5 Imana yemera abayisenga bose babikuye ku mutima—Ese ni ukuri?
Ibyo ushobora kuba warabwiwe: “Nk’uko imihanda n’inzira nyinshi biganisha ahantu hamwe, ni na ko inzira zigana ku Mana na zo ari nyinshi. Buri wese agomba kwihitiramo inzira izamugeza ku Mana.”
Icyo Bibiliya yigisha: Tugomba gukorera Imana tubikuye ku mutima, tutagamije kwiyerekana kandi tudafite uburyarya. Yesu yabwiye abayobozi b’idini bo mu gihe cye impamvu Imana yari yarabanze. Yaravuze ati “Yesaya yahanuye neza ibyanyu mwa ndyarya mwe, kuko handitswe ngo ‘aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye’” (Mariko 7:6). Bityo rero, gusenga Imana tubikuye ku mutima si byo byanze bikunze bituma itwemera.
Ibyo Yesu yabisobanuye neza ashyira ahagaragara ikosa rikomeye abo bayobozi b’idini n’abayoboke babo bakoraga mu misengere yabo. Yaberekejeho amagambo Imana yavuze igira iti “barushywa n’ubusa kuba bakomeza kunsenga, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu” (Mariko 7:7). Gusenga kwabo kwari ‘ukurushywa n’ubusa,’ nta cyo kwari kumaze, kubera ko imigenzo yabo yo mu rwego rw’idini bayirutishaga amategeko y’Imana.
Bibiliya ntishyigikira igitekerezo cy’uko hariho inzira nyinshi zigera ku Mana, ahubwo yigisha ko inzira igana ku Mana ari imwe gusa. Muri Matayo 7:13, 14 haragira hati “nimwinjirire mu irembo rifunganye, kuko inzira ijyana abantu kurimbuka ari ngari kandi ari nini, n’abayinyuramo bakaba ari benshi. Ariko irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake.”
Uko kumenya ukuri byagufasha: Tuvuge ko umaze amezi menshi witoza kugira ngo uzajye mu marushanwa yo kwiruka. Uyagiyemo urangiza uri uwa mbere, ariko bakwimye igihembo bitewe n’uko hari amategeko agenga uwo mukino warenzeho utabizi. Wakumva umeze ute? Ushobora kumva imihati washyizeho yose yarapfuye ubusa. Ese ibintu nk’ibyo bishobora kutubaho mu buryo bwacu bwo gusenga Imana?
Intumwa Pawulo yagereranyije isiganwa n’uburyo dusenga Imana. Yaranditse ati “iyo umuntu arushanwa mu mikino, yambikwa ikamba ari uko gusa arushanyijwe akurikije amategeko” (2 Timoteyo 2:5). Twemerwa n’Imana ari uko tuyisenze ‘dukurikije amategeko,’ ni ukuvuga tuyisenze mu buryo yemera. Natwe tugerageje kwihitiramo uburyo bwo gusenga Imana, ntishobora kutwemera, nk’uko umuntu urushanwa mu isiganwa atapfa kwiruka uko yishakiye ngo yibwire ko aza guhabwa igihembo.
Kugira ngo dusenge Imana mu buryo yemera, tugomba kwirinda ibinyoma biyivugwaho. Yesu yaravuze ati “abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:23). Inzira y’ukuri ituganisha ku Mana tuyimenyera mu Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya.—Yohana 17:17.a
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’uburyo bwo gusenga Imana yemera, reba igice cya 15 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
Ese amadini yose yigisha abantu gusenga Imana mu buryo yemera?