‘Bishyize hamwe banga gutezuka’
IGIHE Adolf Hitileri yari minisitiri w’intebe w’u Budage, yandikiwe amabaruwa abarirwa mu bihumbi. Mu mwaka wa 1945, igihe Abarusiya bari bamaze kwigarurira uduce dukikije umugi wa Berlin, amenshi muri ayo mabaruwa yajyanywe i Moscou aba ariho abikwa. Umuhanga mu by’amateka witwa Henrik Eberle, yasomye amabaruwa abarirwa mu bihumbi muri ayo yari mu bubiko i Moscou, kugira ngo amenye abandikiye Hitileri n’icyatumye bamwandikira. Nyuma yo gusoma ayo mabaruwa, Eberle yanditse umwanzuro yagezeho mu gitabo yise “Amabaruwa yandikiwe Hitileri” (Briefe an Hitler).
Uwo muhanga mu by’amateka yaravuze ati “abarimu n’abanyeshuri, ababikira n’abapadiri, abashomeri n’abacuruzi bakomeye, abasirikare bo mu rwego rwo hejuru n’abo mu rwego rwo hasi, bose bandikiye Hitileri. Hari abamuhaga icyubahiro nk’aho ari Mesiya wagarutse, abandi bo bakabona ko ari we ntandaro y’ibikorwa bibi byose byariho.” Ese hari amabaruwa Hitileri yabonye, yanditswe n’abayobozi bo mu rwego rw’idini yamagana ibikorwa by’agahomamunwa byakozwe n’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi? Hari ayo yandikiwe, ariko ayanditswe n’abayobozi bo mu rwego rw’idini ni make cyane.
Icyakora mu bubiko bw’inyandiko bw’i Moscou, Eberle yabonyemo idosiye irimo amabaruwa menshi Abahamya ba Yehova bo mu duce dutandukanye tw’u Budage bandikiye Hitileri bamagana ibikorwa by’Abanazi. Muri rusange, Abahamya bo mu bihugu bigera kuri 50, boherereje Hitileri amabaruwa na telegaramu bigera ku 20.000, bamagana uburyo Abahamya ba Yehova bafatwaga nabi. Abahamya babarirwa mu bihumbi barafunzwe, ababarirwa mu magana baricwa cyangwa bapfa bazize gufatwa nabi n’ubutegetsi bw’Abanazi. Dogiteri Eberle yashoje cya gitabo cye avuga ati “ugereranyije n’abantu babarirwa muri za miriyoni bishwe n’ubutegetsi bw’Abanazi, uwo mubare [w’Abahamya] usa n’aho ari muto. Ariko kandi, kuba abo bantu barishyize hamwe bakanga gutezuka, dukwiriye kubibubahira.”