ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/3 pp. 25-29
  • Ntukarebe ‘ibintu wasize inyuma’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntukarebe ‘ibintu wasize inyuma’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMINSI MYIZA YA KERA
  • IBYO TWIGOMWE
  • IBINTU BIBI BYATUBAYEHO
  • Komeza kureba ibiri imbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Nkurikira ube umwigishwa wanjye
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Mwibuke umugore wa Loti
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Mwibuke umugore wa Loti
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/3 pp. 25-29

Ntukarebe ‘ibintu wasize inyuma’

“Nta muntu ufashe isuka ureba ibintu yasize inyuma ukwiriye ubwami bw’Imana.”​—LUKA 9:62.

WASUBIZA UTE?

Kuki twagombye ‘kwibuka umugore wa Loti’?

Ni ibihe bintu bitatu twagombye kwirinda gukomeza gutekerezaho?

Twakomeza dute kugendana n’umuteguro wa Yehova?

1. Ni uwuhe muburo Yesu yatanze, kandi se ni ikihe kibazo kivuka?

“MWIBUKE umugore wa Loti” (Luka 17:​32). Uwo muburo watanzwe na Yesu Kristo, hakaba hashize imyaka hafi 2.000, ubu ufite agaciro kurusha mbere hose. Ariko se ni iki Yesu yashakaga kuvuga? Abayahudi bari bamuteze amatwi ntibari bakeneye ibindi bisobanuro. Bari bazi ibyabaye ku mugore wa Loti. Igihe yahungaga ava i Sodomu ari kumwe n’umuryango we, yananiwe kumvira areba inyuma, nuko ahinduka inkingi y’umunyu.​—⁠Soma mu Ntangiriro 19:​17, 26.

2. Ni iki cyaba cyaratumye umugore wa Loti areba inyuma, kandi se kutumvira kwe kwamukururiye iki?

2 Ariko se, ni iki cyatumye umugore wa Loti areba inyuma? Ese yari afite amatsiko yo kureba ibyarimo biba? Ese yaba yararebye inyuma bitewe no kubura ukwizera? Cyangwa yari ababajwe n’ibintu byose yari asize i Sodomu (Luka 17:​31)? Uko impamvu yabimuteye yaba iri kose, kutumvira kwe kwatumye atakaza ubuzima. Bitekerezeho nawe! Yapfiriye umunsi umwe n’abantu babi b’i Sodomu n’i Gomora. Ntibitangaje rero kuba Yesu yaravuze ati “mwibuke umugore wa Loti.”

3. Ni mu buhe buryo Yesu yatsindagirije ko tutagombye kureba inyuma mu buryo bw’ikigereranyo?

3 Muri iki gihe, natwe ntitugomba kureba inyuma mu buryo bw’ikigereranyo. Yesu yabitsindagirije igihe yasubizaga umuntu wari umubajije niba yabanza kujya gusezera abagize umuryango we akabona kuba umwigishwa we. Yesu yaramubwiye ati “nta muntu ufashe isuka ureba ibintu yasize inyuma ukwiriye ubwami bw’Imana” (Luka 9:​62). Ese Yesu yari amushubije nabi cyangwa yari agaragaje ko adashyira mu gaciro? Oya, kuko yari azi ko ibyo uwo muntu yari amusabye byari urwitwazo gusa rwo kwanga inshingano. Yesu yavuze ko uko kwanga inshingano byari kimwe no kureba ‘ibintu [umuntu] yasize inyuma.’ Ese umuntu urimo ahinga acishijemo akareba ibiri inyuma, cyangwa arambitse isuka akareba ku ruhande, hari icyo byaba bitwaye? Uko biri kose, yaba arangaye, kandi umurimo we wahazaharira.

4. Ni iki tugomba guhanga amaso?

4 Aho guhanga amaso ku byahise, tugomba kuyahanga ku biri imbere. Ibyo byagaragajwe neza mu Migani 4:​25, hagira hati “amaso yawe ajye areba imbere adakebakeba; koko rero, amaso yawe ajye atumbira imbere yawe.”

5. Kuki tutagomba kureba ibintu twasize inyuma?

5 Dufite impamvu yumvikana yo kutareba ibintu twasize inyuma. Iyo mpamvu ni iyihe? Turi mu “minsi y’imperuka” (2 Tim 3:​1). Ubu ntidutegereje irimbuka ry’imigi ibiri gusa, ahubwo dutegereje irimbuka ry’isi yose. Ni iki kizadufasha kwirinda kugerwaho n’ibyageze ku mugore wa Loti? Mbere na mbere, tugomba kumenya bimwe mu bintu twasize inyuma dushobora kwifuza kureba (2 Kor 2:​11). Nimucyo rero dusuzume bimwe muri byo, turebe n’ukuntu twakwirinda kubihanga amaso.

IMINSI MYIZA YA KERA

6. Kuki tutagombye guhora twiringira ubwenge bwacu?

6 Kamwe mu kaga dushobora guhura na ko ni ukubona ibintu mu buryo butari bwo, tukumva ko iminsi ya kera ari yo yari myiza. Hari igihe ubwenge bwacu butibuka neza uko ibintu byari bimeze. Dushobora kwibeshya tugapfobya ibibazo twari dufite maze tugakabiriza ibihe byiza twagize, bigatuma twumva ko ibintu byari byiza cyane icyo gihe. Uko kwibeshya bishobora gutuma twifuza iminsi myiza ya kera. Ariko Bibiliya iduha umuburo ugira uti “ntukavuge uti ‘kuki iminsi ya kera yari myiza kurusha iy’ubu?’ Ubwenge si bwo buba buguteye kubaza utyo” (Umubw 7:​10). Kuki imitekerereze nk’iyo ishobora guteza akaga?

7-9. (a) Byagendekeye bite Abisirayeli igihe bari muri Egiputa? (b) Ni izihe mpamvu Abisirayeli bari bafite zo kwishima? (c) Ni iki cyatumye Abisirayeli batangira kwijujuta no kwitotomba?

7 Reka turebe uko byagendekeye Abisirayeli bo mu gihe cya Mose. Nubwo bari barabanje gufatwa nk’abashyitsi muri Egiputa, Yozefu amaze gupfa Abanyegiputa ‘babashyiriyeho abatware bo kubakoresha imirimo y’agahato, kugira ngo babakandamize babahekesha imitwaro’ (Kuva 1:​11). Amaherezo Farawo yategetse ko bica abana b’abahungu b’Abisirayeli, kuko atashakaga ko Abisirayeli bagwira (Kuva 1:​15, 16, 22). Ntibitangaje rero kuba Yehova yarabwiye Mose ati “nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, kandi numvise gutaka kwabo batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi neza imibabaro yabo.”​—⁠Kuva 3:​7.

8 Tekereza ibyishimo Abisirayeli bagize ubwo babohorwaga bakava mu gihugu cy’uburetwa. Biboneye imbaraga za Yehova mu buryo butangaje, igihe yatezaga umwibone Farawo n’abantu be Ibyago Icumi. (Soma mu Kuva 6:⁠1, 6, 7.) Amaherezo Abanyegiputa bemereye Abisirayeli kugenda, ndetse baranabibahatira, babaha zahabu nyinshi n’ifeza, ku buryo umuntu yavuga ko abari bagize ubwoko bw’Imana ‘basahuye Abanyegiputa’ (Kuva 12:​33-36). Abisirayeli barushijeho kwishima igihe babonaga Farawo n’ingabo ze barimbukira mu Nyanja Itukura (Kuva 14:​30, 31). Kureba ibintu nk’ibyo bitangaje byagombye kuba byarakomeje ukwizera kwabo.

9 Ariko igitangaje ni uko hashize igihe gito gusa abo bantu barokowe mu buryo bw’igitangaza, batangiye kwijujuta no kwitotomba. Ni iki cyatumye bitotomba? Ni ibyokurya. Ntibanyuzwe n’ibyo Yehova yabahaga maze baritotomba bati “ukuntu twiriraga amafi muri Egiputa ku buntu, n’imyungu n’amadegede n’ibitunguru bya puwaro n’ibitunguru by’ibijumba na tungurusumu! None dore ubugingo bwacu bwarakakaye, nta kindi amaso yacu areba kitari manu” (Kub 11:​5, 6). Koko rero, bari basigaye babona ibintu mu buryo butari bwo, ku buryo banifuje gusubira mu gihugu cyari cyarabagize abacakara (Kub 14:​2-4). Abisirayeli barebye ibintu bari barasize inyuma bituma badakomeza kwemerwa na Yehova.​—⁠Kub 11:​10.

10. Ibyabaye ku Bisirayeli bitwigisha iki?

10 Ibyo bitwigisha iki? Mu gihe duhuye n’ibibazo, ntitukibande cyane ku bintu bya kera bishobora gusa n’aho byari byiza, wenda byaba byaranabaye mbere y’uko tumenya ukuri. Nubwo atari bibi gutekereza ku masomo twavanye ku bintu byatubayeho cyangwa kwibuka ibintu byiza twabonye, tugomba gukomeza kubona ibyo mu gihe cyahise mu buryo bushyize mu gaciro kandi buhuje n’ukuri. Naho ubundi, twarushaho kutishimira imimerere turimo muri iki gihe kandi tukumva dushaka kubaho nk’uko twari tubayeho kera.​—⁠Soma muri 2 Petero 2:​20-22.

IBYO TWIGOMWE

11. Bamwe babona bate ibyo bigomwe?

11 Ikibabaje ni uko hari bamwe basubiza amaso inyuma bakareba ibyo bigomwe, maze bakumva hari ibyo batakaje. Wenda washoboraga kwiga kaminuza, kuba icyamamare cyangwa kugira amafaranga menshi, ariko wiyemeje kutabikurikira. Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bari bafite akazi kabahaga amafaranga menshi. Urugero, bashobora kuba bari abacuruzi, abaririmbyi b’ibyamamare, abarimu muri za kaminuza, cyangwa se ibyamamare mu mikino ngororangingo. Ariko baretse ako kazi, none hashize igihe kirekire, kandi imperuka ntiraza. Ese ujya utekereza uko uba umeze iyo utaza kwigomwa ibyo bintu?

12. Pawulo yabonaga ate ibintu yari yarasize inyuma?

12 Hari ibintu byinshi intumwa Pawulo yigomwe kugira ngo abe umwigishwa wa Kristo (Fili 3:​4-6). Yumvaga ameze ate iyo yatekerezaga ibintu yari yarasize inyuma? Yagize ati “ibintu byari inyungu kuri jye, mbitekereza ko ari igihombo ku bwa Kristo.” Kubera iki? Yakomeje agira ati “mbona ko ibintu byose ari igihombo iyo ntekereje agaciro gahebuje k’ubumenyi bwerekeye Kristo Yesu, Umwami wanjye. Ku bwe nemeye guhomba ibintu byose, kandi mbitekereza ko ari ibishingwe rwose kugira ngo nunguke Kristo” (Fili 3:​7, 8).a Nk’uko iyo umuntu ataye ibishingwe cyangwa imyanda atababazwa n’uko yabitaye, Pawulo na we ntiyigeze ababazwa n’ibintu yashoboraga kugeraho muri iyi si. Yumvaga bitakimufitiye akamaro.

13, 14. Twakurikiza dute urugero twasigiwe na Pawulo?

13 Ni iki cyadufasha mu gihe twaba dutangiye gutekereza ku bintu twumva ko twatakaje? Dukwiriye kwigana urugero rwa Pawulo. Mu buhe buryo? Ujye uzirikana agaciro k’ibyo ufite ubu. Ufitanye na Yehova imishyikirano y’agaciro kenshi kandi wamugaragarije ko uri uwizerwa (Heb 6:​10). Ni iki isi yaduha cyagereranywa n’imigisha yo mu buryo bw’umwuka dufite ubu, n’iyo tuzagira mu gihe kizaza?​—⁠Soma muri Mariko 10:​28-​30.

14 Pawulo yakomeje avuga ikintu kizadufasha gukomeza kuba abizerwa. Yavuze ko ‘yibagirwa ibiri inyuma agahatanira gusingira ibiri imbere’ (Fili 3:​13). Zirikana ko Pawulo yavuze ibintu bibiri bya ngombwa tugomba gukora. Icya mbere, tugomba kwibagirwa ibiri inyuma, ntidutakaze igihe cyacu n’imbaraga zacu tubitekerezaho cyane. Icya kabiri, kimwe n’umuntu uri mu isiganwa ugeze ku murongo agomba kurangirizaho, tugomba guhatanira gusingira ibiri imbere, akaba ari byo dukomeza kwerekezaho ubwenge bwacu.

15. Gutekereza ku ngero z’abagaragu b’Imana b’indahemuka byatumarira iki?

15 Iyo dutekereje ku ngero z’abagaragu b’Imana b’indahemuka, baba abo mu gihe cyahise cyangwa abo muri iki gihe, dushobora kubona izindi mpamvu zatuma dukomeza kujya mbere, aho kureba ibintu twasize inyuma. Urugero, iyo Aburahamu na Sara bakomeza kwibuka umugi wa Uri, “baba barabonye uburyo bwo gusubirayo” (Heb 11:​13-15). Ariko ntibasubiyeyo. Igihe Mose yavaga muri Egiputa bwa mbere, yasizeyo ibintu byinshi biruta ibyo undi Mwisirayeli wese yasizeyo nyuma yaho. Ariko nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko yabyifuje. Ahubwo itubwira ko “yabonaga ko gutukwa ari uwasutsweho amavuta ari ubutunzi bukomeye cyane kuruta ubutunzi bwo muri Egiputa, kuko yatumbiraga ingororano yari kuzahabwa.”​—⁠Heb 11:​26.

IBINTU BIBI BYATUBAYEHO

16. Ibyatubayeho kera bishobora kutugiraho izihe ngaruka?

16 Icyakora, ibintu byose byatubayeho si ko biba ari byiza. Dushobora kuba duhangayikishwa n’ibyaha cyangwa amakosa twakoze kera (Zab 51:​3). Na n’ubu dushobora kuba tukibabazwa n’inama itajenjetse twahawe (Heb 12:​11). Dushobora nanone guhora dutekereza ku karengane twakorewe, cyangwa se ibyo twumva ko ari akarengane (Zab 55:​2). Ni iki twakora kugira ngo ibyo bintu byatubayeho kera bidatuma duhoza ibitekerezo ku byahise? Reka dufate ingero eshatu.

17. (a) Kuki Pawulo yavuze ko ‘yarutwaga n’uworoheje cyane mu bera bose’? (b) Ni iki cyafashije Pawulo kutaganzwa n’ibitekerezo bibi?

17 Amakosa twakoze kera. Intumwa Pawulo yavuze ko ‘yarutwaga n’uworoheje cyane mu bera bose’ (Efe 3:​8). Kuki yiyumvaga atyo? Yaravuze ati “kuko natotezaga itorero ry’Imana” (1 Kor 15:​9). Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu Pawulo yumvaga ameze iyo yahuraga na bamwe mu bo yari yaratoteje? Aho kugira ngo Pawulo yemere kuganzwa n’ibyo bitekerezo bibi, yibandaga ku buntu butagereranywa yari yaragaragarijwe (1 Tim 1:​12-16). Ibyo byamuteye gushimira kandi bimuha imbaraga zo gukomeza gukora umurimo. Ibyaha yari yarakoze ni bimwe mu bintu yari yariyemeje kwibagirwa. Natwe nituzirikana imbabazi Yehova yatugiriye, tuzirinda guhoza ibitekerezo byacu ku bintu byatubayeho kera tudashobora kugira icyo duhinduraho, kuko nta kindi byatumarira uretse kuduca intege, kandi dukeneye imbaraga zo gukora umurimo twahawe.

18. (a) Byagenda bite dukomeje kubabazwa n’inama twahawe? (b) Twakurikiza dute inama Salomo yatanze ku birebana no kwemera igihano?

18 Inama itajenjetse. Byagenda bite se dukomeje kubabazwa n’inama runaka twahawe? Uretse no kuturakaza, byanatuma ducika intege, ‘tukagamburura’ (Heb 12:​5). Dushobora guhabwa inama ariko ‘tukayihinyura,’ cyangwa se tukaba twayihabwa tugahita tuyemera, nyuma yaho ‘tukagamburura’ bitewe n’uko twanze kuyikurikiza. Ibyo byombi bigira ingaruka zimwe: iyo nama ntitugirira akamaro, ngo itugorore. Byaba byiza twumviye inama Salomo yatanze agira ati “gundira igihano ntukirekure. Ugikomeze kuko ari bwo buzima bwawe” (Imig 4:​13). Kimwe n’umushoferi wubahiriza ibyapa byo ku muhanda, nimucyo tujye twemera inama, dukore ibihuje na yo, kandi dukomeze kujya mbere.​—⁠Imig 4:​26, 27; soma mu Baheburayo 12:​12, 13.

19. Twakwigana dute ukwizera kwa Habakuki n’ukwa Yeremiya?

19 Akarengane twakorewe, cyangwa se ibyo twumva ko ari akarengane. Hari igihe dushobora kumva tumeze nk’umuhanuzi Habakuki watakambiye Yehova ngo amurenganure, kubera ko atari asobanukiwe impamvu yarekaga ibintu bibi bikabaho (Hab 1:​2, 3). Byaba byiza twiganye ukwizera k’uwo muhanuzi wagize ati “jyeweho sinzabura kwishimira Yehova; nzanezererwa Imana y’agakiza kanjye” (Hab 3:​18). Kimwe na Yeremiya wo mu gihe cya kera, natwe nidukomeza “gutegereza” Yehova Imana y’ubutabera, tukamwizera byimazeyo, tuziringira tudashidikanya ko azashyira ibintu byose mu buryo mu gihe gikwiriye.​—⁠Amag 3:​19-24.

20. Twagaragaza dute ko ‘twibuka umugore wa Loti’?

20 Turi mu gihe gishishikaje. Hari ibintu byiza cyane birimo biba kandi hari n’ibindi dutegereje. Nimucyo twese dukomeze kugendana n’umuteguro wa Yehova, kandi tuzirikane inama duhabwa n’Ibyanditswe yo gukomeza kureba imbere, aho kureba ibintu twasize inyuma. Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko ‘twibuka umugore wa Loti.’

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “ibishingwe” nanone ryasobanuraga “icyo bajugunyiye imbwa,” “amase” cyangwa “amabyi.” Hari intiti mu bya Bibiliya yavuze ko Pawulo yakoresheje iryo jambo yumvikanisha “igikorwa cyo kwiyemeza umaramaje kureka ikintu runaka kidafite umumaro kandi giteye ishozi, ugaca ukubiri na cyo.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze