Hehe n’impanuka kamere!
HAGIZE ukubwira ati “hasigaye igihe gito impanuka kamere zikavaho burundu,” wabyakira ute? Hari igihe wamubwira uti “ubanza urota. Impanuka kamere ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu.” Ushobora no kwibwira uti ‘ubu se aribwira ko yapfa kumbeshya?’
Nubwo watekereza ko tuzakomeza kugerwaho n’impanuka kamere, hari impamvu zo kwizera ko bizahinduka. Icyakora, imihati abantu bashyiraho si yo izatuma bihinduka. Kubera ko abantu badasobanukiwe mu buryo bwuzuye igitera izo mpanuka kamere n’uburyo zibaho, ntibashobora kuzihagarika cyangwa ngo bagire icyo bazikoraho. Salomo, umwami wa Isirayeli ya kera, uzwiho kuba yari afite ubwenge bwinshi kandi akamenya kwitegereza cyane, yaranditse ati ‘abantu ntibashobora gutahura ibyakorewe kuri iyi si; icyakora abantu bakomeza gushyiraho imihati bashakisha, nyamara nta cyo babona. Kandi niyo bavuga ko ari abanyabwenge bihagije kugira ngo bagire icyo bamenya, nta cyo bashobora kubona.’—Umubwiriza 8:17.
None se niba abantu badashobora gukumira impanuka kamere, ni nde wundi wabishobora? Bibiliya ivuga ko Umuremyi wacu ari we ushobora kugira icyo akora. Ni we waremye isi n’ibiyigize, urugero nk’umwikubo w’amazi (Umubwiriza 1:7). Aho Imana itandukaniye n’abantu, ni uko yo ifite imbaraga zitagira imipaka. Ibyo bigaragazwa n’amagambo umuhanuzi Yeremiya yavuze, agira ati “Mwami w’Ikirenga Yehova! Ni wowe waremye ijuru n’isi ukoresheje imbaraga zawe nyinshi n’ukuboko kwawe kurambuye. Ibi byose si ibintu bitangaje kuri wowe” (Yeremiya 32:17). Kubera ko Imana ari yo yaremye isi n’ibiyigize byose, birumvikana ko izi icyo yakora kugira ngo abantu babashe kuyituraho mu mahoro kandi batekanye.—Zaburi 37:11; 115:16.
None se Imana izabihindura ite? Wibuke ko ingingo ya kabiri y’iyi gazeti yavuze ko ibintu byinshi biteye ubwoba biba muri iki gihe, bigize ‘ikimenyetso’ kigaragaza “iminsi y’imperuka.” Yesu yaravuze ati “nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko ubwami bw’Imana bwegereje” (Matayo 24:3; Luka 21:31). Ubwami bw’Imana, ni ukuvuga ubutegetsi bwo mu ijuru Imana yashyizeho, buzahindura ibintu byinshi ku isi, ku buryo hatazongera kubaho impanuka kamere. Nubwo Yehova ubwe afite imbaraga zo kubikora, iyo nshingano yayihaye Umwana we. Umuhanuzi Daniyeli yagize icyo avuga kuri uwo Mwana, agira ati ‘yahawe ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera.’—Daniyeli 7:14.
Yesu Kristo, Umwana w’Imana, yahawe ububasha bukenewe kugira ngo ahindure ibintu byose bigomba guhinduka, bityo isi irusheho kuba nziza. Igihe Yesu yari hano ku isi, ubu hakaba hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri, yagaragaje mu rugero ruto ububasha afite ku bintu kamere. Umunsi umwe, igihe we n’abigishwa be bari mu bwato mu Nyanja ya Galilaya, ‘haje umuyaga w’ishuheri, maze imiraba ikomeza kwisuka mu bwato, ku buryo ubwo bwato bwari hafi kurengerwa.’ Abigishwa be bakutse umutima. Kubera ko babonaga ko bagiye gupfa, batakambiye Yesu. Yesu yakoze iki? ‘Yacyashye umuyaga, abwira inyanja ati “ceceka! Tuza!” Nuko umuyaga urahosha, maze haba ituze ryinshi.’ Abigishwa be baratangaye maze barabazanya bati “mu by’ukuri uyu ni muntu ki, ko n’umuyaga n’inyanja bimwumvira?”—Mariko 4:37-41.
Ubu Yesu ari mu ijuru kandi afite imbaraga n’ububasha biruta ibyo yari afite. Kubera ko ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, afite inshingano n’ububasha bwo kugira ibyo ahindura kugira ngo abantu bature ku isi bafite amahoro n’umutekano.
Nk’uko twabibonye, inyinshi mu mpanuka kamere ziterwa n’abantu cyangwa akaba ari bo batuma zirushaho kwangiza byinshi, bitewe n’ibikorwa by’abantu b’abanyamururumba baba bishakira inyungu zabo. Ni iki Ubwami bw’Imana buzakorera abantu bazakomeza ibyo bikorwa bakanga guhinduka? Bibiliya ivuga ko Umwami Yesu azaza “avuye mu ijuru, ari kumwe n’abamarayika be b’abanyambaraga mu muriro ugurumana, agahora inzigo abatazi Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu.” Icyo gihe, azarimbura “abarimbura isi.”—2 Abatesalonike 1:7, 8; Ibyahishuwe 11:18.
Ibyo nibirangira, Yesu Kristo, “Umwami w’abami,” azaba afite ububasha bwuzuye ku bintu kamere bigize isi (Ibyahishuwe 19:16). Azakora ibishoboka byose ngo abayoboke b’Ubwami bw’Imana batongera kugerwaho n’amakuba. Azakoresha imbaraga ze kugira ngo izuba n’imvura bijye biba biri mu rugero, kugira ngo ikirere n’uko ibihe bisimburana bigirire abantu akamaro. Ibyo bizasohoza isezerano Imana yahaye abagaragu bayo rigira riti “nzabavubira imvura mu gihe cyayo, kandi ubutaka buzera umwero wabwo n’ibiti byo mu mirima byere imbuto” (Abalewi 26:4). Abantu bazubaka amazu badatinya ko azasenywa n’impanuka kamere, ahubwo “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.”—Yesaya 65:21.
Ni iki ugomba gukora?
Nta gushidikanya ko wowe n’abandi, mushimishwa n’igitekerezo cyo kuba mu isi nshya itazabamo impanuka kamere zangiza byinshi. Ariko se ni iki wakora kugira ngo uzabe uhari? Kubera ko “abatazi Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza” batazaba bujuje ibisabwa ngo babe mu isi itarangwamo impanuka kamere, biragaragara ko uhereye ubu uwifuza kuyibamo agomba kwiga ibyerekeye Imana kandi agashyigikira ubutegetsi bwayo. Imana ishaka ko tuyimenya kandi tukumvira ubutumwa bwiza bw’Ubwami, buvuga ko yashyizeho Umwana wayo ngo ategeke ubwo bwami.
Uburyo bwiza bwo kubigeraho, ni ukwiga Bibiliya ubyitondeye. Ikubiyemo ibisabwa abantu bifuza kuzabaho batekanye mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka. None se kuki utasaba Abahamya ba Yehova ngo bagufashe kumenya icyo Bibiliya yigisha? Biteguye kubigufashamo. Icyo ukwiriye kwizera udashidikanya ni iki: nukora uko ushoboye ukamenya Imana kandi ukumvira ubutumwa bwiza, uzasohorezwaho ibivugwa mu Migani 1:33, hagira hati “untega amatwi azagira umutekano, kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose.”