ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/12 pp. 30-31
  • Biswe “Abana b’inkuba”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Biswe “Abana b’inkuba”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Mbese, uhora ushaka kuba uw’imbere?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Amasomo twavana kuri murumuna wa Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Banditse inkuru zivuga ibya Yesu
    Jya wigisha abana bawe
  • Intumwa zongera gushaka kuba abakomeye
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/12 pp. 30-31

Jya wigisha abana bawe

Biswe “Abana b’inkuba”

IYO hagwa imvura nyinshi, ushobora kumva inkuba ikubise. Ese wigeze wumva biguteye ubwoba?—a Na Yesu hari abigishwa be babiri yise “Abana b’Inkuba.” Reka dusuzume impamvu yabise atyo.

Abo bigishwa ba Yesu ni Yakobo na Yohana. Bavaga inda imwe kandi bari abahungu ba Zebedayo na Salome. Birashoboka ko Salome yavaga inda imwe na Mariya nyina wa Yesu. Ubwo rero, Yakobo na Yohana bavaga inda imwe na Yesu kwa nyina wabo kandi birashoboka ko bakuze bafitanye ubucuti.

Zebedayo n’abahungu be ari bo Yakobo na Yohana bari abarobyi. Abo bagabo babiri bari mu bantu ba mbere Yesu yatoranyije kugira ngo bamubere intumwa. Igihe yabahamagaraga bahise bareka umwuga wabo w’uburobyi baramukurikira. Hashize igihe, Yesu yatoranyije abantu 12 mu bigishwa be kugira ngo bamubere intumwa. Muri abo yatoranyije harimo Yakobo na Yohana.

Mbere gato y’uko Yesu yicwa, we n’abigishwa be bagiye i Samariya mu karere k’imisozi miremire. Bagezeyo bwije kandi bananiwe. Ariko Abasamariya bavuze ko badashaka ko Yesu n’abigishwa be barara mu mugi wabo. Ese waba uzi impamvu?— Reka tuyumve.

Yesu n’abigishwa be bari Abayahudi kandi Abayahudi benshi banenaga Abasamariya. Ariko birumvikana ko Yesu we atari ameze nka bo. We yabitagaho mu bugwaneza nk’uko Yakobo na Yohana bagombaga kubigenza. Ariko ba bigishwa babiri barakariye Abasamariya cyane bitewe n’uko banze kubakira, babaza Yesu bati “Mwami, urashaka ko tubwira umuriro ngo umanuke uve mu ijuru ubarimbure?” Ese utekereza ko Yesu yabashubije iki?— Yababwiye ko ibyo bavuze bidakwiriye. Yakobo na Yohana bagombaga kwitoza umuco wo kugira imbabazi.

Ikindi kibazo Yakobo na Yohana bari bafite, ni uko bahoraga bashaka kwishyira imbere kandi bakumva ko ari bo bafite agaciro kuruta abandi. Mbere gato y’uko Yesu apfa, izo ntumwa zatumye nyina kuri Yesu, maze aramubwira ati “tegeka ko aba bahungu banjye bombi bazicarana nawe mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe.” Igihe abandi bigishwa bamenyaga ibyo Yakobo na Yohana bakoze, bararakaye. Ese nawe wari kurakara?—

Birashoboka ko wari kurakara. Natwe ntidukunda abantu bishyira imbere kandi bagerageza kugaragaza ko ari bo bafite agaciro kurusha abandi. Nyuma yaho Yakobo na Yohana bamenye ko ibyo bakoze bidakwiriye maze barikosora. Baje kuba intumwa zirangwa n’urukundo n’ubugwaneza. Ni irihe somo twakura muri iyi nkuru?—

Isomo twakwigira kuri Yesu ni uko natwe dukwiriye kugirira abandi neza. Yesu yitaga ku bantu bose, baba abagabo, abagore cyangwa abana. Ese buri gihe uzagerageza kuzirikana urugero yadusigiye kandi umwigane?—

Soma iyi mirongo muri Bibiliya

  • Mariko 3:17

  • Matayo 27:55, 56; Mariko 15:40, 41

  • Matayo 4:18-22

  • Yohana 4:4-15, 21-26; Luka 9:51-55

  • Matayo 20:20-24; Mariko 10:35-37, 41

a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze