ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/9 p. 10
  • Harimagedoni ni iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Harimagedoni ni iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Intambara ya Harimagedoni ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Harimagedoni ni intangiriro y’igihe gishimishije
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ese Harimagedoni izatangirira muri Isirayeli?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/9 p. 10

Ibibazo by’abasomyi . . .

Harimagedoni ni iki?

▪ Abantu benshi bumva ko ijambo “Harimagedoni” risobanura irimbuka ry’abantu batagira ingano, bazapfa bazize ibitwaro bya kirimbuzi cyangwa impanuka kamere zikomeye. Hari n’abumva ko “Harimagedoni” ari ‘irimbuka ry’ibidukikije’ rizaterwa n’ubushyuhe bukabije. Muri ibyo bisobanuro byose, nta na kimwe gihuje n’ijambo “Harimagedoni” rivugwa muri Bibiliya. None se Harimagedoni ivugwa muri Bibiliya isobanura iki?

Ijambo “Harimagedoni” riboneka mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe, ryumvikanisha intambara idasanzwe, ari yo “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” Muri iyo ntambara ya nyuma, ‘abami bo mu isi yose ituwe bazakoranyirizwa hamwe’ kugira ngo barwanye Imana.—Ibyahishuwe 16:14-16; Ezekiyeli 38:22, 23; Yoweli 3:12-14; Luka 21:34, 35; 2 Petero 3:11, 12.

Iyo ntambara izaba iteye ite? Igitabo cy’Ibyahishuwe gitanga igisubizo gikoresheje imvugo y’ikigereranyo, mu magambo agira ati “abami bo mu isi n’ingabo zabo bakoraniye hamwe kugira ngo barwane n’uwicaye kuri ya farashi n’ingabo ze.” Uwo ‘wicaye ku ifarashi’ ni Yesu Kristo Umwana w’Imana washyizweho na yo, kugira ngo azayobore ingabo z’abamarayika igihe zizaba zirwana n’abanzi b’Imana zikabanesha (Ibyahishuwe 19:11-16, 19-21). Muri Yeremiya 25:33, hagaragaza uko abantu batubaha Imana bazarimbuka bazaba bangana. Aho hagira hati “abishwe na Yehova kuri uwo munsi bazaba ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi mpera y’isi.”

Kuki Harimagedoni ari ngombwa? Ni ukubera ko amahanga yanze kwemera ko Imana ari yo mutegetsi w’ikirenga, akishyiriraho ubutegetsi bwayo (Zaburi 24:1). Amagambo agaragaza ko ayo mahanga yigometse aboneka muri Zaburi 2:2, hagira hati “abami b’isi bashinze ibirindiro, n’abatware bakuru bibumbira hamwe nk’umuntu umwe, kugira ngo barwanye Yehova n’uwo yatoranyije.”

Mu by’ukuri, abo bantu bigometse bameze nk’umuntu unyaga iby’abandi akabyiyitirira, akagerekaho kubikoresha nabi no kubyangiza. Muri iki gihe, amahanga yangiza isi n’ibidukikije. Ijambo ry’Imana ryavuze ko ibyo bintu biteye agahinda byari kuzabaho, rigira riti ‘amahanga yararakaye, nuko umujinya w’[Imana] uraza.’ Ibyo bizatuma Imana ‘irimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Harimagedoni ni uburyo Imana yateganyije kugira ngo ikemure ikibazo cyo kumenya ufite uburenganzira bwo gutegeka abantu.—Zaburi 83:18.

Harimagedoni izaba ryari? Umwana w’Imana yaravuze ati “uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). Icyakora, Yesu Kristo Umwami w’intwari ku rugamba, yatanze umuburo ku birebana na Harimagedoni, agira ati “dore ndaza nk’umujura. Hahirwa ukomeza kuba maso” (Ibyahishuwe 16:15). Ku bw’ibyo, iyo ntambara izabaho mu gihe Kristo azaba ategeka; ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bukaba bugaragaza ko yatangiye gutegeka.

Harimagedoni izarimbura abantu babi banga kwihana, kandi hari “imbaga y’abantu benshi” izarokoka (Ibyahishuwe 7:9-14). Abo bantu bazibonera isohozwa ry’amagambo agira ati “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.

[Amagambo yo ku ipaji 10]

‘Abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze