Ishyari—Ingeso mbi ishobora kwangiza ubwenge bwacu
Napoléon Bonaparte yararigiraga. Jules César yararigiraga. Alexandre le Grand na we yararigiraga. Nubwo abo bagabo bose bari bafite ububasha n’icyubahiro, bari bafite ingeso mbi ishobora kwangiza ubwenge. Buri wese muri bo yari afite uwo yagiriraga ishyari.
Hari umuhanga mu bya filozofiya w’Umwongereza witwa Bertrand Russell wagize ati “Napoléon yagiriraga ishyari César, César akarigirira Alexandre [le Grand], kandi birashoboka ko Alexandre na we yarigiriraga Hercule utarigeze anabaho.” Umuntu wese ashobora kugira ishyari, ibyo yaba atunze byose, ubuhanga yaba afite bwose n’ibyo yaba yaragezeho byose.
Umuntu ugira ishyari ababazwa n’ibyo abandi batunze, imimerere myiza barimo, kuba hari icyo bamurusha, n’ibindi. Dukurikije uko igitabo kimwe gisobanura ibya Bibiliya cyabivuze, umuntu ugira ishyari ntiyifuza iby’abandi gusa, ahubwo nanone iyo umuntu afite ikintu we adafite biramubabaza, akumva yakimwaka.
Byaba byiza dusuzumye igishobora gutuma umuntu agira ishyari n’ingaruka zaryo, ariko cyane cyane dukeneye kumenya icyo twakora kugira ngo ishyari ritatubata.
IGISHOBORA KWENYEGEZA UMWUKA W’ISHYARI
Nubwo abantu badatunganye bose bagira “umwuka wo kwifuza” cyangwa w’ishyari, hari ibindi bintu bishobora gutuma iyo ngeso ishinga imizi mu mutima wacu (Yak 4:5). Intumwa Pawulo yagaragaje kimwe muri byo ubwo yandikaga ati “ntitukishyire imbere tuzana umwuka wo kurushanwa, tugirirana ishyari” (Gal 5:26). Umwuka wo kurushanwa ushobora gutuma ingeso duterwa no kudatungana yo kugira ishyari irushaho kwiyongera. Hari Abakristo babiri, umwe witwa Cristina n’undi witwa José,a babonye ko ibyo ari ukuri.
Umupayiniya w’igihe cyose witwa Cristina, yagize ati “nkunda kugirira abandi ishyari, nkigereranya na bo.” Igihe kimwe, Cristina yasangiraga amafunguro n’umuvandimwe w’umugenzuzi n’umugore we. Kubera ko yari azi ko we n’umugabo we Eric banganyaga imyaka n’uwo mugenzuzi n’umugore we, kandi na bo bakaba bari barigeze kuba abagenzuzi, yaravuze ati “umugabo wanjye na we ni umusaza! None se kuki mwe muri abagenzuzi twe tukaba nta cyo turi cyo?” Umwuka wo kurushanwa watumaga agira ishyari, bikamuhuma amaso ntabone imirimo myiza we n’umugabo we bakoraga, bityo ntanyurwe n’uko bari babayeho.
José yifuzaga kuba umukozi w’itorero. Igihe abandi bahabwaga iyo nshingano ariko we ntayihabwe, yabagiriye ishyari kandi arakarira umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza. José yagize ati “ishyari ryatumye nanga uwo muvandimwe kandi nabonaga ko adashaka ko mpabwa inshingano. Iyo umuntu yabaswe n’ishyari, arikunda kandi ntatekereze neza.”
ISOMO TUVANA KU BANTU BAVUGWA MU BYANDITSWE
Bibiliya irimo ingero nyinshi zitubera umuburo (1 Kor 10:11). Zimwe muri zo ntizitwereka gusa uko umuntu atangira kugira ishyari, ahubwo zinatwereka ingaruka rigira ku bemera kubatwa na ryo.
Urugero, Kayini umuhungu w’imfura wa Adamu na Eva, yarakajwe n’uko Yehova yemeye igitambo cya Abeli icye ntacyemere. Kayini yashoboraga kwikosora, ariko ishyari ryamuhumye amaso ku buryo yishe murumuna we (Intang 4:4-8). Ntibitangaje rero kuba Bibiliya ivuga ko Kayini ‘yakomokaga ku mubi,’ ari we Satani.—1 Yoh 3:12.
Abavandimwe icumi ba Yozefu bamugiriye ishyari kubera ko se yamukundaga cyane. Barushijeho kumwanga igihe yababwiraga inzozi yari yarose zarimo ubuhanuzi. Ndetse bashatse kumwica. Amaherezo, baramugurishije ajya kuba umucakara, maze ubugome butuma babeshya se ko Yozefu yapfuye (Intang 37:4-11, 23-28, 31-33). Imyaka myinshi nyuma yaho, baje kwemera icyaha cyabo barabwirana bati “nta gushidikanya ko turiho urubanza bitewe n’ibyo twakoreye umuvandimwe wacu, kuko twabonye ukuntu yari afite intimba ku mutima igihe yadutakiraga ariko ntitwamwumva.”—Intang 42:21; 50:15-19.
Kora, Datani na Abiramu na bo bagize ishyari igihe bagereranyaga inshingano zabo n’iza Mose na Aroni. Bashinje Mose ko ‘yigiraga umutware’ kandi akishyira hejuru (Kub 16:13). Ibyo byari ibinyoma (Kub 11:14, 15). Yehova ni we wari warahaye Mose inshingano. Ariko ibyo byigomeke byifuzaga umwanya wa Mose. Amaherezo, ishyari ryatumye Yehova abarimbura.—Zab 106:16, 17.
Umwami Salomo yiboneye ukuntu ishyari rishobora kugeza umuntu kure. Umugore wari wapfushije uruhinja yagerageje kwemeza mugenzi we ko uruhinja rwe ari rwo rwari rwapfuye. Mu gihe baburanaga, uwabeshyaga yemeye ko uruhinja rwari ruzima na rwo rwicwa. Icyakora, Salomo yategetse ko urwo ruhinja ruhabwa uwari umubyeyi warwo nyakuri.—1 Abami 3:16-27.
Ishyari rishobora kugira ingaruka mbi cyane. Ingero zo mu Byanditswe tumaze kubona, zigaragaza ko ishyari rishobora gukurura urwango, akarengane n’ubwicanyi. Byongeye kandi, buri wese mu barenganaga nta kibi yabaga yakoze. Ese hari icyo twakora kugira ngo tutabatwa n’ishyari? Ni izihe ngamba twafata kugira ngo twirinde kugira ishyari?
UMUTI UKOMEYE
Jya ukunda abavandimwe. Intumwa Petero yagiriye Abakristo inama ati “ubu rero ubwo mwamaze kweza ubugingo bwanyu mwumvira ukuri, bigatuma mukunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya, mukundane cyane mubikuye ku mutima” (1 Pet 1:22). Ariko se urukundo ni iki? Intumwa Pawulo yaranditse ati “urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo” (1 Kor 13:4, 5). Ese dukunze abandi urukundo nk’urwo, ntirwatuma twivanamo igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo kubagirira ishyari (1 Pet 2:1)? Aho kugira ngo Yonatani agirire Dawidi ishyari, ‘yamukunze nk’uko yikundaga.’—1 Sam 18:1.
Jya uteranira hamwe n’abantu bubaha Imana. Umwanditsi wa Zaburi ya 73 yagiriraga ishyari abantu babi bari babayeho neza, badamaraye. Icyakora, yanesheje iryo shyari igihe yajyaga mu “rusengero rukomeye rw’Imana” (Zab 73:3-5, 17). Igihe uwo mwanditsi wa zaburi yifatanyaga na bagenzi be bari bahuje ukwizera, byatumye amenya ko “kwegera Imana” ari byo byamuheshaga imigisha (Zab 73:28). Kwifatanya buri gihe n’abo duhuje ukwizera mu materaniro ya gikristo, natwe bizaduhesha imigisha.
Jya ushaka uko wakora ibyiza. Imana imaze kubona ko Kayini yari afite ishyari n’urwango, yaramubwiye iti ‘hindukira ukore ibyiza’ (Intang 4:7). None se ku Bakristo, ‘gukora ibyiza’ bikubiyemo iki? Yesu yavuze ko tugomba ‘gukundisha Yehova Imana yacu umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose kandi tugakunda mugenzi wacu nk’uko twikunda’ (Mat 22:37-39). Ibyishimo duterwa no gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere no gufasha abandi, ni umuti ukomeye uturinda ishyari. Kwifatanya mu buryo bugaragara mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa, ni uburyo bwiza bwo gukorera Imana na bagenzi bacu kandi biduhesha ‘imigisha ya Yehova.’—Imig 10:22.
Jya ‘wishimana n’abishima’ (Rom 12:15). Yesu yishimiraga ibyo abigishwa be bageragaho, kandi yagaragaje ko bari gukora byinshi kurusha ibyo yakoze mu murimo wo kubwiriza (Luka 10:17, 21; Yoh 14:12). Twebwe abagaragu ba Yehova twunze ubumwe; ku bw’ibyo, ibyo buri wese muri twe ageraho, bibera abandi bose umugisha (1 Kor 12:25, 26). None se ubwo, ntitwagombye kwishima mu gihe abandi bahawe inshingano zikomeye aho kubagirira ishyari?
NI INTAMBARA ITOROSHYE!
Kurwanya ishyari bishobora kuba intambara ndende. Cristina yagize ati “na n’ubu akantu k’ishyari kajya kanzamo. Nubwo ndyanga, rimbamo kandi mba ngomba kurirwanya buri gihe.” José na we yarwanaga intambara nk’iyo. Yagize ati “Yehova yamfashije kwishimira imico myiza y’umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza. Kugirana n’Imana imishyikirano myiza byangiriye akamaro cyane.”
Ishyari rikubiye mu ‘mirimo ya kamere’ buri Mukristo yagombye kurwanya (Gal 5:19-21). Nitutemera kubatwa n’ishyari, tuzagira ibyishimo kandi dushimishe Data wo mu ijuru Yehova.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina yarahinduwe.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 17]
“Mwishimane n’abishima”