Aburahamu yari intwari
Aburahamu arimo aritegereza uko umuryango we n’abagaragu be bitegura kujya i Kanani (Intangiriro 12:1-5). Yitegereje abo bantu bangana batyo agomba gutunga, bituma yumva uburemere bw’inshingano afite yo kubitaho. Ese azakura he ibibatunga nibagera muri icyo gihugu cy’amahanga? Kubabonera ibibatunga byari byoroshye igihe bari mu mugi ukize wa Uri, ufite inzuri ngari, ubutaka burumbuka n’amazi menshi. Bizagenda bite se nibagera muri icyo gihugu akarwara cyangwa agapfa? Ni nde uzasigara yita ku muryango we? Nubwo Aburahamu yaba yaribajije ibibazo nk’ibyo, ntibyamuteye ubwoba ngo bimubuze kugira icyo akora. Nubwo yari guhura n’ibibazo bimeze bite, yari yiyemeje kumvira itegeko ry’Imana akajya i Kanani. Ibyo bigaragaza ko yari intwari rwose.
UBUTWARI NI IKI? Kugira ubutwari ni ukudatinya, kutagira ubwoba, kwitwara kigabo, bitandukanye no kuba ikigwari. Kuba intwari ntibivuga byanze bikunze ko umuntu atagira ubwoba. Ahubwo umuntu Imana ihaye kugira ubutwari, agira icyo akora aho guheranwa n’ubwoba.
ABURAHAMU YAGARAGAJE ATE KO ARI INTWARI? Aburahamu yanze kuba nyamujya iyo bijya. Yakuriye mu bantu basengaga ibigirwamana byinshi. Ariko nanone, ntiyatinye ko abandi bashobora kumwibazaho ngo bitume adakora ibyo yari azi ko bikwiriye. Ahubwo Aburahamu yahisemo gukora ibitandukanye n’iby’abandi, yiyemeza gusenga Yehova wenyine, “Imana Isumbabyose.”—Intangiriro 14:21, 22.
Gukorera Imana ni byo Aburahamu yahaga agaciro kuruta ubutunzi. Yemeye kuva mu buzima bwiza yarimo mu mugi wa Uri ajya kuba mu butayu, yizeye rwose ko Yehova yari kuzamuha ibyo yari kuzakenera byose. Birumvikana ko uko imyaka yagendaga ihita, Aburahamu ataburaga kwibuka bimwe mu byo yari atunze muri uwo mugi. Icyakora yari yizeye adashidikanya ko we n’umuryango we, Yehova yari kuzajya abaha ibyo bakeneye. Kubera ko Aburahamu yiziritse akaramata kuri Yehova, akumva ko Yehova ari we w’ingenzi mu mibereho ye, byatumye agira ubutwari bwo kumvira amategeko y’Imana.
NI IKI TWAMWIGIRAHO? Natwe dushobora kwigana Aburahamu, tugaharanira kugira ubutwari bwo kumvira Yehova nubwo twaba tubana n’abantu batamwumvira. Urugero, Bibiliya ivuga ko abahisemo kujya ku ruhande rwa Yehova Imana, abiyita incuti zabo cyangwa bene wabo bashobora kubarwanya (Yohana 15:20). Ariko kandi, niba koko twemera ibyo twamenye ku byerekeye Yehova, tuzashikama tuvuganire ukwizera kwacu mu kinyabupfura.—1 Petero 3:15.
Nanone tugomba kwizera isezerano ry’Imana ry’uko izita ku bayiringira. Ibyo bituma tugira ubutwari bwo gukomeza gukorera Imana, aho guhangayikishwa n’ubutunzi (Matayo 6:33). Irebere uko umuryango umwe wabigenje.
Nubwo Doug na Becky bari bafite abana babiri b’abahungu, bifuzaga kwimukira mu karere kari gakeneye ababwiriza b’ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya. Bamaze kubitekerezaho bitonze no gusenga kenshi, biyemeje gukomeza uwo mugambi bari bafite. Doug yaravuze ati “kwimukana n’abana tutazi neza uko tuzabaho, byadusabye ubutwari. Ariko igihe twabitekerezaga bwa mbere, twaganiriye ku rugero rwa Aburahamu na Sara. Kumva ukuntu bizeye Yehova n’uko Yehova atigeze abatererana, byaradukomeje rwose!”
Doug yagize icyo avuga ku buzima bagize bamaze kwimukira mu kindi gihugu. Yaravuze ati “twabonye imigisha myinshi cyane.” Yakomeje asobanura ati “kubera ko tubaho mu buryo bworoheje, buri munsi tumara igihe kinini turi hamwe, tubwiriza, tuganira kandi tugakina n’abana bacu. Umudendezo dufite sinabona uko nywuvuga!”
Birumvikana ko atari ko buri wese yashobora gukora nk’ibyo uwo muryango wakoze. Ariko kandi, twese dushobora gukurikiza urugero rw’Aburahamu dushyira imbere umurimo dukorera Imana, twizeye ko izatwitaho. Iyo tubigenje dutyo, tuba twumviye inama yo muri Bibiliya idushishikariza “kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya.’”—Abaheburayo 13:5, 6.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]
Umuntu w’intwari utinya Imana, ntatinya gufata ingamba nubwo yaba afite impungenge
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Umugore uhebuje wubahaga Imana
Sara yashakanye n’umugabo wari ufite ukwizera gukomeye. Ariko uwo mugore wubahaga Imana, na we yatanze urugero rukwiriye kwiganwa. Bibiliya isubiramo izina rye incuro eshatu igaragaza ko ari umugore wubahaga Imana abandi bakwiriye kwigana (Yesaya 51:1, 2; Abaheburayo 11:11; 1 Petero 3:3-6). Nubwo Bibiliya nta bintu byinshi ivuga kuri uwo mugore udasanzwe, ntibitubuza kubona ko yari umugore ufite imico myiza cyane.
Urugero, tekereza uko Sara yumvise ameze igihe umugabo we Aburahamu yamubwiraga ko Imana yabasabye kuva muri Uri. Ese yibajije iyo bagiye n’ikibajyanye? Ese yaba yarahangayikishijwe no gusiga ibyo bari batunze? Ese yumvise ababajwe n’uko yari agiye gusiga incuti n’umuryango, atazi n’igihe bari kuzongera kubonanira, cyangwa niba batari kuzongera kubonana? Nta kuntu atari kubitekereza. Nyamara yumviye Imana ava mu mugi wa Uri, yizeye ko Yehova yari kumuha umugisha bitewe no kumvira.—Ibyakozwe 7:2, 3.
Uretse kuba Sara yari umugaragu w’Imana wumvira, yari n’umugore uhebuje. Aho kugira ngo Sara ahangane n’umugabo we mu bijyanye no kuyobora urugo, yagaragaje ko amwubaha abikuye ku mutima, amugaragariza urukundo amushyigikira mu nshingano z’urugo. Muri ubwo buryo, twavuga ko yirimbishije akaba mwiza binyuze ku mico ye myiza.—1 Petero 3:1-6.
Ese hari icyo abagore bo muri iki gihe bamwigiraho? Umugore witwa Jill, umaze imyaka 30 ashatse kandi ufite urugo rwiza, yaravuze ati “urugero rwa Sara rwanyigishije uko nkwiriye kubwira umugabo wanjye icyo ntekereza nisanzuye.” Yakomeje agira ati “kubera ko umugabo wanjye ari we mutware w’urugo, ni we ufite uburenganzira bwo gufata imyanzuro ya nyuma. Iyo hari icyemezo yafashe, nkora ibishoboka byose kugira ngo gishyirwe mu bikorwa.”
Birashoboka ko isomo rikomeye twakura kuri Sara ari uko nubwo yari mwiza cyane, atemeye ko ubwiza bwe butuma yibona (Intangiriro 12:10-13). Ahubwo yashyigikiye umugabo we yicishije bugufi mu bihe byiza n’ibibi banyuzemo. Rwose Aburahamu na Sara, bagaragaje ko bari umuryango w’indahemuka, wicisha bugufi kandi urangwa n’urukundo, ku buryo buri wese yatumye mugenzi we abona imigisha.