Yari umuntu umeze nk’uko umutima wa Yehova ushaka
NI IKI uhita wibuka iyo utekereje Dawidi uvugwa muri Bibiliya? Ese utekereza uko yanesheje Umufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati? Waba se uhita wibuka inkuru y’ukuntu yahungiye mu butayu, ahunga Umwami Sawuli wamwangaga? Uhita se wibuka icyaha yakoranye na Batisheba n’ingaruka yahuye na zo kubera icyo cyaha? Cyangwa utekereza ibisigo bye byahumetswe biboneka mu gitabo cyo muri Bibiliya cya Zaburi?
Dawidi yagiye ahabwa inshingano zihariye mu murimo w’Imana, anesha abanzi be kandi ahura n’amakuba. Ariko ikintu kidushishikaza cyaranze ubuzima bwe, ni amagambo umuhanuzi Samweli yamuvuzeho, agaragaza ko yari ‘umuntu umeze nk’uko umutima wa [Yehova] ushaka.’—1 Samweli 13:14.
Ubuhanuzi bwa Samweli bwasohoye igihe Dawidi yari akiri muto. Ese wowe ntiwifuza kwitwa umuntu umeze nk’uko umutima wa Yehova ushaka? None se, ni iki Dawidi yakoze mu buzima bwe, cyane cyane igihe yari akiri muto, cyagufasha kuba umuntu umeze atyo. Reka tubisuzume.
Umuryango yakuriyemo n’imirimo yakoze
Se wa Dawidi witwaga Yesayi umwuzukuru wa Rusi na Bowazi, agomba kuba yari umugaragu wa Yehova wamukoreraga atizigamye. Igihe Dawidi, bene se barindwi na bashiki be babiri bari bakiri bato, Yesayi yabigishaga Amategeko ya Mose. Muri zaburi Dawidi yahimbye, hari iyo avugamo ko yari umuhungu w’“umuja” wa Yehova (Zaburi 86:16). Ayo magambo yatumye bamwe bavuga ko nyina wa Dawidi utaravuzwe izina muri Bibiliya, na we yamufashije gukura mu buryo bw’umwuka. Hari intiti yavuze iti “Dawidi ashobora kuba yaramenye bwa mbere inkuru ishishikaje y’ibyo Imana yakoreye abagaragu bayo [harimo n’inkuru ya Rusi na Bowazi], ayumvanye nyina.”
Muri Bibiliya, Dawidi avugwa bwa mbere ari umwungeri ukiri muto waragiraga intama za se. Ako kazi gashobora kuba karatumaga amara igihe kirekire, haba ku manywa cyangwa nijoro ari wenyine ku gasozi. Ese waba wiyumvisha ubwo buzima yabagamo?
Dawidi n’abagize umuryango we babaga i Betelehemu, umugi muto wari wubatse mu mpinga z’umwe mu misozi y’u Buyuda. Imirima yari ikikije i Betelehemu yabagamo amabuye kandi yeraga ibinyampeke cyane. Wasangaga mu bishanga no mu mpinga z’udusozi tudahanamye cyane hateye ibiti by’imbuto, imyelayo n’imizabibu. Mu gihe cya Dawidi, baragiraga ku dusozi kandi hakurya yatwo habaga ubutayu bw’u Buyuda.
Igihe Dawidi yari umwungeri, yahuraga n’ingorane nyinshi. Kuri utwo dusozi ni ho yarwaniye n’intare n’idubu byageragezaga gutwara intama bizivanye mu mukumbi.a Uwo musore w’intwari yirukankanye izo nyamaswa zari zije gutwara intama arazica, avana intama mu kanwa kazo (1 Samweli 17:34-36). Birashoboka ko icyo gihe ari bwo Dawidi yize gukoresha umuhumetso. Hafi y’aho Dawidi yakomokaga hari hatuye Ababenyamini. Abarashi bo muri uwo muryango bashoboraga gukoresha umuhumetso bakarekura ibuye, ‘ntibabe bahusha n’agasatsi batagahamije.’ Dawidi na we ntiyahushaga.—Abacamanza 20:14-16; 1 Samweli 17:49.
Yakoreshaga igihe cye neza
Akazi ko kuragira katumaga abungeri bamara igihe kirekire batuje, kuko nta muntu babaga bari kumwe na we. Ariko Dawidi ntibyamurambiraga. Ahubwo uwo mutuzo watumaga abona uburyo bwo gutekereza ku bintu bitandukanye. Birashoboka ko bimwe mu bitekerezo biri muri zaburi Dawidi yanditse, byibanda ku byo yatekerezaga igihe yari akiri muto. Birashoboka nanone ko icyo gihe yabaga ari wenyine, ari bwo yatekereje akabona ko umuntu nta cyo ari cyo umugereranyije n’ibiri mu isanzure ry’ikirere hamwe n’ibintu bitangaje biboneka mu ijuru, urugero nk’izuba, ukwezi n’inyenyeri, “imirimo y’amaboko” ya Yehova. Nanone igihe yari ku dusozi dukikije i Betelehemu, ashobora kuba ari bwo yitegereje iyi si ituwe, akitegereza intama, ihene, inka, inyoni n’“inyamaswa zo mu gasozi.”—Zaburi 8:3-9; 19:1-6.
Nta gushidikanya ko ibyo Dawidi yabonye igihe yari umwungeri byatumye arushaho kwibonera ukuntu Yehova yita ku bagaragu be b’indahemuka abigiranye ubwuzu. Ni yo mpamvu yaririmbye ati “Yehova ni Umwungeri wanjye, nta cyo nzabura. Andyamisha mu nzuri zirimo ubwatsi butoshye, akanjyana ahantu hanese ho kuruhukira. Nubwo nanyura mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi, sinzatinya ikibi, kuko uri kumwe nanjye. Inkoni yawe n’inshyimbo yawe ni byo bimpumuriza.”—Zaburi 23:1, 2, 4.
Ushobora kuba wibaza uti “ese ibyo birandebaho iki?” Igisubizo ni uko kimwe mu bintu byatumye Dawidi aba incuti ya Yehova kandi akavugwaho ko “ameze nk’uko umutima we ushaka,” ari uko yafataga igihe gihagije cyo gutekereza cyane ku byo Yehova yaremye, no ku mishyikirano yari afitanye na we. Ese nawe ni uko umeze?
Ese wigeze utekereza kuri bimwe mu byo Umuremyi wacu yaremye, ku buryo byatumye umusingiza kandi ukamuhesha ikuzo? Ese imico ya Yehova yagaragariye mu byo yakoreye abantu, yatumye urushaho kumukunda? Ubusanzwe, kugira ngo ushobore gushimira Yehova muri ubwo buryo, ukwiriye gufata igihe ukajya ahantu hatuje, ugasenga maze ugatekereza ku Ijambo ry’Imana no ku byo yaremye. Nubigenza utyo uzarushaho kumenya Yehova neza maze umukunde. Ushobora kubona iyo migisha, waba uri muto cyangwa ukuze. Birashoboka cyane ko Dawidi yagiranye na Yehova imishyikirano ya bugufi kuva akiri muto. Ni iki kibigaragaza?
Dawidi asukwaho amavuta
Bimaze kugaragara ko Umwami Sawuli atagishoboye kuyobora ubwoko bw’Imana, Yehova yabwiye umuhanuzi Samweli ati “uzakomeza kuririra Sawuli ugeze ryari, ko jye namaze kwanga ko akomeza kuba umwami wa Isirayeli? Uzuza amavuta mu ihembe ryawe ugende. Ngiye kukohereza kuri Yesayi w’i Betelehemu, kuko mu bahungu be nabonyemo uzaba umwami.”—1 Samweli 16:1.
Igihe uwo muhanuzi w’Imana yageraga i Betelehemu, yasabye Yesayi ko ahamagara abahungu be. None se muri bo ni nde Samweli yari gusukaho amavuta? Samweli amaze kubona ukuntu Eliyabu wari mukuru muri bo ari mwiza, yaratekereje ati ‘ni uyu.’ Ariko Yehova yabwiye Samweli ati “nturebe uko asa n’igihagararo cye; namugaye. Imana ntireba nk’uko abantu bareba, kuko abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima.” Nanone Yehova yanze Abinadabu, Shama n’abandi bahungu bane ba Yesayi. Inkuru ikomeza igira iti “Samweli abaza Yesayi ati ‘aba ni bo bahungu bawe bonyine?’ Yesayi aravuga ati ‘umuhererezi nta wuhari, yagiye kuragira intama.’”—1 Samweli 16:6, 7, 11.
Uko Yesayi yamushubije bigaragaza ko yibwiraga ati “ntibishoboka ko Dawidi ari we wasukwaho amavuta!” Kubera ko ari we wari muto kandi akaba atari afite agaciro mu muryango, yari yarahawe umurimo wo kuragira intama. Icyakora ni we Imana yatoranyije. Kubera ko Yehova areba ibiri mu mutima, birashoboka ko yabonye ikintu cy’agaciro uwo mwana w’umuhungu yari afite. Ku bw’ibyo, igihe Yesayi yazanaga Dawidi, Yehova yabwiye Samweli ati “‘ni uyu, haguruka umusukeho amavuta!’ Samweli afata ihembe ryarimo amavuta ayamusukaho ari hagati y’abavandimwe be. Kuva uwo munsi umwuka wa Yehova uza kuri Dawidi.”—1 Samweli 16:12, 13.
Imyaka Dawidi yari afite icyo gihe ntizwi. Icyakora, nyuma yaho bakuru be batatu ari bo Eliyabu, Abinadabu na Shama bagiye mu ngabo za Sawuli. Birashoboka ko abandi batanu bari bato ku buryo batashoboraga kujyana na bo. Birashoboka kandi ko nta n’umwe muri bo wari ugejeje ku myaka 20, kuko kuri iyo myaka ari bwo abagabo b’Abisirayeli babaga bemerewe kujya mu ngabo (Kubara 1:3; 1 Samweli 17:13). Uko byaba biri kose, Dawidi yari akiri muto igihe Yehova yamutoranyaga. Icyakora, agomba kuba yari akuze mu buryo bw’umwuka. Yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova, bitewe n’uko yajyaga atekereza ku byo yari azi ku Mana.
Muri iki gihe na bwo, abakiri bato bagombye guterwa inkunga yo kubigenza batyo. Babyeyi, ese mutera abana inkunga yo gutekereza ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, kwishimira ibyo Imana yaremye, no kumenya icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’Umuremyi (Gutegeka kwa Kabiri 6:4-9)? Ese mwebwe abakiri bato, namwe mushyiraho akanyu kugira ngo mubigereho? Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, urugero nk’amagazetib y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, bizabafasha kubigeraho.
Yari umuhanga mu gucuranga inanga
Uretse kuba zaburi nyinshi Dawidi yanditse zitubwira ukuntu yabaye umwungeri, zigira n’icyo zitubwira ku birebana n’umuzika we. Birumvikana ko muri iki gihe nta wuzi injyana y’indirimbo ze zahumetswe. Icyakora tuzi neza ko uwazihimbye yari umuhanga mu muzika. Koko rero, kuba Dawidi yaragiye gucurangira Umwami Sawuli kandi yari umushumba, bigaragaza ko yari umuhanga mu gucuranga inanga.—1 Samweli 16:18-23.c
Ariko se Dawidi yize gucuranga ryari kandi yabyigiye he? Birashoboka ko yabyize igihe yabaga ari ku gasozi aragiye intama. Nanone kandi, nta gushidikanya ko Dawidi akiri muto yaririmbaga abivanye ku mutima indirimbo zo gusingiza Imana. Mu by’ukuri, Yehova yaramutoranyije kandi amuha inshingano, bitewe n’uko yari akuze mu buryo bw’umwuka kandi akaba yaritangaga atizigamye mu murimo w’Imana.
Imibereho ye ya nyuma yaho igaragaza ko yakomeje kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Ariko imico yakomeje kumuranga mu buzima bwe bwose, igaragarira mu byo yakoze igihe yaragiraga mu nzuri zari hafi y’i Betelehemu. Ngaho tekereza ku ndirimbo Dawidi yaririmbiye Yehova, agira ati “nibutse iminsi ya kera; natekereje ku byo wakoze byose; nakomeje kuzirikana imirimo y’amaboko yawe mbikunze” (Zaburi 143:5). Amagambo akora ku mutima ari muri iyo zaburi no mu zindi Dawidi yahimbye, ashobora kugirira akamaro abantu bose bifuza kumera nk’uko umutima wa Yehova ushaka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari ubwoko bw’idubu zo muri Siriya bwakundaga kuboneka muri Palesitina. Idubu yo muri ubwo bwoko yapimaga ibiro bigera ku 140, kandi yicaga umuhigo wayo ikoresheje amajanja yayo manini. Nanone muri ako karere habaga intare nyinshi. Muri Yesaya 31:4, havuga ko n’“abashumba bose” batari gushobora gutesha umuhigo “intare y’umugara ikiri nto.”
b Yandikwa n’Abahamya ba Yehova.
c Umujyanama w’umwami wabwiye Sawuli ibya Dawidi, na we yaravuze ati “ni intyoza mu magambo, ni umusore uteye neza kandi Yehova ari kumwe na we.”—1 Samweli 16:18.