ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/4 pp. 4-7
  • Ibisubizo by’ibibazo twibaza kuri Yesu Kristo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibisubizo by’ibibazo twibaza kuri Yesu Kristo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Yesu Kristo Urufunguzo rw’Ubumenyi ku Byerekeye Imana
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Yesu ni nde?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/4 pp. 4-7

Ibisubizo by’ibibazo twibaza kuri Yesu Kristo

“Abantu bavuga ko ndi nde?”​—LUKA 9:18.

YESU yabajije abigishwa be icyo kibazo, kuko yari azi ko abantu bamuvuga kwinshi. Ariko kandi, nta mpamvu ifatika bari bafite yo gukekeranya. Yesu ntiyari nyamwigendaho cyangwa ngo abe yarakoreraga mu bwiru. Ahubwo yakundaga gusabana n’abantu ku mugaragaro, mu midugudu yabo no mu migi yabo. Yabwirizaga mu ruhame kandi akaba ari na ho yigishiriza, kubera ko yashakaga ko abantu bamenya uwo ari we by’ukuri.​—⁠Luka 8:1.

Dushobora kumenya Yesu neza binyuriye ku byo yavuze n’ibyo yakoze. Ibyo tubisanga mu Mavanjiri ane yo muri Bibiliya, ni ukuvuga ivanjiri ya Matayo, Mariko, Luka n’iya Yohana. Izo nkuru zahumetswe ni zo zibonekamo ibisubizo by’ibibazo twibaza ku byerekeye Yesu.a​—⁠Yohana 17:17.

IKIBAZO: Ese amateka agaragaza ko Yesu yabayeho koko?

IGISUBIZO: Yego. Abahanga mu by’amateka asanzwe babayeho mu kinyejana cya mbere, harimo uwitwa Josèphe n’uwitwa Tacite, bavuze ko Yesu yabayeho. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko Amavanjiri yemeza ko Yesu yabayeho koko, ko atari umuntu uvugwa mu migani y’imihimbano. Inkuru zo muri ayo Mavanjiri zivuga neza uko ibintu byagenze mu buryo burambuye, zikagaragaza igihe n’aho byabereye. Urugero, kugira ngo umwe mu banditsi b’amavanjiri witwa Luka agaragaze umwaka Yesu yatangiriyemo umurimo we, yavuze abategetsi barindwi bategekaga icyo gihe, kandi amateka na yo yemeza ko abo bategetsi babayeho koko.​—⁠Luka 3:1, 2, 23.

Hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Yesu yabayeho. Hari igitabo cyagize kiti “intiti nyinshi zemeza ko mu kinyejana cya mbere habayeho umuntu witwaga Yesu w’i Nazareti.”​—⁠Evidence for the Historical Jesus.

IKIBAZO: Ese koko Yesu ni Imana?

IGISUBIZO: Oya. Yesu ntiyigeze na rimwe yumva ko angana n’Imana. Ahubwo yagaragaje kenshi ko Yehova amuruta.b Urugero, Yesu yerekeje kuri Yehova agira ati “Mana yanjye,” ubundi aravuga ati “wowe Mana y’ukuri yonyine” (Matayo 27:46; Yohana 17:3). Ayo magambo yavugwa gusa n’umuntu uri mu rwego rwo hasi, yerekeza ku muntu uri mu rwego rwo hejuru. Urugero, umukozi aramutse avuze ko umukoresha we ari “shefu,” cyangwa ko ari we “umutegeka,” aba agaragaza neza ko ari mu rwego rwo hasi.

Nanone Yesu yagaragaje ko atandukanye n’Imana. Yigeze kubwira abamurwanyaga bashidikanya ku butware bwe, ati “mu Mategeko yanyu haranditswe ngo ‘ubuhamya bw’abantu babiri ni ubw’ukuri.’ Ni jye uhamya ibyanjye kandi na Data wantumye ahamya ibyanjye” (Yohana 8:17, 18). Uwo murongo ugaragaza ko Yesu atandukanye na Yehova. Bitabaye ibyo se, byashoboka bite ko bitwa abahamya babiri?c

IKIBAZO: Ese Yesu yari umuntu mwiza gusa?

IGISUBIZO: Oya, yari arenze kuba umuntu mwiza. Yesu yari azi ko afite andi mazina agaragaza uruhare afite mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Dore amwe muri yo:

● “Umwana w’ikinege w’Imana” (Yohana 3:18). Yesu yari azi inkomoko ye. Mu by’ukuri yabayeho kera cyane mbere y’uko avukira ku isi. Yaravuze ati “naje nturutse mu ijuru” (Yohana 6:38). Yesu ni we Imana yaremye mbere, kandi nyuma yaho yagize uruhare mu kurema ibindi bintu byose. Kubera ko ari we wenyine Imana yiremeye, byari bikwiriye ko yitwa “Umwana w’ikinege w’Imana.”​—⁠Yohana 1:3, 14; Abakolosayi 1:15, 16.

● “Umwana w’umuntu” (Matayo 8:20). Ni kenshi Yesu yavuze ko ari “Umwana w’umuntu,” iyo mvugo ikaba iboneka incuro zigera kuri 80 mu Mavanjiri. Iyo mvugo igaragaza ko yari umuntu nyamuntu, ko atari Imana yigize umuntu. Ariko se byagenze bite kugira ngo Umwana w’ikinege w’Imana, avuke ari umuntu? Yehova yakoresheje umwuka wera, maze yimurira ubuzima bw’Umwana we mu nda y’umwari w’Umuyahudi witwaga Mariya, aramutwita. Ibyo byatumye Yesu avuka nta cyaha afite kandi atunganye.​—⁠Matayo 1:18; Luka 1:35; Yohana 8:46.

● “Umwigisha” (Yohana 13:13). Yesu yagaragaje neza ko Imana yari yaramuhaye inshingano yo ‘kwigisha [no] kubwiriza ubutumwa bwiza’ bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 4:23; Luka 4:43). Yakoresheje imvugo yumvikana kandi yoroheje, asobanura icyo Ubwami bw’Imana ari cyo n’icyo buzakora kugira ngo busohoze ibyo Yehova ashaka.​—⁠Matayo 6:9, 10.

● “Jambo” (Yohana 1:1). Yesu yabaye Umuvugizi w’Imana. Ibyo byumvikanisha ko ari we Imana yakoreshaga kugira ngo igire ibyo imenyesha abantu, cyangwa ibahe amabwiriza runaka. Yehova yakoresheje Yesu kugira ngo ageze ku batuye isi ubutumwa bwe.​—⁠Yohana 7:16, 17.

IKIBAZO: Ese Yesu yari Mesiya wasezeranyijwe?

IGISUBIZO: Yego. Ubuhanuzi bwa Bibiliya bwavuze ko Mesiya cyangwa Kristo yari kuzaza, iryo zina rikaba risobanura “Uwasutsweho umwuka.” Uwo muntu wari warasezeranyijwe, yari kuzagira uruhare rukomeye mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova. Igihe kimwe, hari Umusamariyakazi wabwiye Yesu ati “nzi ko Mesiya witwa Kristo ari hafi kuza.” Hanyuma Yesu yaramweruriye ati “jyewe uvugana nawe ndi we.”​—⁠Yohana 4:25, 26.

Ese hari gihamya iyo ari yo yose igaragaza ko Yesu yari Mesiya koko? Hari ibintu bitatu bibihamya, ku buryo byose hamwe bitanga gihamya idashidikanywaho y’uko Yesu ari we Mesiya, ibyo bikaba byagereranywa n’igikumwe giteye ahantu. Ese yari abyujuje? Reka tubisuzume:

● Igisekuru cye. Bibiliya yahanuye ko Mesiya yari kuzakomoka kuri Aburahamu, mu muryango wa Dawidi (Intangiriro 22:18; Zaburi 132:11, 12). Yesu yakomotse kuri abo bantu bombi.​—⁠Matayo 1:1-16; Luka 3:23-38.

● Ubuhanuzi bwasohoye. Ibyanditswe by’Igiheburayo birimo ubuhanuzi bwinshi buvuga iby’imibereho ya Mesiya ku isi, hakubiyemo ivuka rye n’urupfu rwe. Yesu yashohoje ubwo buhanuzi bwose. Dore bumwe muri bwo: yavukiye i Betelehemu (Mika 5:2; Luka 2:4-11), yarahamagawe ngo ave muri Egiputa (Hoseya 11:1; Matayo 2:15) kandi igihe yicwaga, nta gufwa rye na rimwe ryavunitse (Zaburi 34:20; Yohana 19:33, 36). Nta cyo Yesu yari gukora mu mibereho ye, kugira ngo asohoze neza neza ubuhanuzi bwose buvuga ibirebana na Mesiya.d

● Ibyo Imana yivugiye. Igihe Yesu yavukaga, Imana yohereje abamarayika kugira ngo bamenyeshe abashumba ko Mesiya yavutse (Luka 2:10-14). Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, Imana yavugiye mu ijuru mu bihe bitandukanye ko yemeraga Yesu (Matayo 3:16, 17; 17:1-5). Yehova yahaye Yesu ubushobozi bwo gukora ibitangaza, ibyo na byo bikaba byaratanze indi gihamya y’uko Yesu yari Mesiya.​—⁠Ibyakozwe 10:38.

IKIBAZO: Kuki Yesu yababajwe kandi akicwa?

IGISUBIZO: Yesu ntiyari akwiriye kubabazwa, kuko nta cyaha yagiraga. Nta nubwo yari akwiriye kumanikwa ku giti kandi ngo yicwe urupfu rukojeje isoni, boshye umugizi wa nabi. Nyamara Yesu yari azi ko yari kuzashinyagurirwa atyo, kandi yemeye ko bimubaho.​—⁠Matayo 20:17-19; 1 Petero 2:21-23.

Ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwavugaga ko yari kuzababazwa kandi akicwa, kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha (Yesaya 53:5; Daniyeli 9:24, 26). Yesu ubwe yivugiye ko yaje “gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Abantu bizera ko urupfu rwe rw’igitambo rushobora kuducungura, bashobora kwiringira ko bazakizwa icyaha n’urupfu, bakazabaho iteka ku isi izahinduka paradizo.e​—⁠Yohana 3:16; 1 Yohana 4:9, 10.

IKIBAZO: Ese koko twakwizera ko Yesu yazuwe?

IGISUBIZO: Yego. Yesu yari yizeye neza ko yari kuzazuka (Matayo 16:21). Icyakora, ni iby’ingenzi ko tuzirikana ko yaba Yesu cyangwa abanditsi ba Bibiliya, nta n’umwe wigeze avuga ko Yesu yari kuzazurwa hatabaye igitangaza, kuko ibyo bidashoboka. Ahubwo Bibiliya ivuga ko ‘Imana yabohoye ingoyi z’urupfu ikamuzura’ (Ibyakozwe 2:24). Niba twemera ko Imana ibaho kandi ko ari yo yaremye byose, nta mpamvu yatuma tutizera ko yari kuzura Umwana wayo.​—⁠Abaheburayo 3:4.

Ese haba hari gihamya yiringirwa y’uko Yesu yazutse? Reka dusuzume ibi bikurikira:

● Ubuhamya bwatanzwe n’ababyiboneye. Igihe hari hashize imyaka 22 Yesu apfuye, intumwa Pawulo yanditse ko hari abantu basaga 500 biboneye Yesu amaze kuzuka, kandi ko abenshi muri bo bari bakiriho igihe Pawulo yandikaga ayo magambo (1 Abakorinto 15:6). Wenda gihamya itanzwe n’umuntu umwe cyangwa babiri kuyihakana biroroshye. Ariko se ni nde wahakana gihamya y’abantu 500 biboneye n’amaso yabo ko yazutse?

● Abahamya bizewe. Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere, bo bashoboraga kumenya neza uko byagenze, batangaje babigiranye ubushizi bw’amanga ko Yesu yazutse (Ibyakozwe 2:29-32; 3:13-15). Koko rero, bari bazi ko kwizera ko Yesu yazutse ari ikintu cy’ingenzi cyane kiranga ukwizera kwa gikristo (1 Abakorinto 15:12-19). Abo bigishwa bari biteguye no gupfa, aho kwihakana Yesu (Ibyakozwe 7:51-60; 12:1, 2). Wafata ute umuntu wakwemera gupfa azira ibintu atemera ko ari ukuri, abizi kandi abishaka?

Twasuzumye ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo bitandatu by’ingenzi abantu bibaza ku byerekeye Yesu. Ibyo bisubizo bigaragaza neza uwo Yesu ari we. Ariko se ibisubizo by’ibyo bibazo hari icyo byatumarira, cyangwa mu yandi magambo, ibyo waba wizera byose kuri Yesu, hari icyo bitwaye?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza kumenya aho Amavanjiri yo muri Bibiliya atandukaniye n’izindi nyandiko zitwa ko zivuga ibya Yesu, reba ingingo iri ku ipaji ya 18-​19, ivuga ngo “Ese hari andi mavanjiri avuga ibya Yesu?”

b Bibiliya igaragaza ko Yehova ari izina bwite ry’Imana.

c Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibiganiro bagirana na bagenzi babo​—⁠Ese Yesu ni Imana?,” iri ku ipaji ya 20-​22.

d Niba wifuza urutonde rw’ubuhanuzi bumwe na bumwe Yesu yashohoje, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 200.

e Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’agaciro k’incungu ya Yesu, reba igice cya 5 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze