ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/11 pp. 6-10
  • “Ntukishingikirize ku buhanga bwawe”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ntukishingikirize ku buhanga bwawe”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mu gihe duhangayitse
  • Mu gihe dufata imyanzuro
  • Mu gihe duhatana kugira ngo turwanye ibishuko
  • Tuneshe intege nke za kimuntu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ukwizera k’umwami kugororerwa
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Twakora iki ngo amasengesho yacu arusheho gushimisha Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Kuki dukwiriye gusenga ubudasiba?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/11 pp. 6-10

“Ntukishingikirize ku buhanga bwawe”

“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.”​—IMIG 3:5.

1, 2. (a) Ni ibihe bibazo dushobora guhangana na byo? (b) Ni nde twagombye kwishingikirizaho mu gihe duhangayitse, tugiye gufata imyanzuro, cyangwa dushaka kurwanya ibishuko, kandi kuki?

UMUKORESHA wa Cynthiaa yari yaramaze guhagarika imirimo imwe n’imwe y’ikigo cye, yarirukanye n’abakozi benshi. Cynthia yumvaga ko ari we utahiwe. Yari gukora iki mu gihe yari kuba yirukanywe ku kazi? Yari kubona ate amafaranga y’ibyo yishyuzwa buri kwezi? Umukristokazi witwa Pamela yifuzaga kwimukira aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe cyane. Ese birakwiriye ko ajyayo? Umusore witwa Samuel we yari ahangayikishijwe n’ibindi bitari ibyo. Yari yararebye porunogarafiya kuva akiri muto. Ubu ari mu kigero cy’imyaka 20, none afite ikigeragezo gikomeye cyo kumva ashaka kongera kuyireba. Azakinesha ate?

2 Ni nde wishingikirizaho igihe wumva uhangayitse, iyo hari imyanzuro ikomeye ugomba gufata, cyangwa iyo ushaka kurwanya ibishuko? Ese wishingikiriza ku buhanga bwawe, cyangwa ‘wikoreza Yehova umutwaro wawe’ (Zab 55:22)? Bibiliya igira iti “amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, amatwi ye yumva ijwi ryo gutabaza kwabo” (Zab 34:15). Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko twiringira Yehova n’umutima wacu wose kandi ntitwishingikirize ku buhanga bwacu.—Imig 3:5.

3. (a) Kwiringira Yehova bikubiyemo iki? (b) Kuki hari bamwe bashobora kwishingikiriza ku buhanga bwabo?

3 Kwiringira Yehova n’umutima wacu wose bikubiyemo gukora ibintu nk’uko abishaka. Kugira ngo tubigereho, tugomba kumusenga buri gihe tumusaba kudufasha no kutuyobora. Icyakora, kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye bigora benshi. Urugero, hari Umukristokazi witwa Lynn wagize ati “kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye ntibinyorohera.” Kubera iki? Yagize ati “sinjya nshyikirana na papa, kandi mama ntanyitaho mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo. Ku bw’ibyo nakuze nirwariza.” Imimerere Lynn yakuriyemo yamuteye kutagira umuntu uwo ari we wese yiringira. Ubushobozi umuntu afite n’ibyo yagezeho, na byo bishobora gutuma yiyiringira. Umusaza w’inararibonye ashobora kwishingikiriza ku buhanga bwe, ntabanze gusenga Yehova mu gihe yita ku bibazo by’itorero.

4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Yehova aba yiteze ko dushyiraho imihati myinshi tugakora ibihuje n’amasengesho yacu, kandi tugakora ibyo ashaka. None se, dushobora dute kumwikoreza imitwaro yacu ari na ko dushyiraho imihati yo gukemura ibibazo dufite? Ni iki twagombye kwitondera mu gihe dufata imyanzuro? Kuki gusenga ari ngombwa mu gihe tugerageza kurwanya ibishuko? Gutekereza ku ngero ziboneka mu Byanditswe biri budufashe kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.

Mu gihe duhangayitse

5, 6. Hezekiya yitwaye ate igihe umwami wa Ashuri yamuteraga?

5 Bibiliya ivuga ibirebana na Hezekiya Umwami w’u Buyuda, igira iti “yomatanye na Yehova. Ntiyigeze areka kumukurikira, ahubwo yakomeje amategeko Yehova yategetse Mose.” Koko rero, “yiringiraga Yehova Imana ya Isirayeli” (2 Abami 18:5, 6). Hezekiya yitwaye ate igihe Senakeribu Umwami wa Ashuri yoherezaga intumwa ze i Yerusalemu, harimo na Rabushake, ziri kumwe n’ingabo nyinshi? Izo ngabo zikomeye z’Abashuri zari zaramaze kwigarurira imwe mu migi y’u Buyuda yari igoswe n’inkuta, kandi noneho Senakeribu yari agiye gutera Yerusalemu. Hezekiya yagiye mu nzu ya Yehova maze asenga agira ati “Yehova Mana yacu, dukize ukuboko kwe kugira ngo ubwami bwose bwo ku isi bumenye ko wowe Yehova ari wowe Mana wenyine.”—2 Abami 19:14-19.

6 Hezekiya yakoze ibihuje n’iryo sengesho rye. Na mbere y’uko ajya mu rusengero gusenga, yari yabwiye abantu kutagira icyo basubiza Rabushake. Nanone kandi, Hezekiya yari yohereje intumwa ze ku muhanuzi Yesaya, kugira ngo zimugishe inama (2 Abami 18:36; 19:1, 2). Hezekiya yakoze ibikwiriye. Icyo gihe, ntiyagerageje gukemura ikibazo mu buryo bunyuranye n’ibyo Yehova ashaka, ashakira ubufasha ku Banyegiputa cyangwa ku mahanga yari abakikije. Aho kugira ngo Hezekiya yishingikirize ku buhanga bwe, yiringiye Yehova. Umumarayika wa Yehova amaze kwica ingabo 185.000 za Senakeribu, Senakeribu ‘yarikubuye’ asubira i Nineve.—2 Abami 19:35, 36.

7. Amasengesho ya Hana na Yona yaduhumuriza ate?

7 Hana, umugore w’Umulewi witwaga Elukana, na we yishingikirije kuri Yehova igihe yari ahangayikishijwe n’uko atabyaraga (1 Sam 1:9-11, 18). Umuhanuzi Yona yakuwe mu nda y’ifi nini ubwo yari amaze gusenga ati “natakambiye Yehova ngeze ahaga, aransubiza. Natabaje ndi mu nda y’imva. Wumvise ijwi ryanjye” (Yona 2:1, 2, 10). Niyo twaba turi mu mimerere igoye, kumenya ko dushobora gutabaza Yehova tumusaba ‘kutirengagiza ibyo tumusaba,’ biraduhumuriza.—Soma muri Zaburi ya 55:1, 16.

8, 9. Ni iki Hezekiya, Hana na Yona bashyize mu mwanya wa mbere igihe basengaga, kandi se ibyo bitwigisha iki?

8 Nanone kandi, hari isomo ry’ingenzi tuvana kuri Hezekiya, Hana na Yona mu birebana n’ibyo tutagombye kwirengagiza mu gihe dusenga Imana bitewe n’uko turi mu mimerere igoye. Bose uko ari batatu barahangayitse cyane bitewe n’imimerere igoye barimo. Ariko amasengesho yabo agaragaza ko batahangayikishwaga gusa n’ibibazo byabo no gushaka uko byakemuka. Kuri bo, icyazaga mu mwanya wa mbere ni izina ry’Imana, ugusenga k’ukuri, no gukora ibyo ishaka. Hezekiya yari ababajwe n’uko izina rya Yehova ryatukwaga. Hana yifuzaga cyane kubona umwana. Icyakora, yasezeranyije ko yari kumutanga agakorera Yehova mu ihema ry’ibonaniro i Shilo. Yona we yagize ati “ibyo nahize nzabihigura.”—Yona 2:9.

9 Mu gihe dusenga Imana tuyisaba ko idukura mu mimerere ibabaje, twagombye gusuzuma intego tuba dufite. Ese tuba duhangayikishijwe gusa no gukemurirwa ikibazo dufite, cyangwa dukomeza gutekereza kuri Yehova n’umugambi we? Imibabaro dufite ishobora gutuma twihangayikira cyane ku buryo twirengagiza iby’umwuka. Igihe dusenga Imana tuyisaba kudufasha, nimucyo buri gihe tujye twibuka gusenga dusaba ko izina rya Yehova ryezwa kandi ko abantu babona ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga. Kubigenza dutyo byadufasha gukomeza kurangwa n’icyizere nubwo tutabona igisubizo twari twiteze. Imana ishobora gusubiza amasengesho yacu idufasha kwihanganira imimerere turimo.—Soma muri Yesaya 40:29; Abafilipi 4:13.

Mu gihe dufata imyanzuro

10, 11. Ni iki Yehoshafati yakoze igihe yari ageze mu mimerere igoye akayoberwa icyo yakora?

10 Ubigenza ute iyo ugiye gufata imyanzuro ikomeye? Ese ubanza gufata umwanzuro hanyuma ugasenga Yehova umusaba kuguha umugisha kugira ngo uwo mwanzuro uguhire? Reka turebe icyo Yehoshafati umwami w’u Buyuda yakoze igihe ingabo z’Abamowabu n’iz’Abamoni zari zishyize hamwe zamuteraga. Abaturage b’i Buyuda ntibari gushobora kuzirwanya. Yehoshafati yari gukora iki?

11 Bibiliya igira iti “Yehoshafati agira ubwoba, yiyemeza gushaka Yehova.” Yatangaje ko abantu b’i Buyuda bose biyiriza ubusa, kandi ateranyiriza abantu hamwe kugira ngo “bagishe Yehova inama.” Hanyuma ahagarara mu iteraniro ry’abo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu maze arasenga. Hari aho yinginze Imana ati “Mana yacu, ese ntuzabibahora? Twe nta mbaraga dufite zo kurwana n’iyi mbaga y’abantu benshi baduteye; ntituzi icyo dukwiriye gukora, icyakora ni wowe turangamiye.” Imana y’ukuri yumvise isengesho rya Yehoshafati maze ibakiza mu buryo bw’igitangaza (2 Ngoma 20:3-12, 17). Ese mu gihe dufata imyanzuro, cyane cyane ishobora kugira ingaruka ku mishyikirano dufitanye na Yehova, ntitwagombye kumwishingikirizaho aho kwishingikiriza ku buhanga bwacu?

12, 13. Ni uruhe rugero Umwami Dawidi yatanze mu birebana no gufata imyanzuro?

12 Ni iki twagombye gukora mu gihe duhuye n’ibibazo bisa n’aho byoroshye, wenda kubera ko ibyatubayeho bituma duhita tubibonera umuti? Inkuru y’ibyabaye ku Mwami Dawidi idufasha kubona igisubizo cy’icyo kibazo. Igihe Abamaleki bateraga umugi wa Sikulagi, batwaye abagore ba Dawidi, abana be na bamwe mu bantu be. Dawidi yabajije Yehova ati “ese nkurikire uyu mutwe w’abanyazi?” Yehova yaramushubije ati “bakurikire, kuko uzabafata kandi ukagaruza ibyo banyaze.” Dawidi yarumviye, kandi “agaruza ibyo Abamaleki bari banyaze byose.”—1 Sam 30:7-9, 18-20.

13 Hashize igihe runaka Abamaleki bateye Abisirayeli, Abafilisitiya na bo baje kubatera. Dawidi yongeye kubaza Yehova maze aramusubiza. Imana yaramubwiye iti “zamuka, kuko ndi buhane Abafilisitiya mu maboko yawe nta kabuza” (2 Sam 5:18, 19). Bidatinze, Abafilisitiya bongeye gutera Dawidi. Icyo gihe bwo yari gukora iki? Wenda yashoboraga gutekereza ati “bamaze kuntera incuro ebyiri zose. Reka ngende ndwanye abanzi b’Imana nk’uko nabikoze mbere.” Cyangwa ahubwo Dawidi yari gusenga Yehova amusaba ubuyobozi? Dawidi ntiyishingikirije ku byari byaramubayeho. Yongeye gusenga Yehova. Mbega ukuntu agomba kuba yarishimiye ko yabigenje atyo! Amabwiriza yahawe icyo gihe yari anyuranye n’aya mbere (2 Sam 5:22, 23). Mu gihe duhuye n’ibibazo tubona ko bisanzwe, tugomba kwitonda kugira ngo tutishingikiriza gusa ku byo twamenye bitewe n’ibintu byatubayeho.—Soma muri Yeremiya 10:23.

14. Ni irihe somo twavana ku nkuru ivuga ibya Yosuwa n’Abagibeyoni?

14 Kubera ko twese, ndetse n’abasaza b’itorero b’inararibonye, tudatunganye, ntitugomba na rimwe kwibagirwa gusaba Yehova ubuyobozi mu gihe dufata imyanzuro. Reka turebe uko Yosuwa, wasimbuye Mose, hamwe n’abakuru bo muri Isirayeli bitwaye, igihe Abagibeyoni b’abanyamayeri biyoberanyaga bakabasanga, maze bakababwira ko bavuye mu gihugu cya kure. Yosuwa n’abo bakuru bagiranye n’Abagibeyoni isezerano ry’amahoro batabanje kubaza Yehova. Nubwo amaherezo Yehova yemeye ayo masezerano, yatumye iryo kosa bakoze ryo kutamushakiraho ubuyobozi rishyirwa mu Byanditswe ku bw’inyungu zacu.—Yos 9:3-6, 14, 15.

Mu gihe duhatana kugira ngo turwanye ibishuko

15. Sobanura impamvu isengesho ari ingenzi mu kurwanya ibishuko.

15 Kubera ko “itegeko ry’icyaha” riri mu ngingo zacu, tugomba guhatana cyane kugira ngo turwanye kamere ibogamira ku cyaha (Rom 7:21-25). Dushobora gutsinda iyo ntambara. Mu buhe buryo? Yesu yabwiye abigishwa be ko isengesho ari ngombwa kugira ngo umuntu arwanye ibishuko. (Soma muri Luka 22:40.) Nubwo twakomeza kugira ibyifuzo cyangwa ibitekerezo bibi nyuma yo gusenga, tugomba ‘gukomeza gusaba Imana’ ubwenge bwo gutsinda icyo kigeragezo. Ibyanditswe bitwizeza ko “iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro” (Yak 1:5). Nanone Yakobo yaranditse ati “muri mwe hari urwaye [mu buryo bw’umwuka]? Natumire abasaza b’itorero, na bo basenge bamusabira, bamusige amavuta mu izina rya Yehova. Isengesho rivuganywe ukwizera rizatuma umurwayi akira.”—Yak 5:14, 15.

16, 17. Igihe cyiza cyane cyo gusenga dusaba Imana ko yadufasha kurwanya ibishuko ni ikihe?

16 Isengesho ni ingenzi kugira ngo turwanye ibishuko, ariko tugomba kumenya ko ari ngombwa gusenga mu gihe gikwiriye. Reka dufate urugero rw’umusore uvugwa mu Migani 7:6-23. Yanyuze mu muhanda umugore w’indaya yari atuyeho mu kabwibwi. Yamuyobesheje ubuhanga bwe bwo kwemeza, amushukisha iminwa ye ishyeshya, amukurikira nk’ikimasa kigiye kubagwa. Kuki uwo musore yanyuze aho hantu? Kubera ko ‘atari afite umutima,’ ni ukuvuga atari inararibonye, ashobora kuba yari ahanganye n’ibyifuzo bibi (Imig 7:7). Ni ryari isengesho riba ryaramufashije? Birumvikana ko iyo aza gusenga igihe icyo ari cyo cyose yavuganaga n’uwo mugore byari gutuma anesha ibishuko. Ariko byari kurushaho kuba byiza iyo aza gusenga igihe igitekerezo cyo kunyura muri uwo muhanda cyamuzagamo.

17 Muri iki gihe, umuntu ashobora kuba ahatana ngo yirinde kureba porunogarafiya. Ariko reka tuvuge ko agiye ku miyoboro ya interineti azi ko igaragaza amafoto cyangwa videwo zibyutsa irari ry’ibitsina. Ese ubwo ntiyaba ari kimwe na wa musore uvugwa mu Migani igice cya 7? Mbega ukuntu yaba atangiye kunyura mu nzira iteje akaga! Kugira ngo umuntu yirinde igishuko cyo kureba porunogarafiya, agomba gusenga Yehova amusaba kumufasha mbere yo kujya ku miyoboro ya interineti aziho ko iteje akaga.

18, 19. (a) Kuki kurwanya ibishuko bishobora kutugora, ariko se ni iki cyabidufashamo? (b) Ni iki wiyemeje?

18 Kunesha ibigeragezo cyangwa gucika ku ngeso mbi, ntibyoroha. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ibyo umubiri urarikira birwanya umwuka n’umwuka ukarwanya umubiri.” Ku bw’ibyo, ‘ibyo twifuza gukora si byo dukora’ (Gal 5:17). Kugira ngo dutsinde icyo kigeragezo, tugomba gusengana umwete mu gihe ibitekerezo bibi bitujemo cyangwa mu gihe duhuye n’ibishuko, hanyuma tugakora ibihuje n’amasengesho yacu. ‘Nta kigeragezo cyatugeraho kitari rusange ku bantu,’ kandi Yehova ashobora kudufasha tugakomeza kumubera abizerwa.—1 Kor 10:13.

19 Isengesho ni impano ihebuje Yehova yaduhaye ishobora kudufasha mu gihe duhanganye n’ikibazo kitoroshye, mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye cyangwa mu gihe duhatanira kurwanya ibishuko. Iyo dusenze tuba tugaragaje ko tumwiringira. Nanone twagombye gukomeza gusaba Imana umwuka wera wayo, wo utuyobora kandi ukaduha imbaraga (Luka 11:9-13). Nimucyo buri gihe tujye twiringira Yehova, aho kwishingikiriza ku buhanga bwacu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina yarahinduwe.

Ese uribuka?

• Ni irihe somo wavanye kuri Hezekiya, Hana na Yona mu birebana no kwiringira Yehova?

• Ibyabaye kuri Dawidi na Yosuwa bigaragaza bite ko tugomba kwitonda mu gihe dufata imyanzuro?

• Igihe cyiza cyane cyo gusenga dusaba kurwanya ibishuko ni ikihe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Igihe cyiza cyane cyo gusenga dusaba kurwanya ibishuko ni ikihe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze