ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/9 pp. 16-17
  • Wakwegera Imana ute?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Wakwegera Imana ute?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Wakora iki ngo wegere Imana?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Uko Wagirana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Kwegera Imana mu Isengesho
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/9 pp. 16-17

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Wakwegera Imana ute?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Ese Imana yumva amasengesho yose?

Yehova atumirira abantu bo mu mahanga yose kumwegera binyuriye mu isengesho (Zaburi 65:2). Ariko kandi, ntiyumva amasengesho yose. Urugero, igihe Abisirayeli binangiraga bagakomeza gukora ibibi, Imana yanze kumva amasengesho yabo (Yesaya 1:15). Nanone, amasengesho y’umugabo ufata nabi umugore we ashobora kugira inzitizi (1 Petero 3:7). Icyakora, iyo abantu bakoze ibyaha bikomeye bihannye, Imana yumva amasengesho yabo.—Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 33:9-13.

2. Twagombye gusenga dute?

Isengesho ni impano y’agaciro kenshi twahawe n’Imana, kandi ni kimwe mu bigize gahunda yo kuyiyoboka. Ku bw’ibyo, twagombye gusenga Yehova wenyine (Matayo 4:10; 6:9). Kubera ko tudatunganye, twagombye gusenga mu izina rya Yesu kuko ari we “nzira” (Yohana 14:6). Yehova ntashimishwa n’amasengesho dusubiramo twafashe mu mutwe cyangwa yanditse, ahubwo ashimishwa n’uko tumusenga tubivanye ku mutima.—Soma muri Matayo 6:7; Abafilipi 4:6, 7.

Umuremyi wacu ashobora no kumva amasengesho ya bucece (1 Samweli 1:12, 13). Adutumirira gusenga buri gihe, urugero nko mu gitondo cyangwa nijoro, mu gihe tugiye kurya ndetse n’igihe duhanganye n’ibibazo.—Soma muri Zaburi 55:22; Matayo 15:36.

3. Kuki Abakristo bateranira hamwe?

Kwegera Imana ntibyoroshye kubera ko tubana n’abantu batayizera kandi b’abakobanyi, batemera isezerano ryayo ry’uko hazabaho isi irangwa n’amahoro (2 Timoteyo 3:1, 4; 2 Petero 3:3, 13). Ni yo mpamvu dukeneye kwifatanya n’abo duhuje ukwizera tugaterana inkunga.—Soma mu Baheburayo 10:24, 25.

Nugirana ubucuti n’abantu bakunda Imana bizagufasha kuyegera. Amateraniro y’Abahamya ba Yehova atuma baterwa inkunga n’ukwizera kwa bagenzi babo.—Soma mu Baroma 1:11, 12.

4. Wakwegera Imana ute?

Ushobora kwegera Yehova utekereza ku byo wiga mu Ijambo rye. Jya utekereza ku mirimo ye, inama ze n’amasezerano ye. Gusenga no gufata umwanya wo gutekereza, bituma turushaho guha agaciro urukundo rw’Imana n’ubwenge bwayo.—Soma muri Yosuwa 1:8; Zaburi 1:1-3.

Niwizera Imana kandi ukayiringira ni bwo uzashobora kuyegera. Icyakora, ukwizera ni nk’ikinyabuzima gikeneye kugaburirwa. Ugomba kugaburira ukwizera kwawe buri gihe, utekereza ku byo wize.—Soma mu 1 Abatesalonike 5:21; Abaheburayo 11:1, 6.

5. Kwegera Imana bizakugirira akahe kamaro?

Yehova yita ku bamukunda. Abarinda ikintu cyose gishobora gutuma batakaza ukwizera kwabo n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Zaburi 91:1, 2, 7-10). Aduha umuburo wo kwirinda imibereho yashyira ubuzima bwacu mu kaga cyangwa ikatubuza ibyishimo. Yehova atwereka icyo twakora kugira ngo tugire imibereho myiza.—Soma muri Zaburi 73:27, 28; Yakobo 4:4, 8.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 17 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze