ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/11 pp. 13-15
  • Uko wowe n’uwo mwashakanye mwakwitoza kugira umwuka w’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wowe n’uwo mwashakanye mwakwitoza kugira umwuka w’Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kugira umwuka w’Imana bisobanura iki?
  • Kuki umugabo n’umugore bashakanye bakwiriye kwitoza kugira umwuka w’Imana?
  • Ibyo mubiba ni byo muzasarura
  • Kuba umuntu w’Imana bisobanura iki? Ese nshobora kuba umuntu w’Imana ntagira idini?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uko wakemura ibibazo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ntukemere ko “umuriro waka cyane wa Yah” uzima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Mukomeze ishyingiranwa ryanyu mushyikirana neza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/11 pp. 13-15

Icyo wakora kugira ngo ugire ibyishimo mu muryango

Uko wowe n’uwo mwashakanye mwakwitoza kugira umwuka w’Imana

Fredericka: “Tukimara gushakana, nifuzaga ko jye n’umugore wanjye twajya twigira Bibiliya hamwe. Numvaga nshaka ko yerekeza ibitekerezo hamwe mu gihe tuyiga. Ariko Leanne we ntiyashoboraga kumara igihe kingana gityo ibitekerezo biri hamwe. Iyo namubazaga ibibazo, yasubizaga yego cyangwa oya. Uburyo yasubizaga bwari butandukanye n’uko jye numvaga byagombye kugenda mu gihe twiga Bibiliya.”

Leanne: “Jye na Frederick twashyingiranywe mfite imyaka 18. Nubwo twigiraga Bibiliya hamwe buri gihe, Frederick yaboneragaho umwanya wo kunyereka amakosa yanjye n’ibyo nkwiriye kunoza mu nshingano z’urugo. Byarambabazaga kandi bikanca intege.”

UTEKEREZA ko ari ikihe kibazo cyari mu mibanire ya Frederick na Leanne? Bari bafite intego nziza. Bombi bakundaga Imana. Nanone bari bazi ko bagomba kwigira Bibiliya hamwe. Nyamara icyagombaga gutuma barushaho kunga ubumwe, cyasaga n’aho ari cyo gituma havuka ibibazo. Nubwo bashobora kuba barigiraga Bibiliya hamwe, ntibitozaga kugira umwuka w’Imana.

Kugira umwuka w’Imana bisobanura iki? Kuki umugabo n’umugore bashakanye bakwiriye kubiharanira? Ni izihe nzitizi bashobora guhura na zo, kandi se bazinesha bate?

Kugira umwuka w’Imana bisobanura iki?

Kugira “umwuka w’Imana” bivugwa muri Bibiliya bifitanye isano n’uko umuntu abona ibintu cyangwa abona ubuzima (Yuda 18, 19). Urugero, umwanditsi wa Bibiliya Pawulo yagaragaje aho umuntu ufite umwuka w’Imana atandukaniye n’uwa kamere. Pawulo yagaragaje ko umuntu wa kamere yibanda ku bimureba kurusha uko yita ku bandi. Akora ibyo abona ko bikwiriye mu maso ye, aho kugendera ku mahame y’Imana.—1 Abakorinto 2:14; Abagalatiya 5:19, 20.

Ku rundi ruhande ariko, abafite umwuka w’Imana bo babona ko amahame y’Imana afite agaciro. Bumva ko Yehova Imana ari incuti yabo kandi bakihatira kwigana imico ye (Abefeso 5:1). Ibyo bituma barangwa n’urukundo, ineza no kwiyoroshya mu mishyikirano bagirana n’abandi (Kuva 34:6). Nanone bumvira Imana nubwo byaba bitaboroheye (Zaburi 15:1, 4). Umugabo witwa Darren uba muri Kanada, umaze imyaka 35 ashatse, yaravuze ati “jye numva ko umuntu ufite umwuka w’Imana igihe cyose atekereza ingaruka ibyo avuga n’ibyo akora bigira ku mishyikirano afitanye n’Imana.” Umugore we witwa Jane, yongeyeho ati “ntekereza ko umugore ufite umwuka w’Imana, ari wa wundi uhora akora ibishoboka byose kugira ngo kamere ye ihuze n’imbuto z’umwuka w’Imana.”—Abagalatiya 5:22, 23.

Birumvikana ko kugira ngo ugire umwuka w’Imana atari ngombwa ko ubanza gushaka. N’ubundi kandi, Bibiliya itwigisha ko buri muntu asabwa kwiga ibyerekeye Imana kandi akayigana.—Ibyakozwe 17:26, 27.

Kuki umugabo n’umugore bashakanye bakwiriye kwitoza kugira umwuka w’Imana?

None se ni iyihe mpamvu yagombye gutuma umugabo n’umugore bashakanye bitoza kugira umwuka w’Imana? Reka dufate urugero: abantu babiri bafite akarima bahuriyeho kandi barashaka kugateramo imboga. Umwe muri bo, yiyemeje ko mu gihe runaka cy’umwaka azateramo imboga, na ho undi we aratekereza ko bazazitera nyuma y’icyo gihe. Umwe muri bo arifuza gukoresha ifumbire, ariko undi we ntabyemera kuko yumva ko izo mboga nta fumbire zikeneye. Umwe yifuza kujya yita kuri ako karima buri munsi. Undi we arashaka kwiyicarira gusa, ntashaka gukora. Nk’uko tubibona muri urwo rugero, izo mboga zishobora kwera mu rugero runaka. Ariko ntizizatanga umusaruro mwiza, nk’uwo zari kuzatanga iyo abo bakozi bombi bumvikana ku byo bagomba gukora kandi bagakorera hamwe kugira ngo babigereho.

Umugabo n’umugore ni nk’abo bakozi. Umwe muri bo yihatiye kugira umwuka w’Imana, imibanire yabo yaba myiza (1 Petero 3:1, 2). Ariko se ntibarushaho kubana neza, bombi bemeye gukurikiza amahame y’Imana kandi bagafatanya gukorera Imana? Umwami w’umunyabwenge Salomo, yaranditse ati “ababiri baruta umwe.” Kubera iki? “Kuko babona ingororano nziza y’imirimo bakorana umwete. Kuko iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa.”—Umubwiriza 4:9, 10.

Nawe ushobora kuba wifuza kugira umwuka w’Imana ufatanyije n’uwo mwashakanye. Icyakora kimwe no guhinga imboga, kubyifuza ntibihagije. Reka turebe inzitizi ebyiri ushobora guhura na zo, turebe n’uko wazinesha.

INZITIZI YA 1: Nta mwanya tubona.

Umugore witwa Sue, umaze igihe gito ashatse, yaravuze ati “umugabo wanjye aza kuntahana saa moya z’ijoro nyuma y’akazi. Iyo tugeze mu rugo, dusanganirwa n’imirimo yo mu rugo. Mu mutima, tuba twifuza gufata igihe cyo kwigira hamwe ibyerekeye Imana, ariko umubiri wacu na wo ukadusaba kuruhuka.”

Uko mwabigenza: Mujye mukora ibihuje n’ubushobozi bwanyu kandi muganire ku gikwiriye gukorwa. Sue yaravuze ati “jye n’umugabo wanjye twiyemeje kujya tubyuka kare mu gitondo, tugasoma ibice runaka byo muri Bibiliya kandi tukabiganiraho mbere yo kujya ku kazi. Nanone ajya amfasha imirimo yo mu rugo kugira ngo tubone akanya ko kuganira.” Kuba barashyizeho iyo mihati yose byabagiriye akahe kamaro? Ed, umugabo wa Sue, yaravuze ati “nabonye ko iyo jye n’umugore wanjye dufite gahunda ihoraho yo kuganira ku Ijambo ry’Imana, tubona uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo duhura na byo kandi tukamenya uko twitwara mu biduhangayikisha.”

Uretse kuganira, nanone mukwiriye kumarana iminota mike buri munsi musengera hamwe. Ibyo byabagirira akahe kamaro? Umugabo witwa Ryan, umaze imyaka 16 ashatse, yaravuze ati “mu myaka mike ishize, jye n’umugore wanjye twahuye n’ibibazo bikomeye mu mibanire yacu. Ariko twagiye dufata igihe tugasengera hamwe buri mugoroba, tukabwira Imana ibiduhangayikishije. Ntekereza ko gusengera hamwe byadufashije gukemura ibibazo twari dufite, twongera kugira ibyishimo mu muryango wacu.”

GERAGEZA GUKORA IBI: Buri mugoroba ujye uteganya iminota mike, kugira ngo wowe n’uwo mwashakanye muganire ku bintu byiza byababayeho, ku buryo mwabishimira Imana. Nanone, mujye muganira ku bibazo muhura na byo, mushaka ko Imana ibafasha gukemura. Icyitonderwa: icyo si cyo gihe cyo kuvuga amakosa y’uwo mwashakanye. Ahubwo nimusengera hamwe, mujye muvuga gusa ibibazo mwifuza gukemura mufatanyije. Ku munsi ukurikiraho, mujye mukora ibihuje n’ibyo mwasabye mu isengesho.

INZITIZI YA 2: Ubushobozi bwacu ntibungana.

Umugabo witwa Tony, yaravuze ati “ubusanzwe kwicara nkamara igihe nsoma ntibinyorohera.” Umugore we witwa Natalie, we yaravuze ati “nkunda gusoma no kuganira n’abandi ibyo nasomye. Hari igihe ntekereza ko Tony yaba agira ipfunwe mu gihe tuganira ku ngingo zishingiye muri Bibiliya turimo twiga.”

Uko mwabigenza: Mujye mufashanya aho guhiganwa cyangwa ngo hagire unenga undi. Jya ushimira uwo mwashakanye ibyo ashoboye kandi umutere inkunga. Tony yaravuze ati “iyo nganira n’umugore wanjye ingingo zishingiye kuri Bibiliya, mbona abishishikariye cyane ku buryo hari igihe nsa n’ubuze icyo mvuga. Kera hari igihe natinyaga kuganira na we ibintu by’umwuka. Icyakora, Natalie aramfasha cyane. Ubu dufite gahunda ihoraho yo kuganira ku ngingo zo muri Bibiliya, kandi nabonye ko nta mpamvu yo kugira ipfunwe. Nshimishwa no kuganira na we kuri izo ngingo. Ibyo byatumye mu muryango wacu haba ituze n’amahoro.”

Hari abagabo n’abagore bashakanye biboneye ko kugena igihe cyo gusoma no kwigira hamwe Bibiliya buri cyumweru, byafashije imiryango yabo kumererwa neza. Icyakora icyo mukwiriye kwitondera ni iki: niba mugeze ku ngingo iyi n’iyi, jya uvuga uko wayishyira mu bikorwa aho kumva ko uwo mwashakanye ari we ireba (Abagalatiya 6:4). Ibibazo mutavugaho rumwe, mujye mubiganiraho ikindi gihe, atari mu gihe mwigira hamwe Bibiliya. Kubera iki?

Dufate urugero: ese mu gihe usangira amafunguro n’abagize umuryango wawe, waboneraho umwanya wo koza igisebe kirimo amashyira no kugipfuka? Oya. Ibyo byatuma n’abaryaga babireka. Kwiga ibyerekeye Imana, Yesu yabigereranyije no kurya (Matayo 4:4; Yohana 4:34). Iyo ufashe Bibiliya ugahita utangira kuvuga amakosa y’uwo mwashakanye, twagereranya n’ibikomere byo mu byiyumvo, bishobora gutuma atongera kuryoherwa n’amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Gusa ibyo ntibishatse kuvuga ko mutazaganira ku bibazo mufite. Ariko ibyo bibazo byagombye kuganirwaho ikindi gihe mwagennye kitari icyo.—Imigani 10:19; 15:23.

GERAGEZA GUKORA IBI: Andika imico ibiri cyangwa itatu ukundira uwo mwashakanye. Ubutaha nimuganira ku ngingo zo muri Bibiliya zigira icyo zivuga kuri iyo mico, uzabwire uwo mwashakanye ko umushimira kuba ayigaragaza.

Ibyo mubiba ni byo muzasarura

Wowe n’uwo mwashakanye nimubiba cyangwa mukitoza kugira umwuka w’Imana, muzasarura amahoro menshi n’imigisha mu muryango wanyu. Bibiliya ibivuga ukuri igira iti ‘ibyo umuntu abiba ni byo azasarura.’—Abagalatiya 6:7.

Frederick na Leanne, bavuzwe mu ntangiriro z’iyi ngingo, biboneye ukuri kw’iryo hame ryo muri Bibiliya. Ubu bamaranye imyaka 45, kandi gukomeza kwihangana byabahesheje imigisha myinshi. Frederick yaravuze ati “nakundaga kubwira umugore wanjye ko atazi kuganira. Ariko, nyuma y’igihe runaka, nabonye ko nanjye ngomba kugira icyo nonosora.” Leanne yaravuze ati “mu by’ukuri, icyadufashije mu bihe bikomeye twaciyemo, ni urukundo dukunda Yehova Imana. Muri iyo myaka yose, twigiraga hamwe Bibiliya kandi tugasengera hamwe. Uko nagendaga mbona ukuntu Frederick akora ibishoboka byose ngo arusheho kugaragaza imico ya gikristo, byatumaga kumukunda binyorohera.”

a Amazina yarahinduwe.

IBAZE UTI . . .

  • Jye n’uwo twashakanye, duheruka gusengera hamwe ryari?

  • Nakora iki kugira ngo ntume uwo twashakanye yishimira kuganira ku ngingo zishingiye kuri Bibiliya?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze