Ibiremwa Bibi by’Umwuka?
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Umwanzi w’Ubuzima bw’Iteka
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • ‘Rwanya Satani’ nk’uko Yesu yabigenje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/9 pp. 7-9

Umutegetsi w’isi yashyizwe ahabona

YESU yigeze kubwira abantu ati “umutware w’iyi si agiye kujugunywa hanze.” Nyuma yaho, yavuze ko ‘umutware w’isi aje, kandi [ko] nta bubasha amufiteho,’ ubundi arongera ati “umutware w’iyi si yaciriwe urubanza” (Yohana 12:31; 14:30; 16:11). Ni nde Yesu yavugaga?

Iyo umuntu arebye amagambo Yesu yavuze ku byerekeye “umutware w’iyi si,” ahita abona ko atashakaga kuvuga Se ari we Yehova Imana. None se “umutware w’iyi si” ni nde? ‘Azajugunywa hanze’ ate, kandi se “yaciriwe urubanza” ate?

“Umutware w’iyi si” yishyize ahabona

Nk’uko umugizi wa nabi ruharwa akunda kwivuga ibigwi, Satani na we ni ko yabigenje igihe yageragezaga Yesu Umwana w’Imana. Amaze kwereka Yesu “ubwami bwose” bw’isi, yaramubwiye ati “ndaguha gutwara ubu bwami bwose n’icyubahiro cyabwo, kuko nabuhawe kandi mbuha uwo nshatse wese. Nuko rero, niwikubita imbere yanjye ukandamya, bwose buraba ubwawe.”—Luka 4:5-7.

None se iyo Satani aza kuba ari izina bitirira ikibi nk’uko bamwe babivuga, ubwo koko icyo cyari kuba ari ikigeragezo bwoko ki? Ese Yesu yageragezwaga n’igitekerezo kibi, cyangwa ikindi kintu cyamujemo kikamubuza amahwemo amaze kubatizwa? Ubwo se biramutse ari uko bimeze, twavuga ko “nta cyaha kiri muri we” (1 Yohana 3:5)? Aho kugira ngo Yesu ahakane ko Satani afite ububasha bwo gutegeka abantu, na we yarabyemeje igihe yamwitaga “umutware w’iyi si,” kandi akavuga ko ari “umwicanyi” n’“umunyabinyoma.”—Yohana 14:30; 8:44.

Nyuma y’imyaka igera kuri 60 Satani agerageje Kristo, intumwa Yohana yibukije Abakristo ko Satani afite ububasha bukomeye, igihe yavugaga ko “isi yose iri mu maboko y’umubi.” Nanone, Yohana yavuze ko uwo mubi ‘ayobya isi yose ituwe’ (1 Yohana 5:19; Ibyahishuwe 12:9). Biragaragara neza ko hari ikiremwa cy’umwuka kitagaragara Bibiliya yita “umutware w’iyi si.” Ariko se, ububasha afite ku bantu bungana bute?

Umutware w’iyi si aha ububasha abo akorana na bo

Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo ababwira ibirebana no kurwana intambara yo kwizera, yabasobanuriye abanzi babo nyakuri abo ari bo. Yarababwiye ati ‘ntidukirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’ubutegetsi n’ubutware, n’abategetsi b’isi b’uyu mwijima, hamwe n’ingabo z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru’ (Abefeso 6:12). Ubwo rero, iyo ntambara ibera ahantu hatabonwa n’abantu, kuko tutarwana n’“abafite amaraso n’umubiri,” ahubwo turwana n’“ingabo z’imyuka mibi.”

Bibiliya nyinshi zo muri iki gihe zivuga ko “ingabo z’imyuka mibi” zivugwa muri uwo murongo, atari izina bitirira ikibi, ahubwo ko ari ibiremwa by’umwuka bibi bifite imbaraga. Hari Bibiliya zihindura ayo magambo ngo “imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Bibiliya Yera), ‘ingabo zigira nabi ziba “ahantu ho mu ijuru”’ (Bibiliya Ijambo ry’Imana), n’“ingabo zo mu ijuru zigira nabi zifite imbaraga ndengakamere” (The New English Bible). Nguko uko Satani yagiye akoresha ubutware bwe binyuriye ku bamarayika b’ibyigomeke bamwiganye bakava mu ijuru, “aho bari bagenewe kuba.”—Yuda 6.

Igitabo cyo muri Bibiliya cyanditswe n’umuhanuzi Daniyeli kigaragaza neza uko abo ‘bategetsi b’isi’ bagiye bayitegeka kuva kera. Igihe Daniyeli yari ahangayikishijwe cyane na bagenzi be b’Abayahudi bari baravuye mu bunyage i Babuloni bagasubira i Yerusalemu mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, yamaze ibyumweru bitatu abasengera. Umumarayika wari woherejwe n’Imana kugira ngo ahumurize uwo muhanuzi, yamubwiye impamvu yari yatinze kumugeraho. Yaramubwiye ati “umutware w’ubwami bw’u Buperesi yamaze iminsi makumyabiri n’umwe ankumiriye.”—Daniyeli 10:2, 13.

Uwo ‘mutware w’u Buperesi’ yari nde? Birumvikana ko uwo mumarayika atavugaga Kuro wari Umwami w’u Buperesi, kuko icyo gihe yari abanye neza na Daniyeli n’abari bagize ubwoko bwe. Uretse n’ibyo, nta kuntu umwami w’umuntu yashoboraga kurwanya ikiremwa cy’umwuka ibyumweru bitatu byose, kandi hari igihe umumarayika umwe yishe abasirikare 185.000 bakomeye mu ijoro rimwe gusa (Yesaya 37:36). Uwo ‘mutware [mubi] w’u Buperesi’ yari umukozi wa Satani, ni ukuvuga umudayimoni wari warahawe ubutware bwo gutegeka akarere kose kategekwaga n’Ubwami bw’u Buperesi. Iyo nkuru ikomeza ivuga ko uwo mumarayika yaje kuvuga ko yari kongera kurwana n’“umutware w’u Buperesi” n’undi mutware w’umudayimoni wiswe “umutware w’u Bugiriki.”—Daniyeli 10:20.

None se dukurikije ibyo bitekerezo twafata uwuhe mwanzuro? Umwanzuro woroshye twafata, ni uko hari “abategetsi b’isi” batagaragara, bakaba ari abatware b’abadayimoni bafatanya gutegeka isi bayobowe n’umukuru wabo Satani. Ariko se baba bagamije iki?

Umutegetsi w’isi yagaragaje uwo ari we

Mu gitabo cya nyuma cyo muri Bibiliya ari cyo cy’Ibyahishuwe, intumwa Yohana yavuze ukuntu Yesu, ari we Mikayeli marayika mukuru, yanesheje Satani n’abadayimoni be kandi avuga ingaruka zibabaje zo kuba barirukanywe mu ijuru. Aho hagira hati ‘wa si we ugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito.’—Ibyahishuwe 12:9, 12.

Satani yagaragaje ate ko afite uburakari bwinshi? Kimwe n’uko abagizi ba nabi benshi b’ibyihebe bakurikiza ihame rya ‘reka ngutegeke niwanga nkurimbure,’ Satani n’abadayimoni be na bo biyemeje bamaramaje kurimbukana n’isi n’abayituye. Kubera ko Satani azi ko ashigaje igihe gito, yagiye akoresha kimwe mu bintu by’ingenzi biranga iyi si, ni ukuvuga ubucuruzi bukomeye, kugira ngo atume abantu bagura ibintu byinshi batanakeneye, ibyo akaba ari byo bituma umutungo kamere w’isi ushira kandi ibidukikije bikangirika, ku buryo bishobora gutuma ikiremwamuntu kirimbuka ku isi kigashiraho.—Ibyahishuwe 11:18; 18:11-17.

Kuva abantu batangira kubaho, inyota y’ubutegetsi Satani afite yagaragariye muri politiki no mu madini. Igitabo cy’Ibyahishuwe kigereranya ubutegetsi bw’isi n’inyamaswa Satani yahaye “ubutware bukomeye.” Icyo gitabo kivuga nanone iby’ubufatanye bw’urukozasoni bw’abanyapolitiki n’abanyamadini, kikabwita ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka buteye ishozi (Ibyahishuwe 13:2; 17:1, 2). Tekereza ibikorwa byo gukandamiza, ubucakara, intambara n’amakimbirane ashingiye ku moko byatumye hapfa abantu babarirwa muri za miriyoni mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana. Ubwo koko umuntu ushyira mu gaciro, ashobora kuvuga ko ibikorwa biteye ubwoba kandi by’agahomamunwa byabayeho mu mateka y’isi, byakozwe n’abantu gusa? Cyangwa hari ingabo zitagaragara z’imyuka mibi zari zibyihishe inyuma?

Bibiliya ishyira ahabona uwagiye akoresha abayobozi b’abantu n’ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi. Abantu baba babizi cyangwa batabizi, bagaragaza imico y’umutegetsi wabo n’amatwara ye ya ‘reka ngutegeke niwanga nkurimbure.’ Ariko se, abantu bazakomeza kubabazwa n’ubutegetsi bwa Satani kugeza ryari?

Amaherezo ya Satani ni ayahe?

Igihe Kristo yakoreraga umurimo we ku isi, yavuze ko Satani n’abadayimoni be bari hafi kurimbuka. Igihe abigishwa ba Yesu bamubwiraga uko birukanye abadayimoni, yarababwiye ati “nabonye Satani yamaze kugwa ava mu ijuru nk’umurabyo” (Luka 10:16-18). Ayo magambo agaragaza ko Yesu yari ashimishijwe n’ukuntu yari kuzanesha umutware w’iyi isi, igihe yari kuba asubiye mu ijuru ari Mikayeli marayika mukuru (Ibyahishuwe 12:7-9). Iyo usuzumye ubuhanuzi bwo muri Bibiliya witonze, wibonera ko Yesu yamuneshereje mu ijuru mu mwaka 1914, cyangwa nyuma yaho gato.a

Kuva icyo gihe, Satani azi ko hasigaye igihe gito ngo arimbuke. Nubwo “isi yose iri mu maboko” y’umubi, hari abantu babarirwa muri za miriyoni batigeze bemera ko abashuka, nubwo ashyiraho imihati myinshi kugira ngo abigarurire. Bibiliya yabahumuye amaso ibereka uwo Satani ari we n’amayeri ye (2 Abakorinto 2:11). Bahumurizwa n’amagambo Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi be, agira ati “vuba aha, Imana itanga amahoro igiye kumenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu.”b—Abaroma 16:20.

Vuba aha Satani azarimbuka burundu. Mu gihe cy’ubutegetsi bwiza bwa Kristo, abakiranutsi bazahindura isi paradizo, iyo si ikaba igereranywa n’agatebe Imana ikandagizaho ibirenge byayo. Urugomo, urwango n’umururumba bizavaho burundu. Bibiliya igira iti “ibya kera ntibizibukwa ukundi” (Yesaya 65:17). Iyo izaba ari inkuru nziza ku bantu bose bitandukanya n’umutegetsi w’iyi si utagaragara kandi bakanga kugandukira ubutware bwe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uwo mwaka, reba umugereka uri ku ipaji ya 215 kugeza ku ya 218, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

b Ayo magambo ya Pawulo atwibutsa ubuhanuzi bwa mbere bwo muri Bibiliya buboneka mu Ntangiriro 3:15, bwerekana uko Satani azarimburwa. Igihe Pawulo yavugaga uko bizagendekera Satani, yakoresheje ijambo ry’ikigiriki risobanura “kujanjagura, gutigisa, cyangwa gucagagura.”—Vine’s Complete Expository Dictionary of Old and New Testament Words.

[Amagambo yo ku ipaji 9]

Mu gihe cy’ubutegetsi bwiza bwa Kristo, abakiranutsi bazahindura isi paradizo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze