Jya wiga Ijambo ry’Imana
Ni iki cyadufasha guhitamo incuti nziza?
Iyi ngingo isuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wasanga ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.
1. Kuki dukwiriye gushishoza mu gihe duhitamo incuti?
Abantu benshi bakunda kwemerwa n’abandi. Icyo ni cyo gituma dushaka kwigana abandi. Kubera iyo mpamvu, incuti zacu zigira uruhare runini ku mitekerereze yacu. Uko duhitamo incuti bishobora guhindura abo tuzaba bo.—Soma mu Migani 4:23; 13:20.
Dawidi, umwe mu banditse Bibiliya bahumekewe n’Imana, yahitagamo neza incuti. Yagiranaga ubucuti n’abantu bashobora kumufasha gukomeza kubera Imana indahemuka (Zaburi 26:4, 5, 11, 12). Urugero, Dawidi yashimishijwe n’ubucuti yari afitanye na Yonatani bitewe n’uko Yonatani yamuteraga inkunga yo kwiringira Yehova.—Soma muri 1 Samweli 23:16-18.
2. Wakora iki ngo ube incuti y’Imana?
Nubwo Yehova ari Imana Ishoborabyose, dushobora kumubera incuti. Urugero, Aburahamu yabaye incuti y’Imana. Yizeye Yehova kandi aramwumvira, bituma Yehova abona ko ari incuti ye (Intangiriro 22:2, 9-12; Yakobo 2:21-23). Natwe nitwizera Yehova kandi tugakora ibyo adusaba, tuzaba incuti ze.—Soma muri Zaburi ya 15:1, 2.
3. Incuti nziza zakugirira akahe kamaro?
Incuti nziza, zirinda kuguhemukira kandi zikagufasha gukora ibyiza (Imigani 17:17; 18:24). Urugero, nubwo Yonatani yarushaga Dawidi imyaka nka 30 kandi akaba ari we wagombaga kuzaragwa ingoma y’ubwami bwa Isirayeli, yakomeje gushyigikira Dawidi mu budahemuka kuko ari we Imana yari yaratoranyije ngo azabe umwami. Nanone incuti nziza zishobora kugukosora mu gihe ukoze amakosa (Zaburi 141:5). Nugira incuti zikunda Imana zizagufasha kugira imico myiza.—Soma mu 1 Abakorinto 15:33.
Aho Abahamya ba Yehova basengera, ushobora kuhahurira n’abantu bakunda ibyiza kimwe nawe. Uzahasanga incuti zizagutera inkunga yo gukora ibishoboka byose ngo ushimishe Imana.—Soma mu Baheburayo 10:24, 25.
Icyakora, hari igihe incuti zikunda Imana na zo zishobora kuduhemukira. Ntugapfe kurakazwa n’uko zigukoshereje (Umubwiriza 7:9, 20-22). Zirikana ko izo ncuti ziba zidatunganye kandi ko kugira incuti zikunda Imana ari ikintu cy’agaciro kenshi. Ijambo ry’Imana ridusaba kwirengagiza amakosa y’Abakristo bagenzi bacu.—Soma mu Bakolosayi 3:13.
4. Wakora iki niba abiyita incuti zawe badashaka ko wiga Bibiliya?
Abantu benshi iyo batangiye kwiga Ijambo ry’Imana, bamwe mu bahoze ari incuti zabo barabarwanya. Birashoboka ko izo ncuti ziba zidasobanukiwe akamaro k’inyigisho cyangwa ibyiringiro wabonye muri Bibiliya. Ariko nawe ushobora kubafasha.—Soma mu Bakolosayi 4:6.
Hari n’igihe, abo biyita incuti zawe bashobora kuba badaha agaciro ubutumwa bwiza bwo mu Ijambo ry’Imana (2 Petero 3:3, 4). Hari abashobora kuguhindura urw’amenyo bitewe n’uko uhatanira gukora ibyiza (1 Petero 4:4). Mu gihe ibyo bikubayeho, ushobora guhitamo hagati yo kugirana na bo ubucuti cyangwa kuba incuti y’Imana. Nuhitamo kuba incuti y’Imana, uzaba uhisemo incuti nziza kuruta izindi zose umuntu yagira.—Soma muri Yakobo 4:4, 8.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 12 n’icya 19 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.