Ese imyidagaduro ujyamo ikugirira akamaro?
“Mukomeze mugenzure mumenye neza icyo Umwami yemera.”—EFE 5:10.
1, 2. (a) Ijambo ry’Imana rigaragaza rite ko Yehova ashaka ko twishimira ubuzima? (b) Kubona ko igihe cyo kwidagadura ari “impano y’Imana” bizatuma dukora iki?
BIBILIYA igaragaza neza ko Yehova adashaka ko tubaho gusa, ahubwo anashaka ko twishimira ubuzima. Urugero, muri Zaburi ya 104:14, 15 havuga ko Yehova atuma ‘ubutaka buvamo ibyokurya, na divayi inezeza imitima y’abantu, kugira ngo arabagiranishe mu maso habo amavuta, n’umugati ukomeza imitima y’abantu.’ Koko rero, Yehova atuma ibimera bitanga impeke, amavuta na divayi byo kutubeshaho. Ariko nanone, divayi “inezeza imitima y’abantu.” Nubwo divayi atari ngombwa cyane ku buzima bwacu, ituma twishima (Umubw 9:7; 10:19). Mu by’ukuri, Yehova ashaka ko twishima, imitima yacu ikuzura “umunezero.”—Ibyak 14:16, 17.
2 Ku bw’ibyo, ntitwagombye kumva ko byaba ari ikosa tugennye igihe runaka cyo ‘kwitegereza twitonze inyoni zo mu kirere,’ n’‘indabyo zo mu gasozi’ cyangwa gukora ibindi bintu bitugarurira ubuyanja kandi bigatuma twishimira ubuzima (Mat 6:26, 28; Zab 8:3, 4). Ubuzima bwiza burangwa n’ibyishimo ni “impano y’Imana” (Umubw 3:12, 13). Kubona ko igihe cyo kwidagadura ari kimwe mu bigize iyo mpano bizatuma tugikoresha mu buryo bushimisha Uwayitanze.
Jya widagadura mu buryo bushyize mu gaciro
3. Kuki tugomba kwemera ko mu birebana n’imyidagaduro abantu bashobora guhitamo mu buryo butandukanye?
3 Ababona imyidagaduro mu buryo bushyize mu gaciro bashobora kwidagadura mu buryo bunyuranye, ariko nanone bakamenya ko bagomba kugira imipaka. Kubera iki? Kugira ngo tubone igisubizo, reka tugereranye imyidagaduro n’ibyokurya. Abantu baba mu bice bitandukanye barya ibyokurya bitandukanye. Mu by’ukuri, ibyokurya abantu bo mu gace kamwe bakunda cyane bishobora kutaryohera abo mu kandi gace. Mu buryo nk’ubwo, imyidagaduro ishimisha Abakristo bo mu gace kamwe ishobora kudashimisha abo mu kandi gace. Abakristo baba mu gace kamwe na bo bashobora kudashimishwa n’imyidagaduro imwe. Urugero, umuntu ashobora gushimishwa no gusoma igitabo cyiza, ariko undi we akumva ari ibintu birambiranye. Undi ashobora kwidagadura akora ibintu bisaba imbaraga, urugero nko kugenda ku igare, undi we akumva ibyo ari ibintu bivunanye. Mu birebana n’ibyokurya hamwe n’imyidagaduro, buri wese ashobora kugira amahitamo anyuranye n’ay’undi.—Rom 14:2-4.
4. Kuki tugomba kugira imipaka mu birebana n’imyidagaduro duhitamo? Tanga urugero.
4 Icyakora, nubwo dushobora kugira amahitamo atandukanye mu birebana n’imyidagaduro, ntibiduha uburenganzira bwo gukora ibyo twishakiye. Kugira ngo tubyumve neza, reka twongere dufate urugero rw’ibyokurya. Nubwo dushobora kuba dukunda kurya ibyokurya bitandukanye, ntitwahitamo kurya ibyokurya byaboze. Kurya ibyokurya nk’ibyo ntibyaba bihuje n’ubwenge kandi bishobora gushyira ubuzima bwacu mu kaga. Mu buryo nk’ubwo, nubwo twaba dufite uburyo bwiza butandukanye dushobora kwidagaduramo, ntitwajya mu myidagaduro ishyira ubuzima bwacu mu kaga, irimo urugomo cyangwa ibintu by’ubwiyandarike. Ibikorwa nk’ibyo byaba binyuranye n’amahame yo muri Bibiliya, kandi bishobora kuduteza akaga mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo tutarenga imipaka, dukwiriye gusuzuma tukamenya mbere y’igihe niba imyidagaduro dukunda ari myiza cyangwa ari mibi (Efe 5:10). Twabigeraho dute?
5. Twamenya dute ko imyidagaduro dukunda ihuje n’amahame y’Imana?
5 Kugira ngo imyidagaduro itugirire akamaro kandi ishimishe Yehova, igomba kuba ihuje n’amahame ari mu Ijambo ry’Imana (Zab 86:11). Mbere yo guhitamo imyidagaduro, hari ibibazo bitatu byoroheje ushobora kwibaza. Ibyo bibazo ni ibi: iyihe, ryari na ba nde? Reka tugende dusuzuma buri kibazo.
Iyo myidagaduro ni iyihe?
6. Ni iyihe myidagaduro tugomba kwirinda, kandi kuki?
6 Mbere yo kujya kwidagadura, umuntu aba agomba kwibaza ati “ni iyihe myidagaduro ngiyemo?,” mu yandi magambo ukibaza uti “iyo myidagaduro mpisemo, ikubiyemo iki?” Mu gihe ushaka igisubizo, ni iby’ingenzi kuzirikana ko ubusanzwe hariho ubwoko bubiri bw’imyidagaduro. Ubwoko bwa mbere bukubiyemo ibintu tudashobora gukora; ubwa kabiri bukubiyemo ibintu dushobora gufata umwanzuro wo gukora cyangwa ntitubikore. Ubwoko bwa mbere ni ubuhe? Muri iyi si mbi, imyidagaduro myinshi irangwa n’ibikorwa binyuranye cyane n’amahame ya Bibiliya cyangwa bituma abantu barenga ku mategeko y’Imana (1 Yoh 5:19). Abakristo b’ukuri ntibajya mu myidagaduro nk’iyo. Iyo myidagaduro ikubiyemo ibikorwa byo kubabaza abandi hagamijwe kwishimisha, ibikorwa by’abadayimoni, abantu baryamana n’abo bahuje ibitsina, porunogarafiya, urugomo cyangwa imyidagaduro ishimagiza ibindi bikorwa bibi by’ubwiyandarike. (1 Kor 6:9, 10; soma mu Byahishuwe 21:8.) Iyo twanze kujya mu myidagaduro nk’iyo, aho twaba turi hose, tuba tugaragarije Yehova ko ‘twanga ikibi urunuka.’—Rom 12:9; 1 Yoh 1:5, 6.
7, 8. Twamenya dute niba imyidagaduro runaka ari myiza cyangwa mibi? Tanga urugero.
7 Ubwoko bwa kabiri bukubiyemo imyidagaduro itagaragaramo ibikorwa Ijambo ry’Imana riciraho iteka mu buryo bweruye. Mbere yo kujya mu myidagaduro nk’iyo, twagombye kubanza kureba niba ihuje n’ibyo Yehova abona ko bikwiriye, nk’uko bigaragazwa n’amahame yo muri Bibiliya (Imig 4:10, 11). Hanyuma, tugomba kwifatira umwanzuro utuma dukomeza kugira umutimanama ukeye (Gal 6:5; 1 Tim 1:19). Twabigeraho dute? Reka dufate urugero: mbere yo kurya ibyokurya udasanzwe urya, wabanza kumenya ibyo ari byo. Mu buryo nk’ubwo, mbere yo kujya mu myidagaduro runaka, tugomba kubanza kumenya ibiyikubiyemo.—Efe 5:17.
8 Urugero, ushobora kuba ukunda imikino, kandi ibyo ni ibintu bisanzwe. Imikino ishobora gushimisha kandi igashishikaza cyane. Ariko mu mikino imwe n’imwe, kurushanwa bishobora kuvamo urugomo cyangwa bigashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga. Hari indi mikino iba iteje akaga kandi abantu bakayikomerekeramo. Mu yindi yo, abantu bishima mu buryo bukabije kandi burangwa n’urugomo, bakumva ko igihugu cyabo ari cyiza kuruta ibindi. Wakora iki niba imikino ukunda ibamo ibintu nk’ibyo? Nyuma yo gutekereza ku bintu biba muri iyo mikino, ushobora kugera ku mwanzuro w’uko imyidagaduro nk’iyo idahuje n’uko Yehova abona ibintu kandi ko idahuje n’ubutumwa bw’amahoro n’urukundo tubwiriza abandi (Yes 61:1; Gal 5:19-21). Ku rundi ruhande, niba imyidagaduro runaka irimo ibintu bidatandukira amahame ya Yehova, iba ishobora kukugirira akamaro kandi ikakugarurira ubuyanja.—Gal 5:22, 23; soma mu Bafilipi 4:8.
Nyijyamo ryari?
9. Uko dusubiza ikibazo kigira kiti “nkwiriye kujya mu myidagaduro ryari?,” bigaragaza iki?
9 Nanone ugomba kwibaza uti “nkwiriye kujya mu myidagaduro ryari? Izantwara igihe kingana iki?” Uko dusubiza ikibazo kigira kiti “iyihe?,” bigaragaza ibiri mu mutima wacu, ni ukuvuga ibyo tubona ko bikwiriye n’ibyo tubona ko bidakwiriye. Ariko uko dusubiza ikibazo kigira kiti “ryari?,” bigaragaza ibyo dushyira mu mwanya wa mbere, ibyo duha agaciro n’ibyo tudaha agaciro. Ku bw’ibyo se, twabwirwa n’iki niba imyidagaduro dukunda tuyiha agaciro gakwiriye?
10, 11. Amagambo Yesu yavuze ari muri Matayo 6:33 adufasha ate kumenya igihe dukwiriye kumara mu myidagaduro?
10 Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ati ‘mukundishe Yehova Imana yanyu umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose n’ubwenge bwanyu bwose n’imbaraga zanyu zose’ (Mar 12:30). Ku bw’ibyo, urukundo dukunda Yehova ni rwo ruza mbere y’ibindi byose. Tubigaragaza dukurikiza inama Yesu yatanze agira ati “nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa” (Mat 6:33). Ayo magambo yadufasha ate kumenya igihe twagenera imyidagaduro n’agaciro dukwiriye kuyiha?
11 Zirikana ibi: Yesu yaduhaye inama yo ‘gukomeza gushaka mbere na mbere ubwami.’ Ntiyatubwiye ngo ‘dukomeze gushaka ubwami bwonyine.’ Birumvikana ko Yesu yari azi ko uretse gushaka Ubwami hari ibindi bintu byinshi dukeneye gushaka mu buzima. Dukeneye gushaka aho tuba, ibyokurya, imyambaro, kugira ubumenyi bw’ibanze tubonera mu ishuri, akazi, kwidagadura n’ibindi. Ariko kandi, mu bintu byose dushaka, ikiza mu mwanya wa mbere ni ugushaka inyungu z’Ubwami (1 Kor 7:29-31). Kumenya ikigomba kuza mu mwanya wa mbere bituma dushaka mbere na mbere Ubwami, hanyuma kwidagadura n’ibindi bikorwa bikaza mu mwanya wa kabiri. Iyo tubigenje dutyo, imyidagaduro iba ishobora kutugirira akamaro.
12. Ihame dusanga muri Luka 14:28, twarikoresha dute mu birebana n’imyidagaduro?
12 Ku bw’ibyo, mbere yo kujya mu myidagaduro twagombye kubara ibyo tuzayitangaho (Luka 14:28). Tugomba kumenya igihe imyidagaduro runaka izadutwara, hanyuma tukagena igihe gikwiriye tuzajya tumara mu myidagaduro. Niba imyidagaduro runaka idutwara igihe twagombye gukoramo ibintu by’ingenzi, urugero nko kwiyigisha Bibiliya, gahunda y’iby’umwuka mu muryango, kujya mu materaniro ya gikristo cyangwa kubwiriza iby’Ubwami, nta cyo yaba itumariye (Mar 8:36). Ariko niba tujya twidagadura, bigatuma tugira imbaraga zo gukomeza gushaka inyungu z’Ubwami, iyo myidagaduro iba idufitiye akamaro.
Ni ba nde nifatanya na bo?
13. Kuki twagombye guhitamo twitonze abo twifatanya na bo mu myidagaduro?
13 Ikibazo cya gatatu ni iki gikurikira: “ni ba nde nifuza kwifatanya na bo mu myidagaduro?” Ni iby’ingenzi kwibaza icyo kibazo. Kubera iki? Ni ukubera ko muri rusange imyidagaduro tujyamo iba myiza cyangwa mibi bitewe n’abo turi kumwe. Kimwe n’uko akenshi umuntu yishimira amafunguro iyo ayasangiye n’incuti, ni ko n’imyidagaduro akenshi iba myiza iyo uri kumwe n’abantu beza. Ni yo mpamvu abenshi muri twe, cyane cyane abakiri bato, bishimira kwifatanya n’abandi mu myidagaduro. Ariko kandi, kugira ngo imyidagaduro itugirire akamaro, tugomba kumenya mbere y’igihe abo dukwiriye kwifatanya na bo n’abo tugomba kwirinda.—2 Ngoma 19:2; soma mu Migani 13:20; Yak 4:4.
14, 15. (a) Ni uruhe rugero Yesu yatanze mu birebana no guhitamo incuti nziza? (b) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza ku birebana n’incuti zacu?
14 Gukurikiza urugero rwa Yesu mu birebana no guhitamo incuti bizatugirira akamaro cyane. Kuva ibintu bigitangira kuremwa, Yesu yakundaga abantu (Imig 8:31). Igihe yari ku isi, yitaga ku bantu b’ingeri zose abigiranye urukundo (Mat 15:29-37). Icyakora, Yesu yagaragaje ko hari itandukaniro hagati yo kwita ku bantu no kuba incuti zabo. Nubwo yitaga ku bantu bose muri rusange, abo yagiranaga na bo ubucuti ni ababaga bujuje ibintu runaka. Yabwiye intumwa ze 11 z’indahemuka ati “muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.” (Yoh 15:14; reba nanone Yohana 13:27, 30.) Abo Yesu yagize incuti ze ni abamukurikiye maze bagakorera Yehova.
15 Bityo, mu gihe usuzuma niba umuntu uyu n’uyu yaba incuti yawe, byaba byiza uzirikanye ayo magambo Yesu yavuze. Ibaze ibibazo nk’ibi bikurikira: “ese uyu muntu agaragaza binyuze ku magambo ye n’ibikorwa bye ko yumvira amategeko ya Yehova na Yesu? Ese akurikiza amahame mbwirizamuco ashingiye kuri Bibiliya nk’ayo nkurikiza? Ese kuba incuti ye bizatuma nshyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere kandi mbe umugaragu wa Yehova w’indahemuka?” Niba ari uko bimeze, uzaba ubonye incuti nziza mushobora kwifatanya mu myidagaduro.—Soma muri Zaburi ya 119:63; 2 Kor 6:14; 2 Tim 2:22.
Ese imyidagaduro ujyamo irakwiriye?
16. Ni iki dukwiriye gutekerezaho ku birebana n’imyidagaduro?
16 Twasuzumye ibintu bitatu birebana n’imyidagaduro, ni ukuvuga iyo ari yo, igihe tuyimaramo n’abo twifatanya na bo. Kugira ngo imyidagaduro itugirire akamaro, igomba kuba ihuje n’amahame ya Bibiliya muri ibyo bintu uko ari bitatu. Ku bw’ibyo, mbere yo kujya mu myidagaduro iyi n’iyi, tugomba kubanza kuyisuzuma. Ku birebana n’iyo ari yo, tugomba kumenya ibiyikubiyemo. Ese ibiyikubiyemo ni byiza cyangwa ni bibi (Imig 4:20-27)? Tugomba no kwibaza igihe tuyimaramo uko kingana. Ese icyo gihe kirakwiriye cyangwa ntigikwiriye (1 Tim 4:8)? Nanone, tugomba kumenya abo tuzifatanya na bo. Ese abo bantu ni incuti nziza cyangwa ni incuti mbi?—Umubw 9:18; 1 Kor 15:33.
17, 18. (a) Twamenya dute niba imyidagaduro tujyamo ihuje n’amahame ya Bibiliya? (b) Ni iki wiyemeje gukora mu birebana no guhitamo imyidagaduro?
17 Niba imyidagaduro iyi n’iyi idahuje n’amahame ya Bibiliya muri kimwe muri ibyo bintu bitatu, ntiba ikwiriye. Ku rundi ruhande, niba duhisemo imyidagaduro ihuje n’amahame ya Bibiliya muri ibyo bintu uko ari bitatu, izubahisha Yehova kandi itugirire akamaro.—Zab 119:33-35.
18 Ku bw’ibyo, mu birebana n’imyidagaduro, nimucyo duhatanire gukora ibikwiriye, mu gihe gikwiriye kandi turi hamwe n’abantu bakwiriye. Turifuza rwose ko buri wese muri twe yagira icyifuzo kivuye ku mutima cyo gukurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti “mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo.”—1 Kor 10:31.
Ese ushobora gusobanura?
Ku birebana n’imyidagaduro, wakurikiza ute amahame dusanga . . .
• mu Bafilipi 4:8?
• muri Matayo 6:33?
• mu Migani 13:20?
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 9]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
✔Iyihe
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 10]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
✔Ryari
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 12]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
✔Ba nde
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Twakurikiza dute urugero rwa Yesu mu gihe duhitamo incuti n’imyidagaduro?