ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/12 p. 26
  • “Yehova . . . ni Uwera, ni Uwera, ni Uwera”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Yehova . . . ni Uwera, ni Uwera, ni Uwera”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Yehova Imana ari mu rusengero rwe rwera
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • “Yehova ni uwera, ni uwera, ni uwera”
    Egera Yehova
  • Mbese uzavuga ngo, “Ni jye: ba ari jye utuma”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • “Uwiteka Imana yanyu ndi uwera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/12 p. 26

Egera Imana

“Yehova . . . ni Uwera, ni Uwera, ni Uwera”

ESE hagize ugusaba guhitamo ijambo wakoresha ushaka kuvuga uko Yehova Imana ateye, watoranya irihe? Mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, umuhanuzi Yesaya yeretswe ibiremwa by’umwuka bisingiza Yehova bivuga ikintu cy’ingenzi kimuranga, bivuga ko ari uwera. Ibyo Yesaya yabonye kandi yumvise byagombye gutuma turushaho kubaha Yehova kandi bigatuma tumwegera. Mu gihe turi bube dusuzuma amagambo ari muri Yesaya 6:1-3, gerageza kumera nk’aho wari uhari.

Yesaya yabonye iki? Yaravuze ati “nabonye Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami ndende yashyizwe hejuru” (umurongo wa 1). Yesaya ntiyabonye Yehova Umutegetsi w’Ikirenga, imbona nkubone, kubera ko amaso yacu adashobora kubona ibiremwa by’umwuka. Bibiliya ibivuga mu buryo bweruye igira iti “nta muntu wigeze abona Imana” (Yohana 1:18). Ibyo Yesaya yabonye yabiboneye mu iyerekwa.a Nubwo ryari iyerekwa, ibyo yabonye byaragaragaraga neza, ku buryo yatangaye cyane nk’aho abonye Yehova.

Ibindi bintu Yesaya yeretswe, birashoboka ko nta wundi muntu wigeze abibona. Yaranditse ati “Abaserafi bari bahagaze hejuru ye. Buri wese yari afite amababa atandatu, abiri akayatwikiriza mu maso he, andi abiri akayatwikiriza ibirenge bye, naho andi abiri akayagurukisha” (umurongo wa 2). Abaserafi ni abamarayika bo mu rwego rwo hejuru. Yesaya ni we mwanditsi wa Bibiliya wenyine wagize icyo abavugaho. Abaserafi bahora biteguye kugenda no gukora ikintu cyose Imana ishaka ko bakora. Kuba batwikira mu maso habo no ku birenge, bigaragaza ko bubaha cyane uwo bakorera, bakamwumvira kandi bakishimira guhora imbere ye.

Yesaya ntiyatangajwe gusa n’ibyo yabonye, ahubwo yanatangajwe n’ibyo yumvise. Abaserafi bagize umutwe w’abaririmbyi wo mu ijuru, bazamuye amajwi yabo batangira kuririmba. Yesaya yaranditse ati “umwe yahamagaraga undi akamubwira ati ‘Yehova nyir’ingabo ni uwera, ni uwera, ni uwera’” (umurongo wa 3). Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “uwera” risobanura kutandura no kutagira ikizinga. Nanone iryo jambo ryumvikanisha “kugira umudendezo wo gukora icyo ushaka cyose, ariko ukitandukanya n’ikibi.” Birashoboka ko muri iyo ndirimbo abaserafi baririmbaga bakuranwa, basubiyemo ijambo “uwera” incuro eshatu zose bumvikanisha ko Yehova ari uwera mu rugero ruhanitse (Ibyahishuwe 4:8). Ubwo rero, kuba Yehova ari uwera ni kimwe mu bigaragaza uko ateye. Uko byagenda kose Yehova arera bihebuje, ntagira ikizinga kandi nta kibi kimurangwaho.

Kumenya ko Yehova ari uwera bituma twifuza kurushaho kumwegera. Kubera iki? Kubera ko Yehova nta kibi kimurangwaho, ntameze nk’abategetsi b’abantu bamunzwe na ruswa no kurenganya abandi. Kuba ari uwera bitwizeza ko azatubera Umubyeyi mwiza, Umutegetsi urangwa no gukiranuka, n’Umucamanza utabera. Birakwiriye ko twizera ko Imana yera itazigera na rimwe idutenguha.

Ibice bya Bibiliya wasoma mu Kuboza:

◼ Yesaya 1-23

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Igitabo Étude perspicace des Écritures gisobanura ko “iyo umuntu abonye iyerekwa riturutse ku Mana ari maso, bijya mu bwenge bwe bikamera nk’aho ari ibyo yatekerezaga. Nyuma y’aho, uwabonye iryo yerekwa ashobora kwibuka ibyo yabonye akabibwira abandi, cyangwa akabyandika mu magambo ye.”​—Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 26]

Kumenya ko Yehova ari uwera byagombye gutuma twifuza kumwegera

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze