Ese abiyita Abakristo bose ni Abakristo nyakuri?
KU ISI hari Abakristo bangana iki? Igitabo cyabikozeho ubushakashatsi, cyavuze ko mu mwaka wa 2010, ku isi hose hari Abakristo bagera kuri miriyari 2,3. Nanone icyo gitabo cyagaragaje ko abo Bakristo babarizwa mu madini asaga 41.000, buri dini rikaba rifite inyigisho zaryo n’amategeko yaryo arigenga (Atlas of Global Christianity). Iyo ni yo mpamvu hari abitegereza ubwinshi bw’amadini yiyita aya gikristo bikabashobera, ndetse bamwe bakazinukwa icyitwa idini cyose. Bashobora kuba bibaza bati ‘ese koko abantu bose bavuga ko ari “Abakristo,” ni Abakristo nyakuri?’
Reka dusuzume icyo kibazo. Iyo umuntu ari ku rugendo asabwa kubwira abakozi ba gasutamo igihugu akomokamo. Nanone aba agomba kubigaragaza yerekana ikimuranga, wenda nk’uruhushya rwo kujya mu mahanga. Kuba Umukristo nyakuri si ukubivuga mu magambo gusa, bisaba no kubigaragariza mu bikorwa. Hari ibindi bintu bigomba kwerekana ko umuntu ari Umukristo nyakuri. Ese ibyo ni ibihe?
Ijambo “Umukristo” ryatangiye gukoreshwa bwa mbere nyuma y’umwaka wa 44. Luka, wari umuhanga mu by’amateka akaba n’umwanditsi wa Bibiliya, yaranditse ati “muri Antiyokiya ni ho abigishwa bitiwe Abakristo bwa mbere, biturutse ku Mana” (Ibyakozwe 11:26). Zirikana ko abo biswe Abakristo bari abigishwa ba Kristo. Ni iki gituma umuntu aba umwigishwa wa Yesu Kristo? Hari igitabo cyabisobanuye kigira kiti “gukurikira Yesu ukaba umwigishwa we, bisobanura kwitanga utizigamye . . ukamwegurira ubuzima bwawe bwose” (The New International Dictionary of New Testament Theology). Ubwo rero, Umukristo w’ukuri ni wa wundi ukurikiza inyigisho n’amabwiriza twahawe na Yesu watangije itorero rya gikristo, akabikora atizigamye kandi nta gahato.
Ese mu bantu benshi bavuga ko ari Abakristo muri iki gihe, harimo abameze batyo? Yesu yari yaravuze ko Abakristo b’ukuri bari kuzarangwa n’iki? Suzuma ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo. Mu ngingo zikurikira, turasuzuma ibintu bitanu Yesu yavuze byari kuranga Abakristo b’ukuri kandi bigatuma abantu bahita babamenya. Turaza gusuzuma uburyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bujuje ibyo bintu Yesu yavuze. Nanone turaza kureba niba abiyita Abakristo muri iki gihe bigana urugero rw’abatubanjirije.