ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/9 pp. 16-20
  • Iruka mu isiganwa wihanganye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Iruka mu isiganwa wihanganye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Tugomba kwihangana kugira ngo dutsinde
  • ‘Igicu cy’abahamya’
  • Ni iki cyabafashije kurangiza isiganwa?
  • Icyo ibyo bitwigisha
  • Ushobora Kwihangana Kugeza ku Mperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Dusiganwe dufite ukwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • ‘Mwiruke mubone igihembo’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Hatanira ‘kurangiza isiganwa’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/9 pp. 16-20

Iruka mu isiganwa wihanganye

“Nimucyo twiruke twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere.”—HEB 12:1.

1, 2. Intumwa Pawulo yagereranyije ubuzima bwa gikristo n’iki?

BURI mwaka, ahantu henshi habera isiganwa rya marato. Abitwa ko ari abahanga mu kwiruka bajya muri iryo siganwa bafite intego yo gutsinda. Abandi benshi barijyamo bazi ko batazatsinda. Bumva ko kurangiza iryo siganwa ubwabyo ari ishema.

2 Muri Bibiliya, ubuzima bwa gikristo bugereranywa n’isiganwa. Intumwa Pawulo yabibwiye Abakristo bagenzi be b’i Korinto ya kera mu rwandiko rwe rwa mbere yabandikiye. Yaranditse ati “mbese ntimuzi ko abiruka mu isiganwa biruka bose, nyamara umwe gusa akaba ari we uhabwa igihembo? Nuko rero, mwiruke mu buryo butuma mubona icyo gihembo.”—1 Kor 9:24.

3. Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko umwe gusa mu basiganwa ari we utsinda?

3 Ese Pawulo yavugaga ko umwe gusa muri abo Bakristo ari we wari guhabwa igihembo cy’ubuzima, naho abandi bose bakaba barirukiye ubusa? Oya. Abirukaga mu masiganwa baritozaga kandi bagashyiraho umwete kugira ngo batsinde. Pawulo yifuzaga ko Abakristo bagenzi be na bo bashyiraho umwete kugira ngo bakomeze kubera Yehova indahemuka, kandi barangize isiganwa. Abakristo bose babigenza batyo bashobora kuzahabwa igihembo cy’ubuzima bw’iteka.

4. Ni iki tugomba gusuzuma ku birebana n’isiganwa ryadushyizwe imbere?

4 Ayo magambo atera inkunga abantu bose bari mu isiganwa ry’ubuzima muri iki gihe, ariko nanone ni ayo gutekerezaho cyane. Kubera iki? Ni ukubera ko igihembo bazahabwa, cyaba ari ubuzima bwo mu ijuru cyangwa ubwo muri Paradizo ku isi, nta cyo umuntu yakigereranya na cyo. Ni iby’ukuri ko iryo siganwa ari rirerire kandi rigoye; abaririmo bahura n’inzitizi nyinshi, ibirangaza n’akaga (Mat 7:13, 14). Ikibabaje ni uko hari bamwe bagabanyije umuvuduko, abandi bava mu isiganwa ndetse hakaba n’abandi baguye mu nzira. Ni iyihe mitego n’akaga duhura na byo mu isiganwa ry’ubuzima? Wabyirinda ute? Ni iki wakora kugira ngo urangize iryo siganwa bityo uhabwe igihembo?

Tugomba kwihangana kugira ngo dutsinde

5. Nk’uko byanditswe mu Baheburayo 12:1, ni iki Pawulo yavuze ku birebana n’isiganwa?

5 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo bari i Yerusalemu n’i Yudaya, yongeye kuvuga ibyarangaga abajyaga mu masiganwa. (Soma mu Baheburayo 12:1.) Ntiyavuze gusa impamvu bayajyagamo, ahubwo nanone yavuze icyo umuntu yagombaga gukora kugira ngo atsinde. Mbere y’uko dusuzuma inama yahumetswe Pawulo yahaye Abakristo b’Abaheburayo kugira ngo turebe icyo itwigisha, nimucyo tubanze dusuzume icyatumye Pawulo yandika urwo rwandiko, n’icyo yashakaga ko abari kurusoma bakora.

6. Ni ibihe bibazo abayobozi b’idini batezaga Abakristo?

6 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, cyane cyane ababaga i Yerusalemu n’i Yudaya, bari bahanganye n’ibigeragezo byinshi n’imibabaro. Bakandamizwaga n’abayobozi b’idini ry’Abayahudi babatwazaga igitugu. Mbere yaho, abo bayobozi bari baratumye Yesu Kristo acirwa urubanza ashinjwa ko agandisha abantu, kandi batuma yicwa nk’umugizi wa nabi. Ikindi kandi, bari bariyemeje gukomeza gutoteza Abakristo. Mu gitabo cy’Ibyakozwe dusomamo inkuru zivuga uko bagiye bakangisha Abakristo kandi bakabagabaho ibitero, urebye bikaba byaratangiye nyuma y’ibintu bitangaje byabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Nta gushidikanya ko ibyo byatumye ubuzima butorohera abantu b’indahemuka.—Ibyak 4:1-3; 5:17, 18; 6:8-12; 7:59; 8:1, 3.

7. Kuki Abakristo Pawulo yandikiye bari mu bihe bikomeye?

7 Indi mpamvu yatumaga ubuzima butorohera abo Bakristo, ni uko iherezo rya gahunda ya kiyahudi ryari ryegereje. Yesu yari yarababwiye ko ishyanga ry’Abayahudi b’abahemu ryari kuzarimbuka. Nanone yari yarabwiye abigishwa be ibihereranye n’ibyari kubaho mbere y’iryo herezo, anabaha amabwiriza asobanutse neza y’icyo bari gukora kugira ngo barokoke. (Soma muri Luka 21:20-22.) Ni iki bari gukora? Yesu yarababwiye ati “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’imihangayiko y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukazabagwa gitumo.”—Luka 21:34.

8. Ni iki cyaba cyaratumye Abakristo bamwe bacika intege cyangwa bakava mu isiganwa?

8 Igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo, hari hashize imyaka hafi 30 Yesu atanze uwo muburo. Byagendekeye bite Abakristo muri iyo myaka? Ibibazo n’imihangayiko by’ubuzima byatumye bamwe badakomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka yari gutuma bakomeza gushikama (Heb 5:11-14). Abandi bo bashobora kuba barumvaga ko gukora nk’ibyo abenshi mu Bayahudi bari babakikije bakoraga, byari gutuma ubuzima burushaho koroha. Urebye, abo Bayahudi ntibari barataye Imana burundu; bari bagikurikiza Amategeko yayo mu rugero runaka. Nanone, hari Abakristo bahatiraga abandi gukomeza gukurikiza Amategeko ya Mose n’imigenzo y’Abayahudi. Bamwe bemeye ibyo bababwiraga, abandi bo babumvira bitewe no kubatinya. Ni iki Pawulo yabwiye abavandimwe be b’Abakristo cyari kubafasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka no gukomeza isiganwa?

9, 10. (a) Ni ayahe magambo atera inkunga Pawulo yavuze agiye gusoza igice cya 10 cy’Abaheburayo? (b) Kuki Pawulo yanditse ibirebana n’ibikorwa bigaragaza ukwizera by’abahamya ba kera?

9 Imana yahumekeye Pawulo kugira ngo yandikire Abakristo b’Abaheburayo urwo rwandiko rwo kubatera inkunga. Mu gice cya 10 cy’urwo rwandiko rwa Pawulo, yagaragaje ko Amategeko yari “igicucu gusa cy’ibintu byiza bizaza” kandi agaragaza neza agaciro k’igitambo cy’incungu cya Kristo. Pawulo agiye gusoza icyo gice, yateye inkunga abari gusoma urwo rwandiko agira ati “mukeneye kwihangana, kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranyijwe. Hasigaye ‘igihe gito cyane,’ kandi ‘ugomba kuza azaza kandi ntazatinda.’”—Heb 10:1, 36, 37.

10 Mu gice cya 11 cy’Abaheburayo Pawulo yagaragaje neza icyo kwizera Imana by’ukuri bisobanura. Ikindi kandi, yatanze ingero z’abagabo n’abagore ba kera baranzwe n’ukwizera gukomeye. Ese kuba yarabaye aretse kugira icyo avuga ku birebana no kwihangana, akabanza kuvuga ibirebana no kwizera, byari ugutandukira? Oya rwose. Yari azi ko Abakristo bagenzi be bari bakeneye kumenya ko bagombaga kwihangana no kugira ubutwari kugira ngo bagaragaze ko bafite ukwizera nyakuri. Urugero ruhebuje rw’abo bagaragu ba Yehova bizerwa bo mu bihe bya kera rwari gutuma Abaheburayo barushaho kwihanganira ibigeragezo n’imibabaro bari bahanganye na byo. Ku bw’ibyo, Pawulo amaze kuvuga ibikorwa bigaragaza ukwizera by’izo ndahemuka zo mu bihe bya kera, yagize ati “kubera ko tugoswe n’icyo gicu kinini cyane cy’abahamya, nimucyo twiyambure ibituremerera by’uburyo bwose n’icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye, kandi nimucyo twiruke twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere.”—Heb 12:1.

‘Igicu cy’abahamya’

11. Gutekereza ku “gicu kinini cyane cy’abahamya” bishobora kutumarira iki?

11 ‘Igicu kinini cyane cy’abahamya’ nticyari kigizwe n’abantu bari bashungereye cyangwa b’indorerezi, bari aho gusa bitegereza abasiganwa cyangwa bogeza umukinnyi cyangwa se ikipi bakunda. Ahubwo, abo bagaragu ba Yehova bari mu isiganwa, kandi birutse neza bararirangiza. Nubwo bari barapfuye, bashoboraga kubonwa ko bari abahanga mu kwiruka, bakaba barashoboraga gutera inkunga umuntu ugitangira isiganwa. Tekereza uko umuntu wari kuba ari mu isiganwa yari kumva ameze igihe yari kumenya ko mu baje kumureba harimo abahanga mu isiganwa. Ese ntibyari gutuma akora ibishoboka byose kugira ngo atsinde? Abo bahamya ba kera bari gutuma Abakristo babona ko bashoboraga gutsinda iryo siganwa ry’ikigereranyo, nubwo ryari rigoye. Ku bw’ibyo, kuzirikana urugero rw’icyo ‘gicu cy’abahamya’ byari gutuma abo Bakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere bagira ubutwari ndetse ‘bakiruka bihanganye,’ kandi natwe ni uko.

12. Ni mu buhe buryo ingero z’abantu Pawulo yavuze zidufitiye akamaro?

12 Abenshi mu ndahemuka Pawulo yavuze bari mu mimerere nk’iyacu. Urugero, Nowa yabayeho mu gihe Yehova yari agiye kurimbura isi y’icyo gihe akoresheje Umwuzure. Natwe twegereje iherezo ry’iyi si ya none. Yehova yasabye Aburahamu na Sara gusiga igihugu cyabo. Yabasezeranyije ko yari gutuma bakomokwaho n’ishyanga ryari kumukorera, kandi bakomeje gutegereza isohozwa ry’iryo sezerano. Natwe dusabwa kwiyanga kugira ngo twemerwe na Yehova kandi tuzabone imigisha aduteganyiriza. Mose yanyuze mu butayu buteye ubwoba, agana mu Gihugu cy’Isezerano. Natwe turi mu rugendo twambuka iyi si iri hafi kurimbuka, tugana mu isi nshya yasezeranyijwe. Ni iby’ingenzi ko dutekereza ku buzima bw’abo bantu b’indahemuka. Dushobora kwigana ibyiza bakoze bigashimisha Yehova, kandi tukavana isomo ku byo bakoze bitamushimishije.—Rom 15:4; 1 Kor 10:11.

Ni iki cyabafashije kurangiza isiganwa?

13. Ni iyihe mimerere itoroshye Nowa yarimo, kandi se ni iki cyamufashije gukora ibyo Yehova yari yaramutegetse byose?

13 Ni iki cyafashije abo bagaragu ba Yehova kwihangana maze bakarangiza isiganwa? Zirikana ibyo Pawulo yanditse ku birebana na Nowa. (Soma mu Baheburayo 11:7.) ‘Umwuzure w’amazi [wari] gutsembaho ibifite umubiri byose,’ ni ikintu Nowa atari yarigeze abona (Intang 6:17). Ntiwari warigeze ubaho. Icyakora, Nowa ntiyigeze yumva ko utashoboraga kubaho. Kubera iki? Ni ukubera ko yizeraga ko icyo Yehova avuze cyose agikora. Nowa ntiyumvaga ko ibyo Imana yamusabye gukora byari bikomeye cyane. Ahubwo yakoze nk’uko Yehova yamutegetse. Bibiliya ivuga ko ‘yabigenje atyo’ (Intang 6:22). Nowa yari afite byinshi byo gukora: yagombaga kubaka inkuge, gukorakoranya inyamaswa, guhunika ibyokurya by’abantu n’iby’inyamaswa mu nkuge, kubwiriza ubutumwa bw’umuburo no gufasha umuryango we kugira ngo ugire ukwizera gukomeye. Kugira ngo Nowa akore ibyo Yehova yari yaramutegetse byose si ko buri gihe byabaga bimworoheye. Ariko kandi, kuba Nowa yaragize ukwizera kandi akihangana, byatumye we n’umuryango we barokoka kandi babona imigisha.

14. Ni ibihe bigeragezo Aburahamu na Sara bihanganiye, kandi se bitwigisha iki?

14 Aburahamu na Sara ni bo ba kabiri ku rutonde Pawulo yakoze rw’‘igicu cy’abahamya batugose.’ Ubuzima bwabo bwarahindutse igihe Imana yabasabaga kuva muri Uri, kandi ntibari bazi uko byari kuzabagendekera. Batanze urugero rwiza rw’ukwizera kutajegajega no kumvira mu bihe bigoye. Birakwiriye ko Bibiliya yita Aburahamu “se w’abafite ukwizera bose,” kubera ibintu byose yemeye kwigomwa ku bw’ugusenga k’ukuri (Rom 4:11). Pawulo yavuze bimwe mu bintu by’ingenzi byagaragaje ukwizera kwa Aburahamu, kubera ko abo yandikiraga bari bazi neza imibereho ye. Nyamara kandi, Pawulo afatiye kuri ibyo, yatanze isomo rikomeye agira ati “abo bose [harimo Aburahamu n’umuryango we] bapfuye bizera, nubwo batigeze babona ibyasezeranyijwe. Ahubwo babibonye biri kure kandi barabyishimira, batangariza mu ruhame ko ari abanyamahanga kandi ko ari abashyitsi muri icyo gihugu” (Heb 11:13). Uko bigaragara, kuba barizeraga Imana kandi bakaba bari bafitanye na yo imishyikirano myiza, byabafashije kwiruka mu isiganwa bihanganye.

15. Ni iki cyatumye Mose ahitamo kugira imibereho yagize?

15 Mose ni undi mugaragu wa Yehova w’intangarugero uvugwa muri cya ‘gicu cy’abahamya.’ Mose yaretse ubuzima bwiza, ‘ahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana.’ Ni iki cyatumye abigenza atyo? Pawulo yagize ati “yatumbiraga ingororano yari kuzahabwa. . . . Yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka.” (Soma mu Baheburayo 11:24-27.) Mose yabonaga ko “kumara igihe gito yishimira icyaha” nta cyo byari bimaze. Yizeraga Imana n’amasezerano yayo, bituma agaragaza ubutwari no kwihangana bidasanzwe. Yakomeje kuyobora Abisirayeli ashyizeho umwete, ubwo bavaga muri Egiputa bajya mu Gihugu cy’Isezerano.

16. Tubwirwa n’iki ko Mose atigeze acibwa intege n’uko Yehova atamwemereye kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano?

16 Kimwe na Aburahamu, Mose na we ntiyigeze abona isohozwa ry’amasezerano y’Imana. Igihe Abisirayeli bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Yehova yabwiye Mose ati “icyo gihugu nzaha Abisirayeli uzakirebera kure, ariko ntuzacyinjiramo.” Ibyo byatewe n’uko Mose na Aroni ‘batakoreye hagati y’Abisirayeli ibyo [Imana] yabategekeye ku mazi y’i Meriba’ kubera ko bari barakajwe n’abantu bigometse (Guteg 32:51, 52). Ese Mose yaba yaracitse intege cyangwa akagira umujinya? Oya, ahubwo yasabiye abantu umugisha, maze asoza agira ati “urahirwa Isirayeli we, ni nde uhwanye nawe, ko uri ubwoko bubonera agakiza kuri Yehova, we ngabo igutabara, akaba n’inkota yawe ikomeye?”—Guteg 33:29.

Icyo ibyo bitwigisha

17, 18. (a) Ku birebana n’isiganwa turimo ry’ubuzima, ni irihe somo twavana ku bagize ‘igicu cy’abahamya?’ (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Nyuma yo gusuzuma imibereho ya bamwe mu bagize ‘igicu cy’abahamya batugose,’ biragaragara ko kugira ngo natwe twiruke mu isiganwa turirangize, tugomba kwizera Imana n’amasezerano yayo mu buryo butajegajega (Heb 11:6). Uko kwizera kugomba kugaragarira mu mibereho yacu yose. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku batizera, abagaragu ba Yehova bo bafite ibyiringiro by’igihe kizaza. Dushobora kureba “Itaboneka,” bityo tukiruka mu isiganwa twihanganye.—2 Kor 5:7.

18 Isiganwa rya gikristo ntiryoroshye. Nyamara kandi, dushobora kurangiza iryo siganwa. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ibindi bintu byadufasha.

Ese ushobora gusobanura?

• Kuki Pawulo yanditse mu buryo burambuye ibirebana n’abahamya bizerwa ba kera?

• Kuba dufite ‘igicu kinini cyane cy’abahamya batugose’ bidufasha bite kwihangana mu isiganwa?

• Gusuzuma urugero rw’abahamya bizerwa, nka Nowa, Aburahamu, Sara na Mose byakwigishije iki?

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Aburahamu na Sara bemeye kureka ubuzima bwiza bwo muri Uri

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze