Nishimira gukorera Yehova
Byavuzwe na Fred Rusk
Nkiri muto niboneye ko amagambo ya Dawidi ari muri Zaburi ya 27:10 ari ukuri. Ayo magambo agira ati “nubwo data na mama banta, Yehova we yanyakira.” Reka mbabwire ukuntu niboneye ko ibyo ari ukuri.
NAKURIYE kwa sogokuru wakoraga akazi ko guhinga ipamba muri leta ya Georgia, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe cy’ihungabana ry’ubukungu mu myaka ya za 30. Data wari warashenguwe n’agahinda yatewe n’urupfu rwa mama n’urwa murumuna wanjye wapfuye akimara kuvuka, yansiganye na se wari warapfushije umugore, maze yimukira mu mugi wa kure aho yari yabonye akazi. Nyuma yaho, yagerageje kunjyana ngo tubane, ariko ntibyigeze bikunda.
Abakobwa ba sogokuru bakuru ni bo bitaga ku rugo. Nubwo we atari umunyedini, abakobwa be bo bari abayoboke bakomeye b’idini ry’Ababatisita. Bankangishaga kunkubita, maze bakampatira kujya mu rusengero ku cyumweru. Ibyo byatumye nzinukwa idini kuva nkiri muto. Icyakora nakundaga kwiga na siporo.
Abashyitsi bahinduye imibereho yanjye
Umunsi umwe ari nyuma ya saa sita mu mwaka wa 1941, ubwo nari mfite imyaka 15, umugabo wari ugeze mu za bukuru n’umugore we baje iwacu. Bavuze ko uwo mugabo ari mwene wacu witwa Talmadge Rusk. Sinari narigeze mwumva, ariko namenye ko we n’umugore we bari Abahamya ba Yehova. Ibintu yadusobanuriye ku birebana n’umugambi w’Imana w’uko abantu bazatura ku isi iteka, byari bitandukanye cyane n’ibyo nari narumvise mu rusengero. Abenshi mu muryango banze kwemera ibyo bavugaga, ndetse barabisuzugura. Bahise babaca mu rugo. Icyakora, masenge Mary, wandushaga imyaka itatu gusa, yemeye Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo.
Bidatinze Mary yemeye ko yari yabonye ukuri maze abatizwa mu mwaka wa 1942, aba Umuhamya wa Yehova. Na we yasohoreweho n’amagambo Yesu yavuze agira ati “abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe” (Mat 10:34-36). Abagize umuryango baramutoteje cyane. Mukuru wa Mary wakoranaga cyane n’abategetsi bo muri ako gace, yagambanye n’umuyobozi w’akarere maze bafata Talmadge. Bamushinje ko yacuruzaga nta burenganzira afite, nuko arafungwa.
Ikinyamakuru cyo mu mugi w’iwacu cyavuze ko umuyobozi w’akarere wari n’umucamanza yabwiye urukiko rw’umugi ati “ibitabo uyu mugabo akwirakwiza . . . biteje akaga nk’uburozi.” Talmadge yarajuriye maze atsinda urwo rubanza, ariko hagati aho yamaze iminsi icumi muri gereza.
Uko masenge Mary yamfashije
Uretse kuba Mary yarangejejeho ibyo yari asigaye yizera, yanatangiye kubwiriza abaturanyi. Twajyanye gusura umugabo yigishaga Bibiliya wari waremeye igitabo cyavugaga iby’isi nshya (The New Worlda). Umugore we yatubwiye ko umugabo we yari yagisomye ijoro ryose. Nubwo ntashakaga guhita ninjira mu bintu by’idini, ibyo masenge yigishaga numvaga ari byiza. Icyakora, inyigisho za Bibiliya si zo zonyine zanyemeje ko Abahamya ari ubwoko bw’Imana. Ikindi cyabinyemeje ni ukuntu barwanywaga.
Urugero, umunsi umwe ubwo jye na Mary twari tuvuye guhinga inyanya, twabonye aho batwikiraga imyanda ibimenyetso byagaragazaga ko bakuru be bari batwitse ibitabo bye, harimo n’icyuma cyafataga amajwi kikanayasohora hamwe n’ibindi bikoresho byafatiweho inyigisho zo muri Bibiliya. Nararakaye cyane maze umwe muri ba masenge arangaya agira ati “hari igihe uzadushimira ibyo twakoze.”
Mu mwaka wa 1943 birukanye Mary mu rugo, kubera ko yanze kuva mu Bahamya no kureka kubwiriza abaturanyi. Icyo gihe nashimishwaga no kuba naramenye ko Imana yitwa Yehova, ko igira urukundo n’impuhwe, kandi ko itazatwikira abantu mu muriro. Nanamenye ko Yehova afite umuteguro urangwa n’urukundo, nubwo ntari narigeze njya mu materaniro.
Nyuma yaho, ubwo narimo nkata ibyatsi, imodoka yaje igenda buhoro, ingeze iruhande irahagarara, maze umwe mu bagabo babiri barimo ambaza niba ari jye Fred. Igihe nari maze kumenya ko ari Abahamya, narababwiye nti “nimureke ninjire tujye kuvuganira ahiherereye.” Mary yari yabatumye ngo bazansure. Umwe muri abo bagabo yari Shield Toutjian, icyo gihe wari umugenzuzi usura amatorero, akaba yaranteye inkunga kandi akampa inama zo mu buryo bw’umwuka nari nkeneye. Abagize umuryango batangiye kuntoteza ubwo navuganiraga imyizerere y’Abahamya ba Yehova.
Mary yanyandikiye ari i Virginia, aho yari yarimukiye maze ambwira ko niba nari nariyemeje gukorera Yehova nagenda tukabana. Nkibyumva nahise mfata umwanzuro wo kumusanga. Umunsi umwe ari ku wa gatanu nimugoroba, mu kwezi k’Ukwakira 1943, nashyize ibintu bya ngombwa mu gikarito ndagihambira, maze nkimanika mu giti hafi yo mu rugo. Ku wa gatandatu namanuye cya gikarito, nyura mu nzira yacaga inyuma y’ingo z’abaturanyi, ntega imodoka njya mu mugi. Nagiye mu mugi wa Roanoke, nsanga Mary aba kwa Edna Fowlkes.
Nkura mu buryo bw’umwuka, nkabatizwa, nkajya no kuri Beteli
Edna yari Umuhamya wasutsweho umwuka wari umunyampuhwe cyane, akaba yari ameze nka Lidiya uvugwa muri Bibiliya. Yari yarakodesheje inzu nini, maze acumbikira masenge Mary, umugore wa musaza we hamwe n’abakobwa be babiri. Abo bakobwa bombi ari bo Gladys na Grace Gregory baje kuba abamisiyonari. Gladys, ubu ufite imyaka ibarirwa muri za 90, aracyakora kuri Beteli yo mu Buyapani ari indahemuka.
Igihe nabaga kwa Edna najyaga mu materaniro buri gihe kandi ngatozwa kubwiriza. Kuba nari mfite umudendezo wo kwiga Ijambo ry’Imana kandi nkajya no mu materaniro ya gikristo, byatumye menya Yehova nk’uko nabyifuzaga. Ku itariki ya 14 Kamena 1944 narabatijwe. Mary, Gladys na Grace batangiye umurimo w’ubupayiniya kandi bemera koherezwa mu majyaruguru ya Virginia. Bagize uruhare mu gushinga itorero i Leesburg. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1946, natangiye gukorera umurimo w’ubupayiniya hafi y’aho bakoreraga umurimo. Mu mpeshyi y’uwo mwaka twajyanye mu ikoraniro mpuzamahanga ritazibagirana ryabereye mu mugi wa Cleveland, muri Leta ya Ohio, kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 11 Kanama.
Muri iryo koraniro, Nathan Knorr wayoboraga umuteguro icyo gihe, yavuze ko hariho gahunda yo kwagura ibiro bya Beteli y’i Brooklyn. Ibyo byari bikubiyemo kubaka inzu nshya y’amacumbi no kwagura icapiro. Hari hakenewe abavandimwe benshi bakiri abasore. Numvise ari ho nkwiriye kujya gukorera Yehova. Ku bw’ibyo, natanze fomu ibisaba, maze nyuma y’amezi make, ni ukuvuga ku itariki ya 1 Ukuboza 1946, njya kuri Beteli.
Hashize hafi umwaka, uwari uhagarariye icapiro ari we Max Larson, yansanze aho nakoreraga mu Rwego Rushinzwe Kohereza Amabaruwa no Kuyakira. Yambwiye ko nari nahinduriwe akazi, ko nagombaga kujya gukora mu Rwego Rushinzwe Umurimo. Muri ako kazi namenye byinshi mu birebana no gushyira amahame ya Bibiliya mu bikorwa n’imikorere y’umuteguro w’Imana, cyane cyane ubwo nakoranaga na T. J. (Bud) Sullivan wari uhagarariye urwo rwego.
Data yansuye incuro nyinshi kuri Beteli. Amaze gusaza yabaye umunyedini. Igihe yansuraga bwa nyuma mu mwaka wa 1965, yarambwiye ati “nubishobora uzaze kunsura, ariko jye sinzagaruka kugusura hano.” Koko rero, nagiye kumusura incuro runaka mbere y’uko apfa. Yizeraga ko rwose azajya mu ijuru. Niringira ko Yehova amwibuka, kandi niba ari uko bimeze, igihe cy’umuzuko nikigera azaba atari aho yibwiraga ko azajya, ahubwo ari hano ku isi, afite ibyiringiro byo kubaho iteka muri Paradizo izaba yongeye gushyirwaho.
Andi makoraniro n’imishinga y’ubwubatsi ntazigera nibagirwa
Igihe cyose amakoraniro yatumaga dukura mu buryo bw’umwuka, cyane cyane amakoraniro mpuzamahanga yabereye i Yankee Stadium ho muri leta ya New York mu myaka ya za 50. Mu mwaka wa 1958, igihe kimwe i Yankee Stadium no muri Polo Grounds hateraniye abantu 253.922 bose hamwe, bari bavuye mu bihugu 123. Hari ikintu cyabaye muri iryo koraniro ntazigera nibagirwa. Igihe nafashaga mu biro bishinzwe ikoraniro, umuvandimwe Knorr yaje ansanga yihuta cyane. Yarambwiye ati “Fred, nibagiwe gushaka umuvandimwe uri bujye kuganira n’abapayiniya bose ubu bahuriye mu nzu twakodesheje hafi aha. Ese ntiwanyaruka ukabaha ikiganiro cyo kubatera inkunga gishingiye ku kintu cyose uri butekereze mu gihe uri bube uri mu nzira?” Nagiye nihuta kandi nsenga cyane, maze ngerayo nahumagiye.
Uko amatorero yarushagaho kwiyongera muri New York City mu myaka ya za 50 n’iya za 60, amazu twakodeshaga ngo tuyakoreshe nk’Amazu y’Ubwami nta bwo yari agihagije. Ku bw’ibyo, hagati y’umwaka wa 1970 n’uwa 1990, hari amazu atatu yaguzwe i Manhattan, ahindurwamo amazu akwiriye yo guteraniramo. Ni jye wari uhagarariye komite zari zishinzwe kubaka ayo mazu kandi hari ibintu byinshi bishimishije nibuka bifitanye isano n’ukuntu Yehova yahaye imigisha myinshi amatorero yagombaga gushyira hamwe agatanga amafaranga yo kubaka ayo mazu. Ayo mazu n’ubu aracyari ihuriro ry’ugusenga k’ukuri.
Ibyahindutse mu buzima bwanjye
Umunsi umwe mu mwaka wa 1957, ubwo najyaga ku kazi nyuze mu nzira yari mu busitani bwari hagati y’inzu ya Beteli y’icumbi n’icapiro, imvura yatangiye kugwa. Nabonye imbere yanjye umukobwa w’igikundiro wari ufite imisatsi myiza wari mushya kuri Beteli. Kubera ko atari afite umutaka, naragiye ndamutwikira. Uko ni ko namenyanye na Marjorie, kandi kuva twashyingiranwa mu mwaka wa 1960, twakomeje kugenda twishimye mu murimo wa Yehova, mu bihe byiza no mu bihe bibi! Muri Nzeri 2010 twijihije isabukuru y’imyaka 50 tumaranye.
Tukiva mu rugendo twari twakoze nyuma y’ubukwe bwacu, umuvandimwe Knorr yambwiye ko nari nahawe inshingano yo kuba umwarimu mu Ishuri rya Gileyadi. Mbega ukuntu iyo yari inshingano nziza! Kuva mu mwaka wa 1961 kugeza mu wa 1965, habaye amashuri atanu yamaze igihe kirekire, yabaga agizwe ahanini n’abakozi b’ibiro by’amashami bahabwaga imyitozo yihariye mu birebana no kuyobora imirimo ku biro by’amashami. Mu muhindo wo mu mwaka wa 1965, hongeye kubaho amashuri yamaraga amezi atanu, kandi noneho agenewe gutoza abamisiyonari.
Mu mwaka wa 1972, nahinduriwe inshingano sinakomeza kwigisha mu Ishuri rya Gileyadi, ahubwo njya kuba umugenzuzi w’Urwego Rushinzwe Gusubiza Ibibazo by’Abasomyi. Gukora ubushakashatsi kugira ngo ibibazo by’abasomyi bisubizwe, byamfashije kurushaho gusobanukirwa inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana n’uburyo bwo gukoresha amahame yo mu rwego rwo hejuru y’Imana yacu, kugira ngo dufashe abandi.
Hanyuma mu mwaka wa 1987, nahawe indi nshingano yo gukora mu Nzego Zishinzwe Gutanga Amakuru Ahereranye n’Ubuvuzi. Habagaho amahugurwa yo gufasha abasaza bari muri za Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga kugira ngo bamenye uko baganira n’abaganga, abacamanza n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku birebana n’uko tubona ibyo guterwa amaraso. Ikibazo gikomeye twari dufite ni uko abaganga bateraga abana amaraso batabiherewe uburenganzira n’ababyeyi, akenshi babiherewe uburenganzira n’inkiko.
Iyo abaganga babwirwaga ko hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa mu kuvura hadakoreshejwe amaraso, akenshi bavugaga ko nta bwo bazi cyangwa ko buhenze cyane. Iyo umuganga ushinzwe kubaga yambwiraga atyo, nakundaga kumubwira nti “rambura ikiganza cyawe.” Iyo yakiramburaga naramubwiraga nti “uzi ko icyo kiganza cyawe ari kimwe mu bintu byiza cyane wakwifashisha mu kuvura abantu utabateye amaraso?” Ayo magambo yabaga ari uburyo bwo kumwibutsa ikintu yabaga asanzwe azi: iyo ukoresheje neza icyuma kibaga, hameneka amaraso make.
Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za makumyabiri ishize, Yehova yahaye imigisha myinshi abo bavandimwe ku bw’imihati bashyiragaho kugira ngo bigishe abaganga n’abacamanza. Iyo basobanukirwaga uko tubona ibintu, imitekerereze yabo yarahindukaga cyane. Bamenye ko ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bwagaragaje ko ubwo buryo bwo kuvura hadatewe amaraso ari bwiza cyane, kandi ko hari abaganga benshi bemera kubukoresha, hakaba hari n’amavuriro yemera kwakira umurwayi udashaka guterwa amaraso.
Kuva mu mwaka wa 1996, jye na Marjorie twagiye gukorera umurimo mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, mu ntara ya New York, ku birometero 110 mu majyaruguru ya Brooklyn. Namaze igihe gito nkora mu Rwego Rushinzwe Umurimo, hanyuma mara n’ikindi gihe runaka nigisha abakozi bo ku biro by’amashami n’abagenzuzi basura amatorero. Mu myaka 12 ishize, nongeye gukora mu Rwego Rushinzwe Gusubiza Ibibazo by’Abasomyi, rwari rwaravuye i Brooklyn rukimukira i Patterson.
Ibibazo by’iza bukuru
Gusohoza inshingano mfite kuri Beteli bisigaye bingora kuko ubu mfite imyaka irenga 80. Maze imyaka isaga 10 mpanganye na kanseri. Numva meze nka Hezekiya, Yehova yongereye imyaka yo kubaho (Yes 38:5). Umugore wanjye na we ararwaragurika, kandi mufasha kwihanganira indwara arwara ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo gutekereza bitewe no kwangirika k’ubwonko. Marjorie yakomeje kuba umukozi wa Yehova ushoboye, utera inkunga abakiri bato kandi nanjye yambereye umufasha na mugenzi wanjye wizerwa. Igihe cyose yaranzwe no kuba umwigishwa mwiza wa Bibiliya, akanayigisha abandi neza, kandi hari abana bacu benshi bo mu buryo bw’umwuka tugishyikirana.
Masenge Mary yapfuye muri Werurwe 2010, afite imyaka 87. Yari umwigisha mwiza cyane w’Ijambo ry’Imana kandi yafashije abandi kuyoboka ugusenga k’ukuri. Yamaze imyaka myinshi mu murimo w’igihe cyose. Mushimira cyane uruhare yagize mu kumfasha kumenya ukuri kw’Ijambo ry’Imana, no kumera nka we, nkaba umugaragu w’Imana yacu yuje urukundo, Yehova. Mary yahambwe hafi y’imva y’umugabo we, wabaye umumisiyonari muri Isirayeli. Niringira ko Yehova abibuka, kandi ko bategereje umuzuko.
Iyo nshubije amaso inyuma mu myaka 67 maze nkorera Yehova, mushimira imigisha myinshi yampaye. Igihe cyose nishimiraga gukora ibyo Yehova ashaka! Kubera ko niringira ubuntu bwe butagereranywa, nanjye niringiye kuzasohorerwaho n’isezerano Umwana we yatanze rigira riti “umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azabona ibibikubye incuro nyinshi kandi aragwe ubuzima bw’iteka.”—Mat 19:29.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyasohotse mu mwaka wa 1942, ariko ubu ntikigicapwa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Mu mwaka wa 1928, ndi mu murima w’ipamba wa sogokuru muri Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Masenge Mary na Talmadge
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Mary, Gladys na Grace
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Mbatizwa, ku itariki ya 14 Kamena 1944
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Ndi aho nakoreraga, mu Rwego Rushinzwe Umurimo kuri Beteli
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Jye na Mary mu wa 1958, mu ikoraniro ryabereye i Yankee Stadium
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Jye na Marjorie, ku munsi w’ubukwe bwacu
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Turi kumwe mu mwaka wa 2008