1 Iby’Imana ni amayobera—Ese ni ukuri?
Ibyo ushobora kuba warabwiwe: “Ibyo Imana ikora ni amayobera.”
Hari igitabo cyagize icyo kivuga ku nyigisho y’Ubutatu yigishwa mu madini menshi yiyitirira Kristo. Cyaravuze kiti “Data ni iyobera, Umwana ni iyobera, Umwuka Wera na wo ni iyobera.”—“Iyobera ritagatifu rya Athanase.”
Icyo Bibiliya yigisha: Yesu yavuze ko ‘abitoza kumenya Imana y’ukuri yonyine’ bazabona imigisha (Yohana 17:3). Ariko se twakwitoza dute kumenya Imana, niba ibyayo ari amayobera? Aho kugira ngo Imana yihishe, yifuza ko umuntu wese ayimenya.—Yeremiya 31:34.
Birumvikana ko tudashobora gusobanukirwa ibintu byose byerekeye Imana. Ibyo ni ukuri kubera ko ibitekerezo byayo n’inzira zayo biruta kure ibyacu.—Umubwiriza 3:11; Yesaya 55:8, 9.
Uko kumenya ukuri byagufasha: Ese niba iby’Imana ari amayobera, ubwo birakwiriye ko umuntu agerageza kuyimenya? Imana idufasha kuyimenya kandi ikadufasha kugirana ubucuti na yo. Imana yabwiye Aburahamu wari indahemuka iti uri “incuti yanjye.” Dawidi, umwami wa Isirayeli, yaranditse ati “abatinya Yehova ni bo nkoramutima ze.”—Yesaya 41:8; Zaburi 25:14.
Ese wumva kugirana ubucuti n’Imana bisa n’ibidashoboka? Nubwo waba ari uko ubyumva, zirikana ibivugwa mu Byakozwe 17:27, havuga ko Imana ‘itari kure y’umuntu wese muri twe.’ Ibyo bishoboka bite? Impamvu ni uko muri Bibiliya, Imana itubwira ibyo dusabwa kugira ngo tuyimenye neza.a
Yatumenyesheje izina ryayo ari ryo Yehova (Yesaya 42:8). Yandikishije muri Bibiliya ibyo yagiye ikorera abantu, kugira ngo tuyimenye neza. Ikiruta byose, ni uko Imana yaduhishuriye imico yayo. Ni “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri” (Kuva 34:6). Ibyo dukora bishobora kuyibabaza cyangwa bikayishimisha. Urugero, abari bagize ishyanga rya kera ry’Abisirayeli ‘barayibabazaga’ iyo bayigomekagaho, ariko abayumviraga bo batumaga yishima.—Zaburi 78:40; Imigani 27:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku bindi bisobanuro by’icyo Bibiliya ivuga ku Mana, reba igice cya 1 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
Ese niba iby’Imana ari amayobera, hari icyo twakora ngo tuyimenye?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]
The Trinity c.1500, Flemish School, (16th century)/H. Shickman Gallery, New York, USA/The Bridgeman Art Library International