Ese Yehova ni umugabane wawe?
“Mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.”—MAT 6:33.
1, 2. (a) “Isirayeli y’Imana” ivugwa mu Bagalatiya 6:16 ni iyihe? (b) “Imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli” ivugwa muri Matayo 19:28 yerekeza kuri ba nde?
IYO ubonye izina Isirayeli muri Bibiliya, ni iki uhita utekereza? Ese utekereza umuhungu wa Isaka ari we Yakobo, waje kwitwa Isirayeli? Cyangwa utekereza ku bamukomotseho, ari ryo shyanga rya Isirayeli ya kera? Naho se Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka? Iyo izina Isirayeli rikoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo, ubusanzwe riba ryerekeza kuri “Isirayeli y’Imana,” ni ukuvuga abantu 144.000 basutsweho umwuka wera kugira ngo bazabe abami n’abatambyi mu ijuru (Gal 6:16; Ibyah 7:4; 21:12). Ariko hari ubundi buryo bwihariye izina Isirayeli ryakoreshejwemo, nk’uko bigaragara muri Matayo 19:28.
2 Yesu yaravuze ati “mu gihe cyo guhindura byose bishya, igihe Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo, namwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’ubwami cumi n’ebyiri, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli.” Iyo ‘miryango cumi n’ibiri ya Isirayeli’ yavuzwe aho ngaho, yerekeza ku bantu bazacirwa urubanza n’abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka, kandi bazahabwa ubuzima bw’iteka ku isi yahindutse Paradizo. Ba bantu 144.000 bazababera abacamanza n’abatambyi.
3, 4. Ni uruhe rugero rwiza abasutsweho umwuka bizerwa batanga?
3 Kimwe n’abatambyi n’Abalewi bo mu gihe cya kera, abasutsweho umwuka na bo babona ko umurimo bakora ari uw’agaciro kenshi (Kub 18:20). Abasutsweho umwuka ntibaba biteze guhabwa agace runaka kuri iyi si ngo kabe gakondo yabo. Ahubwo mu Byahishuwe 4:10, 11 hagaragaza ko bazakomeza gukorera Yehova mu ijuru, aho bazaba ari abami n’abatambyi hamwe na Yesu Kristo.—Ezek 44:28.
4 Iyo abasutsweho umwuka bakiri ku isi, babaho mu buryo bugaragaza ko Yehova ari we mugabane wabo. Umurimo bakorera Imana ni wo ufite agaciro kurusha ibindi bintu byose. Bizera igitambo cy’incungu cya Kristo kandi bagakomeza kumukurikira, bityo ‘bagatuma guhamagarwa kwabo no gutoranywa kwabo birushaho guhama’ (2 Pet 1:10). Imimerere barimo n’ubushobozi bwabo biratandukanye. Nyamara, inzitizi izo ari zo zose bahura na zo ntibazigira urwitwazo rwo gukora bike mu murimo w’Imana. Ahubwo bawuha umwanya wa mbere, bagakora ibyo bashoboye byose. Ikindi kandi, baha urugero rwiza abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi yahindutse paradizo.
5. Ni mu buhe buryo Abakristo bose bashobora kugira Yehova umugabane wabo, kandi se kuki ibyo bishobora kugorana?
5 Twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, tugomba ‘kwiyanga, tugafata igiti cyacu cy’umubabaro maze tugakomeza gukurikira Kristo’ (Mat 16:24). Abantu babarirwa muri za miriyoni biringira kuzaba ku isi yahindutse Paradizo, bayoboka Imana kandi bagakurikira Kristo muri ubwo buryo. Ntibanyurwa no gukora bike mu gihe bumva barushaho gukora byinshi. Abenshi boroheje ubuzima maze baba abapayiniya. Abandi bo bakora umurimo w’ubupayiniya amezi runaka buri mwaka. Icyakora hari abandi, nubwo baba badashobora gukora umurimo w’ubupayiniya, babwirizanya ishyaka. Bameze nka Mariya wasutse amavuta ahumura neza kuri Yesu. Yesu yaravuze ati “ankoreye igikorwa cyiza. . . . Akoze uko ashoboye” (Mar 14:6-8). Kubera ko turi mu isi iyoborwa na Satani, gukora ibyo dushoboye byose bishobora kutatworohera. Icyakora, dushyiraho imihati myinshi kandi tukiringira Yehova. Reka dusuzume uburyo bune dushobora kubikoramo.
Mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana
6. (a) Ni mu buhe buryo abantu muri rusange bagaragaza ko umugabane wabo ari uwo muri ubu buzima gusa? (b) Kuki ari byiza kugira imitekerereze nk’iya Dawidi?
6 Yesu yigishije abigishwa be gushaka mbere na mbere Ubwami no gukiranuka kw’Imana. Ubusanzwe abantu b’isi bashaka inyungu zabo. Bibiliya ivuga ko ari “abantu b’iki gihe, bafite umugabane muri ubu buzima.” (Soma muri Zaburi ya 17:1, 13-15.) Abenshi ntibatekereza ku Muremyi wabo. Ikibashishikaza ni ukwiberaho neza, bakagira abana kandi bagashaka umurage bazabasigira. Umugabane wabo ni uwo muri ubu buzima gusa. Dawidi we yashishikazwaga no kugira “izina ryiza” mu maso ya Yehova, nk’uko nyuma yaho umuhungu we yaje kubiduteramo inkunga twese (Umubw 7:1). Kimwe na Asafu, Dawidi yabonaga ko kuba incuti ya Yehova ari byo byari bifite agaciro kuruta gushaka inyungu ze bwite. Yishimiraga kugendana n’Imana. Muri iki gihe, hari Abakristo benshi bagaragaje ko umurimo bakorera Imana ari wo w’ingenzi cyane kuruta akazi bakora.
7. Ni iyihe migisha umuvandimwe yabonye abikesha gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere?
7 Reka dufate urugero rw’uwitwa Jean-Claude wo muri Santarafurika. Ni umusaza w’itorero ufite umugore n’abana batatu. Muri icyo gihugu, kubona akazi ntibiba byoroshye kandi abantu benshi bakora ibishoboka byose kugira ngo bagume ku kazi kabo. Umunsi umwe, umukoresha wa Jean-Claude yamusabye kujya akora amajoro, agatangira saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba, agakora iminsi irindwi yose y’icyumweru. Jean-Claude yamusobanuriye ko yashakiraga abagize umuryango we ibyo kubatunga, ariko ko yagombaga no kubitaho mu buryo bw’umwuka. Yanamubwiye ko yari afite inshingano yo kwita ku itorero. Uwo mukoresha yamushubije iki? Yaramushubije ati “ubwo wagize amahirwe ukaba ufite akazi, ugomba kwibagirwa ibindi byose, yaba umugore wawe, abana bawe n’ibindi bibazo byawe. Ugomba kwiyegurira akazi, akaba ari ko witaho. Hitamo idini cyangwa akazi.” Iyaba wowe wari kubigenza ute? Jean-Claude yari azi ko aramutse abuze akazi Imana yamwitaho. Yari gukomeza kugira byinshi byo gukora mu murimo w’Imana, kandi Yehova yari kumufasha akabona ibyo umuryango we ukeneye. Ku bw’ibyo, mu cyumweru cyakurikiyeho yagiye mu materaniro aba hagati mu cyumweru. Nyuma yaho yiteguye kujya ku kazi nubwo atari yizeye ko yari akigafite. Ako kanya umuntu yaramuterefonnye. Wa mukoresha we yari yirukanywe ku kazi, ariko umuvandimwe wacu we akigafite!
8, 9. Ni mu buhe buryo twakwigana abatambyi n’Abalewi, tukagira Yehova umugabane wacu?
8 Bamwe mu bagiye bahura n’ikibazo cyashoboraga gutuma batakaza akazi kabo, bashobora kuba baribazaga bati “nzabasha nte gusohoza inshingano yo gutunga umuryango wanjye” (1 Tim 5:8)? Waba warahuye n’ikibazo nk’icyo cyangwa utarahuye na cyo, uhereye ku byakubayeho ushobora kuba wiringira udashidikanya ko utazigera umanjirwa niba Imana ari umugabane wawe, kandi ukaba uha agaciro umurimo uyikorera. Igihe Yesu yasabaga abigishwa be gukomeza gushaka mbere na mbere ubwami, yarabijeje ati “ibyo bintu bindi byose,” ni ukuvuga ibyokurya, ibyokunywa cyangwa ibyo kwambara, “muzabihabwa.”—Mat 6:33.
9 Tekereza ku Balewi batigeze bahabwa gakondo. Kubera ko gahunda y’ugusenga k’ukuri ari yo bashyiraga mu mwanya wa mbere, bagombaga kwiringira ko Yehova yari kubaha ibyo bakeneye, kuko yababwiye ati ‘ni jye mugabane wanyu’ (Kub 18:20). Nubwo tudakora mu rusengero nyarusengero nk’abatambyi n’Abalewi, dushobora kubigana twiringira ko Yehova azaduha ibyo dukeneye. Uko imperuka igenda irushaho kwegereza, ni na ko tugomba kurushaho kwiringira ko Imana ifite ubushobozi bwo kuduha ibyo dukeneye.—Ibyah 13:17.
Mushake mbere na mbere gukiranuka kw’Imana
10, 11. Ni mu buhe buryo abantu bamwe biringiye Yehova mu birebana n’akazi? Tanga urugero.
10 Yesu yanasabye abigishwa be ‘gushaka mbere na mbere gukiranuka kw’Imana’ (Mat 6:33). Ibyo bisobanura ko bagombaga gukurikiza amahame ya Yehova agenga icyiza n’ikibi aho gukurikiza amahame yashyizweho n’abantu. (Soma muri Yesaya 55:8, 9.) Ushobora kuba wibuka ko mu gihe cyashize hari abantu bahingaga itabi cyangwa bakarigurisha, abigishaga abandi kurwana cyangwa abakoraga intwaro kandi bakazigurisha. Abenshi bamaze kumenya ukuri bahisemo guhindura akazi, kandi buzuza ibisabwa barabatizwa.—Yes 2:4; 2 Kor 7:1; Gal 5:14.
11 Umwe muri bo ni Andrew. Igihe we n’umugore we bamenyaga Yehova, bafashe umwanzuro wo kumukorera. Andrew yakundaga akazi yakoraga, ariko yaje kukareka. Kubera iki? Kubera ko yakoreraga umuryango wagiraga uruhare mu ntambara, kandi yari yariyemeje gushyira mu mwanya wa mbere gukiranuka kw’Imana. Igihe Andrew yarekaga ako kazi, yari afite abana babiri, adafite ahandi yakura amafaranga, kandi asigaranye amafaranga yari gutunga umuryango we amezi make gusa. Dukurikije uko abantu babona ibintu, yasaga n’aho nta ‘murage’ yari afite. Yashakishije akandi kazi yiringiye Imana. Iyo we n’umuryango we bashubije amaso inyuma, bemeza ko ukuboko kwa Yehova atari kugufi (Yes 59:1). Kubera ko Andrew n’umugore we bakomeje koroshya ubuzima, bashoboye gukora umurimo w’igihe cyose. Yaravuze ati “hari igihe twumvaga duhangayitse kubera ibibazo by’amafaranga, aho kuba, uburwayi hamwe n’izabukuru. Ariko buri gihe Yehova yagiye adufasha. . . . Dushobora kuvuga tudashidikanya ko gukorera Yehova ari cyo kintu cyiza cyane kurusha ibindi byose.”a—Umubw 12:13.
12. Ni uwuhe muco dusabwa kugira ngo dushobore gushyira amahame y’Imana mu mwanya wa mbere? Tanga ingero zo mu gace k’iwanyu.
12 Yesu yabwiye abigishwa be ati “muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka; ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera” (Mat 17:20). Ese ushobora gushyira amahame y’Imana mu mwanya wa mbere no mu gihe byatuma uhura n’ibibazo? Niba utizeye neza ko wabishobora, uzaganire n’abandi bagize itorero. Nta gushidikanya ko kumva inkuru z’ibyababayeho bizagukomeza mu buryo bw’umwuka.
Jya ushimira Yehova ku bw’ibintu aduha
13. Niba dukorana ishyaka umurimo wa Yehova, ni iki dushobora kwiringira?
13 Niba uha agaciro umurimo ukorera Yehova, ushobora kwiringira ko azaguha ibyo ukeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, nk’uko yabihaga Abalewi. Tekereza kuri Dawidi. Nubwo yari mu buvumo, yiringiraga ko Imana yari kumuha ibyo akeneye. Natwe dushobora kwiringira Yehova ndetse n’igihe twaba tubona ko nta wadufasha. Wibuke ko igihe Asafu ‘yajyaga mu rusengero rukomeye rw’Imana,’ yarushijeho gusobanukirwa ikibazo cyamuhangayikishaga (Zab 73:17). Natwe dukeneye guhindukirira Imana, yo iduha ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka. Muri ubwo buryo, tuba tugaragaje ko duha agaciro umurimo tuyikorera uko imimerere turimo yaba iri kose. Icyo gihe tuba twemeye ko Yehova aba umugabane wacu.
14, 15. Twagombye kwitwara dute mu gihe inyigisho runaka yo muri Bibiliya irushijeho gusobanuka neza, kandi kuki?
14 Witwara ute iyo Yehova, we soko y’urumuri rwo mu buryo bw’umwuka, atumye dusobanukirwa “ibintu byimbitse by’Imana” dusanga muri Bibiliya (1 Kor 2:10-13)? Dufite urugero ruhebuje rw’ukuntu intumwa Petero yitwaye igihe Yesu yabwiraga abari bamuteze amatwi ati “nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu kandi ngo munywe amaraso ye, nta buzima muzagira muri mwe.” Abigishwa be benshi bafashe ayo magambo uko ari, maze baravuga bati “iryo jambo riragoye kuryemera; ni nde ushobora kuritega amatwi?” Nuko “bisubirira mu byo bahozemo.” Ariko Petero yaravuze ati “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.”—Yoh 6:53, 60, 66, 68.
15 Petero ntiyari asobanukiwe neza amagambo Yesu yavuze arebana no kurya umubiri we no kunywa amaraso ye. Ariko iyo ntumwa yiringiraga ko Imana ari yo itanga umucyo wo mu buryo bw’umwuka. Ese iyo hari inyigisho ya Bibiliya irushijeho gusobanuka neza, tugerageza kwiyumvisha impamvu habayeho ihinduka (Imig 4:18)? Abantu b’i Beroya bo mu kinyejana cya mbere bakiriye ijambo “barishishikariye cyane, buri munsi bakagenzura mu Byanditswe babyitondeye” (Ibyak 17:11). Nubigana bizatuma urushaho guha agaciro umurimo ukorera Yehova, kandi wishimire ko ari umugabane wawe.
Gushakana n’uri mu Mwami gusa
16. Ni mu buhe buryo Imana yaba umugabane wacu mu birebana n’itegeko riri mu 1 Abakorinto 7:39?
16 Nanone Abakristo bagaragaza ko bazirikana umugambi w’Imana bumvira itegeko ryo muri Bibiliya ribasaba gushakana n’“uri mu Mwami gusa” (1 Kor 7:39). Hari benshi bahisemo gukomeza kuba abaseribateri aho kurenga kuri iryo tegeko ry’Imana. Ababigenza batyo Imana ibitaho. Dawidi yakoze iki igihe yumvaga ari wenyine kandi asa n’utagira kirengera? Yaravuze ati ‘nakomeje gusuka imbere [y’Imana] ibyari bimpangayikishije; nakomeje kuvugira imbere yayo ibyago byanjye, igihe umutima wanjye wari unegekaye’ (Zab 142:1-3). Umuhanuzi Yeremiya na we ashobora kuba yarigeze kumva ameze atyo. Yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo akorera Imana mu budahemuka, ari umuseribateri. Ushobora gusuzuma urugero rwe mu gice cya 8 cy’igitabo Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya.
17. Ni mu buhe buryo mushiki wacu w’umuseribateri abyifatamo iyo yumva ari mu bwigunge?
17 Hari mushiki wacu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wavuze ati “sinigeze nteganya gukomeza kuba umuseribateri. Igihe cyose nabona uwo dukwiranye nashaka. Mama utizera yagerageje kunyumvisha ko nashakana n’uwo mbonye wese. Namubajije niba ndamutse nshatse nabi yakwemera ko ari we wabiteye. Nyuma y’igihe, yaje kubona ko nari mfite akazi keza, nibeshejeho kandi nishimye. Yaretse kumpatira gushaka.” Hari igihe uwo mushiki wacu yumva ari mu bwigunge. Yaravuze ati “icyo gihe niringira Yehova kandi ntiyigera antererana.” Ni iki cyamufashije kwiringira Yehova? Yaravuze ati “isengesho rituma numva ko Imana iriho koko kandi ko ntari jyenyine. Usumbabyose mu ijuru no mu isi antega amatwi; none se ni iki cyambuza kumva mfite agaciro n’ibyishimo?” Yongeyeho ati “ngerageza kwitanga ngafasha abandi ntiteze ko hari icyo banyitura, kuko nzi ko ‘gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.’ Iyo ntekereje nti ‘ni iki nakora ngo mfashe uyu muntu?,’ numva nishimye” (Ibyak 20:35). Koko rero, Yehova ni we mugabane we, kandi yishimira kumukorera.
18. Ni mu buhe buryo Yehova ashobora kukugira umugabane we?
18 Uko imimerere urimo yaba iri kose, ushobora kugira Imana umugabane wawe. Nubigenza utyo, uzaba mu bagize ubwoko bwayo bwishimye (2 Kor 6:16, 17). Ibyo bishobora gutuma uba umugabane wa Yehova, nk’uko byari bimeze ku bandi bantu bo mu bihe bya kera. (Soma mu Gutegeka 32:9, 10.) Nk’uko Imana yagize Isirayeli umugabane wayo mu yandi mahanga, nawe ishobora kukugira umugabane wayo kandi ikakwitaho mu buryo bwuje urukundo.—Zab 17:8.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Nimukanguke! yo mu Gushyingo 2009 (mu gifaransa), ku ipaji ya 12-14.
Wasubiza ute?
Ni mu buhe buryo wagira Yehova umugabane wawe
• ushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo?
• umushimira ko akwitaho mu buryo bw’umwuka?
• wumvira itegeko ry’Imana ryo gushakana n’uri mu Mwami gusa?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]
Yehova aba umugabane wacu iyo dushyira umurimo we mu mwanya wa mbere
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 15 yavuye]
Urugero rwa Yeremiya rudutera inkunga