ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/3 pp. 15-19
  • Komeza kubona ko ibintu byihutirwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza kubona ko ibintu byihutirwa
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUKI UMURIMO WACU WO KUBWIRIZA WIHUTIRWA?
  • KUBWIRIZA TWUMVA KO IBINTU BYIHUTIRWA BISOBANURA IKI?
  • KOMEZA KUBONA KO IBINTU BYIHUTIRWA
  • TURI MU BIHE BIKOMEYE
  • KUMENYA KO IBINTU BYIHUTIRWA BYATUMYE BAGIRA ICYO BAKORA
  • Uko twakwitoza kubona ko ibintu byihutirwa mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Bwiriza uzirikana ko ibintu byihutirwa
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • “Bwiriza Ijambo . . . mu Buryo Bwihutirwa”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • “Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/3 pp. 15-19

Komeza kubona ko ibintu byihutirwa

“Ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa.”​—2 TIM 4:​2.

ESE WASOBANURA?

Kuki Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwirizaga bumva ko ibintu byihutirwa?

Ni iki cyadufasha gukomeza kubona ko ibintu byihutirwa?

Kuki umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wihutirwa kurusha ikindi gihe cyose?

1, 2. Itegeko twahawe ryo ‘kubwiriza tuzirikana ko ibintu byihutirwa’ rituma havuka ibihe bibazo?

UBUSANZWE, abantu bakora akazi k’ubutabazi baba bumva ko ibintu byihutirwa. Urugero, abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bihutira kugera aho babatabaje, kubera ko baba bazi ko ubuzima buri mu kaga.

2 Twebwe Abahamya ba Yehova twifuza gufasha abantu kugira ngo bazarokoke. Ni yo mpamvu duha agaciro kenshi inshingano twahawe yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Birumvikana ko tutagenda hutihuti nta gahunda. Ku bw’ibyo se, ni iki intumwa Pawulo yashakaga kuvuga igihe yatangaga inama igira iti “ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa” (2 Tim 4:​2)? Twabwiriza dute tuzirikana ko ibintu byihutirwa, kandi se kuki umurimo wacu wihutirwa cyane?

KUKI UMURIMO WACU WO KUBWIRIZA WIHUTIRWA?

3. Kwemera ubutumwa bw’Ubwami cyangwa kubwanga, bishobora kugira izihe ngaruka?

3 Birashoboka ko iyo utekereje ukuntu umurimo wacu wo kubwiriza ushobora kurokora ubuzima bw’abantu, wumva ugomba kwihutira kubwira abandi ibihereranye n’ubutumwa bwiza (Rom 10:​13, 14). Ijambo ry’Imana rigira riti “nimbwira umuntu mubi nti ‘gupfa ko uzapfa,’ maze agahindukira akareka ibyaha bye kandi agakora ibihuje n’ubutabera no gukiranuka, . . . azakomeza kubaho; ntazapfa. Ibyaha byose yakoze ntibizamubarwaho” (Ezek 33:​14-16). Koko rero, Bibiliya ibwira abigisha ubutumwa bw’Ubwami iti ‘muzikiza, mukize n’ababumva.’​—⁠1 Tim 4:​16; Ezek 3:​17-21.

4. Kuki ubuhakanyi bwatumye kubwiriza byihutirwa mu kinyejana cya mbere?

4 Reka dusuzume amwe mu magambo akikije umurongo wacu w’ifatizo, kugira ngo dusobanukirwe impamvu Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo kubwiriza azirikana ko ibintu byihutirwa. Yagize ati “ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa, haba mu gihe cyiza no mu gihe kigoye, ucyahe, uhane, utange inama, ufite kwihangana kose n’ubuhanga bwose bwo kwigisha. Hari igihe abantu batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo bahuje n’irari ryabo, bazigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva, kandi baziziba amatwi kugira ngo batumva ukuri” (2 Tim 4:​2-4). Yesu yari yarahanuye ko hari kuzabaho ubuhakanyi (Mat 13:​24, 25, 38). Kubera ko ibyo byari hafi kuba, Timoteyo yagombaga kwihutira ‘kubwiriza ijambo’ no mu itorero, kugira ngo Abakristo badakururwa n’inyigisho z’ibinyoma zikabayobya. Ubuzima bwari mu kaga. Byifashe bite se muri iki gihe?

5, 6. Ni ibihe bitekerezo abantu tubwiriza bakunze kuba bafite?

5 Muri iki gihe ubuhakanyi bwariyongereye kandi bukwirakwira hirya no hino (2 Tes 2:​3, 8). Ni izihe nyigisho abantu bifuza kumva muri iki gihe? Mu duce twinshi, abantu bemera inyigisho y’ubwihindurize nk’uko bemera indi nyigisho yose y’idini. Nubwo akenshi inyigisho y’ubwihindurize isobanurwa hakoreshejwe amagambo yo mu rwego rwa siyansi, mu by’ukuri yahindutse nk’inyigisho y’idini, ihindura uko abantu babona Imana na bagenzi babo. Indi nyigisho yogeye ni ivuga ko Imana itatwitaho, bityo natwe tukaba tutagomba kuyitaho. Kuki izo nyigisho zikurura abantu cyane, ku buryo zatumye ababarirwa muri za miriyoni basinzira mu buryo bw’umwuka? Ni uko zisa n’aho zibwira abantu ziti “mushobora gukora ibyo mwishakiye byose, kubera ko nta wuzabibaryoza.” Mu by’ukuri, ibyo ni byo abantu benshi bifuza kumva.​—⁠Soma muri Zaburi ya 10:​4.

6 Ariko hari izindi nyigisho abantu baba bifuza kumva. Bamwe mu bakijya mu nsengero bakunda abigisha bababwira bati “icyo mwakora cyose, Imana irabakunda.” Abapadiri n’abapasiteri babwira abantu ibyo bifuza kumva bababwira ko imihango, Misa, iminsi mikuru y’idini n’amashusho byemerwa n’Imana. Abo bajya mu nsengero ntibazi akaga kabugarije (Zab 115:​4-8). Icyakora, turamutse tubakanguye mu buryo bw’umwuka kugira ngo basobanukirwe ubutumwa nyakuri bwa Bibiliya, bashobora kubona imigisha ituruka ku Bwami bw’Imana.

KUBWIRIZA TWUMVA KO IBINTU BYIHUTIRWA BISOBANURA IKI?

7. Twagaragaza dute ko tubona ko ibintu byihutirwa?

7 Umuganga mwiza iyo abaga umurwayi yerekeza ibitekerezo byose ku kazi ke kubera ko ubuzima buba buri mu kaga. Mu murimo wacu wo kubwiriza, dushobora kugaragaza ko tuzirikana ko ibintu byihutirwa tuwerekezaho ubwenge, wenda dutekereza ku bibazo cyangwa ingingo bishobora gushishikaza abo tubwiriza. Nanone, kumva ko ibintu byihutirwa bishobora gutuma tugira icyo duhindura kuri gahunda yacu kugira ngo dusure abantu igihe baba bashobora kutwakira.​—⁠Rom 1:​15, 16; 1 Tim 4:​16.

8. Kumva ko ibintu byihutirwa akenshi biba bikubiyemo iki?

8 Nanone kandi, kumva ko ibintu byihutirwa bikubiyemo kumenya ibyo tugomba gushyira mu mwanya wa mbere. (Soma mu Ntangiriro 19:​15.) Urugero, tekereza umaze guhabwa ibisubizo by’ibizamini byo kwa muganga, maze dogiteri akaguhamagara mu biro bye, akakwihanangiriza ati “indwara yawe irakomeye cyane. Ugomba kugira icyo ukora bitarenze ukwezi.” Wenda ntuzahita usohoka mu biro bye wihuta cyane nk’uko umuntu ushinzwe kuzimya inkongi y’umuriro agenda iyo ahurujwe. Ahubwo ushobora gutuza ugatega amatwi ibyo akubwira, ukajya mu rugo maze ugatekereza neza icyo ugomba gukora.

9. Kuki twavuga ko igihe Pawulo yari muri Efeso yabwirije azirikana ko ibintu byihutirwa?

9 Dushobora kuvana isomo ku rugero Pawulo yatanze mu birebana no kumva ko ibintu byihutirwa, turebye ibyo yabwiye abasaza bo muri Efeso ku bihereranye n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza yakoreye mu ntara ya Aziya. (Soma mu Byakozwe 20:​18-21.) Uko bigaragara, kuva ku munsi wa mbere yashishikariye gusura abantu ku nzu n’inzu abagezaho ubutumwa bwiza. Byongeye kandi, mu gihe cy’imyaka ibiri, yakurikizaga gahunda ihoraho, “buri munsi agatanga ibiganiro mu cyumba cy’ishuri rya Turano” (Ibyak 19:​1, 8-10). Ubwo rero, kuba Pawulo yarumvaga ko ibintu byihutirwa ni byo byagengaga gahunda ye ya buri munsi. Kuba dusabwa ‘gukora umurimo tuzirikana ko ibintu byihutirwa’ ntibiba bigamije gutuma uturemerera. Ahubwo bigaragaza ko umurimo wo kubwiriza ari wo wagombye kujya mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.

10. Kuki twakwishimira ko mu myaka 100 ishize Abakristo babwirizanyije ishyaka bumva ko ibintu byihutirwa?

10 Urugero rw’itsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya batangiye kubwiriza ubutumwa bwiza mbere y’umwaka wa 1914, rugaragaza icyo kumva ko ibintu byihutirwa bisobanura. Nubwo babarirwaga mu bihumbi bike, bari basobanukiwe ko bari mu bihe bikomeye maze batangira kubwiriza iby’Ubwami babigiranye ishyaka. Basohoraga za disikuru mu binyamakuru bibarirwa mu bihumbi kandi bateguye porogaramu yo kwerekana filimi (yitwaga Photo-Drame de la Création). Ibyo byatumye bageza ubutumwa bwiza ku bantu babarirwa muri za miriyoni. Ese iyo bataza kumva ko ibintu byihutirwa, ni bangahe muri twe baba barumvise ubutumwa bw’Ubwami?​—⁠Soma muri Zaburi ya 119:​60.

KOMEZA KUBONA KO IBINTU BYIHUTIRWA

11. Ni iki cyatumye bamwe badakomeza kubona ko ibintu byihutirwa?

11 Umuntu ashobora kurangara ntakomeze gutekereza ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi. Satani akoresha iyi si agatuma duhugira mu gushaka inyungu zacu bwite n’ibindi bintu bitari iby’ingenzi kugira ngo tudakomeza gukora umurimo wa Yehova (1 Pet 5:​8; 1 Yoh 2:​15-17). Hari bamwe babonaga ko umurimo wa Yehova ari wo ugomba kuza mu mwanya wa mbere, ariko nyuma yaho ntibakomeza kubona ko ibintu byihutirwa. Urugero, Umukristo wo mu kinyejana cya mbere witwaga Dema yari ‘yarafatanyije umurimo’ na Pawulo, ariko aza kurangazwa n’iyi si. Aho kugira ngo Dema akomeze kubona ko gutera inkunga umuvandimwe we Pawulo wari mu ngorane ari byo byagombaga kuza mu mwanya wa mbere, yaramutaye.​—⁠File 23, 24; 2 Tim 4:​10.

12. Ni iki dushobora gukora muri iki gihe, kandi se ni iki tuzashobora gukora iteka ryose?

12 Kugira ngo dukomeze kubona ko ibintu byihutirwa, tugomba kwirinda gutwarwa n’ibinezeza byo muri ubu buzima. Tugomba gukora uko dushoboye kose ‘tukagundira ubuzima nyakuri’ (1 Tim 6:​18, 19). Ushobora kuba udashidikanya ko kuba tuzabaho iteka ku isi mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, bizatuma tubona uburyo bwo gukora ibintu bidushimisha ubuziraherezo. Ariko umurimo dukora muri iki gihe wo gufasha abandi kugira ngo bazarokoke Harimagedoni, ntuzasubirwamo.

13. Ubwo twamaze kuba Abakristo, ni iki cyadufasha gukomeza kubona ko ibintu byihutirwa?

13 Kubera ko abantu benshi badukikije basinziriye mu buryo bw’umwuka, ni iki cyadufasha gukomeza kubona ko ibintu byihutirwa? Dushobora kwibuka ko hari igihe natwe twari dusinziriye, turi mu mwijima. Ariko nk’uko Pawulo yabivuze, twarakanguwe kandi Kristo yaratumurikiye. Ubu dufite inshingano yo kumurikira abandi. (Soma mu Befeso 5:​14.) Pawulo amaze kuvuga ibyo, yaranditse ati “mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye, kuko iminsi ari mibi” (Efe 5:​15, 16). Nimucyo muri iyi minsi mibi ‘twicungurire igihe’ cyo gukora imirimo ishobora gutuma dukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka.

TURI MU BIHE BIKOMEYE

14-16. Kuki umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wihutirwa kurusha ikindi gihe cyose?

14 Buri gihe umurimo wo kubwiriza wabaga wihutirwa, ariko ubu bwo urihutirwa kurusha ikindi gihe cyose. Kuva mu mwaka wa 1914, ibintu bigize ikimenyetso byahanuwe mu Ijambo ry’Imana byagiye birushaho kugaragara (Mat 24:​3-51). Ubuzima bw’abantu buri mu kaga kurusha ikindi gihe cyose. Nubwo ibihugu by’ibihangange biherutse kugirana amasezerano yo kudakoresha ibitwaro bya kirimbuzi, biracyafite ibitwaro bya kirimbuzi bigera ku 2.000, byiteguye gukoresha. Abayobozi b’ibyo bihugu bavuga ko hari incuro zibarirwa mu magana bagiye babura ibyo bitwaro. Ese ibyihebe byaba bifite bimwe muri byo? Abazi kwitegereza bavuga ko ikiremwamuntu gishobora kurimburwa n’intambara ishojwe n’icyihebe. Icyakora, intambara si yo yonyine yugarije abantu.

15 Mu mwaka wa 2009, hari ikinyamakuru (The Lancet) na kaminuza y’i Londres (University College) byasohoye raporo yagiraga iti “imihindagurikire y’ikirere ni cyo kibazo gikomeye cyane kurusha ibindi byugarije ubuzima bw’abantu muri iki kinyejana cya 21.” Iyo raporo yakomeje igira iti “mu myaka ibarirwa muri za mirongo iri imbere, imihindagurikire y’ikirere izagira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi, kandi izarushaho gushyira mu kaga ubuzima n’imibereho myiza by’abantu babarirwa muri za miriyari.” Ahantu henshi hashobora kuzangizwa n’amazi y’inyanja yarenze inkombe, amapfa, imyuzure, ibyorezo by’indwara, imiyaga no kurwanira imitungo kamere igenda irushaho kugabanuka. Koko rero, intambara n’impanuka kamere byugarije abantu.

16 Hari abashobora gutekereza ko nihakoreshwa ibitwaro bya kirimbuzi bizatuma habaho ibintu bisohoza ‘ikimenyetso.’ Icyakora, abenshi ntibazi icyo ikimenyetso gisobanura. Ubu hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo gitangiye kugaragara, ibyo bikaba byerekana ukuhaba kwa Kristo kandi ko iherezo ry’iyi si ryegereje cyane (Mat 24:​3). Nta kindi gihe ibintu byinshi biranga icyo kimenyetso byigeze bigaragara nk’iki gihe. Iki ni cyo gihe abantu bagomba gukanguka bakava mu bitotsi byo mu buryo bw’umwuka. Umurimo dukora ushobora gutuma bakanguka.

17, 18. (a) Kumenya “igihe turimo” bituma dukora iki? (b) Ni iki gishobora gutuma abantu bahindura uko babonaga ubutumwa bw’Ubwami?

17 Dusigaranye igihe gito gusa cyo kugaragaza ko dukunda Yehova no kurangiza umurimo wo kubwiriza yadushinze gukora muri iyi minsi y’imperuka. Amagambo Pawulo yabwiye Abakristo b’i Roma bo mu kinyejana cya mbere arushaho kugira ireme muri iki gihe. Yarababwiye ati “muzi igihe turimo, ko igihe kigeze kugira ngo mukanguke muve mu bitotsi, kuko ubu agakiza kacu katwegereye cyane kurusha igihe twizeraga.”​—⁠Rom 13:​11.

18 Ibintu byahanuwe ko byari kuranga iminsi y’imperuka bishobora gutuma abantu bamenya ko bakeneye ibintu by’umwuka. Abandi bo bahita biyumvisha ko abantu bakeneye gufashwa iyo babonye ukuntu ubutegetsi bw’abantu bwananiwe gukemura ibibazo bijyanye n’ubukungu, ibitwaro bya kirimbuzi, urugomo no kwangirika kw’ibidukikije. Hari n’abandi basobanukirwa ko bakeneye ibintu by’umwuka bitewe n’ibiba mu miryango yabo, urugero nk’uburwayi, gutana kw’abashakanye cyangwa gupfusha uwo bakundaga. Iyo twifatanyije mu murimo wo kubwiriza, bituma dufasha abantu nk’abo.

KUMENYA KO IBINTU BYIHUTIRWA BYATUMYE BAGIRA ICYO BAKORA

19, 20. Kumenya ko ibintu byihutirwa byatumye Abakristo benshi bakora iki?

19 Kumenya ko ibintu byihutirwa byatumye Abakristo benshi barushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Urugero, hari umugabo n’umugore we bakiri bato bo muri Ekwateri boroheje ubuzima nyuma y’ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka wa 2006, ryari rifite umutwe uvuga ngo ‘Komeza kugira ijisho rireba neza.’ Bakoze urutonde rw’ibintu batari bakeneye, maze nyuma y’amezi atatu bava mu nzu y’ibyumba bitatu, bajya kuba mu nzu y’icyumba kimwe kandi bagurisha bimwe mu bintu byabo, maze bishyura amadeni yose bari bafite. Bidatinze babaye abapayiniya b’abafasha, hanyuma bajya gufasha itorero ryari rikeneye ababwiriza, babisabwe n’umugenzuzi usura amatorero.

20 Hari umuvandimwe wo muri Amerika y’Amajyaruguru wanditse ati “igihe jye n’umugore wanjye twajyaga mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 2006, twari tumaze imyaka 30 tubatijwe. Igihe twatahaga tuvuye muri iryo koraniro, twaganiriye ukuntu dushobora gushyira mu bikorwa inama twari twahawe yo koroshya ubuzima (Mat 6:​19-22). Twari dufite amazu atatu, isambu, amamodoka meza cyane, ubwato n’imodoka yo kujyana gutembera irimo ibikoresho nk’ibyo mu nzu. Kubera ko twumvaga twaratakaje igihe cyacu n’imbaraga zacu dushaka ubutunzi, twishyiriyeho intego yo gukora umurimo w’igihe cyose. Mu mwaka wa 2008, twifatanyije n’umukobwa wacu tuba abapayiniya b’igihe cyose. Mbega ibyishimo twatewe no gukorana n’abavandimwe! Twashoboye gukorera umurimo ahantu hari hakenewe ababwiriza benshi kurushaho. Nanone kandi, gukora byinshi mu murimo wa Yehova byatumye turushaho kumwegera. Ikidushimisha cyane kurushaho ni ukubona ibyishimo abantu bagira iyo bamaze gusobanukirwa ukuri ko mu Ijambo ry’Imana.”

21. Ni ibihe bintu tuzi bituma tugira icyo dukora?

21 Tuzi uko bigiye kugendekera iyi si mbi. Hazabaho “umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana” (2 Pet 3:⁠7). Kuba tuzi Ijambo ry’Imana bituma dutangaza tubigiranye ishyaka ko hagiye kubaho umubabaro ukomeye, hanyuma hakaza isi nshya. Dukomeje kumva ko gufasha abantu bakagira ibyiringiro nyakuri ari ibintu byihutirwa. Iyo twifatanyije mu buryo bwuzuye muri uwo murimo wihutirwa, tuba tugaragaje urukundo nyakuri dukunda Imana na bagenzi bacu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze