ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/10 pp. 12-13
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/10 pp. 12-13

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

NI IKI cyatumye umukobwa wari wararetse kugendera ku nyigisho z’idini yari yarakuriyemo, yongera kuzikurikiza? Isomere uko yabyivugiye.

“Ubu ubuzima bwanjye bufite intego.”​—LISA ANDRÉ

IGIHE YAVUKIYE: 1986

IGIHUGU: LUXEMBOURG

KERA: NARI UMWANA W’IKIRARA

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi muto witwa Bertrange, hafi y’umugi munini wa Luxembourg. Uwo mugi muto urakize, urangwa n’isuku kandi ufite umutekano. Ndi bucura mu bana batanu. Ababyeyi banjye ni Abahamya ba Yehova, kandi kuva kera bakoraga uko bashoboye kose kugira ngo batwigishe amahame yo muri Bibiliya.

Ngeze mu gihe cy’amabyiruka, natangiye gushidikanya cyane ku byo Abahamya ba Yehova bigisha. Nabanje kwirengagiza ibyo nashidikanyagaho, ariko buhoro buhoro ukwizera kwanjye kugenda gucogora. Ababyeyi banjye bakoze uko bashoboye kose kugira ngo banyobore mu nzira ikwiriye, ariko ndanga ndabananira. Namaranaga igihe n’urungano rwanjye rwari rwarigize ibigande, kandi ababyeyi banjye ntibari babizi. Numvaga nishakira umudendezo naheshwaga n’ubwo buzima babagamo. Twahoraga twinezeza, tugasambana, tukanywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi. Mu mizo ya mbere, nishimiraga kuba hamwe n’abantu basaga n’abarya ubuzima uko bikwiriye.

Ariko mu by’ukuri sinari nishimye. Numvaga ubuzima bwanjye ntaho bwerekeza; nta n’umwe muri bo wagiraga ikindi atekereza. Ariko jye nabuzwaga amahwemo n’akarengane kogeye ku isi. Uko igihe cyagendaga gihita, narushagaho kwiheba.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Umunsi umwe igihe nari mfite imyaka 17, numvise nihebye cyane. Mama amaze kubona ko ntishimye, yansabye ko nakongera kwiga Bibiliya. Yansabye gusuzuma icyo Bibiliya yigisha, hanyuma nkifatira umwanzuro wo kugendera ku mahame ayikubiyemo cyangwa kutayakurikiza. Ikiganiro kivuye ku mutima twagiranye cyahinduye ubuzima bwanjye. Nemeye ko mukuru wanjye Caroline n’umugabo we Akif banyigisha Bibiliya. Uwo muramu wanjye ntiyakuze ari Umuhamya wa Yehova, yifatiye imyanzuro akuze. Kubera imibereho Akif yari yaragize ataraba Umuhamya, numvaga mwisanzuyeho nkamubwira nta cyo mukinze, kandi ibyo byangiriye akamaro cyane.

Nari nzi ko ubuzima nari ndimo butari bukwiriye Umuhamya wa Yehova, ariko numvaga ari ubuzima bwanjye bwite, nta wundi bureba. Icyakora maze kwiga Bibiliya, naje kubona ko imyifatire yanjye idashimisha Yehova (Zaburi 78:40, 41; Imigani 27:11). Nanone kandi, namenye ko iyo myifatire yanjye itashimishaga n’abandi.

Uko nakomezaga gusuzuma Bibiliya, nagendaga mbona impamvu zifatika zinyemeza ko ari Ijambo ry’Imana. Urugero, namenye ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya bwasohoye kandi bugasohora neza neza nk’uko byari byarahanuwe. Ubwo bumenyi nungutse bwamfashije kutongera gushidikanya.

Maze umwaka niga Bibiliya, njye n’ababyeyi banjye twagiye gusura musaza wanjye mukuru wakoraga ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Budage. Maze kubona ukuntu musaza wanjye yishimye, byankoze ku mutima cyane. Nasanze ibyo byishimo ari byo nanjye nifuzaga. Nanone nashimishijwe no kubona abandi Bahamya ba Yehova bahakora. Bari batandukanye cyane n’incuti zanjye zari abantu b’indyarya kandi bakunda kwinezeza gusa. Igihe gito nyuma yaho, nasenze Yehova musezeranya kuzamukorera ubuzima bwanjye bwose. Mfite imyaka 19, niyeguriye Yehova ndabatizwa.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ubu ubuzima bwanjye bufite intego. Nshimishwa no kwigisha abandi Bibiliya, nkabafasha kumenya Yehova n’ibyo yaseranyije ko azadukorera mu gihe kizaza. Abagize umuryango wanjye na bo byabagiriye akamaro, kuko ubu batakimfitiye impungenge.

Nemera amakosa nakoze kera, ariko si yo mpozaho ibitekerezo. Ahubwo nibanda ku mbabazi za Yehova n’urukundo ankunda. Nemera n’umutima wanjye wose amagambo aboneka mu Migani 10:22, agira ati “umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire, kandi nta mibabaro awongeraho.”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]

“Twahoraga twinezeza, tugasambana, tukanywa ibiyobyabwenge n’inzoga”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]

“Nemera amakosa nakoze kera ariko si yo mpozaho ibitekerezo”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze